Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urukundo rutuma turushaho kugira ubutwari

Urukundo rutuma turushaho kugira ubutwari

Urukundo rutuma turushaho kugira ubutwari

‘Imana ntiyaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.’—2 TIMOTEYO 1:7.

1, 2. (a) Urukundo rushobora gushishikariza umuntu gukora iki? (b) Kuki ubutwari Yesu yagize bwari bwihariye?

UMUGABO n’umugore bari bamaze igihe gito bashyingiranywe barimo bogera hafi y’umujyi wo ku nkombe y’Iburasirazuba bwa Ositaraliya. Bari bibiye bogera munsi y’amazi. Igihe bari hafi kuburuka, haje igifi kinini cy’umweru gihorera gishaka gufata umugore. Umugabo yakoze igikorwa cy’ubutwari, asunika umugore we maze icyo gifi gihita gifata uwo mugabo. Mu mihango yo gushyingura uwo mugabo, uwo mugore wari umaze gupfakara yaravuze ati “yaranyitangiye aba ari we upfa.”

2 Koko rero, urukundo rushobora gushishikariza abantu kugira ubutwari budasanzwe. Yesu ubwe yaravuze ati “nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze” (Yohana 15:13). Nyuma y’amasaha atageze kuri 24 Yesu avuze ayo magambo, yatanze ubuzima bwe, adapfiriye umuntu umwe gusa, ahubwo apfiriye abantu bose (Matayo 20:28). Ikindi kandi, Yesu ntiyatanze ubuzima bwe akora igikorwa cy’ubutwari mu buryo butunguranye. Yari azi mbere y’igihe ko bari kuzamukoba, bakamushinyagurira, bakamucira urubanza arengana kandi bakamwica bamumanitse ku giti cy’umubabaro. Yari yarateguje abigishwa be ababwira ibyari kuzamubaho, agira ati “dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n’abanditsi, bazamucira urubanza rwo kumwica, bazamugambanira mu bapagani, bazamushinyagurira, bamucire amacandwe, bamukubite imikoba bamwice.”—Mariko 10:33, 34.

3. Ni iki cyatumye Yesu agaragaza urukundo rudasanzwe?

3 Ni iki cyatumye Yesu agaragaza ubutwari budasanzwe? Kwizera no gutinya Imana byabigizemo uruhare rukomeye (Abaheburayo 5:7; 12:2). Ariko kandi, ikintu cy’ingenzi cyatumye Yesu agira ubutwari ni urukundo yakundaga Yehova n’urwo yakundaga abantu bagenzi be (1 Yohana 3:16). Natwe nitwitoza kugaragaza urukundo nk’urwe, tukagira ukwizera kandi tugatinya Imana, dushobora kuzagira ubutwari nk’ubwa Yesu (Abefeso 5:2). Ni gute twakwitoza kugaragaza urukundo nk’urwa Yesu? Tugomba kubanza kumenya aho urwo rukundo yarukomoraga.

“Urukundo ruva ku Mana”

4. Kuki dushobora kuvuga ko urukundo rukomoka kuri Yehova?

4 Yehova ubwe ni urukundo kandi ni we rukomokaho. Intumwa Yohana yaranditse ati “bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:7, 8). Bityo rero, kugira ngo umuntu agaragaze urukundo nk’urw’Imana, agomba kuba afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova. Ibyo abigeraho iyo yunguka ubumenyi nyakuri, agashyira mu bikorwa ibyo yamenye kandi akumvira abivanye ku mutima.—Abafilipi 1:9; Yakobo 4:8; 1 Yohana 5:3.

5, 6. Ni iki cyafashije abigishwa ba Yesu ba mbere kugaragaza urukundo nk’urwa Yesu?

5 Mu isengesho rya nyuma Yesu yasenze ari kumwe n’intumwa ze 11 z’indahemuka, yagaragaje isano iri hagati yo kumenya Imana no kwitoza kugaragaza urukundo, agira ati “nabamenyesheje izina ryawe kandi nzaribamenyesha, ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo” (Yohana 17:26). Yesu yafashije abigishwa be kwitoza kugaragaza urukundo nk’uruba hagati ye na Se. Ibyo yabikoze abamenyesha icyo izina ry’Imana risobanura, ni ukuvuga imico yayo ihebuje, abikora mu magambo ndetse no mu bikorwa. Bityo rero, Yesu yashoboraga kuvuga ati “umbonye aba abonye Data.”—Yohana 14:9, 10; 17:8.

