Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi

UMUKIRE ashobora kuvuga ati ‘abahungu bacu bameze nk’ibiti byikuririza, bakiri abasore. N’abakobwa bacu bameze nk’amabuye akomeza impfuruka, abajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba. Ibigega byacu biruzuye, intama zacu zibyariye ibihumbi n’inzovu mu rwuri rwacu.’ Nanone kandi, umutunzi ashobora kuvuga ati “hahirwa ubwoko bumerewe butyo!” Umwanditsi wa zaburi yavuze ibinyuranye n’ibyo agira ati “hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo” (Zaburi 144:12-15). Kandi ni byo koko. Yehova ni Imana igira ibyishimo kandi abamusenga na bo barangwa n’ibyishimo (1 Timoteyo 1:11, gereranya na NW). Icyo ni cyo kintu cyibandwaho mu ndirimbo zahumetswe n’Imana zikubiye mu gice cya nyuma cy’Igitabo cya Zaburi, igice kigizwe na Zaburi ya 107 kugeza ku ya 150.

Nanone igice cya gatanu cya Zaburi gitsindagiriza imico ihebuje ya Yehova, ikubiyemo ineza yuje urukundo, ukuri no kugira neza. Uko tugenda dusobanukirwa imico y’Imana, ni ko twumva turushijeho kuyikunda no kuyitinya. Ibyo kandi bituma tugira ibyishimo. Mbega ukuntu igice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi gikubiyemo ubutumwa bw’ingirakamaro!—Abaheburayo 4:12.

TURISHIMYE KUBERA INEZA YUJE URUKUNDO YA YEHOVA

(Zaburi 107:1–119:176)

Abayahudi bari bavuye mu bunyage i Babuloni bararirimbye bati “abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, n’imirimo itangaza yakoreye abantu” (Zaburi 107:8, 15, 21, 31). Dawidi yaririmbye asingiza Yehova ati “umurava wawe ugera mu bicu” (Zaburi 108:5). Naho mu ndirimbo ikurikiraho asenga agira ati “Uwiteka Mana yanjye untabare, unkize nk’uko imbabazi zawe ziri” (Zaburi 109:18, 19, 26). Zaburi ya 110 ihanura iby’ubutegetsi bwa Mesiya. Zaburi ya 111:10 igira iti “kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge.” Nk’uko Zaburi ikurikiraho ibivuga, “hahirwa uwubaha Uwiteka.”—Zaburi 112:1.

Zaburi ya 113 kugeza ku ya 118 zitwa Hallel. Ziswe zityo kubera ko zisubiramo incuro nyinshi ijambo “Haleluya” cyangwa “nimushime Yah!” Dukurikije ibivugwa muri Mishnah, igitabo cyanditswe mu kinyejana cya gatatu bagamije gushyira mu nyandiko imigenzo itanditse y’Abayahudi ba kera, izo ndirimbo baziririmbaga kuri Pasika no mu minsi mikuru itatu Abayahudi bagiraga buri mwaka. Zaburi ya 119, ikaba ari yo ndende kurusha izindi zaburi zose ndetse n’ibindi bice byose byo muri Bibiliya, itugaragariza agaciro kenshi Ijambo rya Yehova ryahishuwe rifite.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

109:23—Dawidi yashakaga kumvikanisha iki igihe yavugaga ati “ngiye nk’igicucu kirehutse”? Dawidi yakoresheje imvugo y’abasizi yumvikanisha ko urupfu rwe rwari rwegereje cyane.—Zaburi 102:12.

110:1, 2—Yesu Kristo, “Umwami [wa Dawidi],” yakoze iki igihe yari yicaye iburyo bw’Imana? Nyuma yo kuzuka, Yesu yagiye mu ijuru ategerereza iburyo bw’Imana igihe yagombaga gutangirira gutegeka ari Umwami mu mwaka wa 1914. Muri icyo gihe, Yesu yategekaga abigishwa be basizwe abayobora mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa ndetse anabategurira kuzategekana na we mu Bwami bwe.—Matayo 24:14; 28:18-20; Luka 22:28-30.

110:4—Ni iki Yehova ‘yarahariye atazivuguruza’? Iyi ndahiro ni isezerano Yehova yagiranye na Yesu Kristo ry’uko Yesu yari kuzaba Umwami n’Umutambyi Mukuru.—Luka 22:29.

