Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twakwegera ‘uwumva ibyo asabwa’

Uko twakwegera ‘uwumva ibyo asabwa’

Uko twakwegera ‘uwumva ibyo asabwa’

“Ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.”—ZABURI 65:3.

1. Ni iki abantu barusha ibindi biremwa byo ku isi, kandi se ibyo bituma bashobora gukora iki?

MU BIREMWA byinshi cyane biri ku isi, abantu ni bo bonyine bafite ubushobozi bwo gusenga Umuremyi. Abantu ni bo bonyine bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka kandi bumva bifuza kubibona. Ibyo bituma tubona uburyo buhebuje bwo kugirana imishyikirano yihariye na Data wo mu ijuru.

2. Ni izihe ngaruka mbi icyaha cyagize ku mishyikirano abantu bari bafitanye n’Umuremyi wabo?

2 Imana yaremye umuntu imuha ubushobozi bwo gushyikirana n’Umuremyi we. Adamu na Eva baremwe batunganye. Bityo, bashoboraga gushyikirana n’Imana nta cyo bishisha nk’uko umwana ashyikirana se. Ariko kandi, icyo gikundiro kitagereranywa baracyambuwe kubera ko bakoze icyaha. Adamu na Eva basuzuguye Imana, imishyikirano ya bugufi bari bafitanye na yo iba ihagarariye aho (Itangiriro 3:8-13, 17-24). Ese ibyo bishaka kuvuga ko abantu badatunganye bakomoka kuri Adamu batagishobora gushyikirana n’Imana? Oya, Yehova aracyemera ko abantu bashyikirana na we ariko hari ibintu abasaba bagomba kubanza kuzuza. Ibyo bintu ni ibihe?

Ibisabwa kugira ngo umuntu yegere Imana

3. Ni gute abantu badatunganye bashobora kwegera Imana, kandi se ni uruhe rugero rubigaragaza?

3 Ibintu byabaye ku bahungu babiri ba Adamu biradufasha gusobanukirwa icyo Imana isaba abantu badatunganye bifuza kuyegera. Kayini na Abeli bashyizeho imihati, batura Imana ibitambo bashaka kuyegera. Imana yemeye igitambo cya Abeli ariko yanga icya Kayini (Itangiriro 4:3-5). Kuki Imana yemeye igitambo kimwe ikindi nticyemere? Mu Baheburayo 11:4 hagira hati “kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi.” Biragaragara neza ko kwizera ari ikintu cy’ingenzi gisabwa kugira ngo dushobore kwegera Imana. Ikindi kintu gisabwa kiboneka mu magambo Yehova yabwiye Kayini agira ati “nukora ibyiza ntuzemerwa?” Koko rero, iyo Kayini yisubiraho agakora ibyiza Imana yari kwemera gushyikirana na we. Nyamara Kayini yanze gukurikiza inama Imana yamuhaye, yica Abeli maze ahinduka igicibwa (Itangiriro 4:7-12). Bityo, kuva icyo gihe byagaraye neza ko kwizera kujyanirana n’imirimo ari byo bintu by’ingenzi byasabwaga kugira ngo umuntu yegere Imana.

4. Ni iki twagombye kumenya ku birebana n’uko twegera Imana?

4 Niba dushaka kwegera Imana, ni iby’ingenzi ko tumenya ko turi abanyabyaha. Abantu bose bakora ibyaha kandi iyo ni inzitizi ituma umuntu ategera Imana. Umuhanuzi Yeremiya yanditse ibirebana na Isirayeli agira ati “twaracumuye . . . Wikingiye igicu, kugira ngo gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho” (Amaganya 3:42, 44). Nubwo bimeze bityo, kuva abantu baremwa kugeza ubu, Imana yagaragaje ko iba yiteguye kwemera amasengesho y’abayisenga bizeye, bafite imimerere ikwiriye y’umutima kandi bubahiriza amategeko yayo (Zaburi 119:145). Bamwe muri abo bantu ni ba nde kandi se ni irihe somo twavana ku masengesho yabo?

5, 6. Uko Aburahamu yavuganaga n’Imana bitwigisha iki?

5 Umwe muri abo bantu ni Aburahamu. Imana yemeye gushyikirana na we kuko yamwise ‘incuti yayo’ (Yesaya 41:8). Uko Aburahamu yashyikiranaga n’Imana byatwigisha iki? Uwo mukurambere w’indahemuka yabajije Yehova ibirebana n’uzamuzungura, agira ati “uzangororera iki ko ngenda ndi incike?” (Itangiriro 15:2, 3; 17:18). Ikindi gihe, yagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’abari kuzarokoka urubanza Imana yari igiye gusohoreza ku bantu babi bo muri Sodomu na Gomora (Itangiriro 18:23-33). Nanone Aburahamu yajyaga asenga asabira abandi (Itangiriro 20:7, 17). Kimwe na Abeli, hari igihe yajyaga atura Yehova igitambo kugira ngo ashyikirane na we.—Itangiriro 22:9-14.

