Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana”

“Ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana”

“Ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana”

“Ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.”—ABAFILIPI 4:6.

1. Dufite igikundiro cyo gushyikirana na nde, kandi se kuki ibyo bintu bitangaje cyane?

URAMUTSE usabye kubonana n’umutegetsi mukuru w’igihugu cyanyu, ni ikihe gisubizo wahabwa? Abakozi bo mu biro bye bashobora kugusubizanya ikinyabupfura, ariko birashoboka cyane ko batakwemera ko wivuganira na we. Nyamara, Yehova Imana, Umutegetsi uruta abandi bose kandi utegeka ijuru n’isi, we si uko ameze. Ahantu hose twaba turi dushobora kumuvugisha ndetse n’igihe cyose twabishakira. Igihe cyose tuzajya tumusenga mu buryo yemera, amasengesho yacu azayumva (Imigani 15:29). Mu by’ukuri ibyo ni ibintu bitangaje! Ese kuba turangwa n’umutima ushimira ntibyagombye gutuma dusenga buri gihe ukwiriye kwitwa ‘Uwumva ibyo asabwa’?—Zaburi 65:3.

2. Ni ikihe kintu kiba gikenewe kugira ngo Imana yemere amasengesho yacu?

2 Ariko kandi, umuntu ashobora kwibaza ati ‘ni ayahe masengesho Imana yemera?’ Bibiliya isobanura ikintu kimwe cya ngombwa kugira ngo amasengesho yacu yemerwe. Igira iti “utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Nk’uko byasobanuwe mu ngingo ibanziriza iyi, ikintu cy’ingenzi gisabwa ni ugusenga Imana ufite ukwizera. Imana yiteguye kwakira amasengesho y’abantu bayegera; ariko bagomba kuyegera bafite ukwizera, bagakora ibyo ishaka nta buryarya kandi bafite imimerere y’umutima ikwiriye.

3. (a) Nk’uko byagaragajwe n’amasengesho y’abagaragu b’indahemuka ba kera, ni ibihe bintu bitandukanye dushobora gushyira mu masengesho yacu? (b) Ni ubuhe buryo butandukanye dushobora kuvugamo amasengesho yacu?

3 Intumwa Pawulo yateye Abakristo bo mu gihe cye inkunga igira iti “ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima” (Abafilipi 4:6, 7). Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu basenze Imana bayibwira ibibazo byabo. Muri abo twavuga nka Hana, Eliya, Hezekiya na Daniyeli (1 Samweli 2:1-10; 1 Abami 18:36, 37; 2 Abami 19:15-19; Daniyeli 9:3-21). Twagombye gukurikiza urugero rwabo. Zirikana nanone ko amagambo ya Pawulo agaragaza ko amasengesho yacu ashobora kuvugwa mu buryo butandukanye. Yavuzemo ibyo gushima, iryo rikaba ari isengesho tuvuga dushimira Imana ibyo idukorera. Ibyo bishobora kujyanirana no kuyisingiza. Kwinginga byumvikanisha gusaba ikintu twicishije bugufi, tugakomeza kugisaba tubikuye ku mutima. Nanone dushobora gusaba cyangwa kubwira Imana ikintu runaka dukeneye (Luka 11:2, 3). Data wo mu ijuru yishimira kumva amasengesho tumutura muri ubwo buryo butandukanye.

4. Nubwo Yehova azi ibyo dukeneye, kuki ari ngombwa kubimusaba?

4 Hari abashobora kwibaza bati ‘ese Yehova ntasanzwe azi ibyo dukeneye byose?’ Ni koko asanzwe abizi (Matayo 6:8, 32). None se kuki adusaba ngo tumwegere tumubwire ibyo dukeneye? Tekereza kuri uru rugero: tuvuge ko umucuruzi ufite amangazini yateganyije guha impano bamwe mu bakiriya be. Icyakora, kugira ngo abo bakiriya bahabwe iyo mpano, bagomba kuza aho uwo mucuruzi acururiza bakayimusaba. Abadashaka kuza kumureba baba bagaragaje ko mu by’ukuri batishimiye iyo mpano ashaka kubaha. Mu buryo nk’ubwo, kudasaba mu isengesho ibyo dukeneye byaba ari ukugaragaza ko tutishimiye ibyo Yehova aduha. Yesu yaravuze ati “musabe muzahabwa” (Yohana 16:24). Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaje ko twiringira Imana.

