Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iringire Yehova kandi ugire ubutwari

Iringire Yehova kandi ugire ubutwari

Iringire Yehova kandi ugire ubutwari

“Tegereza Uwiteka,komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka.”—ZABURI 27:14.

1. Ibyiringiro bidufitiye akamaro mu rugero rungana iki, kandi se iryo jambo rikoreshwa rite mu Byanditswe?

IBYIRINGIRO nyakuri bimeze nk’urumuri rwaka cyane. Bidufasha guhangana n’ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe, tugategereza igihe kiri imbere dufite ubutwari n’ibyishimo. Yehova ni we wenyine ushobora gutanga ibyiringiro bidashidikanywaho akoresheje Ijambo rye ryahumetswe (2 Timoteyo 3:16). Ikibigaragaza ni uko amagambo “ibyiringiro” no “kwiringira” aboneka incuro nyinshi muri Bibiliya kandi akaba yerekeza ku gutegerezanya amatsiko ikintu cyiza, ukiringira udashidikanya ko kizasohora. Yerekeza nanone kuri icyo kintu uba wiringiye. * Ibyo byiringiro birenze kure cyane ibintu runaka umuntu avuga ko yifuza, kuko ibyifuzo nk’ibyo bishobora kuba nta shingiro bifite cyangwa nta cyizere ufite cy’uko bizashoboka.

2. Ibyiringiro byagize uruhe ruhare mu buzima bwa Yesu?

2 Igihe Yesu yari ahanganye n’ibigeragezo ndetse n’imibabaro, yahanze amaso igihe kiri imbere aho kwita ku byo yari ahanganye na byo kandi yiringira Yehova. Bibiliya igira iti ‘yihanganiye [“igiti cy’umubabaro,” NW] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zacyo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana’ (Abaheburayo 12:2). Kubera ko icyari gishishikaje Yesu kurusha ibindi ari ukuvana umugayo ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova no kweza izina rye, ntiyigeze na rimwe ateshuka ngo areke kumvira Imana, uko ibigeragezo byari kumugeraho byari kuba bingana kose.

3. Ni uruhe ruhare ibyiringiro bigira ku buzima bw’abagaragu b’Imana?

3 Umwami Dawidi yagaragaje isano iri hagati y’ibyiringiro no kugira ubutwari, agira ati “tegereza Uwiteka, komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka” (Zaburi 27:14). Niba twifuza ko umutima wacu ukomera, ntitwagombye na rimwe gushidikanya ku byiringiro byacu; ahubwo twagombye guhora tubizirikana kandi tukabiha agaciro. Ibyo nitubikora bizadufasha kwigana Yesu mu kugaragaza ubutwari n’ishyaka mu gihe twifatanya mu murimo yategetse abigishwa be gukora (Matayo 24:14; 28:19, 20). Kandi n’ubundi, ibyiringiro byashyizwe hamwe n’ukwizera n’urukundo, iyo ikaba ari imico y’ingenzi cyane iranga abagaragu b’Imana.—1 Abakorinto 13:13.

Ese ‘urushaho kwiringira’?

4. Ni ikihe kintu Abakristo basizwe na bagenzi babo bagize “izindi ntama” bategerezanyije amatsiko?

4 Abagize ubwoko bw’Imana biteze kuzabona ibintu byiza cyane mu gihe kizaza. Abakristo basizwe bategerezanyije amatsiko kuzategekana na Kristo mu ijuru, mu gihe abagize “izindi ntama” bo bafite ibyiringiro byo ‘kuzabāturwa ku bubata bwo kubora, bakinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana [bo ku isi]’ (Yohana 10:16; Abaroma 8:19-21; Abafilipi 3:20). Uwo ‘mudendezo w’ubwiza’ ukubiyemo kuzakurirwaho icyaha n’ingaruka zacyo mbi cyane. Koko rero, Yehova, Nyir’ “ugutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose,” azaha abamubera indahemuka ibintu byiza gusa.—Yakobo 1:17; Yesaya 25:8.