6 Izo ncuro zose, Aburahamu yavuganaga na Yehova nta cyo yishisha. Ariko kandi, nubwo yavugaga nta cyo yishisha, yicishaga bugufi akurikije umwanya yari afite imbere y’Umuremyi we. Zirikana amagambo yavuze agaragaza icyubahiro yanditse mu Itangiriro 18:27, agira ati “mpangaye kuvugana n’umwami wanjye, nubwo ndi umukungugu n’ivu gusa.” Mbega imyifatire myiza dukwiriye kwigana!

7. Ni ibihe bintu abakurambere bashyize mu masengesho batuye Yehova?

7 Abakurambere bagiye basenga basaba ibintu bitandukanye kandi Yehova yumvise amasengesho yabo. Yakobo yavuze isengesho ryari rikubiyemo n’umuhigo. Amaze gusaba Imana ngo imufashe, yahize umuhigo agira ati “ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi” (Itangiriro 28:20-22). Haciye igihe, ubwo Yakobo yari hafi guhura na mukuru we, yatakambiye Yehova ngo amurinde agira ati “ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya” (Itangiriro 32:9-12). Umukurambere Yobu na we yasenze Yehova asabira abagize umuryango we, abatambira ibitambo. Igihe bagenzi ba Yobu batatu bacumuraga mu magambo bavuze, Yobu yarabasabiye maze “Uwiteka yemerera Yobu” (Yobu 1:5; 42:7-9). Izi nkuru zidufasha kumenya ibintu dushobora gushyira mu isengesho dutura Yehova. Nanone tubona ko Yehova yiteguye kumva amasengesho y’abamusenga mu buryo bukwiriye.

Uko abantu begeraga Yehova mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko

8. Mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko, ni gute ibibazo abantu babaga bafite byagezwaga kuri Yehova?

8 Yehova amaze kurokora ishyanga rya Isirayeli akarivana muri Egiputa, yabahaye isezerano ry’Amategeko. Amategeko yateganyaga ko abantu bagombaga kwegera Imana binyuze ku batambyi bashyizweho. Abalewi bamwe bari barashyizweho ngo babe abatambyi bahagarariye ubwoko bwose. Iyo havukaga ikibazo kireba ishyanga ryose, uwabaga ahagarariye iryo shyanga ryose, rimwe na rimwe wabaga ari umwami cyangwa umuhanuzi, ni we wagezaga icyo kibazo ku Mana abivuze mu isengesho (1 Samweli 8:21, 22; 14:36-41; Yeremiya 42:1-3). Urugero, igihe Umwami Salomo yeguriraga Yehova urusengero, yavuze isengesho rivuye ku mutima. Yehova na we yagaragaje ko yemeye iryo sengesho rya Salomo, yuzuza urwo rusengero ikuzo Rye kandi aravuga ati “amatwi yanjye azajya yumva gusenga kuzasengerwa aha hantu.”—2 Ngoma 6:12–7:3, 15.

9. Ni ikihe kintu cyasabwaga kugira ngo abantu begere Imana mu rusengero mu buryo yemera?

9 Mu Mategeko Yehova yari yarahaye Abisirayeli, harimo n’ikintu yabasabaga kugira ngo yemere kumva amasengesho bamuturaga mu rusengero. Icyo kintu ni ikihe? Buri gitondo na buri mugoroba, uretse gutamba ibitambo by’amatungo, umutambyi mukuru yagombaga no kosereza imibavu imbere ya Yehova. Nyuma yaho, abandi batambyi na bo bahawe inshingano yo gukora uwo murimo, uretse gusa ku Munsi w’Impongano. Iyo abatambyi bataza guha Yehova icyubahiro muri ubwo buryo, na we ntiyari kwishimira umurimo bamukoreraga.—Kuva 30:7, 8; 2 Ngoma 13:11.

10, 11. Ni iki kitwemeza ko Yehova yemeraga amasengesho y’abantu ku giti cyabo?

