Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!”

“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!”

“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!”

ZABURI ya 119 ni indirimbo umwanditsi wayo yaririmbye avuga ukuntu yumvaga ameze kubera ubutumwa bw’Imana bwahumetswe, cyangwa ijambo ryayo. Yararirimbye ati ‘nabitse ijambo ryawe mu mutima wanjye.’ ‘Nzishimira amategeko wandikishije.’ ‘Umutima wanjye ushenguwe no kwifuza amateka yawe ibihe byose.’ ‘Nishimira ibyo wahamije.’ ‘Njya nifuza amategeko wigishije.’ ‘Nzishimira ibyo wategetse, ndabikunda.’ ‘Nzibwira amategeko wandikishije.’ “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo nibwira umunsi ukīra.”—Zaburi 119:11, 16, 20, 24, 40, 47, 48, 97, gereranya na NW.

Mbega ukuntu umwanditsi wa zaburi yishimiraga ijambo ry’Imana ryahishuwe abikuye ku mutima! Ese ubutumwa bwo mu Ijambo ry’Imana Bibiliya butuma nawe wumva umeze utyo? Waba se wifuza kwitoza kubukunda bene ako kageni? Niba ari ko biri, ukwiriye mbere na mbere kugira akamenyero ko gusoma Bibiliya buri gihe, byanashoboka ukayisoma buri munsi. Yesu Kristo yaravuze ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana” (Matayo 4:4). Ikintu cya kabiri wagombye gukora, ni ugutekereza ku byo usoma. Gutekereza ku kuri ku bihereranye n’Imana, imico yayo, ibyo ishaka n’imigambi yayo, bizatuma urushaho kwishimira Bibiliya (Zaburi 143:5). Ikindi kandi, ujye ukora ibishoboka byose ushyire mu bikorwa inama nziza Bibiliya itanga.—Luka 11:28; Yohana 13:17.

None se ni mu buhe buryo kwitoza gukunda cyane ibyo Bibiliya ivuga bizakugirira akamaro? Muri Zaburi ya 119:2 haravuga ngo “hahirwa abitondera ibyo [Imana] yahamije” cyangwa ibyo itwibutsa. Ibyo Imana itwibutsa biri muri Bibiliya bizagufasha gukemura ibibazo uhura na byo mu buzima (Zaburi 1:1-3). Uzagira ubwenge, ubushishozi n’ubuhanga, kandi bizarinda ‘ibirenge byawe inzira mbi zose’ (Zaburi 119:98-101). Kumenya ukuri ku bihereranye n’Imana n’umugambi ifitiye iyi si bizatuma ubuzima bwawe burushaho kugira intego, kandi ibyiringiro byawe by’igihe kizaza birusheho gukomera.—Yesaya 45:18; Yohana 17:3; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Abahamya ba Yehova bashishikazwa cyane no gufasha abandi bantu kurushaho kumenya Bibiliya no gukunda ubutumwa buyirimo. Twagusabaga tubivanye ku mutima ko wakwemera ibyo usabwa hasi aha.