113:3—Ni mu buhe buryo izina rya Yehova ryagombaga gushimwa “uhereye aho izuba rirasira ukageza aho rirengera”? Ibyo ni ibintu bitashoboraga gukorwa n’itsinda rito ry’abantu basenga Imana buri munsi. Imirasire y’izuba imurikira isi yose kuva aho izuba rirasira kugera aho rirengera. Muri ubwo buryo, Yehova na we agomba gusengwa ku isi hose. Ibyo ntibishobora kugerwaho hadashyizweho imihati kandi kuri gahunda. Twe Abahamya ba Yehova dufite igikundiro kitagereranywa cyo gusingiza Imana no gukorana ishyaka umurimo wo gutangaza Ubwami.

116:15—Ni mu buhe buryo ‘urupfu rw’abakunzi ba [Yehova] ari urw’igiciro cyinshi mu maso [ye]’? Abasenga Yehova bafite agaciro mu maso ye ku buryo atakwemera na gato ko bose bapfira rimwe. Yehova aramutse yemeye ko bigenda bityo, ni nk’aho abanzi be baba bamurushije imbaraga. Ikindi kandi, nta muntu n’umwe waba asigaye kugira ngo azabe urufatiro rw’isi nshya.

119:71—Kubabazwa bishobora kutugirira akahe kamaro? Amakuba ashobora kutwigisha kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye, kumusenga tumwinginga cyane no kugira umwete wo kwiyigisha Bibiliya tukanashyira mu bikorwa ibyo itubwira. Ikindi kandi, uko twitwara mu ngorane bishobora kugaragaza aho dufite intege nke dukeneye kwikosora. Nitwemera ko imibabaro idutunganya, ntizaduhindura abarakare.

119:96—Amagambo ngo “ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira” asobanura iki? Umwanditsi wa Zaburi yavuze ibirebana no gutungana akurikije uko abantu babibona. Ashobora kuba yaratekerezaga ko uko umuntu abona ibihereranye n’ubutungane bifite aho bigarukira. Ibinyuranye n’ibyo, amategeko y’Imana yo ntagira imipaka. Inama zayo zireba imibereho yacu yose. Bibiliya Ntagatifu igira iti “n’aho byose byaba biboneye, bigira iherezo, ariko amatangazo yawe ntagira urubibi.”

119:164—Gusingiza Imana ‘karindwi ku munsi’ bisobanura iki? Umubare karindwi incuro nyinshi wumvikanisha ibintu byuzuye. Ubwo rero umwanditsi wa Zaburi aragaragaza ko Yehova akwiriye ishimwe ryose.

Icyo ibyo bitwigisha:

107:27-31. Ubwenge bw’isi ‘buzazinduka’ igihe Harimagedoni izaba ije kurimbura (Ibyahishuwe 16:14, 16). Nta muntu n’umwe izasiga uretse abategereza agakiza ka Yehova bazarokoka kugira ngo “bashimire Uwiteka kugira neza kwe.”

109:30, 31; 110:5. Kubera ko ubusanzwe umusirikare yabaga afite inkota mu kuboko kw’iburyo, uko kuboko kwabaga kudashobora gukingirwa n’ingabo kuko yo yayitwaraga mu kuboko kw’ibumoso. Mu buryo bw’ikigereranyo, Yehova aba ari “iburyo” bw’abagaragu be, kugira ngo abarwanirire. Ni ukuvuga ko abarinda akabaha n’ubufasha; izo zikaba ari impamvu nziza dufite zo ‘kumushimira cyane’!

113:4-9. Yehova ari hejuru cyane ku buryo biba ngombwa ko yicisha bugufi kugira ngo ‘arebe ibyo mu ijuru.’ Ariko kandi agirira impuhwe umuntu wo hasi, umukene ndetse n’umugore w’ingumba. Yehova, Umutegetsi w’Ikirenga yicisha bugufi kandi ashaka ko abamusenga na bo bicisha bugufi.—Yakobo 4:6.

114:3-7. Kumenya ibikorwa bitangaje Yehova yakoreye ubwoko bwe ku Nyanja Itukura, ku Ruzi rwa Yorodani, no ku Musozi wa Sinayi, byagombye kutugiraho ingaruka mu buryo bwimbitse. Abantu, bagereranywa n’“isi,” bagombye gutinya ibi byo ‘guhinda umushyitsi’ bitewe no gutinya Umwami.

119:97-101. Kunguka ubwenge, kumenya gutunganye no kwiyumvisha ibintu byo mu Ijambo ry’Imana biturinda akaga ko mu buryo bw’umwuka.