10 Mbese muri Isirayeli ya kera, abantu begeraga Imana ari uko gusa banyuze ku bantu bari bateganyijwe babaga bayihagarariye? Oya, Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova yishimiraga kumva amasengesho y’abantu ku giti cyabo. Mu isengesho Salomo yasenze yegurira Imana urusengero, yinginze Yehova agira ati ‘maze umuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze, cyangwa abantu bawe b’Abisirayeli bose uko umuntu wese azajya . . . arambura amaboko ye yerekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru’ (2 Ngoma 6:29, 30). Inkuru ya Luka itubwira ko igihe Zekariya, se wa Yohana Umubatiza, yosaga imibavu mu rusengero, hari abandi bantu benshi basengaga Yehova ariko batari abatambyi, barimo ‘basengera hanze.’ Uko bigaragara, abantu bari bafite umugenzo wo guteranira hamwe hanze y’urusengero bagasenga, mu gihe abatambyi babaga bosereza Yehova imibavu ku gicaniro cy’izahabu.—Luka 1:8-10.

11 Bityo, iyo abantu begeraga Yehova muri ubwo buryo bukwiriye, yemeraga kumva amasengesho y’ababaga bahagarariye ishyanga ryose ndetse n’aya buri wese ku giti cye wabaga ashaka kumwegera. Ubu ntitukigengwa n’isezerano ry’Amategeko. Icyakora, hari amasomo y’ingenzi arebana no gusenga dushobora kwigira ku buryo Abisirayeli bo mu gihe cya kera begeraga Imana.

Uko abantu begera Imana mu gihe cy’ubukristo

12. Ni ubuhe buryo Abakristo bashyiriweho kugira ngo begere Yehova?

12 Muri iki gihe tugendera kuri gahunda yashyizweho na Kristo. Nta rusengero rukiriho rufite abatambyi bahagarariye abagize ubwoko bw’Imana bose cyangwa urusengero dushobora kwerekera mu gihe tugiye gusenga Imana. Ariko kandi, hari uburyo Yehova yateganyije kugira ngo dushobore kumwegera. Ubwo buryo ni ubuhe? Igihe Kristo yasigwaga mu mwaka wa 29 akagirwa Umutambyi Mukuru, urusengero rwo mu buryo bw’umwuka rwatangiye gukora. * Urwo rusengero rwo mu buryo bw’umwuka ni gahunda nshya yo kwegera Yehova no kumusenga, dushingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.—Abaheburayo 9:11, 12.

13. Ni ikihe kintu urusengero rwo mu buryo bw’umwuka ruhuriyeho n’urwari i Yerusalemu ku birebana n’isengesho?

13 Ibyinshi mu bintu byari bigize urusengero rw’i Yerusalemu byashushanyaga ibintu bitandukanye bigize urusengero rwo mu buryo bw’umwuka, hakubiyemo ibifitanye isano n’isengesho (Abaheburayo 9:1-10). Urugero, imibavu yoserezwaga buri gitondo na buri mugoroba ku gicaniro cy’imibavu cyari Ahera ho mu rusengero yagereranyaga iki? Nk’uko igitabo cy’Ibyahishuwe kibivuga, ‘imibavu ni amashengesho y’abera’ (Ibyahishuwe 5:8; 8:3, 4). Dawidi yarahumekewe arandika ati “gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu” (Zaburi 141:2). Bityo, muri gahunda yo gusenga ya gikristo, umubavu uhumura neza ugereranya amasengesho Imana yemera kandi ahimbaza Yehova.—1 Abatesalonike 3:10.

14, 15. Twavuga iki ku birebana no kwegera Yehova: (a) ku Bakristo basizwe? (b) ku bagize “izindi ntama”?

14 Ni ba nde bashobora kwegera Yehova muri urwo rusengero rwo mu buryo bw’umwuka? Mu rusengero rwari i Yerusalemu, abatambyi n’Abalewi bari bafite igikundiro cyo gukorera mu rugo rw’imbere rw’urusengero, ariko abatambyi ni bo bonyine binjiraga Ahera. Urugo rw’imbere rw’urusengero ndetse n’Ahera byagereranyaga imimerere yo mu buryo bw’umwuka yihariye Abakristo basizwe bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru barimo. Ibyo bituma bashobora gusenga Imana no kuyihimbaza.

15 Bite se ku birebana n’abagize “izindi ntama” bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Yohana 10:16)? Umuhanuzi Yesaya yagaragaje ko “mu minsi y’imperuka” abantu bo mu bihugu byinshi bari kuzaza gusenga Yehova (Yesaya 2:2, 3). Nanone yanditse ko “abanyamahanga” bari kuzaza gusenga Yehova. Imana yagaragaje ko yiteguye kwemera ko abo bantu bayegera igira iti ‘nzabanezereza mu nzu yanjye y’urusengero’ (Yesaya 56:6, 7). Mu Byahishuwe 7:9-15 hongeraho ibindi bisobanuro havuga iby’imbaga y’“abantu benshi” bo “mu mahanga yose” bateraniye hamwe mu kuyoboka Imana, bakayisenga “ku manywa na nijoro” bari mu rugo rw’inyuma rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Duhumurizwa no kumenya ko abagaragu b’Imana bose muri iki gihe bashobora kuyegera nta cyo bishisha, biringiye badashidikanya ko ibumva.