Ni gute twagombye kwegera Imana?

5. Kuki tugomba gusenga mu izina rya Yesu?

5 Yehova ntadushyiriraho amategeko menshi atagoragozwa ajyana n’ukuntu dukwiriye kumusenga. Ariko kandi, dukeneye kumenya uko twakwegera Imana mu buryo bukwiriye nk’uko bisobanurwa muri Bibiliya. Urugero, Yesu yigishije abigishwa be ati ‘icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha’ (Yohana 16:23). Ku bw’ibyo, tugomba gusenga mu izina rya Yesu, tugaragaza ko twemera ko ari we wenyine uzahesha abantu bose imigisha y’Imana.

6. Twagombye kuba twifashe dute mu gihe dusenga?

6 Twagombye kuba twifashe dute mu gihe dusenga? Bibiliya ntigaragaza uko umuntu agomba kuba yifashe kugira ngo Imana yumve amasengesho ye (1 Abami 8:22; Nehemiya 8:6; Mariko 11:25; Luka 22:41). Icy’ingenzi ni ugusenga Imana nta buryarya kandi dufite imimerere ikwiriye y’umutima.—Yoweli 2:12, 13.

7. (a) Ijambo “Amen” risobanura iki? (b) Ni gute rikwiriye gukoreshwa mu masengesho yacu?

7 Twavuga iki ku birebana n’imikoreshereze y’ijambo “Amen”? Ibyanditswe bigaragaza ko ubusanzwe ubwo ari uburyo bukwiriye bwo gusoza amasengesho yacu, cyane cyane ayo tuvugiye mu ruhame (Zaburi 72:19; 89:52). Ibisobanuro by’ibanze by’ijambo ry’Igiheburayo ʼa·menʹ, ni “bibe bityo.” Hari inkoranyamagambo itanga ibisobanuro by’iryo ijambo “Amen” risoza amasengesho, ivuga ko kurivuga ari “ukwemeza amagambo amaze kuvugwa no gusaba ko yasohozwa” (McClintock and Strong’s Cyclopedia). Bityo, iyo umuntu ashoje isengesho avuga ngo “Amen,” aba agaragaje ko ibyo amaze kuvuga bimuvuye ku mutima koko. Iyo Umukristo wari uhagarariye abagize itorero mu isengesho ashoje n’iryo jambo, abateze amatwi na bo bashobora kuvuga ngo “Amen” mu mitima yabo cyangwa mu ijwi ryumvikana, kugira ngo bagaragaze ko bemera babivanye ku mutima ibimaze kuvugwa.—1 Abakorinto 14:16.

8. Ni mu buhe buryo amwe mu masengesho yacu ashobora gusa n’aya Yakobo na Aburahamu, kandi se ibyo byaba bigaragaza iki kuri twe?

8 Hari igihe Imana ishobora kutwemerera tukayigaragariza mu isengesho uburyo duhangayikishijwe n’ibibazo runaka. Bishobora kuba ngombwa ko tumera nka Yakobo wo mu gihe cya kera, wakiranye ijoro ryose n’umumarayika kugira ngo ahabwe umugisha (Itangiriro 32:24-26). Nanone bitewe n’imimerere, bishobora kuba ngombwa ko tuba nka Aburahamu, winginze Yehova incuro nyinshi asabira Loti n’abandi bantu bakiranuka bose bashobora kuba bari muri Sodomu (Itangiriro 18:22-33). Mu buryo nk’ubwo, dushobora kwinginga Yehova tumubwira ibintu biduhangayikishije, tukamwinginga dushingiye ku mico ye yo gukiranuka, ineza yuje urukundo n’imbabazi.

Ni ibihe bintu dushobora gusaba?

