Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

• Ni gute Yesu “azakiza umukene” nk’uko byavuzwe muri Zaburi 72:12?

Mu gihe azaba ategeka, ubutabera buzagera ku bantu bose, nta ruswa izaba iriho. Intambara zikunze guteza ubukene, ariko Kristo azazana amahoro menshi. Agirira abantu impuhwe kandi azatuma bose bunga ubumwe, kandi icyo gihe azakora ibikenewe byose kugira ngo abantu babone ibyokurya bibahagije (Zaburi 72:4-16).—1/5, ipaji ya 7.

• Ni gute twe Abakristo twagaragaza “ubushizi bw’amanga” (1 Timoteyo 3:13; Filemoni 8; Abaheburayo 4:16)?

Dushobora kubugaragaza tubwiriza abantu tubigiranye ishyaka, twigisha kandi dutanga inama nziza tutazuyaje. Dushobora kandi kubugaragaza tubwira Imana ibiri mu mitima yacu, twiringiye ko iri butwumve kandi ikadusubiza.—15/5, ipaji ya 14-16.

• Kuki mu gihe cy’Amategeko, imwe mu mikorere isanzwe y’ibitsina yatumaga umuntu ‘ahumana’?

Amategeko yavugaga ko gusohora intanga kw’abagabo, kujya mu mihango kw’abagore ndetse no kubyara byatumaga umuntu ahumana, yafashaga abantu kugira isuku n’ubuzima buzira umuze. Ikindi nanone, yashimangiraga ko amaraso ari ayera kandi ko ibyaha bigomba gutangirwa impongano.—1/6, ipaji ya 31.

• Niba umuntu ashaka kugira ibyishimo, kuki byaba byiza asuzumye igitabo cya Zaburi?

Abanditsi ba Zaburi bari bazi neza ko umuntu agira ibyishimo ari uko afitanye n’Imana imishyikirano myiza (Zaburi 112:1). Batsindagirije ko umuntu adashobora kugira ibyishimo bizanwa no kuba mu ‘bwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo,’ abikesheje ubucuti afitanye n’undi muntu, ubutunzi, cyangwa se ibyo yagezeho (Zaburi 144:15).—15/6, ipaji ya 12.

• Ni iyihe mishyikirano yihariye Yehova yari afitanye na Isirayeli ya kera?

Mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu, Yehova yatangiye kugirana imishyikirano idasanzwe n’Abisirayeli, iyo mishyikirano ikaba yari ishingiye ku isezerano (Kuva 19:5, 6; 24:7). Nyuma yaho, Abisirayeli bavukiraga mu ishyanga Imana yari yaratoranyije rikayiyegurira. Icyakora, buri muntu wese yagombaga kwifatira umwanzuro wo gukorera Imana.—1/7, ipaji ya 21-22.

• Kuki twagombye gukora byose ‘tutitotomba’ (Abafilipi 2:14)?

Hari ingero nyinshi zo mu Byanditswe zigaragaza ko kwitotomba byatumye abari bagize ubwoko bw’Imana bahura n’akaga gakomeye. Byaba byiza dutekereje neza ku ngaruka zangiza buhoro buhoro ibyo bishobora guteza muri iki gihe. Abantu badatunganye babangukirwa no kwitotomba, iyo ikaba ari yo mpamvu tugomba kuba maso kugira ngo dutahure ikimenyetso icyo ari cyo cyose kigaragaza ko tugiye kwadukwaho n’iyo ngeso maze tukabyirinda.—15/7, ipaji ya 16-17.

• Tubwirwa n’iki ko bwenge uvugwa mu Migani 8:22-31 atari ubwenge ubu busanzwe?

Bwenge uwo, ni we Imana yatangiriyeho kurema. Imana yahozeho kandi ihorana ubwenge; ubwenge bwayo ntibwaremwe. Bwenge uvugwa mu Migani 8:22-31 yari kumwe n’Imana ari “umukozi w’umuhanga,” ibyo bikaba bigaragaza ko ari Yesu, ubwo yari ikiremwa cy’umwuka akorana n’Imana mu mirimo yo kurema (Abakolosayi 1:17; Ibyahishuwe 3:14).—1/8, ipaji ya 31.