6 Umwuka wera w’Imana ushobora gutuma tugira urukundo nk’urwa Yesu (Abagalatiya 5:22). Umwuka wera Abakristo ba mbere bari barasezeranyijwe bakawuhabwa kuri Pentekote yo mu wa 33, wabafashije kwibuka ibyo Yesu yari yarabigishije ndetse utuma barushaho gusobanukirwa neza Ibyanditswe. Ubwo bumenyi bwimbitse bwatumye urukundo bakundaga Imana rurushaho kwiyongera (Yohana 14:26; 15:26). Ibyo byabamariye iki? Byatumye babwiriza ubutumwa bwiza bashize amanga kandi bafite ishyaka nubwo babaga bashobora kuhatakariza ubuzima.—Ibyakozwe 5:28, 29.

Bagaragaje ubutwari n’urukundo

7. Ni ibihe bintu Pawulo na Barinaba bahuye na byo mu rugendo rw’ubumisiyonari bakoranye?

7 Intumwa Pawulo yaranditse ati “kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda” (2 Timoteyo 1:7). Ibyo Pawulo yavugaga byari byaramubayeho. Reka turebe ibyababayeho we na Barinaba mu rugendo rw’ubumisiyonari bakoranye. Babwirije mu mijyi myinshi urugero nko muri Antiyokiya, muri Ikoniyo n’i Lusitira. Muri buri mujyi hari abahindukaga bakaba abizera, ariko hari abandi babarwanyaga bya kinyamaswa (Ibyakozwe 13:2, 14, 45, 50; 14:1, 5). Mu mujyi wa Lusitira ho imbaga y’abantu bari bariye karungu bateye Pawulo amabuye, bamusiga bazi ko yapfuye. Bibiliya igira iti “ariko abigishwa bamugose, arabyuka asubira mu mudugudu. Bukeye bwaho avayo, ajyana na Barinaba i Derube.”—Ibyakozwe 14:6, 19, 20.

8. Ni gute ubutwari bwa Pawulo na Barinaba bugaragaza ko bakundaga abantu cyane?

8 Ese kuba abantu baragerageje kwica Pawulo na Barinaba, byateye Pawulo na Barinaba ubwoba bituma bareka kubwiriza? Oya rwose! Ahubwo abo bagabo bombi bamaze ‘guhindura benshi abigishwa’ i Derube, ‘basubiye i Lusitira no muri Ikoniyo no muri Antiyokiya.’ Kuki basubiyeyo? Bari bagiye gukomeza imitima y’abigishwa bashya, babatera inkunga yo gukomera mu kwizera. Pawulo na Barinaba baravuze bati “dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw’Imana.” Biragaragara ko urukundo rwinshi bakundaga “intama” za Kristo ari rwo rwatumye bagira ubutwari (Ibyakozwe 14:21-23; Yohana 21:15-17). Abo bavandimwe bamaze gushyiraho abasaza mu matorero yose yari amaze gushingwa, barasenze kandi “babaragiza . . . [“Yehova,” NW] uwo bizeye.”

9. Urukundo Pawulo yagaragarije abasaza bo muri Efeso rwatumye bakora iki?

9 Pawulo yari umuntu wita ku bandi kandi ugira ubutwari ku buryo byatumye Abakristo benshi bo mu kinyejana cya mbere bamukunda cyane. Ibuka ibyabaye igihe yagiranaga inama n’abasaza bo muri Efeso, aho yari yaramaze imyaka itatu abwiriza kandi abo muri uwo mujyi baramurwanyije cyane (Ibyakozwe 20:17-31). Pawulo amaze gutera abo basaza inkunga yo kuragira umukumbi Imana yabaragije, yarapfukamye hamwe na bo maze arasenga. Nyuma yaho ‘bose bararize cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma. Cyane cyane bababajwe n’ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona.’ Mbega urukundo abo bavandimwe bakundaga Pawulo! Kandi koko, igihe cyo kugenda kigeze, Pawulo na bagenzi be bari kumwe byarabagoye cyane “gutandukana” n’abasaza bo muri uwo mujyi kuko abo basaza batashakaga kubarekura.—Ibyakozwe 20:36–21:1.

