Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yamfashije gutsinda ingorane nahuye na zo mu buzima

Yehova yamfashije gutsinda ingorane nahuye na zo mu buzima

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova yamfashije gutsinda ingorane nahuye na zo mu buzima

BYAVUZWE NA DALE IRWIN

“ABANA UMUNANI NI BENSHI! IMPANGA Z’ABANA BANE ZONGEREYE IBIBAZO.” Uwo ni wo mutwe w’inkuru yasohotse mu kinyamakuru cy’iwacu yavugaga ukuntu impanga z’abana bane ziyongereye ku bakobwa bane twari dufite. Nkiri umusore sinigeze nifuza gushaka, ibyo kubyara byo sinigeze mbitekereza. Tekereza! None ubu ndi se w’abana umunani!

N AVUTSE mu mwaka wa 1934, mvukira mu mujyi witwa Mareeba wo muri Ositaraliya. Ni jye muhererezi mu bana batatu iwacu babyaye. Hashize igihe, iwacu bimukiye i Brisbane, maze mama akajya yigisha mu materaniro y’abana yo ku Cyumweru mu rusengero rw’Abametodisiti.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1938, ibinyamakuru byo mu karere k’iwacu byatangaje ko Joseph F. Rutherford wari uturutse ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova atazemererwa kwinjira muri Ositaraliya. Mama yabajije Umuhamya wari wadusuye ati “baramuburiza iki?” Uwo Muhamya yaramushubije ati “mbese Yesu ntiyavuze ko abigishwa be bazarenganywa?” Nyuma mama yemeye kwakira agatabo uwo mubwiriza yamuhaye kitwa Guérison.  * Ako gatabo kagaragaza itandukaniro rinini riri hagati y’idini ry’ukuri n’idini ry’ikinyoma. Kubera ko yari ashimishijwe n’ibyo yasomaga muri ako gatabo, yatujyanye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova ku Cyumweru cyakurikiyeho. Mu mizo ya mbere, papa yarabirwanyije cyane ariko rimwe na rimwe akajya yandika ibibazo bishingiye kuri Bibiliya yibazaga, akabiha mama ngo abimubarize umwe mu bavandimwe. Nuko umuvandimwe na we akandika ibisubizo bishingiye ku Byanditswe agaha mama urupapuro ngo aruhe papa.

Umunsi umwe ari ku Cyumweru, twajyanye na papa mu materaniro, aza agamije kwihaniza Abahamya. Nyamara amaze kuganira n’umugenzuzi usura amatorero wari wasuye itorero icyo gihe, yahinduye uko yabonaga ibintu ndetse yemera ko inzu yacu bajya bayiteraniramo buri cyumweru biga Bibiliya. Ayo materaniro yazagamo abantu bari bashimishijwe bo mu gace k’iwacu.

Muri Nzeri 1938, ababyeyi banjye barabatijwe. Jye n’abo tuvukana twabatijwe mu mwaka wa 1941 mu Ikoraniro ryo mu rwego rw’igihugu ryabereye muri Hargreave Park i Sydney ho muri Leta ya New South Wales. Icyo gihe nari mfite imyaka irindwi. Nyuma yaho natangiye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ndi kumwe n’ababyeyi banjye. Icyo gihe Abahamya bakoreshaga ibyuma bisohora amajwi byitwa phonographes bakagenda ku nzu n’inzu bumvisha ba nyir’urugo disikuru zishingiye kuri Bibiliya.

Umuhamya umwe ntazigera nibagirwa ni uwitwa Bert Horton. Yari afite imodoka yabaga irimo ibyuma byongera ubunini bw’amajwi ifite n’indangururamajwi nini cyane yabaga iri hejuru ku modoka. Kubwirizanya na Bert byari ibintu bishimishije, cyane cyane ku muntu nkanjye wari ukiri muto. Urugero, mu gihe twabaga turimo kumvisha abantu disikuru turi ku mpinga y’umusozi, incuro nyinshi twagiraga dutya tukabona imodoka y’abapolisi iraje. Bert yahitaga azimya ibyuma vuba vuba, akatsa imodoka maze tukajya ku wundi musozi mu birometero byinshi uvuye aho twari turi, tukongera tukumvisha abantu disikuru. Bert hamwe n’abandi bavandimwe b’indahemuka kandi b’intwari nka we, banyigishije byinshi ku bihereranye no kwiringira Yehova no gushira amanga.—Matayo 10:16.