5. Ni mu buhe buryo ‘turushaho kwiringira’?

5 Ibyiringiro bya gikristo byagombye kugira uruhe ruhare mu buzima bwacu? Mu Baroma 15:13 hagira hati ‘Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’umwuka wera.’ Ibyiringiro ntitwabigereranya na buji yaka mu mwijima, ahubwo twabigereranya n’imirasire ishashagirana y’akazuba k’agasusuruko, ituma umuntu yumva afite amahoro n’umunezero, afite intego mu buzima kandi kakamutera ubutwari. Zirikana ko ‘turushaho kwiringira’ iyo twizeye Ijambo ry’Imana ryanditswe kandi tugahabwa umwuka wera. Mu Baroma 15:4 hagira hati “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.” Noneho ibaze uti “ese nkomeza ibyiringiro byanjye niyigisha Bibiliya nshyizeho umwete kandi nyisoma buri munsi? Mbese nsenga kenshi nsaba umwuka w’Imana?”—Luka 11:13.

6. Kugira ngo ibyiringiro byacu birusheho gushinga imizi, dukwiriye kwirinda iki?

6 Yesu watubereye Icyitegererezo yakuraga imbaraga mu Ijambo ry’Imana. Iyo dukurikije urugero rwe, biturinda kuba ‘twacogora tukagwa isari mu mitima yacu’ (Abaheburayo 12:3). Birumvikana rero ko iyo ibyiringiro Imana yadushyize imbere bitangiye gukendera mu bwenge bwacu no mu mitima yacu cyangwa tugatangira kwerekeza ibitekerezo ahandi, wenda nko ku butunzi cyangwa ku ntego z’iby’isi, tutatinda kunanirwa mu buryo bw’umwuka kandi amaherezo twatakaza imbaraga n’ubutwari byari kudufasha kubaho duhuje n’amahame mbwirizamuco. Mu gihe turi mu mimerere nk’iyo, dushobora no ‘guhinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera’ (1 Timoteyo 1:19). Nanone ariko, ibyiringiro nyakuri bikomeza ukwizera kwacu.

Ni ngombwa kugira ibyiringiro kugira ngo tugire ukwizera

7. Kuki ari ngombwa kugira ibyiringiro kugira ngo tugire ukwizera?

7 Bibiliya igira iti “kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Bityo rero, ibyiringiro si ikintu kiza cyiyongera ku kwizera ahubwo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ukwizera. Reka dufate urugero rwa Aburahamu. Dukurikije uko abantu babona ibintu, igihe Yehova yasezeranyaga Aburahamu n’umugore we Sara ko bari kuzabona umuragwa, bari bararengeje imyaka yo kubyara (Itangiriro 17:15-17). Aburahamu yabyitwayemo ate? Bibiliya igira iti ‘Aburahamu yizeraga yiringiye ibitakwiringirwa, ngo abe sekuruza w’amahanga menshi’ (Abaroma 4:18). Ibyiringiro Imana yashyize imbere ya Aburahamu by’uko yari kuzabona urubyaro, byatumye ukwizera kwe gukomera. Uko kwizera kwatumye arushaho kugira ibyiringiro bihamye kandi arushaho kwizera ko ibyo yiringiye bizasohora. Aburahamu na Sara bagize ubutwari bwo gusiga inzu yabo na bene wabo, ubuzima bwabo babumara bibera mu mahema mu gihugu cy’amahanga.

8. Ni gute gukomeza kwihangana mu budahemuka bikomeza ukwizera?

8 Aburahamu yashimangiye ibyiringiro bye binyuze mu kumvira Yehova adaciye ku ruhande, ndetse no mu gihe byabaga bigoranye (Itangiriro 22:2, 12). Mu buryo nk’ubwo, nitwumvira kandi tugakora umurimo wa Yehova twihanganye, dushobora kwiringira ko tuzagororerwa. Pawulo yanditse ko ‘kwihangana’ gutuma umuntu ‘anesha ibimugerageza,’ ibyo bikamutera kugira ibyiringiro, kandi “ibyo byiringiro ntibikoza isoni” (Abaroma 5:4, 5). Ni yo mpamvu Pawulo yanditse ati ‘turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka’ (Abaheburayo 6:11). Icyo cyizere gishingiye ku mishyikirano yihariye dufitanye na Yehova, gishobora kudufasha guhangana n’ingorane izo ari zo zose dufite ubutwari ndetse n’ibyishimo.