10. Ni gute Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe bagaragaje ubutwari babitewe n’urukundo bakundana?

10 Muri iki gihe, abagenzuzi basura amatorero, abasaza mu matorero ndetse n’abandi benshi, barakundwa cyane bitewe n’ubutwari bagaragaza bakorera intama za Yehova. Urugero, mu bihugu byazahajwe n’intambara zishyamiranya abenegihugu cyangwa aho umurimo wabuzanyijwe, abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abo bashakanye bemeye gusura amatorero nubwo bashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bikabaviramo no gufungwa. Kimwe na bo, hari abandi Bahamya benshi bagiriwe nabi n’abategetsi b’abagome n’amashumi yabo bazira ko banze kugambanira Abahamya bagenzi babo cyangwa ko banze kuvuga aho bavana amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Abandi babarirwa mu bihumbi baratotejwe, bababazwa urubozo ndetse baricwa bazira ko banze kureka kubwiriza ubutumwa bwiza cyangwa kwifatanya mu materaniro hamwe n’Abakristo bagenzi babo (Ibyakozwe 5:28, 29; Abaheburayo 10:24, 25). Nimucyo twigane ukwizera n’urukundo by’abo bavandimwe na bashiki bacu baranzwe n’ubutwari.—1 Abatesalonike 1:6.

Ntimukemere ko urukundo rwanyu rukonja

11. Ni ubuhe buryo Satani akoresha agaba ibitero byo mu buryo bw’umwuka ku bagaragu ba Yehova, kandi se bo barasabwa iki?

11 Igihe Satani yajugunywaga mu isi, yiyemeje gutura abagaragu ba Yehova umujinya yari afite kubera ko “bitondera amategeko y’Imana kandi [bakaba] bafite guhamya kwa Yesu” (Ibyahishuwe 12:9, 17). Amwe mu mayeri Satani akoresha ni ibitotezo. Icyakora, incuro nyinshi ayo mayeri agira ingaruka zinyuranye n’ibyo Satani yari yiteze kubera ko bituma abagize ubwoko bw’Imana barushaho kunga ubumwe mu rukundo rwa gikristo kandi bigatuma benshi barushaho kugira ishyaka. Andi mayeri Satani akoresha ni ukuririra kuri kamere yacu ibogamira ku cyaha. Gutsinda ayo mayeri bisaba kugira ubutwari bwihariye kubera ko urugamba rubera imbere muri twe. Tuba turwana intambara n’ibyifuzo bibi biba mu mutima ‘ushukana kandi ufite indwara utizeye gukira.’—Yeremiya 17:9; Yakobo 1:14, 15.

12. Ni gute Satani akoresha ‘umwuka w’isi’ kugira ngo acogoze urukundo dukunda Imana?

12 Mu ntwaro Satani akoresha harimo indi ntwaro ikomeye cyane. Iyo ntwaro ni ‘umwuka w’isi,’ ni ukuvuga uburyo bwayo bwogeye bwo kureshya abantu. Uwo mwuka w’isi urwanya mu buryo bugaragara umwuka wera w’Imana (1 Abakorinto 2:12). Umwuka w’isi uteza imbere umururumba no gukunda ubutunzi, ibyo bikaba ari ‘irari ry’amaso’ (1 Yohana 2:16; 1 Timoteyo 6:9, 10). Nubwo kugira ubutunzi n’amafaranga ubwabyo nta cyo bitwaye, turamutse tubikunze kurusha uko dukunda Imana, Satani yaba atsinze urugamba. Aho imbaraga cyangwa ‘ubutware’ bw’umwuka w’isi bushingiye, ni uko uwo mwuka wuririra kuri kamere yacu ibogamira ku cyaha, ukaba udahita wigaragaza, ukaba uhari igihe cyose kandi kimwe n’umwuka usanzwe, ukaba ukwirakwira ahantu hose. Ntukemere ko umwuka w’isi ucengera mu mutima wawe!—Abefeso 2:2, 3; Imigani 4:23.

13. Ni ryari bishobora kudusaba kugira ubutwari bwo gukomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco?

13 Icyakora kugira ngo turwanye uwo mwuka w’isi wangiza kandi tuwamaganire kure, bidusaba kugira ubutwari tugakomeza kuba abantu batanduye mu by’umuco. Urugero, guhaguruka no gusohoka mu nzu yerekanirwamo filimi, kuzimya orudinateri cyangwa televiziyo mu gihe hajemo amashusho ateye isoni, bisaba ubutwari. Kugira ngo turwanye amoshya y’urungano kandi twitandukanye n’incuti mbi na byo bisaba ubutwari. Mu buryo nk’ubwo, gushyigikira amategeko n’amahame y’Imana mu gihe abanyeshuri twigana, abakozi dukorana, abaturanyi bacu cyangwa abo dufitanye isano badukoba, bisaba ubutwari.—1 Abakorinto 15:33; 1 Yohana 5:19.

