Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko bamenyaga inzira mu nyanja ngari

Uko bamenyaga inzira mu nyanja ngari

Uko bamenyaga inzira mu nyanja ngari

IBIRWA bya Marshall ni igihugu kigizwe n’ibirwa n’uturwa birenga 1.200, ibyinshi bikaba bitarengeje ubutumburuke bwa metero esheshatu hejuru y’inyanja. Iyo umuntu yitaruye ibyo birwa gato agana mu nyanja aba atagishobora kubibona. Ariko kandi, abasare ba kera bo mu birwa bya Marshall bari bazi inzira banyuzamo amato yabo akoresha ingashya bava ku turwa duto bajya ku tundi, mu mazi ari ku buso bwa km2 650.000 mu Nyanja ya Pasifika. Inzira bayimenyaga bate? Bakoreshaga uburyo bworoheje ariko bwatumaga bagera iyo bajya nta kibazo. Bifashishaga uduti dusobekeranye twagereranya n’amakarita.

Uko abasare bo mu birwa bya Marshall bagendaga bamenyera, icyababwiraga ko bari hafi kugera ahantu hari ubutaka ni uko batangiraga kubona imiraba ifite ishusho yihariye, bakiri ku birometero birenga 30 uvuye ku nkombe. Kubera ko hari ubwoko bwinshi bw’imiraba bagombaga kumenya, bifashishaga twa duti dusobekeranye. Utwo duti dusobekeranye twari tumeze dute? Nk’uko ubyibonera kuri iyi foto, bakoreshaga uduti bavanye ku muzi w’iremezo w’igiti cyitwa pandanus cyangwa ku mutsi w’iremezo w’ikibabi cy’igiti cyo mu bwoko bw’imikindo cyitwa cocotier. Utwo duti baradusobekeranyaga bagakora ikintu kimeze nk’urushundura cyashushanyaga uko imiraba yabaga imeze. Bashyiragaho udukonoshwa tw’utunyamunjonjorerwa two mu mazi kugira ngo bagaragaze ahantu ibirwa byari biherereye.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, ubwo buryo bwo gukoresha uduti dusobekeranye bwakomeje kuba ibanga, bugahishurirwa gusa abantu runaka batoranyijwe. Ni gute umusare ukiri mushya yamenyaga gukoresha utwo duti dusobekeranye? Yagombaga gutozwa kandi ibyo atojwe akabishyira mu bikorwa. Umusare w’inararibonye yafataga umusare w’umwiga akamutoza mu ibanga, wenda akamutoza bajya ku birwa biri hafi. Uko umusare w’umwiga yagendaga amenya imiraba yihariye, ni ko yagendaga amenyera gukoresha twa duti dusobekeranye. Amaherezo yashoboraga kuyobora ubwato kandi akagera iyo ajya ari wenyine.

Mu buryo nk’ubwo, ijambo ry’Imana Bibiliya rishobora kutuyobora mu rugendo rw’ubuzima turimo. Mu mizo ya mbere, umuntu ashobora kudufasha gusobanukirwa inyigisho z’ibanze zo mu Byanditswe. Hanyuma uko dukomeza kwiga Ijambo ry’Imana kandi tugashyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, ni ko turushaho kwiringira ibyo ivuga. Imana yabwiye Yosuwa wayoboye Abisirayeli ko yagombaga gukomeza gusoma Ijambo ry’Imana kugira ngo azashobore “gukurikiza ibyanditswemo byose.” Imana yakomeje imubwira iti “ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8). Koko rero, Bibiliya ishobora kuduha ibisobanuro byiringirwa bituyobora neza mu rugendo rw’ubuzima turimo kandi tukazagera iyo tujya.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

© Greg Vaughn