“Mwishime mufite ibyiringiro”

9. Twakora iki kugira ngo dukomeze ‘kwishima dufite ibyiringiro’?

9 Ibyiringiro Imana yadushyize imbere birenze kure cyane ikintu icyo ari cyo cyose isi ishobora gutanga. Muri Zaburi 37:34 hagira hati “ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, abanyabyaha bazarimburwa ureba.” Koko rero, dufite impamvu zose zigomba gutuma ‘twishima dufite ibyiringiro’ (Abaroma 12:12). Kugira ngo ibyo tubigereho ariko, tugomba guhoza ibitekerezo ku byiringiro byacu. Mbese ujya buri gihe utekereza ku byiringiro Imana yagushyize imbere? Ese ujya ureba ukibona uri muri Paradizo, ufite ubuzima bwiza, imihangayiko yose yashize, ukikijwe n’abantu ukunda kandi ukora imirimo wumva ikunyuze? Ujya ufata akanya ko gutekereza ku mashusho agaragaza Paradizo ari mu bitabo byacu? Gutekereza buri gihe kuri ibyo bintu byagereranywa no guhanagura ikirahuri cyo mu idirishya ureberamo ukabona ahantu nyaburanga hashimishije cyane. Turamutse twirengagije guhanagura icyo kirahuri, nyuma y’igihe gito umwanda watuma tudashobora kubona aho hantu nyaburanga hashimishije. Dushobora kwerekeza ibitekerezo byacu ahandi. Ntituzigere na rimwe twemera ko ibyo bintu bitubaho.

10. Kuki gutegerezanya amatsiko ingororano bigaragaza ko dufitanye na Yehova imishyikirano myiza?

10 Birumvikana ko impamvu y’ingenzi ituma dukorera Yehova ari uko tumukunda (Mariko 12:30). Ariko kandi, twagombye gutegerezanya amatsiko ingororano. Kandi na we aba yiteze ko tubikora. Mu Baheburayo 11:6, hagira hati “utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.” Kuki Yehova ashaka ko tumenya ko agororera abantu? Ni ukubera ko iyo tubimenye, tuba tugaragaje ko tuzi neza Data wo mu ijuru. Agira ubuntu kandi akunda abana be. Tekereza nk’iyo tutaza kuba dufite ‘ibyo tuzabona hanyuma.’ Mbega ukuntu twari kubura ibyishimo kandi tugacibwa intege n’utuntu duto!—Yeremiya 29:11.

11. Ibyiringiro Imana yashyize imbere ya Mose byamufashije bite gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge?

11 Urugero rwiza cyane rw’umuntu wakomeje guhanga amaso ibyiringiro Imana yamushyize imbere, ni urwa Mose. Kubera ko Mose yari “umuhungu w’umukobwa wa Farawo,” yari afite ubutware, icyubahiro n’ubutunzi bwo muri Egiputa. Ese yari gukurikirana ibyo bintu cyangwa yari gukorera Yehova? Mose yagize ubutwari ahitamo gukorera Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko ‘yatumbiraga ingororano azagororerwa’ (Abaheburayo 11:24-26). Biragaragara ko Mose atakerensaga ibyiringiro Imana yari yaramushyize imbere.

12. Kuki ibyiringiro bya gikristo bigereranywa n’ingofero?

12 Intumwa Pawulo yagereranyije ibyiringiro n’ingofero. Ingofero yacu y’ikigereranyo irinda ubushobozi bwacu bwo gutekereza, bigatuma dufata imyanzuro irangwa n’ubwenge, tukishyiriraho intego nziza kandi tugakomeza kuba indahemuka (1 Abatesalonike 5:8). Ese buri gihe uba wambaye iyo ngofero y’ikigereranyo? Niba uhora uyambaye, ubwo kimwe na Mose na Pawulo, ibyiringiro byawe ntuzabishingira ku ‘butunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo uziringira Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe.’ Mu by’ukuri, kugira ngo umuntu yirinde gukurikiza ibyo abantu benshi bakora kandi areke gukurikirana inyungu z’ubwikunde, bisaba ubutwari. Icyakora iyo mihati si iy’ubusa. Ubundi se, kuki umuntu yakwitesha “ubugingo nyakuri” bubikiwe ababwiringira kandi bakunda Yehova?—1 Timoteyo 6:17, 19.

