Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yobu yarihanganaga kandi agakiranuka

Yobu yarihanganaga kandi agakiranuka

Yobu yarihanganaga kandi agakiranuka

“Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?”—YOBU 1:8.

1, 2. (a) Ni ibihe byago byagwiririye Yobu? (b) Vuga uko Yobu yari abayeho mbere y’uko agerwaho n’ibyo byago.

HARI umugabo wasaga n’aho yari afite ibintu byose: ubutunzi, icyubahiro, amagara mazima n’umuryango mwiza. Hanyuma, yaje kugwiririrwa n’ibyago bitatu bikurikirana. Mu buryo butunguranye, yatakaje ubutunzi bwe, hakurikiraho inkubi y’umuyaga ihitana abana be bose, bidatinze na we arwara indwara mbi iramuzahaza, umubiri we wose uhinduka ibishyute. Ushobora kuba wamenye ko uwo ari Yobu, umuntu w’ingenzi uvugwa mu gitabo cya Bibiliya cyamwitiriwe.—Yobu igice cya 1 n’icya 2.

2 Yaratatse ati “iyaba nari meze nko mu bihe bya kera” (Yobu 3:3; 29:2). Ni nde udahura n’ingorane ngo yifuze ibihe byahise ubwo yari amerewe neza? Yobu we yari yarabayeho neza, asa n’utagerwaho n’ibyago. Abantu bakomeye baramwubahaga kandi bakamugisha inama (Yobu 29:5-11). Nubwo yari umukire, yashyiraga mu gaciro ku birebana n’amafaranga (Yobu 31:24, 25, 28). Iyo yahuraga n’abapfakazi n’imfubyi, yarabafashaga (Yobu 29:12-16). Kandi yakomeje kubera umugore we indahemuka.—Yobu 31:1, 9, 11.

3. Ni gute Yehova yabonaga Yobu?

3 Yobu yari umukiranutsi kubera ko yasengaga Imana. Yehova yaravuze ati ‘nta wuhwanye na we mu isi, ni umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi’ (Yobu 1:1, 8). Ariko nubwo Yobu yari umukiranutsi, yagezweho n’ibyago bituma imibereho ye iba mibi, ibyo yari yaragezeho byose birayoyoka, kandi umubabaro, agahinda no gushoberwa bimubera ikigeragezo.

4. Kuki gusuzuma ibigeragezo Yobu yahuye na byo bizadufasha?

4 Birumvikana ko Yobu atari we mugaragu w’Imana wenyine wahuye n’amakuba. Muri iki gihe, ibiba ku Bakristo benshi ni nk’ibyabaye kuri Yobu. Kubera iyo mpamvu, dukeneye gusuzuma ibi bibazo bibiri: ni gute kwibuka ibigeragezo Yobu yahuye na byo byadufasha mu gihe turi mu kaga? Kandi se byatwigisha bite kurushaho kugirira impuhwe abababaye?

Ikibazo cy’ubudahemuka n’ikigeragezo cyo gukiranuka

5. Satani yavuze ko ari iki cyatumaga Yobu akorera Imana?

5 Ibyabaye kuri Yobu ntibyari bisanzwe. Yobu ntiyari azi ko Satani yashidikanyije ku mpamvu zimutera gukorera Imana. Igihe abana b’Imana bari baje kuyishengerera mu ijuru, Yehova yavuze ko Yobu yari afite imico myiza, maze Satani aramusubiza ati “ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose?” Bityo, Satani yari avuze ko ubwikunde ari bwo bwatumaga Yobu akorera Imana, kandi ko ari na ko biri ku bandi bagaragu b’Imana bose. Satani yabwiye Yehova ati “rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”—Yobu 1:8-11.

6. Ni ikihe kibazo gikomeye Satani yazamuye?

6 Icyo kibazo cyari gikomeye. Satani yashidikanyije ku buryo Yehova akoresha ububasha bwe bw’ikirenga. Ariko se koko birashoboka ko Imana yategeka ijuru n’isi mu rukundo? Cyangwa se, nk’uko Satani yabyumvikanishije, ubwikunde buzahora butsinda? Yehova yemereye Satani kugerageza Yobu, yizeye ko uwo mugaragu We ari umukiranutsi, akaba n’indahemuka. Bityo rero, Satani yateje Yobu za ngorane zikurikiranyije. Igihe Satani yabonaga ko ibitero bye bya mbere nta cyo bigezeho, yateje Yobu indwara yamubabazaga cyane. Satani yaravuze ati “umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe.”—Yobu 2:4.

