Idini rimarira iki abantu?
Idini rimarira iki abantu?
“A BANTU benshi bajya bibwira bati “nshobora kuba umuntu mwiza kandi ntiriwe njya mu idini!” Abantu benshi b’inyangamugayo, bita ku bandi kandi biringirwa ntibashishikazwa n’idini. Urugero, nubwo abenshi mu baturage bo mu Burayi bw’Iburengerazuba bavuga ko bemera Imana, bake gusa ni bo bajya mu nsengero. * Ndetse no muri Amerika y’Amajyepfo, Abagatolika bari hagati ya 15 na 20 ku ijana gusa ni bo bonyine bajya mu kiliziya buri gihe.
Kimwe n’abandi benshi, nawe ushobora kuba wumva ko idini ridatuma umuntu agira ubuzima bwiza. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu benshi ntibagishishikazwa n’idini nk’uko byari bimeze kera. Ni iki cyatumye abantu benshi batagishishikazwa n’idini? Ese umuntu ashobora kuba mwiza atiriwe ajya mu idini? Ese hari idini ryakugirira akamaro?
Impamvu abantu benshi banze amadini
Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abantu benshi bo mu madini yiyita aya gikristo bemeraga ko Imana isaba abantu kuyumvira. Bajyaga mu madini kugira ngo bemerwe na yo, bakubahiriza imihango yabaga iyobowe n’abapadiri cyangwa bakagendera ku nama bahabwaga n’abayobozi b’amadini yabo. Birumvikana ariko ko abenshi bari bazi uburyarya buba mu madini. Bari bazi neza uruhare amadini yagize mu ntambara ndetse n’ubwiyandarike bwa bamwe mu bayobozi b’amadini. Icyakora, abenshi bumvaga ko idini ubwaryo ari ryiza. Abandi bagiye mu madini kubera ko bashakaga gushyikirana n’Imana mu buryo budasanzwe, abandi bayagumamo kubera ko ari yo bavukiyemo, abandi bo bikundiye indirimbo; hari n’abayagiyemo kubera ko batinyaga kuzajya mu muriro w’iteka kandi iyo nyigisho itaboneka mu Byanditswe. Nanone kandi, iterambere mu nzego zitandukanye ryatumye abantu bahindura uko babonaga amadini.
Inyigisho y’ubwihindurize yaramamaye. Bamwe bemeye ko ubuzima bwabayeho mu buryo bw’impanuka, bavuga ko butaturutse ku Mana. Amenshi mu madini yananiwe gusobanura mu buryo bwemeza ko Imana ari yo Soko y’ubuzima (Zaburi 36:10). Ikindi kandi, uko ikoranabuhanga ryagendaga ritera imbere, ibintu byagendaga bigerwaho mu birebana n’ubuvuzi, mu gutwara abantu n’ibintu ndetse no mu itumanaho, byatumye abantu bumva ko siyansi ishobora gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose. Nanone kandi, abantu bumvaga ko abahanga mu by’imyifatire y’abantu hamwe n’abahanga mu by’imitekerereze y’abantu ari bo batanga inama nziza kurusha amadini. Amadini yo yananiwe kugaragaza neza ko kumvira amategeko y’Imana ari bwo buryo bwiza cyane bushobora gutuma umuntu agira imibereho izira amakemwa.—Yakobo 1:25.
Ibyo byatumye amadini menshi ahindura ubutumwa yatangazaga. Abapadiri ndetse n’abapasiteri baretse kwigisha ko Imana isaba abantu kuyumvira. Ahubwo abenshi muri bo bigishije ko buri muntu ku giti cye agomba kwifatira imyanzuro ku birebana no kumenya icyiza n’ikibi. Kugira ngo abayobozi b’amadini 2 Timoteyo 4:3.
bamwe na bamwe bemerwe n’abantu benshi, bababwiraga ko uko umuntu yaba yitwara kose Imana imwemera. Iyo nyigisho itwibutsa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugira buti ‘igihe kizaza ntibazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo.”—Aho kugira ngo iyo nyigisho itume abantu bashishikarira amadini, yabateye kuyazinukwa. Bakundaga kwibaza bati “niba amadini ashidikanya ku bushobozi Imana ifite bwo kurema ndetse agashidikanya no ku bwenge ifite bwo gushyiraho amategeko, kujya mu idini hari icyo byaba bimariye? Ni ngombwa se ko nihatira kwigisha abana banjye iby’idini?” Abantu babaga bashaka kugira imibereho izira amakemwa batangiye kubona ko idini nta cyo rimaze. Baretse kujya mu nsengero kandi idini nta cyo ryari rikivuze kuri bo. Ni iki cyatumye idini ryagombaga kuba ryiza rihinduka ribi? Bibiliya itanga ibisobanuro byumvikana.
Bifashishije idini kugira ngo bagere ku migambi mibi
Intumwa Pawulo yaburiye Abakristo ba mbere ko bamwe bari kuzifashisha ubukristo kugira ngo basohoze imigambi mibi. Yaravuze ati “amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo” (Ibyakozwe 20:29, 30). Umwe mu bantu bavuze “ibigoramye” ni umuhanga muri tewolojiya wo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma witwaga Augustin. Yesu yari yarigishije abigishwa be ko bagombaga kwemeza abantu binyuze mu kubafasha gutekereza bashingiye ku Byanditswe. Ariko Augustin yagoretse ibisobanuro by’amagambo ya Yesu yanditse muri Luka 14:23, hagira hati ‘mubahate kwinjira.’ Augustin yumvikanishije ko byemewe gukoresha imbaraga mu guhindura abantu (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 28:23, 24). Augustin yakoresheje idini kugira ngo yigarurire abantu.
