Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hariho idini rigufitiye akamaro

Hariho idini rigufitiye akamaro

Hariho idini rigufitiye akamaro

UMWANDITSI wa zaburi witwaga Asafu yaravuze ati “jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye.” Yigeze kugira igitekerezo cyo kwigana abantu batashishikazwaga n’iby’Imana, kugira ngo na we yibereho mu buzima bwo kwinezeza gusa. Ariko nyuma yaho yaje gutekereza ku nyungu zo kwegera Imana maze aza kubona ko ari byo byamubera byiza (Zaburi 73:2, 3, 12, 28). Mbese gahunda y’ugusenga k’ukuri igufitiye akamaro muri iki gihe? Ni izihe nyungu ishobora kuguhesha?

Kuyoboka Imana y’ukuri bigufitiye akamaro kuruta kugira imibereho ishingiye ku bwikunde. Kubera ko twaremwe n’“Imana y’urukundo,” abashyira imbere inyungu zabo gusa ntibashobora kuzigera na rimwe babona ibyishimo (2 Abakorinto 13:11). Yesu yigishije ihame ry’ingenzi rirebana n’uko abantu bateye muri kamere yabo igihe yagiraga ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ni yo mpamvu muri kamere yacu twishimira kugira icyo dukorera incuti ndetse n’abagize umuryango. Ariko gukorera Imana ni byo bihesha ibyishimo byinshi kuruta ibindi bintu byose. Imana ni yo tugomba gukunda cyane kuruta abantu bose. Abantu babarirwa muri za miriyoni bari mu nzego z’imibereho zitandukanye, babonye ko kuyoboka Imana dukora ibyo idusaba bihesha ibyishimo byinshi cyane.—1 Yohana 5:3.

Uzagira intego mu buzima

Indi nyungu ugusenga k’ukuri kuguhesha ni uko gutuma ugira intego mu buzima. Ese waba warabonye ko incuro nyinshi kumva warageze ku kintu wifuzaga kugeraho bihesha ibyishimo? Abantu benshi bagira intego mu buzima, zaba izirebana n’imibereho y’umuryango wabo, izirebana no kugira incuti, izirebana n’ubucuruzi cyangwa izirebana no kwishimisha. Bitewe n’uko imimerere y’ubuzima yicara ihindagurika, akenshi ibyo bintu ntibibahesha ibyishimo (Umubwiriza 9:11). Nyamara, ugusenga k’ukuri kugufasha kugira intego iruta izindi, intego ishobora gutuma ukomeza kugira ibyishimo nubwo mu mibereho yawe waba utagera ku bintu wifuzaga kugeraho.

Ugusenga k’ukuri gukubiyemo kumenya Yehova no kumukorera mu budahemuka. Abasenga by’ukuri barushaho kwegera Imana (Umubwiriza 12:13; Yohana 4:23; Yakobo 4:8). Ushobora gutekereza ko kumenya Imana neza ku buryo uba incuti yayo ari ibintu bikurenze udashobora kugeraho. Ariko uramutse usuzumye witonze inkuru zivuga uko yagiranye imishyikirano n’abantu ndetse ugatekereza no ku byo yaremye, ushobora gusobanukirwa neza imico yayo (Abaroma 1:20). Ikindi kandi, nusoma Ijambo ry’Imana ushobora kuzasobanukirwa impamvu turi ku isi, impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, uburyo izavanaho imibabaro, ndetse igishishikaje kurushaho, ushobora kuzasobanukirwa uko wagira uruhare rw’ingenzi mu murimo w’Imana (Yesaya 43:10; 1 Abakorinto 3:9). Gusobanukirwa ibyo byose bishobora gutuma urushaho kwishimira ubuzima.

Uzarushaho kuba umuntu mwiza

Kuyoboka Imana y’ukuri bigufitiye akamaro kubera ko bituma urushaho kuba umuntu mwiza. Iyo usenga Imana y’ukuri bigufasha kwitoza imico ituma urushaho kugirana imishyikirano myiza n’abandi. Bituma wigana Imana n’Umwana wayo, ukabigiraho kuba inyangamugayo, kugira imvugo nziza no kuba umuntu wiringirwa (Abefeso 4:20–5:5). Iyo umaze kumenya Imana bihagije ku buryo utangira kuyikunda, wumva ushishikajwe no kuyigana. Bibiliya igira iti “mwigane Imana nk’abana bakundwa.”—Abefeso 5:1, 2.

Mbese kwifatanya n’abantu bigana urukundo rw’Imana ntibyagushimisha? Birashishikaje kumenya ko gusenga Imana y’ukuri atari ikintu umuntu yakora wenyine. Gusenga Imana y’ukuri bituma ugirana imishyikirano n’abandi bantu bakunda ibyiza kandi bagakora ibikwiriye. Birashoboka ko waba udashimishwa n’igitekerezo cyo kuba mu idini runaka rigizwe n’abantu bishyize hamwe. Ariko nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, ikibazo amadini hafi ya yose afite si uko agizwe n’abantu bishyize hamwe, ahubwo icyo aba agamije cyangwa intego zayo ni byo biba atari byiza. Amadini menshi afite intego zitari iza gikristo. Yehova ubwe ni we uha abagize ubwoko bwe gahunda bagenderaho kugira ngo basohoze intego nziza. Bibiliya igira iti “kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro” (1 Abakorinto 14:33). Kimwe n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni, ushobora kubona ko kwifatanya n’idini ry’Abakristo bagendera kuri gahunda ihamye, bizatuma ugira ibyiringiro by’igihe kizaza.

Ibyiringiro by’igihe kizaza

Ibyanditswe Byera bigaragaza ko Imana irimo iteraniriza hamwe abayisenga by’ukuri kugira ngo bashobore kuzarokoka iherezo ry’iyi si mbi maze baragwe isi nshya, iyo “gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 7:9-17). Ubwo rero, idini rigufitiye akamaro ni irituma ugira ibyiringiro, ibyo byiringiro bikaba ari cyo kintu cy’ibanze kizatuma ugira ibyishimo. Bamwe bashingira ibyiringiro byabo by’igihe kiri imbere ku butegetsi bw’ibihugu buhamye, inyungu bazakura mu bucuruzi, n’icyizere cyo kuzagira amagara mazima no gusaza neza bamaze gufata ikiruhuko cy’iza bukuru. Icyakora bike cyane muri ibyo bintu, niba binahari, ni byo bishobora gutuma umuntu yizera ko igihe kiri imbere kizaba cyiza. Nyamara Intumwa Pawulo we yaranditse ati “twiringiye Imana ihoraho.”—1 Timoteyo 4:10.

Nuramuka ugenzuye witonze, ushobora kuzabona abasenga by’ukuri abo ari bo. Muri iyi si ya none yacitsemo ibice, ubumwe n’urukundo ni byo bigaragaza neza itandukaniro riri hagati y’Abahamya ba Yehova n’andi madini. Ubasanga mu bihugu hafi ya byose kandi imimerere bakuriyemo iratandukanye; nyamara bunze ubumwe, barakundana hagati yabo kandi bagakunda Yehova (Yohana 13:35). Baragutumiye kugira ngo uzaze wirebere ibyo bagezeho. Asafu yaranditse ati “kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye.”—Zaburi 73:28.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ushobora kuba incuti y’Imana