7. Ni mu buhe buryo abagaragu b’Imana bagerwaho n’ibigeragezo nk’ibyageze kuri Yobu?

7 Nubwo Abakristo benshi batababara ngo bageze aha Yobu, bagerwaho n’ingorane zinyuranye. Abenshi baratotezwa cyangwa bakagira ibibazo by’imiryango. Ibibazo by’ubukene cyangwa uburwayi bishobora kubazahaza. Hari bamwe bagiye bapfa bazira ukwizera kwabo. Ariko birumvikana ko tutagomba gutekereza ko Satani ubwe ari we uduteza imibabaro yose itugeraho. Ahubwo, ibibazo bimwe na bimwe bishobora guterwa n’amakosa yacu, cyangwa tukabikomora ku babyeyi bacu (Abagalatiya 6:7). Ikindi kandi, twese tugerwaho n’ingaruka mbi zo gusaza n’iz’impanuka kamere. Bibiliya igaragaza neza ko muri iki gihe Yehova atarinda abagaragu be iyo mibabaro mu buryo bw’igitangaza.—Umubwiriza 9:11.

8. Ni gute Satani ashobora kwifashisha ibibazo duhura na byo?

8 Ariko kandi, Satani ashobora guhera ku mibabaro duhura na yo kugira ngo amunge ukwizera kwacu. Intumwa Pawulo yavuze ukuntu yababazwaga n’“igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani,” cyamukubitaga “ibipfunsi” (2 Abakorinto 12:7). Uko ikibazo cyo mu mubiri Pawulo yari afite cyari kiri kose, cyaba kutabona neza cyangwa se ikindi kintu, yari asobanukiwe ko Satani yashoboraga kumuteza ibibazo n’imibabaro ibikomokaho, kugira ngo amubuze kwishima no gukomeza gukiranuka (Imigani 24:10). Muri iki gihe Satani ashobora gutuma abagaragu b’Imana batotezwa n’abagize imiryango yabo, abo bigana cyangwa abategetsi batwaza igitugu.

9. Kuki imibabaro n’ibitotezo bitagombye kudutangaza?

9 Ni gute twahangana n’ibyo bibazo? Twagombye kubona ko ibyo bibazo ari uburyo tubonye bwo kugaragaza ko urukundo dukunda Yehova hamwe n’uburyo tugandukira ubutegetsi bwe bw’ikirenga bidahinduka (Yakobo 1:2-4). Uko icyaba cyaduteye imibabaro cyaba kiri kose, gusobanukirwa akamaro ko kuba indahemuka ku Mana bizadufasha kudahungabana mu buryo bw’umwuka. Intumwa Petero yandikiye Abakristo ati “bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano” (1 Petero 4:12). Pawulo we yaravuze ati “abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:12). Satani akomeje gushidikanya ku birebana n’ugukiranuka kw’Abahamya ba Yehova nk’uko yabigenje kuri Yobu. Mu by’ukuri, Bibiliya igaragaza ko Satani yongereye ibitero agaba ku bagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe cy’iminsi y’imperuka.—Ibyahishuwe 12:9, 17.

Kwibeshya hamwe n’inama mbi

10. Ni iyihe ngorane Yobu yahuye na cyo?

10 Yobu yahuye n’ingorane tutakwifuza guhura na yo. Ntiyari azi impamvu ibyo byago byamugezeho. Yahamyaga yibeshya ko mu buryo runaka ‘Uwiteka ari we wamuhaye [ibintu], kandi ko Uwiteka ari we wabimutwaye’ (Yobu 1:21). Birashoboka ko Satani yashakaga ko Yobu yumva ko Imana ari yo yari yaramuteje imibabaro.

11. Sobanura uko Yobu yitwaye mu ngorane ze.

11 Yobu yanze kwihakana Imana nk’uko umugore we yabimuteragamo inkunga, ariko yari yacitse intege cyane (Yobu 2:9, 10). Yaravuze ati ‘ababi babayeho neza kundusha’ (Yobu 21:7-9). Nanone agomba kuba yaribazaga ati ‘kuki Imana impana?’ Hari n’igihe yifuzaga gupfa. Yaratakambye ati “icyampa ukampisha ikuzimu, ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira.”—Yobu 14:13.

12, 13. Amagambo incuti eshatu za Yobu zavuze yamugizeho izihe ngaruka?

12 Yobu yari afite incuti eshatu zagiye kumusura, ngo zigiye “kumuririra no kumuhumuriza” (Yobu 2:11). Nyamara kandi, zamubereye “abahumuriza baruhanya” (Yobu 16:2). Icyari gufasha Yobu ni ukugira incuti atura ibibazo byari bimuremereye, ariko izo ncuti ze eshatu zatumye arushaho kugwa mu rujijo no guhangayika.—Yobu 19:2; 26:2.