Mfite imyaka 12, buri gihe navaga ku ishuri nkajya kubwiriza jyenyine. Umunsi umwe, nageze mu rugo rwa Adshead. We n’umugore we, abana babo umunani n’abuzukuru benshi bakiriye ukuri. Nshimira Yehova kuba yaremeye ko umwana muto nkanjye ageza ukuri kwa Bibiliya muri uwo muryango w’abantu beza.—Matayo 21:16.

Inshingano nahawe nkiri muto

Igihe nari mfite imyaka 18, nabaye umupayiniya w’igihe cyose maze noherezwa i Maitland muri Leta ya New South Wales. Mu mwaka wa 1956, natumiriwe kujya gukora ku biro by’ishami byo muri Ositaraliya biri i Sydney. Icyo gihe byari bifite abakozi 20, kimwe cya gatatu cyabo bari abasizwe, bafite ibyiringiro byo kuzategekana na Yesu mu Bwami bwo mu ijuru. Mbega igikundiro nari mfite cyo gukorana na bo!—Luka 12:32; Ibyahishuwe 1:6; 5:10.

Icyemezo cyanjye cyo kutazashaka cyahindutse ubusa igihe namenyanaga na Judy Helberg, mushiki wacu mwiza cyane wari umupayiniya, wari watumiriwe gukora igihe gito ku biro by’ishami, amfasha mu kazi kagombaga kumara igihe kirekire. Jye na Judy twatangiye gukundana, hashize imyaka ibiri tuba turashyingiranywe. Nyuma yaho twatangiye umurimo wo gusura amatorero. Ibyo byadusabaga ko buri cyumweru dusura itorero rimwe ry’Abahamya ba Yehova, kugira ngo dutere inkunga abavandimwe.

Mu mwaka wa 1960, Judy yabyaye agakobwa kacu ka mbere, tukita Kim. Muri iki gihe, iyo umuntu ari mu murimo wo gusura amatorero akabyara, bimusaba kuwuhagarika kugira ngo abone uko aguma ahantu hamwe. Ariko twe, byaradutunguye kuko twongeye gutumirirwa gukomeza umurimo wo gusura amatorero. Tumaze gusenga cyane twemeye icyo gikundiro, maze mu mezi arindwi yakurikiyeho tugenda ibirometero 13.000 muri bisi, mu ndege no muri gari ya moshi turi kumwe na Kim, tujya gufasha amatorero ari mu duce twitaruye turi muri Leta ya Queensland n’iya Northern Territory. Icyo gihe nta modoka twagiraga.

Buri gihe twacumbikaga mu ngo z’abavandimwe na bashiki bacu. Kubera ko cyari igihe cy’ubushyuhe bwinshi, buri gihe ibyumba byo kuryamamo byabaga bikinzwe n’amarido mu mwanya w’inzugi, ibyo bigatuma turushaho guhangayika igihe Kim yabaga arize nijoro. Gufatanya inshingano yo kwita ku mwana n’iyo gusura amatorero byasaga naho bitoroshye. Bityo, twagiye gutura i Brisbane, nuko ntangira umwuga wo kwandika ku byapa by’ubucuruzi ibyo bikampesha amafaranga. Hashize imyaka ibiri Kim avutse twabyaye undi mukobwa, tumwita Petina.

Ingorane nahuye na zo

Mu mwaka wa 1972, igihe umukobwa wanjye umwe yari afite imyaka 12 undi afite 10, Judy yapfuye yishwe na kanseri ifata insoro zera zo mu maraso. Urwo rupfu rwaduteye agahinda kenshi cyane. Ariko kandi, igihe Judy yari arwaye na nyuma y’urupfu rwe, Yehova yaduhaye ihumure akoresheje Ijambo rye, umwuka we wera n’abavandimwe. Nanone twatewe inkunga n’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse nyuma y’urupfu rwa Judy. Yari irimo ingingo yavugaga ukuntu twahangana n’ibigeragezo duhura na byo, hakubiyemo no gupfusha uwo wakundaga, kandi itugaragariza uburyo ibigeragezo bishobora gutuma twitoza imico ituma twegera Imana, urugero nko kwihangana, ukwizera, no gukomeza kuba indahemuka. *Yakobo 1:2-4.

Nyuma y’urupfu rwa Judy, jye n’abakobwa banjye twarushijeho kunga ubumwe. Ariko mvugishije ukuri, kugerageza gusohoza inshingano z’ababyeyi bombi kandi ndi umwe ntibyari byoroshye. Icyakora abakobwa banjye bambereye abana beza batuma binyorohera.