119:105. Ijambo ry’Imana ni itabaza ry’ibirenge byacu mu buryo bw’uko rishobora kudufasha guhangana n’ibibazo byo muri iki gihe. Kandi mu buryo bw’ikigereranyo rimurikira inzira tunyuramo, kuko rivuga mbere y’igihe umugambi w’Imana w’igihe kizaza.

TURISHIMYE NUBWO DUHURA N’INGORANE

(Zaburi 120:1–145:21)

Ni gute dushobora guhangana n’imimerere igoranye kandi tukayitsinda? Zaburi ya 120 kugeza ku ya 134 zitanga igisubizo cyumvikana cy’icyo kibazo. Tunyura mu makuba kandi dukomeza kurangwa n’ibyishimo mu gihe twisunga Yehova ngo aduhe ubufasha. Birashoboka ko izi zaburi ziswe Indirimbo z’Amazamuka, zaririmbwaga mu gihe Abisirayeli babaga bari mu rugendo bazamuka berekeza i Yerusalemu kwizihiza iminsi mikuru yabo ya buri mwaka.

Muri Zaburi ya 135 n’iya 136, hagaragaza ko Yehova asohoza ibyo ashaka, akaba atandukanye cyane n’ibigirwamana bidashobora kugira icyo bikora. Zaburi ya 136 yahimbwe ku buryo ifite intero n’inyikirizo, igice cya nyuma cy’umurongo kikaba ari inyikirizo y’igice cy’uwo murongo kikibanziriza. Zaburi ikurikiraho igaragaza ukuntu Abayahudi bari i Babuloni bari mu kababaro batewe no gukumbura gusengera Yehova i Siyoni. Zaburi ya 138 kugeza ku ya 145 ni iza Dawidi. Dawidi yifuzaga ‘gushimira Yehova n’umutima we wose.’ Kubera iki? Nk’uko yabivuze, ni uko ‘yaremwe uburyo buteye ubwoba butangaza’ (Zaburi 138:1; 139:14). Muri Zaburi ya 140 kugeza ku ya 144, Dawidi yasenze asaba kurindwa abantu babi, guhanwa n’umukiranutsi, gukizwa abamutotezaga no guhabwa ubuyobozi ku birebana n’imyifatire. Atsindagiriza ibyishimo ubwoko bwa Yehova bufite (Zaburi 144:15). Amaze kugira icyo avuga ku gukomera kw’Imana no kugira neza kwayo, Dawidi yagize ati “akanwa kanjye kazavuga ishimwe ry’Uwiteka, abafite umubiri bose bajye bahimbaza izina rye ryera iteka ryose.”—Zaburi 145:21.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

122:3—Ni gute Yerusalemu yari yubatswe “nk’umudugudu ufatanijwe hamwe”? Nk’uko byari bimeze no ku yindi mijyi yo mu gihe cya kera, amazu yo muri Yerusalemu yari yegeranye. Uwo mujyi wari ucucitse, bikaba byaratumaga kuwurinda byoroha. Ikindi kandi, kuba amazu yari yegeranye cyane byatumaga abatuye umujyi bafatanya imirimo kandi bagatabarana. Ibyo byatumaga imiryango 12 y’Abisirayeli yunga ubumwe mu buryo bw’umwuka iyo yabaga yateraniye hamwe baje gusenga.

123:2—Imvugo y’ikigereranyo ivuga ibirebana n’amaso y’abagaragu itwigisha iki? Abagaragu n’abaja bahanga amaso ukuboko kwa shebuja cyangwa nyirabuja kubera impamvu ebyiri: kugira ngo bamenye icyo ashaka ko bakora kandi baba biteze ko azabarinda akanabaha ibintu by’ibanze bakeneye. Mu buryo nk’ubwo, duhanga amaso Yehova kugira ngo dusobanukirwe icyo ashaka ko dukora kandi twemerwe na we.

131:1-3—Ni gute Dawidi ‘yaturishije kandi agacecekesha umutima we nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina’? Nk’uko umwana w’incuke uri mu gituza cya nyina yumva atuje kandi yishimye, Dawidi na we yatumaga umutima we utuza kandi akumva ahumurijwe ‘nk’umwana w’incuke wigwanditse kuri nyina.’ Mu buhe buryo? Ntiyishyiraga hejuru, ntiyarebanaga agasuzuguro kandi ntiyararikiraga ibintu byo mu rwego rwo hejuru cyane. Aho kugira ngo yishakire icyubahiro, Dawidi yemeraga ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira kandi akicisha bugufi. Ni iby’ubwenge ko twigana urugero rwe, by’umwihariko mu gihe twifuza guhabwa inshingano mu itorero.