14. Twagombye gukora iki mu gihe twatangiye gucengerwa n’umwuka w’isi?

14 Bityo rero, ni iby’ingenzi ko dukomera ntiducogore mu rukundo dukunda Imana, abavandimwe bacu na bashiki bacu. Jya ufata igihe ugenzure witonze intego zawe n’uburyo ubaho kugira ngo urebe niba mu buryo runaka umwuka w’isi utaragucengeyemo. Nusanga ufite uwo mwuka, ndetse n’iyo byaba mu rugero ruto, senga Yehova aguhe ubutwari bwo kuwikuramo burundu no kuwugendera kure. Niwinginga Yehova ubimusaba, ntazirengagiza amasengesho yawe (Zaburi 51:17). Uretse n’ibyo kandi, umwuka wa Yehova ufite imbaraga zirenze kure iz’umwuka w’isi.—1 Yohana 4:4.

Uko buri wese yagira ubutwari bwo guhangana n’ibigeragezo

15, 16. Ni mu buhe buryo urukundo nk’urwa Kristo rufasha buri wese guhangana n’ibigeragezo ahura na byo? Tanga urugero.

15 Izindi ngorane abagaragu ba Yehova bagomba guhangana na zo ni izirebana n’ingaruka zo kudatungana ndetse n’iza bukuru. Incuro nyinshi izo ngaruka zishobora gutera uburwayi, ubumuga, kwiheba n’ibindi bibazo (Abaroma 8:22). Kugira urukundo nk’urwa Yesu bishobora kudufasha guhangana n’ibyo bigeragezo. Dufate urugero rwa Namangolwa warerewe mu muryango w’Abakristo mu gihugu cya Zambiya. Ageze mu kigero cy’imyaka ibiri, yaramugaye. Agira ati “numvaga mfite ikimwaro kuko natekerezaga ko uko meze bizajya bituma abantu bantinya. Icyakora, abavandimwe banjye b’Abakristo bamfashije kubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo. Ibyo byatumye ntongera kugira ikimwaro kandi amaherezo narabatijwe.”

16 Nubwo Namangolwa agendera mu igare ry’abamugaye, akenshi iyo ageze mu mihanda irimo umucanga n’ivumbi biba ngombwa ko akambakamba. Nyamara, yifatanya mu murimo wo kubwiriza kandi akora ubupayiniya bw’ubufasha nibura amezi abiri mu mwaka. Hari umuntu Namangolwa yigeze kubwiriza amusanze iwe, uwo muntu ararira. Kuki yarize? Ukwizera n’ubutwari mushiki wacu yagaragaje byamukoze ku mutima. Ikigaragaza ko Yehova yahaye Namangolwa imigisha myinshi, ni uko batanu mu bantu yayoboreye icyigisho cya Bibiliya babatijwe kandi umwe muri bo ni umusaza mu itorero. Namangolwa agira ati “incuro nyinshi amaguru ajya andya cyane; ariko ibyo ntibituma ndeka kubwiriza.” Uyu mushiki wacu ni umwe mu Bahamya benshi bo hirya no hino ku isi bafite intege nke z’umubiri ariko bakomeye mu buryo bw’umwuka, bitewe n’urukundo bakunda Yehova na bagenzi babo. Mbega ukuntu abantu bameze batyo bose bafite agaciro mu maso ya Yehova!—Hagayi 2:7.

17, 18. Ni iki gifasha abantu benshi kwihanganira uburwayi n’ibindi bigeragezo? Tanga ingero z’abantu bo mu karere k’iwanyu.

17 Indwara ibaye akarande ku muntu na yo ishobora gutuma acika intege ndetse akaba yakwiheba. Hari umusaza mu itorero wagize ati “mu itsinda ry’icyigisho cy’igitabo nteraniramo, harimo mushiki wacu umwe urwaye diyabete n’impyiko, undi arwaye kanseri, babiri barwaye rubagimpande hakaba n’undi urwaye indwara zo mu mitsi. Hari igihe bumva bafite imbaraga nke. Nyamara basiba amateraniro ari uko gusa barembye cyangwa bari mu bitaro. Bose bifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe. Banyibutsa amagambo Pawulo yavuze agira ati ‘iyo mbaye umunyantege nke ni ho ndushaho kugira imbaraga.’ Urukundo n’ubutwari bagaragaza bituma mbubaha. Birashoboka ko imimerere barimo ituma barushaho kubona neza intego nyayo y’ubuzima ndetse n’ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”—2 Abakorinto 12:10.