Ni ayahe masengesho Imana yemera?

16. Amasengesho y’Abakristo ba mbere atwigisha iki?

16 Abakristo ba mbere bakundaga gusenga. Ni ibihe bintu bashyiraga mu masengesho yabo? Abasaza b’Abakristo basabye ubuyobozi igihe batoranyaga abagabo bari bagiye guhabwa inshingano (Ibyakozwe 1:24, 25; 6:5, 6). Epafura yasenze asabira abo bari bahuje ukwizera (Abakolosayi 4:12). Abari bagize itorero ry’i Yerusalemu basabiye Petero igihe yari afunzwe (Ibyakozwe 12:5). Abakristo ba mbere basabye Imana kubaha ubushizi bw’amanga igihe barwanywaga. Baravuze bati “Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose” (Ibyakozwe 4:23-30). Umwigishwa Yakobo yateye Abakristo inkunga yo gusenga Imana bayisaba ubwenge mu gihe bageze mu bigeragezo (Yakobo 1:5). Ese nawe ujya ushyira ibintu nk’ibi mu masengesho utura Yehova?

17. Imana yemera amasengesho ya ba nde?

17 Imana ntiyemera amasengesho yose. None se, ni gute dushobora gusenga twiringiye ko amasengesho yacu azemerwa? Abantu b’indahemuka bo mu gihe cya kera basengaga Imana ikabumva, babaga basenze bafite umutima utaryarya hamwe n’imimerere myiza y’umutima. Basengaga bafite ukwizera, uko kwizera kukagaragazwa n’imirimo myiza bakoraga. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azumva abantu bamusenga muri ubwo buryo muri iki gihe.

18. Ni ikihe kintu Abakristo basabwa kugira ngo Imana yumve amasengesho yabo?

18 Hari ikindi kintu dusabwa. Icyo kintu intumwa Pawulo yagisobanuye agira ati ‘ni we uduhesha kwegera Data wa twese turi mu mwuka umwe’ (Abefeso 2:13, 18). Ni nde Pawulo yerekezagaho igihe yavugaga ati ‘ni we’? Yerekezaga kuri Yesu Kristo (Abefeso 2:13, 18). Koko rero, dushobora kwegera Data nta cyo twishisha ari uko gusa tunyuze kuri Yesu.—Yohana 14:6; 15:16; 16:23, 24.

19. (a) Ni ryari Abisirayeli batuye ituro ry’imibavu ntirishimishe Yehova? (b) Twakora iki kugira ngo twizere ko amasengesho yacu azaba nk’umubavu uhumurira Imana neza?

19 Nk’uko twigeze kubivuga, imibavu abatambyi b’Abisirayeli bosaga igereranya amasengesho Imana yemera y’abagaragu bayo b’indahemuka. Icyakora, mu bihe bimwe na bimwe, imibavu Abisirayeli bosaga ntiyashimishaga Yehova. Ibyo ni ko byagenze igihe Abisirayeli boserezaga imibavu mu rusengero ari na ko bunamira ibishushanyo bisengwa (Ezekiyeli 8:10, 11). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abantu bavuga ko bakorera Yehova ariko bagakora ibikorwa binyuranye n’amategeko ye, amasengesho yabo aba ameze nk’aho anukira Yehova (Imigani 15:8). Nimucyo rero dukomeze kuba abantu bazira ikizinga mu mibereho yacu yose kugira ngo amasengesho yacu amere nk’imibavu ihumurira Imana neza. Yehova yishimira amasengesho y’abagendera mu nzira ze zikiranuka (Yohana 9:31). Ariko kandi, hari ibibazo bimwe tugisigaranye. Twagombye gusenga mu buhe buryo? Dushobora gusenga dusaba iki? Kandi se ni gute Imana isubiza amasengesho yacu? Ingingo ikurikiraho izasuzuma ibi bibazo hamwe n’ibindi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

Mbese ushobora gusobanura?

• Ni gute abantu badatunganye bashobora kwegera Imana mu buryo yemera?

• Ni gute dushobora kwigana abagaragu b’Imana ba kera mu gusenga?

• Amasengesho y’Abakristo ba mbere atwigisha iki?

• Ni ryari amasengesho yacu amera nk’umubavu uhumurira Imana neza?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kuki Imana yemeye igitambo cya Abeli ariko ntiyemere icya Kayini?

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

“Ndi umukungugu n’ivu gusa”

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

“Sinzabura kuguha kimwe mu icumi”

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ese amasengesho yawe ameze nk’umubavu uhumurira Yehova neza?