Icyo ibyo bitwigisha:

120:1, 2, 6, 7. Imvugo isebanya kandi isesereza ishobora gutuma abandi bagira agahinda kenshi. Kugenzura amagambo tuvuga ni bumwe mu buryo bwo kugaragaza ko “dushaka amahoro.”

120:3, 4. Niba bibaye ngombwa ko twihanganira umuntu ufite ‘ururimi ruriganya,’ twahumurizwa no kuba tuzi ko Yehova azakemura icyo kibazo igihe cyacyo nikigera. Abantu basebanya bazahura n’akaga gaturutse mu ntoki z’“intwari.” Byanze bikunze, Yehova azabasohorezaho urubanza rutwika rugereranywa n’“amakara y’umurotemu.”

127:1, 2. Mu byo dukora byose, tugomba gushakira ubuyobozi kuri Yehova.

133:1-3. Ubumwe bw’abagize ubwoko bwa Yehova butuma dutuza, butugirira akamaro, kandi butugarurira ubuyanja. Ntitugomba gutuma buzamo agatotsi, dushakisha amakosa ku bandi, dutongana cyangwa twitotomba.

137:1, 5, 6. Igihe abantu basengaga Imana y’ukuri bari mu bunyage, bakomezaga kuzirikana Siyoni. Muri icyo gihe, Siyoni yari igize igice cya hano ku isi cy’Umuteguro w’Imana. Bite se kuri twe? Mbese twaba twirizirika mu budahemuka ku muteguro Yehova akoresha muri iki gihe?

138:2. Yehova ‘ashyira hejuru ijambo rye kuruta n’izina rye’ mu buryo bw’uko isohozwa ry’ibyo yasezeranyije mu izina rye rizaba riruta kure cyane ibintu byose dushobora kwiringira kuzabona. Mu by’ukuri dutegereje kuzabona imigisha myinshi.

139:1-6, 15, 16. Yehova azi ibikorwa byacu, ibitekerezo byacu, n’amagambo yacu ndetse na mbere y’uko tuyavuga. Atuzi uhereye tukiri urusoro, ibice bitandukanye bigize umubiri wacu bitarasobanuka. Ukuntu Imana ituzi buri muntu ku giti cye “ni igitangaza” tutashobora kwiyumvisha. Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko Yehova atabona gusa imimerere igoranye dushobora kuba turimo, ko ahubwo aniyumvisha ingaruka itugiraho!

139:7-12. Aho twaba turi hose, n’aho haba kure hate, Imana ishobora kuduha imbaraga.

139:17, 18. Mbese tunezezwa no kuba twaramenye Yehova (Imigani 2:10)? Niba ari uko biri, twabonye isoko idakama y’umunezero. Ibyo Yehova atekereza “biruta umusenyi ubwinshi.” Tuzahora dufite byinshi tugomba kwiga birebana na Yehova.

139:23, 24. Twagombye kwifuza ko Yehova asuzuma umutima wacu kugira ngo arebe niba hari “inzira y’ibibi” iturimo, ni ukuvuga ibitekerezo bidakwiriye, ibyo turarikiye n’ibyo twifuza, kugira ngo adufashe kubiranduramo.

143:4-7. Ni gute twahangana n’imimerere igoranye? Umwanditsi wa Zaburi aduha uburyo bwo kubigeraho: tekereza witonze ku mirimo ya Yehova, komeza kumva ushishikajwe n’ibikorwa bye kandi umusenge umusaba ubufasha.

“Nimushimire Uwiteka”

Buri gice mu bice bine bibanza bigize igitabo cya Zaburi, bisozwa n’ijambo ryo guhimbaza Yehova (Zaburi 41:14; 72:19, 20; 89:53; 106:48). Igice cya nyuma na cyo ni uko. Zaburi ya 150:6 igira iti “ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.” Ibyo rero ni byo bizaba impamo mu isi nshya y’Imana.

Mu gihe dutegereje icyo gihe gishimishije, dufite impamvu zifatika zo guha ikuzo Imana y’ukuri no gusingiza izina ryayo. Iyo dutekereje ku byishimo duheshwa no kumenya Yehova no kugirana imishyikirano myiza na we, bidutera kumusingizanya umutima ushima.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Imirimo itangaje ya Yehova ituma tumwubaha

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ibyo Yehova atekereza “biruta umusenyi ubwinshi”