9. Ni ibihe bintu twagombye kwibandaho mu masengesho yacu?

9 Turibuka ko Pawulo yavuze ati ‘ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye’ (Abafilipi 4:6). Bityo, amasengesho tuvuga ku giti cyacu ashobora kwerekeza ku bintu bitandukanye duhura na byo mu mibereho yacu ya buri munsi. Ariko rero, ikintu cya mbere twagombye gushyira mu isengesho ni inyungu za Yehova. Daniyeli yatanze urugero rwiza muri ibyo. Igihe Abisirayeli bari mu gihano bazira ibyaha byabo, Daniyeli yinginze Yehova ngo abababarire agira ati “nyagasani ugire icyo ukora ntutinde, Mana yanjye kugira ngo izina ryawe ryubahwe” (Daniyeli 9:15-19). Ese natwe amasengesho yacu agaragaza ko duhangayikishwa no guhesha ikuzo izina rya Yehova ndetse n’isohozwa ry’umugambi we?

10. Ni iki kiduhamiriza ko bikwiriye ko umuntu asenga asaba ibyo akeneye ku giti cye?

10 Nanone ariko, birakwiriye gusenga dusaba ibyo dukeneye buri wese kuti cye. Urugero, kimwe n’umwanditsi wa zaburi, dushobora gusenga dusaba kurushaho gusobanukirwa ibintu byimbitse byo mu ijambo ry’Imana. Yasenze agira ati “umpe ubwenge, kugira ngo nitondere amategeko yawe; nyitondereshe umutima wose” (Zaburi 119:33, 34; Abakolosayi 1:9, 10). Yesu ‘yinginze [kandi] asaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu’ (Abaheburayo 5:7). Mu kubigenza atyo, yagaragaje ko dukwiriye gusaba imbaraga mu gihe tugeze mu kaga cyangwa duhuye n’ibigeragezo. Mu isengesho ntangarugero Yesu yigishije abigishwa be, yashyizemo no gusaba ibyo umuntu akeneye ku giti cye, urugero nko kubabarirwa amakosa cyangwa guhabwa ifunguro ry’uwo munsi.

11. Ni mu buhe buryo isengesho rishobora kudufasha kutagwa mu bishuko?

11 Muri iryo sengesho ntangarugero, Yesu yavuze ko dushobora gusaba tugira tuti “ntuduhāne mu bitwoshya, ahubwo udukize Umubi” (Matayo 6:9-13). Nyuma yaje gutanga inama igira iti “mube maso, musenge mutajya mu moshya” (Matayo 26:41). Ni ngombwa gusenga mu gihe duhanganye n’ibigeragezo. Ku ishuri cyangwa aho dukora, dushobora guhura n’ibishuko byatuma twirengagiza amahame yo muri Bibiliya. Abantu batari Abahamya bashobora kudutumira ngo twifatanye na bo mu bikorwa bidakwiriye Abakristo. Bashobora kudusaba gukora ikintu kinyuranye n’amahame akiranuka. Mu bihe nk’ibyo, ni byiza gukurikiza inama ya Yesu yo gusenga, haba mbere y’uko duhura n’icyo gishuko ndetse no mu gihe duhanganye na cyo, tugasaba Imana ngo idufashe tutakigwamo.

12. Ni ibihe bintu biduhangayikisha twagombye gushyira mu isengesho, kandi se ni iki twakwitega kuri Yehova?

12 Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bahura n’ibibazo byinshi ndetse n’imihangayiko. Indwara ndetse no guhungabana mu byiyumvo ni bimwe mu bintu by’ingenzi bihangayikisha abantu benshi. Urugomo rwogeye hose rutuma duhangayika. Ubukungu bwifashe nabi butuma kubona ibidutunga bigorana. Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Yehova atega amatwi iyo abagaragu be bamugezaho ibyo bibazo! Muri Zaburi ya 102:18 havuga ko Yehova “yita ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo.”

13. (a) Ni ibihe bintu bireba umuntu ku giti cye dushobora gushyira mu isengesho? (b) Vuga urugero rw’umuntu wasenze isengesho nk’iryo.

