Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu”

“Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu”

“Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu”

“Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.”—YAKOBO 5:11.

1, 2. Ni ikihe kigeragezo umugabo n’umugore bo muri Polonye bahuye na cyo?

HARALD ABT yari ataramara umwaka ari Umuhamya wa Yehova, ubwo ingabo za Hitileri zigaruriraga umujyi wa Danzig (ubu ni Gdańsk) mu majyaruguru ya Polonye. Icyo gihe ibintu byahise bikomera, kandi Abakristo b’ukuri bari mu kaga. Umutwe w’abapolisi b’abatasi bo mu Budage witwaga Gestapo wamuhatiye gusinya inyandiko yavugaga ko yihakanye ukwizera kwe, ariko aranga. Harald amaze ibyumweru bike muri gereza, yimuriwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Sachsenhausen, aho bahoraga bamushyiraho iterabwoba bakanamukubita. Umwe mu bakuru b’abapolisi yeretse Harald ahantu hasohokeraga umwotsi waturukaga mu ifuru batwikirigamo intumbi, aramubwira ati “nukomera ku kwizera kwawe, umenye ko mu minsi 14 uzazamukira hariya ugasanga uwo Yehova wawe.”

2 Igihe Harald yafatwaga, umugore we Elsa yari acyonsa umukobwa wabo wari ufite amezi icumi. Ariko ba bapolisi ba Gestapo ntibamurebeye izuba. Bidateye kabiri, bamwatse umwana we, maze Elsa bamwohereza mu kigo biciragamo imfungwa cyari i Auschwitz. Ariko nubwo yahamaze imyaka myinshi, yararokotse kimwe na Harald. Ushobora kwisomera byinshi mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 15 Nyakanga 1980 mu Gifaransa, ukumva uburyo bihanganye. Harald yaranditse ati “imyaka yose hamwe namaze mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa no muri gereza nzira kwizera Imana ni 14. Abantu barambajije bati ‘ese umugore wawe yaba yaragufashije kwihanganira ibyo bigeragezo byose?’ Ndabasubiza nti ‘yaramfashije rwose.’ Kuva na mbere hose nari nzi ko adashobora kwihakana ukwizera kwe, kandi ibyo byaramfashije. Nari nzi ko yahitamo kumbona napfuye ndi indahemuka, aho kumbona ndekuwe nihakanye. . . . Elsa yihanganiye ingorane nyinshi mu myaka yose yamaze mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa byo mu Budage.”

3, 4. (a) Ni bande batanze ingero zafasha Abakristo kwihangana? (b) Kuki Bibiliya idushishikariza gusuzuma ibyabaye kuri Yobu?

3 Nk’uko Abahamya benshi bashobora kubyemeza, kwihanganira imibabaro ntibyoroha rwose. Kubera iyo mpamvu, Bibiliya igira inama Abakristo bose iti “abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana” (Yakobo 5:10). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abagaragu benshi b’Imana bagiye batotezwa barengana. Ingero twasigiwe n’icyo ‘gicu cy’abahamya,’ zishobora kudutera inkunga yo gukomeza isiganwa ryacu rya gikristo twihanganye.—Abaheburayo 11:32-38; 12:1.

4 Mu bantu bavugwa mu nkuru za Bibiliya, Yobu ni we rugero ruhebuje rwo kwihangana. Yakobo yaranditse ati “mwibuke yuko abihanganye tubita abanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:11). Ibyabaye kuri Yobu biduha umusogongero w’ingororano Yehova azaha abantu b’indahemuka, abo aha imigisha. Ikiruta byose ni uko ibyamubayeho bituma natwe tumenya ibizadufasha mu bihe by’amakuba. Igitabo cya Yobu kidufasha gusubiza ibi bibazo: mu gihe duhuye n’ibigeragezo, kuki ari ngombwa gusobanukirwa ibibazo by’ingenzi byazamuwe? Ni iyihe mico n’imyifatire bizadufasha kwihangana? Ni gute dushobora gukomeza Abakristo bagenzi bacu bafite imibabaro?

