Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu gihe umwe mu bagize umuryango aretse gukorera Yehova

Mu gihe umwe mu bagize umuryango aretse gukorera Yehova

Mu gihe umwe mu bagize umuryango aretse gukorera Yehova

MARK na Louise ni Abahamya ba Yehova. * Bigishije abana babo Ibyanditswe kandi babitaho mu buryo bwuje urukundo nk’uko Bibiliya ibisaba ababyeyi b’Abakristo (Imigani 22:6; 2 Timoteyo 3:15). Ikibabaje ni uko abana babo bamaze kuba bakuru atari ko bose bakomeje gukorera Yehova. Louise agira ati “iyo nibutse ko abana banjye bataye Yehova, agahinda kanshengura umutima. Ntababeshye, buri munsi mporana agahinda kenshi. Iyo abandi bavuga ibyo abahungu babo bagezeho, bintera ikiniga nkumva nshatse kurira.”

Ni koko, iyo umuntu ahisemo kureka gukorera Yehova no kugendera mu nzira y’ubuzima Ibyanditswe bituyoboramo, abandi bantu b’indahemuka bagize umuryango barababara cyane. Irene agira ati “nkunda mukuru wanjye cyane. Numva nakora ibishoboka byose kugira ngo agarukire Yehova!” Maria na we ufite musaza we wateye Yehova umugongo hanyuma akishora mu bwiyandarike, agira ati “byarangoye cyane kubyihanganira kuko ubundi yamberaga umuvandimwe mwiza muri byose. Ndushaho kumukumbura cyane iyo nahuriye n’abandi mu materaniro mbonezamubano.”

Kuki bibabaza cyane?

Kuki iyo umwana cyangwa undi muntu dukunda aretse gukorera Yehova bitera agahinda kenshi abagize umuryango we b’Abakristo? Ni ukubera ko bazi ko Ibyanditswe bisezeranya ubuzima bw’iteka muri paradizo hano ku isi ku bantu bakomeza kubera Yehova indahemuka (Zaburi 37:29; 2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3-5). Bumva bashaka kuzasangira iyo migisha n’abo bashakanye, abana babo, ababyeyi babo, abo bavukana, ndetse n’abuzukuru babo. Mbega ukuntu bibababaza kumva ko umwe mu bagize umuryango yaretse gukorera Yehova atazahabwa iyo migisha! Ndetse no muri ubu buzima busanzwe, Abakristo bishimira ukuntu amategeko n’amahame ya Yehova abagirira akamaro. Abakristo bababazwa rero no kubona umwe mu bagize umuryango abiba ibintu bizatuma asarura umubabaro.—Yesaya 48:17, 18; Abagalatiya 6:7, 8.

Abantu batigeze bahura n’icyo kibazo bishobora kubagora kwiyumvisha ukuntu bitera agahinda kenshi. Bigira ingaruka ku mibereho yabo hafi ya yose. Louise agira ati “kwicara mu materaniro no kubona abandi bana baseka baganira n’ababyeyi babo, byarangoraga cyane. Iyo twagiraga ibihe byo kwishimisha, naterwaga agahinda no kuba hari abantu babuzemo.” Hari umusaza mu itorero rya gikristo wibuka ukuntu umukobwa umugore we yari yarabyaranye n’undi mugabo, yamaze imyaka ine atifatanya na bo. Uwo musaza agira ati “incuro nyinshi ibihe by’umunezero byagendanaga n’umubabaro. Iyo nabaga ngize nk’impano mpa umugore wanjye cyangwa se wenda twasohokeye ahantu heza mu mpera z’icyumweru, najyaga kubona nkabona araturitse ararize, kuko yabaga yibutse umukobwa we tutasangiye ibyo byishimo.”

Mbese abo Bakristo aho ntibaba bakabya? Ntitwakwemeza ko byanze bikunze bakabya. Mu by’ukuri, iyo ni imico ya Yehova baba bagaragaza mu rugero runaka, kuko baremwe mu ishusho ye (Itangiriro 1:26, 27). Ibyo bisobanura iki? None se, ni ibihe byiyumvo Yehova yagize ubwo Abisirayeli, ubwoko yari yaratoranyije, bamwigomekagaho? Iyo dusomye muri Zaburi 78:38-41, tubona ko byamubabaje ndetse bikamutera agahinda. Ariko kandi, yababuriraga yihanganye akabakosora ndetse incuro nyinshi akabababarira iyo babaga bagaragaje ko bihannye. Uko bigaragara, Yehova akunda cyane ibiremwa bye, ari wo ‘murimo w’amaboko ye,’ ku buryo atapfa kubitererana (Yobu 14:15; Yona 4:10, 11). Yaremanye abantu ubushobozi nk’ubwo bwo gukunda kandi imishyikirano abagize umuryango bagirana ishobora kuba ikomeye cyane. Ubwo rero ntibitangaje kuba abantu bababazwa n’uko umwe mu bagize umuryango aretse gukorera Yehova.