13 Mu by’ukuri, ikintu cyose gifitanye isano n’umurimo dukorera Yehova cyangwa imishyikirano dufitanye na we, ni byiza kugishyira mu isengesho (1 Yohana 5:14). Niba ugomba gufata imyanzuro irebana n’ishyingiranwa, akazi cyangwa ushaka kwagura umurimo wawe, ntugatinye kwereka Imana ibyo bintu no kuyisaba ubuyobozi. Urugero, muri Filipine hari umukobwa washakaga gukora umurimo w’igihe cyose. Icyakora, nta kazi yari afite kamufasha kubona ibimutunga. Agira ati “umunsi umwe ari ku wa gatandatu, nasenze Yehova musobanurira neza ibirebana na gahunda nari mfite yo kuba umupayiniya. Kuri uwo munsi nyine, igihe nari mu murimo wo kubwiriza, nahaye igitabo umukobwa w’umwangavu. Mu buryo butunguranye, uwo mukobwa yaravuze ati ‘uzaze ku ishuri nigaho ku wa mbere kare mu gitondo.’ Naramubajije nti ‘kubera iki?’ Yansobanuriye ko bari bakeneye umukozi mu buryo bwihutirwa. Nagiyeyo bahita bampa akazi. Byarihuse cyane pe!” Abahamya benshi bo hirya no hino ku isi bahuye n’ibintu nk’ibyo. Bityo rero, ntugatinye kugira icyo usaba Imana mu isengesho rivuye ku mutima.

Bite se mu gihe twakoze icyaha?

14, 15. (a) Kuki umuntu atagombye kureka gusenga nubwo yaba yakoze icyaha? (b) Uretse amasengesho umuntu avuze ku giti cye, ni iki kindi gishobora kumufasha kugaruka ku murongo mu buryo bw’umwuka?

14 Ni gute isengesho rishobora gufasha umuntu wakoze icyaha? Umuntu wakoze icyaha areka gusenga kubera ko aba afite isoni. Icyakora si byiza kubigenza atyo. Reka dufate urugero. Abaderevu b’indege bazi ko baramutse bayobye, bashobora kwitabaza abashinzwe kuyobora indege baba bari ku kibuga cy’indege kugira ngo babafashe. Byagenda bite se umuderevu wayobye aramutse yihagazeho ntahamagare abayobora indege abitewe n’ikimwaro afite cy’uko yayobye? Ibyo bishobora kumuteza akaga. Mu buryo nk’ubwo, umuntu wakoze icyaha kandi akumva afite isoni zo gusenga ashobora kurushaho kwiteza ingorane. Isoni z’uko yakoze icyaha ntizagombye kumubuza kuvugana na Yehova. Imana isaba abantu bose bakoze ibyaha bikomeye kuyisenga. Umuhanuzi Yesaya yashishikarije abanyabyaha bo mu gihe cye kwiyambaza Yehova kuko yari ‘kubababarira rwose pe’ (Yesaya 55:6, 7)! Birumvikana ko umuntu ushaka ‘gushakisha [Yehova] umutima we wose’ kugira ngo amushimishe, agomba kubanza kwicisha bugufi mu mutima, akava mu byaha kandi akihana abivanye ku mutima.—Zaburi 119:58; Daniyeli 9:13.

15 Hari indi mpamvu ituma mu gihe umuntu yakoze icyaha, aba agomba gusenga. Umwigishwa Yakobo yavuze ibirebana n’umuntu ukeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka, agira ati “natumire abakuru b’Itorero, bamusabire . . . Umwami amuhagurutse” (Yakobo 5:14, 15). Koko rero, uwo umuntu yagombye kubwira Yehova icyaha cye mu isengesho ariko ashobora no gusaba abasaza bakamusengera. Ibyo bizamufasha kongera kugirana n’Imana imishyikirano myiza.

Uko amasengesho asubizwa

16, 17. (a) Ni gute Yehova asubiza amasengesho? (b) Ni izihe nkuru z’ibyabaye zigaragaza ko isengesho n’umurimo wo kubwiriza bifitanye isano cyane?