13 Birumvikana ko Yobu ashobora kuba yaribajije ati ‘kuki ari jye ibi bigeraho? Ni iki nakoze cyatuma ngerwaho n’ibi byago byose?’ Ibisobanuro incuti ze zamuhaga byarushagaho kumutera urujijo. Zibwiraga ko Yobu yakoze icyaha gikomeye akikururira iyo mibabaro. Elifazi yaramubajije ati ‘ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza? Nk’uko nabyiboneye, abahinga gukiranirwa bakabiba amahane, ni byo basarura.’—Yobu 4:7, 8.

14. Kuki tutagombye guhita twumva ko ingorane ziterwa n’imyifatire mibi?

14 Ni iby’ukuri ko ibibazo bishobora kuvuka turamutse tubibiye umubiri aho kubibira umwuka (Abagalatiya 6:7, 8). Ariko kandi, muri iyi si ibibazo bishobora kuvuka uko twaba twitwaye kose. Byongeye kandi, nta wavuga ko umukiranutsi atagerwaho n’ingorane. Yesu Kristo wari umuntu “utanduye, watandukanijwe n’abanyabyaha,” yapfiriye urw’agashinyaguro ku giti cy’umubabaro, ndetse n’intumwa Yakobo yishwe ahowe ukwizera kwe (Abaheburayo 7:26; Ibyakozwe 12:1, 2). Imitekerereze ikocamye ya Elifazi na bagenzi be babiri yatumye Yobu yiregura, agaragaza ko ari umunyangeso nziza ndetse n’umwere. Icyakora, ibirego byabo bitavuguruzwa byemezaga ko Yobu ari we wikururiye imibabaro, bishobora kuba byaratumye ashidikanya ku butabera bw’Imana.—Yobu 34:5; 35:2.

Aho umuntu yakura ubufasha mu gihe ahanganye n’ingorane

15. Ni iyihe mitekerereze izadufasha mu gihe duhanganye n’ingorane?

15 Ese hari isomo dukuye muri ibyo? Umuntu ashobora kugerwaho n’ibyago, uburwayi cyangwa ibitotezo, akumva rwose ari akarengane. Abandi bo bashobora gusa n’aho batagerwaho n’ibyinshi muri ibyo bibazo (Zaburi 73:3-12). Hari igihe biba ari ngombwa ko twibaza ibibazo by’ingenzi nk’ibi bikurikira: ‘ese urukundo nkunda Imana rutuma nyikorera uko byagenda kose? Mbese nifuza guha Yehova uburyo bwo “gusubiza umututse”’ (Imigani 27:11; Matayo 22:37)? Ntitugomba na rimwe kwemera ko ibyo abandi bavuga batabitekerejeho bituma dushidikanya ko Data wo mu ijuru azadufasha. Hari Umukristokazi w’indahemuka wari urwaye indwara yamubayeho akarande wagize ati “nzi ko ibyo Yehova azareka bikangeraho byose nzabyihanganira. Nzi ko azampa imbaraga nzakenera, kandi ahora azimpa.”

16. Ni mu buhe buryo Ijambo ry’Imana rifasha abahanganye n’ingorane?

16 Ku birebana n’amayeri ya Satani, hari ibyo dusobanukiwe Yobu atari azi. ‘Ntituyobewe imigambi ye’ cyangwa amayeri ye (2 Abakorinto 2:11). Byongeye kandi, dufite inama nyinshi z’ingirakamaro dushobora kwifashisha. Muri Bibiliya dusangamo inkuru zivuga iby’abagabo n’abagore b’indahemuka bihanganiye ingorane z’uburyo bwinshi. Intumwa Pawulo wababaye kurusha Abakristo benshi, yaranditse ati “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Hari Umuhamya wo mu Burayi wafunzwe azira ukwizera kwe mu ntambara ya kabiri y’isi yose, watanze ibyokurya bye by’iminsi itatu bamuha Bibiliya. Yaravuze ati “mbega ukuntu byangiriye akamaro! Nubwo nari nshonje, nabonye ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byadukomeje, jye n’abandi twari kumwe, mu bigeragezo twahuye na byo muri ibyo bihe bigoye. N’ubu iyo Bibiliya ndacyayifite.”

17. Ni ibihe bintu Imana yateganyije bidufasha kwihangana?

17 Uretse kuba duhumurizwa n’Ibyanditswe, dufite n’imfashanyigisho nyinshi za Bibiliya ziduha ubuyobozi bwiza budufasha guhangana n’ibibazo. Uramutse usuzumye igitabo Index des publications Watch Tower, ushobora kubona urugero rw’Umukristo mugenzi wawe wahuye n’ibigeragezo nk’ibyawe (1 Petero 5:9). Nanone kandi, bishobora kuba byiza kuganira n’abasaza bazi kwishyira mu mwanya w’abandi cyangwa abandi Bakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Ikiruta byose, ujye usenga Yehova, azajya agufasha kandi aguhe umwuka wera we. Ni gute Pawulo yahanganye n’“ibipfunsi” bya Satani? Yitoje kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana (2 Abakorinto 12:9, 10). Yaranditse ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga.’—Abafilipi 4:13.