Gusobanukirwa neza uko ibintu bimeze

5. Ni ikihe kibazo cy’ingenzi tugomba kuzirikana mu gihe duhuye n’ibigeragezo cyangwa ibishuko?

5 Kugira ngo tudahungabana mu buryo bw’umwuka mu gihe duhanganye n’ingorane, dukeneye gusobanukirwa uko ibintu bimeze. Bitabaye ibyo, ibibazo byacu bishobora gutuma tutabona neza mu buryo bw’umwuka. Ikibazo kirebana n’ubudahemuka ku Mana ni cyo cy’ingenzi cyane. Hari ikintu Data wo mu ijuru adusaba dukwiriye kuzirikana buri wese ku giti cye. Agira ati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Mbega ukuntu icyo ari igikundiro cyihariye! Nubwo turi abanyantege nke kandi tukaba tudatunganye, dushobora gushimisha Umuremyi wacu. Ibyo tubigeraho iyo twihanganiye ibigeragezo n’ibishuko, tubitewe n’urukundo dukunda Yehova. Urukundo nyakuri rwa gikristo rwihanganira byose. Ntirushira.—1 Abakorinto 13:7, 8.

6. Ni gute Satani atuka Yehova, kandi se amaze igihe kingana iki amutuka?

6 Igitabo cya Yobu gisobanura neza ko Satani ari we utuka Yehova. Kitubwira kandi ukuntu uwo mwanzi utagaragara ari mubi, kikanatwereka ukuntu yifuza kwangiza imishyikirano dufitanye n’Imana. Nk’uko ibyabaye kuri Yobu bibigaragaza, mbere na mbere Satani ashinja abagaragu ba Yehova bose ko bamukorera babitewe n’ubwikunde, kandi agashaka kwerekana ko urukundo bakunda Imana rushobora gukonja. Amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi atuka Imana. Igihe Satani yacibwaga akava mu ijuru, ijwi ryumvikaniye mu ijuru rivuga ko ari “Umurezi wa bene Data,” kandi ko abarega “ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu” (Ibyahishuwe 12:10). Dushobora kugaragaza ko ibirego bye nta shingiro bifite dukomeza kwihangana.

7. Ni gute twanesha intege nke z’umubiri?

7 Tugomba kwibuka ko Satani azuririra ku mibabaro iyo ari yo yose dushobora guhura na yo, kugira ngo adutandukanye na Yehova. Ni ryari yagerageje Yesu? Ni igihe Yesu yari amaze iminsi myinshi atarya atanywa (Luka 4:1-3). Ariko kandi, kuba Yesu yari akomeye mu buryo bw’umwuka byatumye ashikama, anesha ibigeragezo bya Satani. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kunesha intege nke z’umubiri, zaba iziturutse ku burwayi cyangwa ku gusaza, tukazineshesha imbaraga zo mu buryo bw’umwuka! Nubwo “umuntu wacu w’inyuma asāza,” ntitunamuka kuko “umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye.”—2 Abakorinto 4:16.

8. (a) Ni mu buhe buryo kwiheba bigira ingaruka mbi? (b) Ni iyihe myifatire Yesu yari afite?

8 Byongeye kandi, kwiheba bishobora kwangiza umuntu mu buryo bw’umwuka. Hari ushobora kwibaza ati ‘kuki Yehova areka ibi bintu?’ Umuvandimwe ashobora guhemukira undi, maze akibaza ati ‘ni gute umuvandimwe ashobora kumbabaza bene aka kageni?’ Kumva tumeze dutyo bishobora gutuma tutazirikana bya bibazo by’ibanze, ahubwo tukita ku bibazo byacu gusa. Agahinda Yobu yatewe na za ncuti ze eshatu z’ibinyoma, gasa n’aho kanganaga n’ububabare yatewe n’indwara ye (Yobu 16:20; 19:2). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Pawulo yagaragaje ko uburakari budashira bushobora ‘kubererekera [cyangwa guha urwaho] Satani’ (Abefeso 4:26, 27). Aho kugira ngo Abakristo bababare cyangwa barakarire abandi cyangwa se batekereze cyane ku karengane kabaye, biba byiza kurushaho iyo biganye urugero rwa Yesu, ‘bakiha idaca urwa kibera’ ari yo Yehova Imana (1 Petero 2:21-23). Kugira ‘umutima’ wa Kristo cyangwa gutekereza nka we bishobora kutubera ingabo ikomeye idukingira ibitero bya Satani.—1 Petero 4:1.