Satani, umumarayika wigometse, ni we uri inyuma y’uko gutandukira no kwangirika kw’idini. Yakoresheje abanyamadini bo mu kinyejana cya mbere kugira ngo ateshe umurongo amatorero ya gikristo. Bibiliya yavuze ibyabo igira iti “bene abo ni intumwa z’ibinyoma, ni abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo. Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo. Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk’abakozi bagabura ibyo gukiranuka.”—2 Abakorinto 11:13-15.
Satani n’ubu aracyakoresha amadini yiyita aya gikristo avuga ko agendera ku mahame mbwirizamuco kandi ko amurikira abantu. Satani ayakoresha kugira ngo abantu bagendere ku mahame ye aho kugendera ku mahame y’Imana (Luka 4:5-7). Wenda wiboneye ukuntu abayobozi b’amadini benshi bo muri iki gihe bakoresha idini kugira ngo bishyire hejuru biyita amazina y’icyubahiro kandi babone uko barya amafaranga y’abayoboke babo. Abategetsi na bo bagiye bakoresha idini kugira ngo bashishikarize abo bayobora kwitanga mu ntambara.
Satani akoresha idini cyane ku buryo abantu badapfa kubivumbura. Ushobora gutekereza ko udutsiko duke tw’abanyamadini b’intagondwa Ibyahishuwe 12:9; 1 Yohana 5:19). Imana ibona ite idini rikoreshwa n’abayobozi bagamije gusa gukururira abantu inyuma yabo?
ari two twonyine Satani akoresha. Ariko dukurikije uko Bibiliya ibivuga, ‘uwitwa Umwanzi na Satani, ni we uyobya abari mu isi bose,’ kandi “ab’isi bose bari mu Mubi” (“Ibyo bimbwiye iki?”
Niba ujya wumva ubabajwe n’ukuntu amwe mu madini yiyita aya gikristo yitwara, menya ko Imana Ishoborabyose yo biyibabaza cyane. Amadini yiyita aya gikristo avuga ko yagiranye isezerano n’Imana nk’uko Isirayeli ya kera na yo yabivugaga. Yaba ayo madini yaba Isirayeli, bose babaye abahemu. Uko Yehova yashyize ahagaragara ibikorwa bya Isirayeli ya kera ni na ko azagenza amadini yo muri iki gihe yiyita aya gikristo. Yehova yaravuze ati “nta bwo bitondera amagambo yanjye, amategeko yanjye barayasuzugura. Umubavu uvuye i Saba umbwiye iki? . . . Ibitambo byanyu ntibinezeza” (Yeremiya 6:19, 20, Bibiliya Ntagatifu). Imana ntiyemeye ibikorwa byo kuyiyoboka birangwa n’uburyarya. Ntiyashimishijwe n’imihango yabo ndetse n’amasengesho yabo. Yabwiye Abisirayeli iti “iminsi mikuru yanyu mwategetswe umutima wanjye urayanga, birananiye ndushye kubyihanganira. Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva.”—Yesaya 1:14, 15.
Mbese Yehova ashimishwa n’iminsi mikuru amadini agira, ayita ko ari iya gikristo kandi mu mizo ya mbere yari iminsi mikuru yizihirizwaga ibigirwamana? Mbese Imana yumva amasengesho y’abayobozi b’amadini bagoreka inyigisho za Kristo? Mbese Imana yemera idini iryo ari ryo ryose ritagendera ku mategeko yayo? Icyo ushobora kwemera udashidikanya ni uko uburyo yabonaga ibitambo byaturwaga n’Abisirayeli ba kera ari ko ibona imihango ikorwa n’amadini yo muri iki gihe. Imana yavuze ibirebana n’ibyo bitambo igira iti “ibyo bimbwiye iki?”
Icyakora, Imana yita cyane ku bayisenga mu kuri kandi babivanye ku mutima. Iyo abantu bagaragaje ko bashimira ku bw’ibintu byose Imana ibaha, na yo irishima (Malaki 3:16, 17). None se ushobora kuba umuntu mwiza udasenga Imana? Ubwo se umuntu utagira icyo akorera ababyeyi be bamukunda, yakwihandagaza akavuga ko ari mwiza? Ubwo se, umuntu utagira icyo akorera Imana yavuga ko ari mwiza? Mu by’ukuri, twagombye gushishikarira cyane kumenya Imana y’ukuri kuko ari yo dukesha ubuzima. Ingingo ikurikira iratwereka ukuntu idini ry’ukuri rihesha Imana icyubahiro kandi rikatugirira akamaro.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 “Mu myaka ya za 60 . . . ibikorwa byo kuyoboka idini byatangiye gukendera mu bihugu byinshi.”—The Decline of Christendom in Western Europe, 1750-2000.
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Mbese amadini yaba yaragaragaje neza ko Imana ari yo yaremye byose?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4, 5]
Ese umuntu uhagarariye Imana yagombye kwifatanya mu bintu nk’ibi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Iminsi mikuru nk’iyi Imana iyibona ite?
[Aho ifoto yavuye]
AP Photo/Georgy Abdaladze