“Sinzagusiga na hato”

13. Ni ikihe cyizere Yehova aha abagaragu be b’indahemuka?

13 Abantu bashingira ibyiringiro byabo ku isi y’iki gihe bagomba gutekereza cyane ku bintu bikomeye byenda kubageraho uko isi ikomeza kugenda irushaho “kuramukwa” (Matayo 24:8). Abiringira Yehova bo ntibagomba kugira ubwoba. Bazakomeza ‘kuba amahoro, badendeze kandi batikanga ikibi’ (Imigani 1:33). Kubera ko ibyiringiro byabo batabishingira ku isi y’iki gihe, bishimira kumvira inama ya Pawulo igira iti “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti ‘sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.’”—Abaheburayo 13:5.

14. Kuki Abakristo badakwiriye guhangayikira birenze urugero ibibatunga?

14 Aya magambo ngo “na hato,” ni amagambo yo gutsindagiriza yumvikanisha ko nta kabuza Imana izatwitaho. Nanone Yesu yatwijeje ko Imana itwitaho, agira ati “ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo” (Matayo 6:33, 34). Yehova azi ko bitatworohera kugira ishyaka mu murimo w’Ubwami mu gihe tuba tugomba no gusohoza inshingano itoroshye dufite yo gushaka ibidutunga. Nimucyo rero twiringire byimazeyo ko afite ubushake n’ubushobozi bwo kwita ku byo dukeneye.—Matayo 6:25-32; 11:28-30.

15. Ni gute Abakristo bakomeza kugira ‘ijisho rireba neza’?

15 Tugaragaza ko twiringira Yehova dukomeza kugira ‘ijisho rireba neza’ (Matayo 6:22, 23). Ijisho rireba neza ni ijisho ry’umuntu ufite umutima utaryarya, ufite intego nziza, utagira umururumba kandi utikunda. Kugira ijisho rireba neza ntibishaka kuvuga kubaho mu butindi cyangwa kudafatana uburemere inshingano yo gushaka ibidutunga. Ahubwo bisobanura kugaragaza umuco wo “kwirinda” dukomeza gushyira umurimo wa Yehova mu mwanya wa mbere.—2 Timoteyo 1:7.

16. Kuki kugira ijisho rireba neza bisaba ukwizera n’ubutwari?

16 Gukomeza kugira ijisho rireba neza bisaba ukwizera n’ubutwari. Urugero, niba umukoresha wawe ahora agusaba gukora buri gihe mu masaha amateraniro ya gikristo aberaho, ese uzagira ubutwari bwo gukomera ku bintu Umukristo agomba gushyira mu mwanya wa mbere? Niba umuntu ashidikanya ko Yehova azasohoza isezerano Rye ryo kwita ku bagaragu be, icyo Satani yakora gusa ni ugukomeza kumwotsa igitutu maze bikaba byatuma atongera kuza mu materaniro. Ubwo rero, kubura ukwizera bishobora guha Satani urwaho, ugasanga ni we utwereka ibigomba kuza mu mwanya wa mbere, aho kugira ngo Yehova abe ari we ubitwereka. Mbega ibintu byaba biteye agahinda!—2 Abakorinto 13:5.

“Ujye utegereza” Yehova wiringiye

17. Ni gute abiringira Yehova bahabwa imigisha no muri iki gihe?

17 Incuro nyinshi Ibyanditswe bigaragaza ko abiringira Yehova kandi bakamwizera nta kibakoma imbere (Imigani 3:5, 6; Yeremiya 17:7). Ni byo koko rimwe na rimwe bashobora kuba bafite utuntu duke, ariko bumva ko ibyo bigomwe nta cyo bivuze ubigereranyije n’imigisha bahishiwe. Muri ubwo buryo baba bagaragaje ko ‘bategereza’ Yehova biringiye kandi bakizera ko amaherezo azaha abagaragu be b’indahemuka ibintu byose imitima yabo yifuza bihuje n’ibyo Imana ishaka (Zaburi 37:4, 34). Kubera iyo mpamvu, bafite ibyishimo nyakuri no muri iki gihe. Bibiliya igira iti “kwiringira k’umukiranutsi ni umunezero, ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera.”—Imigani 10:28.