9. Imana itwizeza iki ku birebana n’imitwaro tugomba kwikorera cyangwa ibishuko duhura na byo?

9 Ikiruta byose ariko, ntituzigere na rimwe tubona ko ibibazo dufite ari ikimenyetso kidakuka cy’uko Imana itatwemera. Yobu na we yahuye n’icyo kibazo cyo kumva ibintu nabi, ubwo abitwaga ko baje kumuhumuriza bamubwiraga amagambo mabi cyane (Yobu 19:21, 22). Bibiliya iduha icyizere muri aya magambo ngo ‘ntibishoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha’ (Yakobo 1:13). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yehova adusezeranya ko azadufasha kwikorera umutwaro wose uturemereye kandi ko azaducira akanzu mu gihe duhuye n’ibigeragezo (Zaburi 55:23; 1 Abakorinto 10:13). Nitwegera Imana mu bihe by’akaga, tuzakomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye kandi dutsinde Satani.—Yakobo 4:7, 8.

Ibintu bidufasha kwihangana

10, 11. (a) Ni iki cyafashije Yobu kwihangana? (b) Ni mu buhe buryo Yobu yafashijwe no kugira umutimanama utamucira urubanza?

10 Nubwo Yobu yahuye n’imimerere igoranye, yarimo n’amagambo asesereza ya ba bantu bitwaga ko ari abahumuriza be, kandi akaba atari azi impamvu ibyo byago byamugeragaho, yakomeje kuba umukiranutsi. Kuba yarihanganye bitwigisha iki? Nta gushidikanya ko impamvu y’ingenzi yatumye anesha ari uko yari indahemuka kuri Yehova. ‘Yubahaga Imana akirinda ibibi’ (Yobu 1:1). Ni ko yari abayeho. Yobu yanze kwihakana Yehova nubwo atari asobanukiwe impamvu ibintu byabaye bibi mu kanya nk’ako guhumbya. Yari azi ko agomba gukorera Imana mu bihe byiza n’ibibi.—Yobu 1:21; 2:10.

11 Kuba Yobu yari afite umutimanama utamucira urubanza na byo byaramukomeje. Igihe yasaga n’aho agiye gupfa, yakomejwe no kwibuka ko yakoze ibyo yari ashoboye byose kugira ngo afashe abandi, agakomeza kubahiriza amahame ya Yehova akiranuka, kandi akirinda ugusenga kose kw’ikinyoma.—Yobu 31:4-11.

12. Ni gute Yobu yakiriye inama yahawe na Elihu?

12 Ariko birumvikana ko Yobu yari akeneye gufashwa kugira ngo akosore uko yabonaga ibintu bimwe na bimwe. Yemeye ubwo bufasha yicishije bugufi, icyo kikaba ari ikindi kintu cyamufashije kwihangana. Yobu yateze amatwi yitonze inama zihuje n’ubwenge za Elihu, kandi yakira neza inama Yehova yamugiriye. Yariyemereye ati ‘navuze ibyo ntazi. Binteye kwizinukwa, ndihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu’ (Yobu 42:3, 6). Nubwo Yobu yari akibabazwa n’indwara ye, yishimiraga ko yakosoye imitekerereze ye, bigatuma arushaho kwegera Imana. Yaravuze ati “[Yehova], nzi yuko ushobora byose” (Yobu 42:2). Yehova amaze kumusobanurira gukomera Kwe, Yobu yarushijeho gusobanukirwa neza icyo yari cyo yigereranyije n’Umuremyi.