Ni koko, kimwe mu bintu bibabaza cyane abasenga by’ukuri, ni ukubona umwe mu bagize umuryango areka gukorera Yehova (Ibyakozwe 14:22). Yesu yavuze ko kwemera ubutumwa bwiza byari gutuma imiryango imwe n’imwe yicamo ibice (Matayo 10:34-38). Ibi ntibiterwa n’uko ubutumwa bwo muri Bibiliya ubwabwo butuma imiryango icikamo ibice. Ahubwo, umwe mu bagize umuryango utizera cyangwa utarakomeje kuba indahemuka atuma umuryango ucikamo ibice mu gihe yanze kugendera mu nzira ya gikristo, akayivamo cyangwa akayirwanya. Dushimira cyane Yehova kuko adatererana abakomeza kumubera indahemuka, ahubwo akabaha uburyo bwo guhangana n’ibigeragezo bahura na byo. Niba ubabajwe n’uko umwe mu bagize umuryango wawe yaretse gukorera Yehova, ni ayahe mahame ya Bibiliya yagufasha kwihanganira agahinda no kugira ibyishimo mu rugero runaka?

Uko wahangana n’iyo mimerere

“Mwiyubake . . . , mwikomereze mu rukundo rw’Imana” (Yuda 20, 21). Bitewe n’imimerere yihariye urimo, hari igihe waba nta cyo ushoboye gukora icyo gihe kugira ngo ufashe umwe mu bagize umuryango waretse gukorera Yehova. Icyakora, wowe ubwawe ushobora, ndetse wagombye kwiyubaka kandi ukubaka abasigaye b’indahemuka bagize umuryango. Veronica ufite abahungu batatu ariko babiri bakaba bararetse ukuri, yagize ati “jye n’umugabo wanjye twibukijwe ko nidukomeza kugira imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka, tuzaba turi mu mimerere myiza yo kwakira abana bacu ubwo bazaba bagaruye agatima. None se, wa mwana w’ikirara yari gutaha hehe iyo se aba atari mu mimerere myiza yo kumwakira?”

Kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka, ugomba gukomeza guhugira mu bikorwa bifitanye isano n’ugusenga k’ukuri. Ibyo bikubiyemo gukomeza kugira gahunda ihoraho yo kwiyigisha Bibiliya mu buryo bwimbitse no kujya mu materaniro ya gikristo. Ujye uhora witeguye gufasha abandi mu itorero ukurikije uko imimerere urimo ibikwemerera. Ni ukuri koko, mu mizo ya mbere gukomeza iyo gahunda biba bigoye. Veronica agira ati “ikintu cya mbere cyahise kinzamo ni ukwigunga nk’inyamaswa yakomeretse. Ariko umugabo wanjye yakomeje kunyibutsa ko twagombaga gukomeza kugira akamenyero ko kwitabira ibikorwa byo kuyoboka Imana. Yakoraga uko ashoboye kugira ngo tujye mu materaniro. Iyo igihe cy’ikoraniro cyabaga kigeze, byansabaga imbaraga nyinshi kugira ngo nemere kujyayo kuko natinyaga guhura n’abantu. Nyamara kandi, inyigisho zitangirwa mu ikoraniro zatumye turushaho kwegera Yehova. Umuhungu wacu wari warakomeje kuba indahemuka yarungukiwe by’umwihariko.”

Maria twigeze kuvuga haruguru abona ko ikintu cy’ingirakamaro cyane ari ugukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza kandi ubu afasha abantu bane kwiga Bibiliya. Laura na we agira ati “nubwo ntageze ku byo bamwe mu babyeyi bagezeho mu kurera abana kandi n’ubu nkaba nkirira buri munsi, ndashimira Yehova kuba mfite ubutumwa butunganye bwo muri Bibiliya bushobora gufasha imiryango muri iyi minsi y’imperuka.” Ken na Eleanor, bafite abana bakuru bavuye mu muteguro, bagize ibyo bahindura mu mibereho yabo bimukira aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe kurushaho, bakora umurimo w’igihe cyose. Ibyo byatumye bakomeza kubona ibintu neza kandi byabarinze kwicwa n’agahinda.