Nongeye gushaka kandi umuryango uraguka

Nyuma y’igihe nongeye gushaka. Jye na Mary, umugore wanjye wa kabiri twari dufite byinshi duhuriyeho. Na we yari yarapfushije umugabo we azize ya ndwara ya kanseri ifata insoro zera zo mu maraso kandi na we yari afite abakobwa babiri: Colleen na Jennifer. Petina yarushaga Colleen imyaka igera kuri itatu. Ubwo umuryango wacu wahise ugira abakobwa bane ari bo: Kim wari ufite imyaka 14, Petina 12, Colleen 9 na Jennifer wari ufite imyaka 7. 

Jye na Mary twafashe icyemezo cy’uko mu mizo ya mbere buri wese azajya ahana abana yabyaranye n‘uwo bashakanye mbere, kugeza ubwo azabona ko abana yasanze bamumenyereye ku buryo bakwemera igihano abahaye. Mu mishyikirano yacu, jye na Mary twari dufite amahame abiri y’ingenzi twagenderagaho. Irya mbere, ntitwigeraga tuvugana ku bintu tutumvikanaho turi imbere y’abana. Irya kabiri, dushingiye ku ihame ryo muri Bibiliya dusanga mu Befeso 4:26, iyo twabaga twagiranye ikibazo, twakiganiragaho kugeza tugikemuye nubwo hari igihe byadufataga igihe kirekire!

Buri wese muri twe ntiyatinze kumenyera kuba mu muryango ugizwe n’abana badahuje ababyeyi. Ariko kandi, ntitwashoboraga kwibagirwa urupfu rw’abo twari twarashakanye na bo mbere. Urugero, ijoro ryo ku wa Mbere ryabaga ari “ijoro ry’amarira” kuri Mary. Nyuma y’icyigisho cyacu cy’umuryango, iyo abakobwa babaga bamaze kuryama, ibyiyumvo Mary yabaga yarapfukiranye byose byagiraga bitya bikamurenga, akarira.

Mary yifuzaga ko twabyarana akana. Ikibabaje ariko ni uko inda yavuyemo. Mary yongeye gusama, ariko ibyo twari twiteze si byo twabonye. Yagiye kwa muganga kwisuzumisha basanga atwite, ariko ntiyari atwite umwana umwe ahubwo yari atwite bane! Narumiwe. Icyo gihe nari mfite imyaka 47; none nari ngiye kugira abana umunani! Kugira ngo izo mpanga zivuke Mary bagombye kumubaga. Zavukiye amezi 7 n’igice, ku ya 14 Gashyantare 1982. Dore uko bakurikiranye n’ibiro bavukanye: Clint, ikiro kimwe n’amagarama 600; Cindy, ikiro kimwe n’amagarama 900; Jeremy, ikiro kimwe n’amagarama 400; na Danette, ikiro kimwe n’amagarama 700. Nta n’umwe wasaga n’undi.

Mary akimara kubyara, muganga we yaraje anyicara iruhande, arambaza ati

“uhangayikishijwe n’ukuntu uzarera abo bana?”

Na njye nti “yego. Umva, navuka sinigeze mpura n’ikibazo nk’iki!”

Amagambo yakurikijeho yarantangaje kandi antera inkunga.

Yaravuze ati “itorero ryawe ntirizagutererana. Abagize itorero ryanyu bapfa gusa kumenya ko ufite icyo ukeneye, bazahita bahaguruka baze kugufasha!”

Bitewe n’ubuhanga bw’uwo muganga w’ababyeyi hamwe na bagenzi be bari bafatanyije, abana bose uko ari bane bavuye mu bitaro bamazemo amezi abiri gusa kandi bari bafite amagara mazima ugereranyije.

Kurera impanga z’abana bane ntibyatworoheye

Kugira ngo tubashe gukora ibintu kuri gahunda, jye na Mary twashyizeho ingengabihe y’amasaha 24. Abakobwa bane bakuru baradufashije mu kurera izo mpinja. Amagambo wa muganga yambwiye nabonye ukuri kwayo: napfaga “gutaka” gusa itorero rigahaguruka rije kudufasha. Mbere yaho, gato umuvandimwe w’incuti yanjye kuva kera witwaga John MacArthur yashyizeho gahunda we n’Abahamya bari bamenyereye ibyo kubaka kugira ngo bavugurure inzu yacu kandi bayagure. Tukimara kubyara, bashiki bacu biremye itsinda baraza badufasha mu mirimo yo kwita kuri abo bana. Iyo neza yose yagaragaje ukuntu Abakristo bakundana.—1 Yohana 3:18.