13. Ni gute kubabarira byafashije Yobu?

13 Amaherezo, Yobu yatanze urugero rwiza mu birebana no kubabarira. Abahumuriza be b’ibinyoma baramubabaje cyane, ariko igihe Yehova yamusabaga kubasabira, yarabikoze. Hanyuma, Yehova yaje gutuma Yobu yongera kugira amagara mazima (Yobu 42:8, 10). Uko bigaragara, uburakari ntibuzatuma twihangana, ariko urukundo no kubabarira byo bizabidufashamo. Kureka uburakari bituma tugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka, kandi ni byo bituma Yehova aduha imigisha.—Mariko 11:25.

Abajyanama beza badufasha kwihangana

14, 15. (a) Ni iyihe mico izafasha umuntu utanga inama gufasha abo aziha? (b) Sobanura icyatumye Elihu abasha gufasha Yobu.

14 Irindi somo twavana mu nkuru ya Yobu, ni agaciro ko kugira abajyanama beza. Abo ni bo bavandimwe ‘bavukira gukura abandi mu makuba’ (Imigani 17:17). Ariko kandi, nk’uko ibyabaye kuri Yobu bibigaragaza, hari abajyanama bashobora kubabaza umuntu aho kumufasha. Umujyanama mwiza aba agomba kwishyira mu mwanya w’abandi, kububaha no kugwa neza, nk’uko Elihu yabigenje. Bishobora kuba ngombwa ko abasaza n’abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bagorora ibitekerezo by’abavandimwe baremerewe n’ibibazo, kandi muri icyo gihe, igitabo cya Yobu gishobora kubafasha mu buryo bugaragara.—Abagalatiya 6:1; Abaheburayo 12:12, 13.

15 Hari amasomo menshi dushobora kuvana ku buryo Elihu yitwaye. Yateze amatwi igihe kirekire mbere yo kugira icyo avuga ku bintu incuti eshatu za Yobu zari zavuze zibeshya (Yobu 32:11; Imigani 18:13). Elihu yahamagaye Yobu mu izina kandi amuvugisha nk’incuti ye (Yobu 33:1). Mu buryo bunyuranye n’uko ba bahumuriza b’ibinyoma babigenje, Elihu ntiyigeze abona ko hari icyo arusha Yobu. Yaravuze ati “nanjye nabumbwe mu gitaka.” Ntiyashakaga kumwongerera imibabaro amubwira amagambo atatekerejeho (Yobu 33:6, 7; Imigani 12:18). Aho kugira ngo Elihu anenge imyifatire Yobu yabanje kugira, yamushimiye ko yari umukiranutsi (Yobu 33:32). Ikiruta byose, Elihu yabonaga ibintu nk’uko Imana ibibona, kandi yafashije Yobu gukomeza kubona ko nta na rimwe Yehova akora ibyo gukiranirwa (Yobu 34:10-12). Yateye Yobu inkunga yo gutegereza Yehova, aho guharanira kugaragaza ko akiranuka (Yobu 35:2; 37:14, 23). Ayo masomo ashobora rwose kugirira akamaro abasaza b’Abakristo hamwe n’abandi.

16. Ni mu buhe buryo abahumuriza b’ibinyoma ba Yobu bakoreshwaga na Satani?

16 Inama zirangwa n’ubwenge za Elihu zari zitandukanye n’amagambo asesereza ya Elifazi, Biludadi na Zofari. Yehova yarababwiye ati ‘ntimwavuze ibyanjye bitunganye’ (Yobu 42:7). Nubwo bigambaga bavuga ko bari bagamije ibintu byiza, babaye ibikoresho bya Satani aho kuba incuti z’indahemuka. Bose uko ari batatu bahamije, kuva bagitangira, ko Yobu ubwe ari we wari nyirabayazana w’ibyago bye (Yobu 4:7, 8; 8:6; 20:22, 29). Elifazi we yanavuze ko Imana itagirira icyizere abagaragu bayo, kandi ko twaba abakiranutsi tutaba bo, ibyo nta cyo biyibwiye (Yobu 15:15; 22:2, 3). Ndetse yanashinje Yobu amakosa atakoze (Yobu 22:5, 9). Elihu we, yafashije rwose Yobu mu buryo bw’umwuka, iyo ikaba ari na yo ntego umujyanama mwiza aharanira.