16 Ni mu buhe buryo Imana isubiza amasengesho? Amwe ishobora kuyasubiza mu buryo bwihuse kandi bugaragarira amaso (2 Abami 20:1-6). Ayandi yo bishobora gufata igihe kandi kumenya ko yashubijwe bikaba bitoroshye. Nk’uko byagaragajwe mu mugani Yesu yaciye w’umupfakazi wahoraga ajya kureba umucamanza, bishobora kuba ngombwa gusenga incuro nyinshi (Luka 18:1-8). Ariko kandi, dushobora kwiringira tudashidikanya ko mu gihe dusenze uko Imana ibishaka, Yehova atazigera na rimwe atubwira ati ‘mwindushya.’—Luka 11:5-9.

17 Incuro nyinshi, abagize ubwoko bw’Imana bagiye bibonera uko Imana yashubije amasengesho yabo. Ibyo bikunze kubaho cyane mu murimo wacu wo kubwiriza. Urugero, Abakristokazi babiri bo muri Filipine barimo batanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu karere kitaruye ko muri icyo gihugu. Bahaye inkuru y’ubwami umugore umwe, amarira ahita amuzenga mu maso. Yaravuze ati “mu ijoro ryakeye naraye nsabye Imana ngo inyoherereze umuntu wo kunyigisha Bibiliya. Ndatekereza ko iki ari cyo gisubizo cy’isengesho ryanjye.” Nyuma yaho gato, uwo mugore yatangiye kujya mu materaniro mu Nzu y’Ubwami. Mu kindi gice cyo mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Aziya, hari umuvandimwe watinyaga kujya kubwiriza mu mazu yari arinzwe cyane. Ariko yasenze Yehova, yishyiramo akanyabugabo maze yinjira muri ya mazu. Yakomanze ku rugi rw’inzu imwe, umukobwa arakingura. Uwo muvandimwe yamusobanuriye ikimugenza maze uwo mukobwa atangira kurira. Yavuze ko yashakaga Abahamya ba Yehova kandi ko yari yarasenze asaba ngo ababone. Uwo muvandimwe yishimiye kumuhuza n’abagize itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri ako gace.

18. (a) Mu gihe Imana ishubije amasengesho yacu, twagombye gukora iki? (b) Nidukoresha uburyo tubonye bwose dusenga, ni iki tuziringira tudashidikanya?

18 Mu by’ukuri isengesho ni impano nziza cyane twahawe. Yehova aba yiteguye kumva amasengesho yacu no kuyasubiza (Yesaya 30:18, 19). Ariko kandi, ni ngombwa kugenzura neza tukamenya uko Yehova asubiza amasengesho yacu. Si ko buri gihe asubizwa nk’uko twari tubyiteze. Ariko, mu gihe tubonye ko yashubijwe, ntitwagombye na rimwe kwibagirwa gushimira no guhimbaza Yehova (1 Abatesalonike 5:18). Ikindi kandi, ujye buri gihe wibuka amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye mubyingingiye, mushima.” Ujye buri gihe ukoresha uburyo ubonye bwo kuvugana n’Imana. Nubigenza utyo, uzakomeza kwibonera ukuri kw’amagambo Pawulo yavuze arebana n’abasenga Imana ikabasubiza, amagambo agira ati ‘amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarinda imitima yanyu n’ibyo mwibwira.’—Abafilipi 4:6, 7.

Mbese ushobora gusubiza?

• Ni mu buhe buryo butandukanye amasengesho yacu ashobora kuvugwamo?

• Dukwiriye gusenga dute?

• Ni ibihe bintu dushobora gushyira mu masengesho yacu?

• Isengesho rimarira iki umuntu wakoze icyaha?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 29]

Isengesho rivuye ku mutima ridufasha kutagwa mu bishuko

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Tugaragariza Imana ko tuyishimira, tukayibwira ibiduhangayikishije kandi tukayisaba ibyo dukeneye binyuze mu isengesho