18. Ni mu buhe buryo Abakristo bagenzi bacu bashobora kuduha ubufasha bukomeye?

18 Ku bw’ibyo, ubufasha burahari, ntiwagombye kureka kubushaka. Mu Migani hagira hati “nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa” (Imigani 24:10). Kimwe n’uko imiswa ishobora gutuma inzu y’ibiti isenyuka, gucika intege na byo bishobora gutuma Umukristo adakomeza gukiranuka. Kugira ngo twirinde ako kaga, Yehova adushyigikira binyuze kuri bagenzi bacu. Mu ijoro Yesu yafashwemo, marayika yaramubonekeye aramukomeza (Luka 22:43). Ubwo Pawulo yari agiye i Roma ari imfungwa, ‘yashimye Imana ashyitsa agatima mu nda,’ igihe yahuriraga n’abavandimwe ahitwa Iguriro rya Apiyo n’Amatundiro atatu (Ibyakozwe 28:15). Hari Umuhamya w’Umudage ucyibuka ubufasha yabonye akigera mu kigo cy’i Ravensbrück cyakoranyirizwagamo imfungwa, ubwo yari akiri umwangavu ugira ubwoba. Yaravuze ati “hari Umukristokazi mugenzi wanjye wahise ambona, ampa ikaze yishimye cyane.” Akomeza agira ati “hari undi mushiki wacu w’indahemuka wanyitayeho, ambera nka mama wo mu buryo bw’umwuka.”

“Ujye ukiranuka”

19. Ni iki cyafashije Yobu kurwanya Satani?

19 Yehova yavuze ko Yobu yari umugabo ‘ukomeza gukiranuka’ (Yobu 2:3). Nubwo Yobu yumvaga acitse intege kandi akaba atari asobanukiwe neza impamvu yababaraga, ntiyigeze ahindura uko yabonaga ikibazo cy’ingenzi cy’ubudahemuka. Yobu yanze kwikuraho ikintu yabonaga ko ari icy’agaciro kenshi. Yabishimangiye agira ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.”—Yobu 27:5.

20. Kuki kwihangana bifite akamaro?

20 Mu buryo nk’ubwo, kwiyemeza bizadufasha gukomeza kuba abakiranutsi mu mimerere iyo ari yo yose twaba turimo, twaba tugeragezwa, dutotezwa cyangwa turi mu ngorane. Yesu yabwiye itorero ry’i Simuruna ati “ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa [muri mu kaga, mu ngorane, cyangwa mukandamizwa]. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.”—Ibyahishuwe 2:10.

21, 22. Ni iki gishobora kuduhumuriza mu gihe duhanganye n’ingorane?

21 Muri iyi si iyoborwa na Satani, kwihangana no gukiranuka kwacu bizageragezwa. Icyakora, Yesu yatwijeje ko nidukomeza guhanga amaso igihe kiri imbere, tutazatinya. Icy’ingenzi ni ugukomeza gukiranuka. Pawulo yavuze ko ‘kubabazwa kwacu ari ukw’akanya’ gato, ariko ko “ubwiza” cyangwa ingororano Yehova adusezeranya zo ari iz’“iteka ryose” kandi ko ‘zikomeye’ (2 Abakorinto 4:17, 18). Ndetse n’imibabaro ya Yobu yamaze igihe gito uyigereranyije n’imyaka myinshi yamaze afite ibyishimo, haba mbere ndetse na nyuma yo guhura n’ibigeragezo.—Yobu 42:16.

22 Icyakora, hari igihe dushobora guhura n’ibigeragezo bisa n’ibitarangira, kandi tukagira imibabaro isa n’aho itakwihanganirwa. Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma ukuntu ibyabaye kuri Yobu bishobora kuduha andi masomo mu birebana no kwihangana. Tuzanareba uburyo bwo gukomeza abandi bahanganye n’ingorane.

Ni gute wasubiza?

• Ni ikihe kibazo gikomeye Satani yazamuye ku birebana no gukiranuka kwa Yobu?

• Kuki kuba duhura n’ibigeragezo bitagombye kudutangaza?

• Ni mu buhe buryo Yehova adufasha kwihangana?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Gukora ubushakashatsi, kuganira n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka no gusenga Imana tuyibwira ibituri ku mutima byose, bizatuma dukomeza kwihangana