Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu barashakisha uko babaho iteka

Abantu barashakisha uko babaho iteka

Abantu barashakisha uko babaho iteka

KUVA kera cyane abantu bagiye bifuza kubaho iteka. Ariko kandi, izo nzozi nta wazikabije; nta n’umwe wigeze abona icyatuma umuntu adapfa. Vuba aha ariko, ubushakashatsi mu by’ubuvuzi bwatumye abantu bagarura icyizere cy’uko bishoboka rwose kongera mu buryo bugaragara imyaka abantu babaho. Reka dusuzume aho ubushakashatsi kuri iyo ngingo bugeze, mu nzego zitandukanye za siyansi.

Abahanga mu by’ibinyabuzima barimo barakora ubushakashatsi ku misemburo yitwa télomérase iboneka mu ngirabuzima fatizo. Barimo baragerageza kureba ukuntu bakongera incuro ingirabuzima fatizo zigabanya zikabyara izindi nshya. Abahanga mu bya siyansi bazi ko ingirabuzima fatizo zishaje zipfa, zigasimburwa n’izindi nshya. Mu by’ukuri, mu buzima bw’umuntu bwose, ibice bigize umubiri we hafi ya byose bigenda bihinduka bishya incuro nyinshi. Abashakashatsi batekereza ko izo ncuro umubiri ugenda wihindura mushya ziramutse zibaye nyinshi kurushaho, “umubiri w’umuntu wakomeza kugenda wihindura mushya igihe kirekire cyane, ndetse ubuziraherezo.”

Hari ubushakashatsi bugibwaho impaka burebana no gukora ingirabuzima fatizo kugira ngo zizakoreshwe mu buvuzi (clonage thérapeutique). Abashakashatsi bavuga ko ubwo buryo bushobora gutuma abarwayi bahabwa umwijima, impyiko cyangwa umutima bishya kandi bikorana neza n’umubiri wabo. Ibyo bice by’umubiri byaboneka hifashishijwe ingirabuzima fatizo z’umwimerere zavanywe mu mubiri w’umurwayi.

Abashakashatsi mu birebana n’ikoranabuhanga rikora ibintu bibonwa bifashishije mikorosikopi gusa (Nanotechnologie), batekereza ko hari igihe abaganga bazajya binjiza mu miyoboro y’amaraso utumashini duto cyane tungana n’ingirabuzima fatizo. Utwo tumashini ngo dushobora kuzajya twica ingirabuzima fatizo zitera kanseri ndetse n’izindi bagiteri zitera indwara. Hari abatekereza ko urwo rwego rw’ubushakashatsi mu bya siyansi hamwe n’ubuvuzi bukoresha intangakamere (thérapie génique), amaherezo bizatuma umubiri w’umuntu ukomeza kurwanya indwara ubuziraherezo.

Hari abashyigikiye ibyo gukonjesha imibiri y’abantu bapfuye (cryogénisation). Baba bashaka kubika iyo mibiri kugeza igihe iterambere mu byerekeye ubuvuzi rizatuma abaganga bashobora gukiza indwara, bagatuma abantu batongera gusaza ndetse n’abapfuye bakongera kubaho bafite amagara mazima. Hari ikinyamakuru kivuga ko ubwo buryo ari “kimwe n’ubwakoreshwaga muri Misiri ya kera bwo kumisha imirambo bayisize imiti.”—American Journal of Geriatric Psychiatry.

Kuba abantu badahwema gushakisha uko babaho iteka bigaragaza ko badapfa kwemera ko ubuzima bugira aho bugarukira. Ese koko birashoboka ko abantu babaho iteka? Bibiliya ivuga iki kuri icyo kibazo? Ingingo ikurikira izasubiza ibyo bibazo.