Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Bibiliya ishyiriraho abantu imipaka mu buryo bukabije?

Ese Bibiliya ishyiriraho abantu imipaka mu buryo bukabije?

Ese Bibiliya ishyiriraho abantu imipaka mu buryo bukabije?

HARI umusore wo muri Finilande wavuze ati “nkiri umwana muto, nta mahame yo muri Bibiliya nigeze nigishwa. Nta nubwo bigeze bambwira ko Imana ibaho. Muri iki gihe hari abantu benshi bakuriye mu mimerere nk’iyo. Abantu benshi, by’umwihariko abakiri bato, babona ko Bibiliya itagihuje n’igihe rwose kandi ko inama itanga zishyiriraho abantu imipaka mu buryo bukabije. Abantu babona ko abifuza kugendera kuri Bibiliya ari abantu bakandamijwe, baremerewe n’umutwaro w’amategeko n’ibindi bintu babuzwa gukora. Ni yo mpamvu abenshi bumva ko ibyiza ari ugushakira ubuyobozi ahandi batabushakiye muri Bibiliya.

Kuba abantu babona Bibiliya muri ubwo buryo, byatewe ahanini n’uko amadini yiyita aya gikristo yamaze igihe kirekire cyane akandamiza abantu. Urugero, mu gihe cy’imyaka myinshi, igihe bamwe mu bahanga mu by’amateka bise Igihe cy’Icuraburindi, Kiliziya Gatolika yo mu Burayi yari yarigaruriye abantu mu bice bigize imibereho yabo hafi ya byose. Umuntu wese watinyukaga kuvuguruza kiliziya yashoboraga kubabazwa urubozo byarimba akicwa. Amadini y’Abaporotesitanti yaje kwaduka nyuma na yo yabujije abantu umudendezo. Muri iki gihe, abantu bamwe na bamwe bazi neza amadini y’Abaporotesitanti, bayaziho kuba yarahanaga abantu mu buryo bwa kinyamaswa. Bityo rero, bitewe n’uko amadini yakandamije abantu, byatumye bagira igitekerezo gikocamye cy’uko inyigisho zo muri Bibiliya zituma abantu bakandamizwa.

Mu binyejana bya vuba aha, mu bihugu bimwe na bimwe amadini yatakaje ububasha bwinshi yari afite ku mibereho y’abantu. Abantu benshi bamaze kwanga kuyoborwa n’inyigisho zo mu madini, igitekerezo cy’uko abantu bafite umudendezo wo kwihitiramo icyiza n’ikibi ni cyo cyahawe intebe. Byagize izihe ngaruka? Ahti Laitinen, umwarimu muri kaminuza wigisha isomo rirebana no gutahura ibyaha n’ababikoze ndetse n’iry’imyifatire y’abantu mu birebana n’ubucamanza, yabisobanuye agira ati “abaturage ntibacyumvira ubutegetsi nka mbere kandi urujijo abantu barimo ku birebana no gutandukanya icyiza n’ikibi ruragenda rwiyongera.” Igitangaje ni uko n’abayobozi b’amadini bafite imitekerereze nk’iyo. Musenyeri ukomeye wo mu idini ry’Abaluteriyani yaravuze ati “jye numva ntemeranya n’igitekerezo cy’uko ibibazo birebana n’amahame mbwirizamuco byakemurwa hifashishijwe Bibiliya cyangwa gushakira ubuyobozi mu idini.”

Ese kugira umudendezo utagira umupaka ni byo byiza?

Hari abantu bashobora gushimishwa no kugira umudendezo utagira umupaka, cyane cyane abakiri bato. Abenshi muri bo banga ko hagira umuntu ubatekerereza kandi ntibashimishwa no kubaho bagendera ku mategeko abereka ibyo bagomba gukora n’ibyo batagomba gukora. Ariko se umuntu akwiriye kugira umudendezo wo gukora ibyo ashaka byose? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka dutekereze kuri uru rugero. Tekereza umujyi utagira amategeko y’umuhanda. Ntibasaba uruhushya rwo gutwara imodoka yemwe nta n’ikizamini gikorwa kugira ngo abantu bahabwe urwo ruhushya. Abantu bashobora gutwara imodoka uko bishakiye ndetse n’igihe banyoye, batitaye ku muvuduko bakwiriye kugenderaho, ku byapa bihagarika imodoka, ku matara ayobora imodoka ku mihanda, ku byapa bigaragaza imihanda y’icyerekezo kimwe cyangwa ku byapa bigaragaza aho abanyamaguru bagomba kwambukira. Mbese hari uwakwifuza bene uwo “mudendezo”? Ntawe rwose! Uwo mudendezo watera akaduruvayo, urujijo n’impanuka. Nubwo amategeko y’umuhanda abangamira umudendezo w’abantu, twese dusobanukiwe ko ayo mategeko arinda abashoferi n’abanyamaguru.

Mu buryo nk’ubwo, Yehova aduha ubuyobozi ku bihereranye n’ukuntu tugomba kubaho. Ubwo buyobozi ni twe bugirira akamaro. Tudafite ubwo buyobozi twazajya twigishwa n’uko tugerageje ibintu bikanga tukagerageza ibindi kandi ibyo bishobora gutuma twiteza akaga ndetse tukaba twagateza n’abandi. Kuba mu mimerere nk’iyo utagira amahame mbwirizamuco akugenga byaba ari ibintu bibi cyane kandi bishobora guteza akaga nk’akaterwa no gutwara imodoka mu mujyi utagira amategeko y’umuhanda. Icyumvikana ni uko dukeneye amategeko n’amabwiriza tugenderaho, kandi icyo ni ikintu abantu benshi bemeranyaho.