18 Niba uhanganye n’ubumuga, indwara cyangwa ufite ikindi kibazo, ‘senga ubudasiba’ usaba ubufasha kugira ngo udacika intege (1 Abatesalonike 5:14, 17). Birumvikana ariko ko hari igihe ushobora kumva ufite imbaraga ubundi ukumva wacitse intege. Ariko kandi, jya ugerageza gutekereza ku bintu byatuma urushaho kunoza imishyikirano yawe n’Imana, cyane cyane ibyiringiro by’Ubwami bifite agaciro kenshi. Mushiki wacu umwe yaravuze ati “kuri jye, umurimo wo kubwiriza ni wo muti nkoresha.” Kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bituma uwo mushiki wacu akomeza kugira icyizere cy’igihe kizaza.

Urukundo rufasha abantu bakoze ibyaha kugarukira Yehova

19, 20. (a) Ni iki gishobora gufasha abaguye mu cyaha kugira ubutwari bwo kugarukira Yehova? (b) Mu ngingo ikurikira tuzasuzuma iki?

19 Abantu benshi bacitse intege mu buryo bw’umwuka cyangwa baguye mu cyaha, kugarukira Yehova nitibiborohera. Ariko iyo bicujije by’ukuri bakongera gukunda Imana nk’uko bayikundaga mbere, babona ubutwari bwo kugarukira Yehova. Reka dufate urugero rwa Mario * uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mario yari yararetse kwifatanya n’itorero rya gikristo, ahinduka umusinzi, yishora mu biyobyabwenge, nyuma y’imyaka 20 aza gufungwa. Mario agira ati “natangiye gutekereza cyane ku birebana n’igihe cyanjye kizaza ndetse nongera gusoma Bibiliya. Hashize igihe, narushijeho gusobanukirwa imico ya Yehova, cyane cyane umuco w’imbabazi, maze buri gihe nkajya nsenga nsaba kubabarirwa. Maze gufungurwa nitandukanyije n’abahoze ari incuti zanjye, ntangira kujya mu materaniro kandi amaherezo naje kugarurwa. Mu mubiri wanjye ndimo ndasarura ibyo nabibye, ariko nibura ubu mfite ibyiringiro bihebuje. Sinabona uko nshimira Yehova kubera impuhwe n’imbabazi yangaragarije.”—Zaburi 103:9-13; 130:3, 4; Abagalatiya 6:7, 8.

20 Birumvikana ko kugira ngo abari mu mimerere nk’iya Mario bagarukire Yehova, bibasaba gushyiraho imihati. Ariko nibiyigisha Bibiliya, bagasenga kandi bagatekereza ku byo biga, bizatuma bongera guhembera urukundo bakundaga Yehova, urwo rukundo rubahe ubutwari bwo kumugarukira no gukomera kuri uwo mwanzuro. Mario na we yakomejwe n’ibyiringiro by’Ubwami. Koko rero, kimwe n’urukundo, ukwizera hamwe no gutinya Imana, ibyiringiro bishobora kudushishikariza kugira ibintu byiza tugeraho mu mibereho yacu. Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma mu buryo burambuye iyo mpano y’umwuka y’agaciro kenshi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 19 Izina ryarahinduwe.

Mbese ushobora gusubiza?

• Ni uruhe ruhare urukundo rwagize mu gutuma Yesu agira ubutwari bwihariye?

• Ni mu buhe buryo urukundo Pawulo na Barinaba bakundaga abavandimwe rwatumye bagira ubutwari budasanzwe?

• Ni ubuhe buryo Satani akoresha agerageza gusenya urukundo rwa gikristo?

• Urukundo dukunda Yehova rushobora gutuma tugira ubutwari bwo kwihanganira ibihe bigeragezo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Urukundo Pawulo yakundaga abantu rwatumye agira ubutwari bwo kwihangana

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Gushyigikira amahame y’Imana bisaba ubutwari

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Namangolwa Sututu