18, 19. (a) Ni ayahe aduha icyizere ahumuriza kandi agaragaza urukundo Yehova atubwira? (b) Ni mu buhe buryo dushyira Yehova “iburyo” bwacu?

18 Iyo akana gato kagendana na se agafashe ukuboko kumva gafite umutekano. Natwe ni uko twumva tumeze iyo tugendana na Data wo mu ijuru. Yehova yabwiye Isirayeli ati “ntutinye kuko ndi kumwe nawe. . . . Nzajya ngukomeza. . . . Kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya ndagutabaye.’”—Yesaya 41:10, 13.

19 Mbega urugero rukora ku mutima! Tekereza Yehova agufashe ukuboko! Dawidi yaranditse ati “nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa” (Zaburi 16:8). Ni gute dushyira Yehova “iburyo” bwacu? Tubikora nibura mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere ni uko twemerera Ijambo rye rikatuyobora mu mibereho yacu yose. Uburyo bwa kabiri ni uguhanga amaso ingororano ihebuje Yehova yadushyize imbere. Umwanditsi wa zaburi witwa Asafu yararirimbye ati “ndi kumwe nawe iteka, umfashe ukuboko kw’iburyo. Uzanyoboza ubwenge bwawe, kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro” (Zaburi 73:23, 24). Kuba tubwirwa amagambo nk’ayo aduha icyizere, bituma dutegereza igihe kizaza twiringiye.

‘Gucungurwa kwanyu kurenda gusohora’

20, 21. Ni ibihe bintu abiringira Yehova biteze kuzabona mu gihe kiri imbere?

20 Uko umunsi uhise, ni ko tugenda tubona ko gukomeza gushyira Yehova iburyo bwacu byihutirwa. Vuba aha, isi ya Satani igiye kugerwaho n’umubabaro ukomeye utarigeze kubaho ukundi kandi uzabanzirizwa n’irimbuka ry’idini ry’ikinyoma (Matayo 24:21). Abantu bose batarangwa n’ukwizera bazashya ubwoba. Ariko kandi, muri icyo gihe cy’umuvurungano, abagaragu ba Yehova barangwa n’ubutwari bazishima bafite ibyiringiro! Yesu yaravuze ati “nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”—Luka 21:28.

21 Bityo rero, nimucyo twishimire ibyiringiro Imana yadushyize imbere kandi twe gushukwa n’amayeri ya Satani. Nanone kandi, nimucyo twihatire kugaragaza ukwizera, urukundo no gutinya Imana. Ibyo nitubikora, tuzagira ubutwari bwo kumvira Yehova mu mimerere iyo ari yo yose n’ubwo kurwanya Satani (Yakobo 4:7, 8). Ni koko, “mwa bategereza Uwiteka mwese mwe, nimukomere imitima yanyu ihumure.”—Zaburi 31:25.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Nubwo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo ijambo “ibyiringiro” incuro nyinshi riba ryerekeza ku ngororano yo kuba mu ijuru Abakristo basizwe bazahabwa, muri iyi ngingo turasuzuma ibisobanuro by’iryo jambo muri rusange.

Mbese ushobora gusubiza?

• Ni mu buhe buryo ibyiringiro Yesu yari afite byatumye agira ubutwari?

• Ni iyihe sano ibyiringiro bifitanye n’ukwizera?

• Ni gute ibyiringiro hamwe n’ukwizera bishobora gutuma Umukristo ashyira mu mwanya wa mbere ibintu by’ingenzi mu buzima?

• Kuki ‘abategereza’ Yehova biringiye, bategereje igihe kiri imbere bafite icyizere?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Waba ukiri muto cyangwa ukuze, ese ujya wiyumva uri muri Paradizo?