‘Umutwaro wanjye nturemereye’

Amategeko y’umuhanda ashobora kuba agizwe n’urutonde rw’amabwiriza atabarika atanzwe mu buryo burambuye. Usanga hamwe na hamwe amabwiriza agenga parikingi ubwayo akabije kuba menshi. Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya yo ntikubiyemo urutonde rurerure rw’amategeko. Ahubwo irimo amahame y’ibanze kandi ayo mahame ntaremereye, ntanabangamira umudendezo w’abantu. Yesu Kristo yatumiye abantu bo mu gihe cye agira ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28, 30). Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu itorero ry’i Korinto, yagize ati ‘aho umwuka w’Umwami uri ni ho haba umudendezo.’—2 Abakorinto 3:17.

Uwo mudendezo ariko si wa wundi utagira umupaka. Yesu yasobanuye neza ko bimwe mu byo Imana isaba abantu harimo kubahiriza amategeko amwe n’amwe atagoye. Urugero, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze” (Yohana 15:12). Tekereza nawe ukuntu ubuzima bwaba bumeze buri wese aramutse yubahirije iryo tegeko! Ni yo mpamvu, umudendezo Abakristo bafite ufite aho ugarukira. Intumwa Petero yaranditse ati “mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana.”—1 Petero 2:16.

Ku bw’ibyo, nubwo Abakristo badafite urutonde rw’amategeko bagenderaho agenga buri kantu kose, ntibakora ibintu bahuje n’ibitekerezo byabo bwite ku birebana no kumenya icyiza n’ikibi. Abantu bakenera ubuyobozi kandi ubwo buyobozi bashobora kubuhabwa n’Imana gusa. Bibiliya ivuga yeruye iti “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Nitwumvira ubuyobozi Imana iduha, tuzabona inyungu nyinshi.—Zaburi 19:12.

Zimwe mu nyungu umuntu abona ni ibyishimo. Urugero, wa musore twavuze tugitangira yari umujura, akaba umubeshyi n’umusambanyi. Amaze kumenya amahame yo mu rwego rwo hejuru Bibiliya yigisha, yahinduye uburyo yabagaho kugira ngo agendere kuri ayo mahame. Yaravuze ati “nubwo mu mizo ya mbere ntashoboye kugendera ku mahame ya Bibiliya yose, nari nsobanukiwe agaciro kayo. Ubuzima nabagamo mbere ntibwigeze bumpa ibyishimo nk’ibyo mfite muri iki gihe. Kubaho uhuje n’amahame ya Bibiliya byoroshya ubuzima bwawe. Uba uzi intego ukurikiranye kandi uba uzi gutandukanya icyiza n’ikibi.”

Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bagize ihinduka nk’iry’uwo musore. Zimwe mu nyungu baheshejwe no kugendera ku mahame yo muri Bibiliya, ni uko byabafashije kubana neza n’abandi, kugira imitekerereze ishyize mu gaciro ku birebana n’akazi kandi bareka ingeso mbi, bituma bagira imibereho ishimishije kurushaho. Umusore witwa Markus * wigeze kubaho yigenga ariko ubu akaba agendera ku mahame ya Bibiliya, agira ati “kubaho nyoborwa na Bibiliya byatumye ndushaho kumva nigiriye icyizere.” *

Wowe uzahitamo iki?

Ese Bibiliya ishyiriraho abantu imipaka? Yego rwose! Kandi bitugirira akamaro twese. Ariko se, Bibiliya ishyiriraho abantu imipaka mu buryo bukabije? Oya. Umudendezo utagira imipaka uteza ingorane gusa. Amahame ya Bibiliya arakwiriye kandi atuma tugira imibereho myiza irangwa n’ibyishimo. Markus agira ati “uko iminsi yagiye ihita naje kubona ko ari iby’ubwenge gushyira mu bikorwa ibyo Ijambo ry’Imana rivuga. Nubwo hari ibintu byinshi ubuzima bwanjye butandukaniyeho n’ubw’abandi muri rusange, nta na rimwe njya ntekereza ko hari ikintu nahombye nari nkeneye mu mibereho yanjye.”

Iyo utangiye kubona imigisha izanwa no kubaho uhuje n’amahame ya Bibiliya, urushaho kumva wishimiye Ijambo ry’Imana. Ibyo bizaguhesha undi mugisha uruta iyindi: bizatuma ukunda uwatanze ayo mahame ari we Yehova Imana. Bibiliya igira iti “kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya.”—1 Yohana 5:3.

Yehova ni Umuremyi wacu akaba na Data wo mu ijuru. Azi ikintu kiturutira ibindi kuba cyiza. Aho kugira ngo adukandamize, aduha ubuyobozi bwuje urukundo kandi abikorera kugira ngo tumererwe neza. Yehova adutera inkunga akoresheje imvugo y’ikigereranyo, agira ati “iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”—Yesaya 48:18.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Izina ryarahinduwe.

^ par. 13 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’imibereho Bibiliya yigisha, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, igice cya 12, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Yesu yavuze ko ibyo Imana idutegeka gukora bishobora kutugarurira ubuyanja

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Kumvira ubuyobozi bw’Imana biduhesha ibyishimo kandi bigatuma twigirira icyizere