Mukomeze kugira ibyiringiro. Urukundo ‘rwiringira byose’ (1 Abakorinto 13:7). Ken tumaze kuvuga, yagize ati “igihe abana bacu barekaga inzira y’ukuri, numvise bameze nk’aho bapfuye. Ariko maze gupfusha murumuna wanjye, nahinduye uko nabonaga ibintu. Ndashimira Imana ko abana banjye batapfuye nyagupfa kandi ko Yehova yiteguye kubakira baramutse bamugarukiye.” Mu by’ukuri, ibintu byabaye byagaragaje ko abantu benshi bagiye bareka ukuri nyuma y’igihe runaka bakagaruka.—Luka 15:11-24.

Ntimukicire urubanza. Ababyeyi ni bo cyane cyane bashobora gusubiza amaso inyuma ku bintu byarangiye, maze bakicira urubanza bicuza impamvu batakoze ibintu mu bundi buryo. Ariko kandi, igitekerezo cy’ingenzi gitsindagirizwa muri Ezekiyeli 18:20 ni uko Yehova azaryoza umunyabyaha ibyaha bye atazabiryoza ababyeyi be. Birashishikaje kuba igitabo cy’Imigani kigira abakiri bato inama nyinshi cyane kurusha izo kigira ababyeyi. Inama icyo gitabo giha abakiri bato ku birebana no gutega amatwi ababeyi babo no kubumvira, zikubye incuro zirenga enye inama zigirwa ababyeyi ku birebana n’inshingano bafite yo kurera abana babo babigisha inzira nziza. Ni koko abana bafite inshingano yo kwitabira ibyo ababyeyi babo badatunganye babigisha bashingiye kuri Bibiliya. Uburyo warezemo abana bawe bushobora kuba ari bwo bwiza bwashobokaga icyo gihe. Ariko kandi, nubwo waba utekereza ko hari ahantu byapfiriye ukaba warakoze ikosa runaka, ntibivuga ko amakosa wakoze ari yo yatumye byanze bikunze umwe mu bana bawe ataguma mu kuri. Uko byaba byaragenze kose, nta cyo bimaze guhora uvuga ngo “iyo mbigenza ntya.” Icy’ingenzi ni ukwigira ku makosa wagize ukiyemeza umaramaje kutazayasubira kandi ugasenga Yehova umusaba kukubabarira (Zaburi 103:8-14; Yesaya 55:7). Ahasigaye ni ukwerekeza amaso ku gihe kiri imbere aho kuyahanga ku byahise.

Mujye mwihanganira abandi. Bishobora kutorohera bamwe kumenya uko bakwitwara mu gihe bagutera inkunga cyangwa se baguhumuriza, cyane cyane iyo batigeze bahura n’ikibazo nk’icyawe. Ikindi kandi, abantu burya baratandukanye ku bihereranye n’ukuntu babona ibijyanye no guterana inkunga cyangwa guhumurizanya. Ubwo rero nihagira ukubwira ijambo rikakubabaza, ujye ushyira mu bikorwa inama y’intumwa Pawulo iboneka mu Bakolosayi 3:13, igira iti ‘mwihanganirane kandi mubabarirane ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi.’

Mwubahe gahunda Yehova yateganyije yo kuduhana. Niba hari umuntu mufitanye isano wahawe igihano n’itorero mu rwego rwo kumukosora, ibuka ko icyo ari kimwe mu bigize gahunda ya Yehova ifitiye akamaro abantu bose, hakubiyemo n’uwakoze amakosa (Abaheburayo 12:11). Bityo, irinde ikintu cyose cyatuma ugwa mu mutego wo gushakisha amakosa ku basaza baba barize icyo kibazo cyangwa se ngo unenge imyanzuro bafashe. Ibuka ko kugira ngo ukore ibintu bigire ingaruka nziza ugomba kubikora mu buryo Yehova yateganyije ko bikorwamo, mu gihe gushaka kurwanya iyo gahunda nta kindi byakungura usibye kukongerera imibabaro.

Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, Mose ni we wabaciraga imanza buri gihe (Kuva 18:13-16). Kubera ko urubanza umwe yatsinze rwagombaga kuba rufite undi rwatsinze, ntibigoye kwiyumvisha ko hari abantu bamwe bamanjirwaga babonye Mose aciye urubanza mu buryo runaka. Gushakisha amakosa mu buryo Mose yacagamo imanza wenda byaba byaratumye abantu bamwe bigomeka ku buyobozi bwe. Uko biri kose Yehova yakoreshaga Mose kugira ngo ayobore ubwoko bwe kandi yahanaga abamwigomekagaho n’imiryango yabo yabashyigikiraga; si Mose yahanaga (Kubara 16:31-35). Ibyo bishobora kutwigisha ko dukwiriye kwihatira kubaha no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’abantu bahawe ubutware mu itorero rya gikristo.