17. Ni iki twagombye kwibuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo?

17 Hari irindi somo ku birebana no kwihangana twavana mu gitabo cya Yobu. Imana yacu yuje urukundo ibona imimerere tuba turimo, kandi iba ishaka kudufasha mu buryo butandukanye; ibyo kandi irabishoboye. Twigeze kubona ibyabaye kuri Elsa Abt. Tekereza kuri uyu mwanzuro yagezeho. Yaravuze ati “mbere y’uko mfatwa, hari ibaruwa nari narasomye yari yaranditswe na mushiki wacu wavugaga ko mu bigeragezo bikomeye umwuka wa Yehova utuma utuza. Natekerezaga ko yakabyaga. Ariko ubwo nageraga mu bigeragezo, namenye ko ibyo yavuze byari ukuri. Ni ko byangendekeye rwose. Biragoye kubyiyumvisha, niba bitarakubaho. Ariko jye byambayeho rwose. Yehova aradufasha.” Elsa ntiyavugaga ibyo Yehova yashoboraga gukora cyangwa ibyo yakoze mu myaka ibihumbi ishize, mu gihe cya Yobu, ahubwo yavugaga ibyo akora ubu. Ni koko, “Yehova arafasha!”

Uwihangana ni we ugira ibyishimo

18. Kwihangana kwa Yobu kwamuhesheje izihe nyungu?

18 Si benshi muri twe bazahura n’imibabaro ikomeye nk’iyo Yobu yahuye na yo. Ariko uko imibabaro iyi si yaduteza yaba iri kose, dufite impamvu zumvikana zo gukomeza gukiranuka nka Yobu. Mu by’ukuri, kwihangana byagiriye Yobu akamaro. Byaramutunganyije bituma aba umuntu ushyitse (Yakobo 1:2-4). Byakomeje imishyikirano yari afitanye n’Imana. Yobu yabihamije agira ati “ibyawe nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba” (Yobu 42:5). Byaragaragaye ko Satani ari umubeshyi kubera ko atashoboye gutuma Yobu areka gukiranuka. Imyaka ibarirwa mu magana nyuma y’ibyo, Yehova yongeye kuvuga ko umugaragu we Yobu ari intangarugero mu birebana no gukiranuka (Ezekiyeli 14:14). Gukiranuka no kwihangana kwe biracyabera icyitegererezo ubwoko bw’Imana no muri iki gihe.

19. Kuki wumva ko kwihangana bifite agaciro?

19 Igihe Yakobo yandikiraga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ku birebana no kwihangana, yagaragaje umunezero bitera. Kandi yakoresheje urugero rwa Yobu kugira ngo abibutse ko Yehova agororera cyane abagaragu be b’indahemuka (Yakobo 5:11). Muri Yobu 42:12, hagira hati “nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere.” Imana yakubiye Yobu kabiri ibyo yari yaratakaje, kandi yabayeho igihe kirekire yishimye (Yobu 42:16, 17). Mu buryo nk’ubwo, imibabaro twaba duhanganye na yo cyangwa agahinda kose twaba dufite muri iyi minsi y’imperuka y’isi, bizavanwaho mu isi nshya Imana yadusezeranyije kandi byibagirane (Yesaya 65:17; Ibyahishuwe 21:4). Twumvise kwihangana kwa Yobu, kandi twiyemeje kwigana urugero rwe tubifashijwemo na Yehova. Bibiliya itanga isezerano rigira riti “hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.”—Yakobo 1:12.

Ni gute wasubiza?

• Ni gute twanezeza umutima wa Yehova?

• Kuki tutagombye gufata umwanzuro w’uko ibibazo duhura na byo ari ikimenyetso cy’uko Imana itatwemera?

• Ni ibihe bintu byafashije Yobu kwihangana?

• Ni gute twakwigana Elihu mu gihe dukomeza abo duhuje ukwizera?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Umujyanama mwiza yishyira mu mwanya w’abandi, akabubaha kandi akagwa neza

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Elsa na Harald Abt