Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Byatewe n’akana k’agahungu k’imyaka icyenda”

“Byatewe n’akana k’agahungu k’imyaka icyenda”

“Byatewe n’akana k’agahungu k’imyaka icyenda”

IGIHE cyose Abahamya ba Yehova bageraga kwa Wiesława utuye mu majyepfo ya Polonye, yarabashimiraga mu kinyabupfura, ariko akanga kuganira na bo. Umunsi umwe, akana k’agahungu k’imyaka icyenda kitwa Samuel kageze kwa Wiesława kari kumwe na nyina. Icyo gihe noneho Wiesława yemeye gutega amatwi ubutumwa bushingiye kuri Bibiliya ndetse yakira agatabo bamuhaye kavugaga iby’isi izahinduka paradizo.

Kubera ko Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo rwari rwegereje, Samuel yashakaga gutumira Wiesława muri uwo munsi mukuru udasanzwe. Ni yo mpamvu yagarutse gusura Wiesława ari kumwe na nyina, amuzaniye urupapuro rw’itumira. Uwo mugore abonye ukuntu ako kana k’agahungu kari karimbye, yabasabye kwihangana akanya gato, maze na we ajya kwambara neza. Agarutse, yateze amatwi ibyo Samuel yamubwiraga, yemera ubutumire, hanyuma arabaza ati “ese nzazane n’umugabo wanjye cyangwa nzaze jyenyine?” Yongeyeho ati “nubwo umugabo wanjye yakwanga ko tuzana, jyewe nzaza. Samuel, nta wundi uzaba utumye nza uretse wowe.” Wiesława yubahirije amasezerano aza mu Rwibutso kandi byashimishije Samuel.

Igihe bari bateze amatwi disikuru y’urwibutso, Samuel yicaye iruhande rwa Wiesława akajya amwereka imirongo y’Ibyanditswe irimo isomwa. Ibyo byakoze Wiesława ku mutima. Urwibutso rwaramushimishije cyane kandi yishimiye ukuntu ibitekerezo bigoye kumva byasobanurwaga mu magambo yoroheje. Ikindi cyamushishikaje ni ukuntu bamwakiranye urugwiro ndetse n’ineza abagize itorero bamugaragarije. Kuva icyo gihe, Wiesława yarushijeho gushishikazwa n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi yatangiye kwifatanya n’Abahamya ba Yehova adasiba. Aherutse kuvuga ati “kuba ntarabateze amatwi mbere hose igihe mwazaga iwanjye, numva binteye isoni. Kandi nemeza ntashidikanya ko kuba narateze amatwi ibyo mwambwiraga, byatewe n’akana k’agahungu k’imyaka icyenda; byatewe na Samuel.”

Kimwe na Samuel wo muri Polonye, hari abandi bana benshi bakiri bato b’Abahamya ba Yehova bahesha Imana ikuzo mu magambo ndetse no mu myifatire yabo. Niba ukiri muto, nawe ushobora gufasha abantu b’imitima itaryarya, bagashishikazwa n’amahame atunganye yo muri Bibiliya.