Muri ubwo buryo, Delores yibuka ukuntu bitari bimworoheye kubona ibintu mu buryo bukwiriye igihe umukobwa we yahabwaga igihano n’itorero. Agira ati “icyamfashije ni ugusoma, nkongera ngasubiramo inyandiko zivuga ibyerekeye kugandukira gahunda yashyizweho na Yehova. Byatumye nshaka ikayi maze nkajya nandikamo ingingo z’ingenzi zo muri za disikuru no mu magazeti zizamfasha guhangana n’icyo kibazo no gukomeza gukorera Yehova.” Ibi biratuma dusuzuma ikindi kintu cy’ingenzi cyadufasha guhangana n’iyo mimerere.

Garagaza ibyiyumvo byawe. Kwisunga incuti imwe cyangwa ebyiri wizera kandi ziyumvisha neza imimerere urimo bishobora kugufasha. Mu kubigenza utyo, hitamo neza incuti zizagufasha gukomeza kugira imitekerereze ikwiriye. Nta gushidikanya ko ikizagufasha kurushaho ari ugusenga Yehova ‘ugasuka imbere ye ibikuri ku mutima’ * (Zaburi 62:8, 9). Kubera iki? Kubera ko yiyumvisha imimerere turimo mu buryo bwuzuye. Urugero, ushobora kwibwira ko kuba ufite ibyiyumvo nk’ibyo by’akababaro, bidakwiriye. Ibyo ari byo byose, ntiwigeze ureka Yehova. Suka ibyiyumvo byawe imbere ya Yehova kandi umusabe kugufasha kudakomeza kugira agahinda kenshi.—Zaburi 37:5.

Uko igihe kizagenda gihita niko uzagenda ushobora gutegeka ibyiyumvo byawe. Hagati aho, ntuzigere unamuka ku mihati ushyiraho yo gushimisha So wo mu ijuru kandi ntuzigere utekereza ko iyo mihati ari iy’ubusa (Abagalatiya 6:9). Wibuke ko naho twareka Yehova bitatubuza gukomeza kugira ibibazo. Ku rundi ruhande, gukomeza kumubera indahemuka bituma adufasha guhangana n’ibigeragezo duhura na byo. Izere rero udashidikanya ko Yehova asobanukiwe neza imimerere urimo kandi ko azakomeza kuguha imbaraga ukeneye mu gihe gikwiriye.—2 Abakorinto 4:7; Abafilipi 4:13; Abaheburayo 4:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 19 Ku byerekeye gusengera umuntu waciwe, reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 1 Ukuboza, 2001 ipaji ya 30-31.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]

Uko wahangana n’icyo kibazo

“Mwiyubake . . . , mwikomereze mu rukundo rw’Imana.”—Yuda 20, 21.

◆ Mukomeze kugira ibyiringiro. —1 Abakorinto 13:7.

◆ Ntimukicire urubanza.—Ezekiyeli 18:20.

◆ Mujye mwihanganira abandi.—Abakolosayi 3:13.

◆ Mwubahe gahunda Yehova yateganyije yo kuduhana.—Abaheburayo 12:11.

◆ Garagaza ibyiyumvo byawe.Zaburi 62:8, 9.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Mbese waba wararetse gukorera Yehova?

Niba wararetse gukorera Yehova, icyaba cyarabiteye cyose, menya ko imishyikirano wari ufitanye na Yehova ishobora guhagarara kandi ugatakaza ibyiringiro byo kuzabaho iteka. Birashoboka ko waba ushaka kugarukira Yehova. Ese ubu urimo urashyiraho imihati kugira ngo ubigereho? Cyangwa ukomeza kubirazika utegereje “igihe wita ko gikwiriye” cyo kubikora? Wibuke ko Harimagedoni iza yihuta cyane nk’uko ibicu by’imvura nyinshi ivanze n’imiyaga biza byihuta cyane. Ikindi kandi, ubuzima bw’umuntu ku isi ni bugufi kandi bwicara buhindagurika. Ntushobora kwemeza udashidikanya ko ejo uzaba uri muzima (Zaburi 102:4; Yakobo 4:13, 14). Hari umugabo wisuzumishije asanga arwaye indwara izamuhitana. Yagize ati “iyo ndwara yamfashe nkorera Yehova umurimo w’igihe cyose, mfite umutima ukeye kuko nta kintu kibi nari narahishe mu mutima. Kandi ibyo birampumuriza muri iki gihe.” Ngaho tekereza ibyiyumvo yari kugira iyo aza gufatwa n’iyo ndwara akivuga ati “nzaba ngarukira Yehova haracyari igihe!” Niba wararetse gukorera Yehova, ubu ni cyo gihe cyiza cyo kumugarukira.

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Guhugira mu bikorwa byo mu buryo bw’umwuka bizatuma ukomeza kubona ibintu mu buryo bwiza