Twavuga ko izo mpanga zari “abana b’itorero.” Kugeza n’ubu kandi, abavandimwe na bashiki bacu badufashije muri ibyo bihe, abana bacu babafata nk’abagize umuryango wacu. Mary na we yagaragaje ko ari umugore w’umutima kandi ukwiriye kwitwa umubyeyi koko, kuko yitangiye abana be atizigamye. Ni ukuri, yashyize mu bikorwa ibyo yigiye mu Ijambo ry’Imana no mu muteguro. Nta handi wakura inama nk’izo.—Zaburi 1:2, 3; Matayo 24:45.

Amateraniro ya gikristo n’umurimo wo kubwiriza byari mu bintu by’ingenzi bigize gahunda zacu za buri cyumweru, nubwo bitatworoheraga kubikora turera n’abana b’impinja bane. Muri icyo gihe twagize umugisha wo kubona abagabo babiri n’abagore babo tuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Batugiririraga neza bakadusanga mu rugo. Nubwo ibyo byatworohereje, Mary yabaga ananiwe cyane ku buryo rimwe na rimwe agatotsi kamutwaraga mu gihe cy’icyigisho, umwana na we akamusinzirira mu maboko. Nyuma yaho, abo bagabo n’abagore babo baje kuba bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu.

Abana bacu batojwe gukunda Imana bakiri bato

Jye na Mary n’abakobwa bacu bakuru twajyanaga abana bacu mu murimo wo kubwiriza na mbere y’uko biga kugenda. Batangiye kwiga kugenda, Mary yajyanaga babiri nanjye babiri kandi ntibatuberaga umutwaro. Incuro nyinshi ni bo batuberaga ingingo duheraho dutangiza ibiganiro na ba nyir’inzu bemeraga kutwakira. Umunsi umwe nahuye n’umugabo wavugaga ko iyo umuntu yavutse ku munsi runaka ukurikije ishusho inyenyeri ziba zikoze mu kirere, aba azagira imico runaka izwi nk’uko abaraguza inyenyeri babivuga. Sinigeze njya impaka na we, ariko namubajije niba nshobora kugaruka mu gitondo cyari gukurikiraho. Yaremeye, bukeye ngarukana na za mpanga uko ari enye. Igihe yabitegerezaga atangaye cyane, nabashyize ku murongo nkurikije uko bavutse bakurikirana. Hanyuma twatangiye ikiganiro gishimishije, kidashingiye ku kuntu badasa ku mubiri mu buryo bugaragara gusa, ahubwo no ku kuntu batandukanye mu mico, ibintu atashoboraga guhakana akoresheje bya bindi yemera. Yagize ati “iyaba ari undi nabibwiye! Ngomba gukora ubundi bushakashatsi bwisumbuyeho kuri iyi ngingo, si byo se?”

Bakiri ibitambambuga, bose uko ari bane bababazwaga no guhanirwa hamwe mu gihe babaga bakoze amakosa, ubwo rero byabaye ngombwa ko tujya dukosora buri wese ku giti cye. Icyakora, byabigishije ko bose amabwiriza abareba ari amwe. Iyo bahuraga n’ikigeragezo kirebana n’umutimanama bari ku ishuri, ntibatandukiraga amahame ya Bibiliya kandi barashyigikiranaga, Cindy akaba ari we ubabera umuvugizi. Abantu ntibatinze kubona ko burya impanga z’abana bane nta wapfa kuzisukira!

Jye na Mary, natwe twahuye n’ingorane zo gufasha abana bageze mu kigero cy’amabyiruka gukomeza kubera Yehova indahemuka. Iyo hataba ah’ubufasha bw’itorero ridukunda ndetse n’ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka twahabwaga n’umuteguro wa Yehova ugaragara hano ku isi, byari kurushaho kudukomerera. Twihatiye kugira icyigisho cy’umuryango gishingiye kuri Bibiliya gihoraho kandi twihatira gushyikirana hagati yacu, nubwo atari ko buri gihe byabaga byoroshye. Ariko nubwo bitari byoroshye, imihati twashyizeho ntiyabaye imfabusa kubera ko abana bacu bose uko ari umunani bahisemo gukorera Yehova.

Ingorane zo mu za bukuru

Nagiye mpabwa inshingano nyinshi zishimishije, mu myaka yose maze. Nabaye umusaza mu itorero, umugenzuzi uhagarariye umujyi, n’umugenzuzi usura amatorero usimbura. Nanone kandi, nabaye umwe mu bagize Komite ishinzwe guhuza abarwayi n’abaganga, iyo komite ikaba ifasha abarwayi b’Abahamya gushyikirana n’abaganga mu gihe havutse ibibazo bijyanye no guterwa amaraso. Nanone namaze imyaka 34 mfite igikundiro cyo gusezeranya abavandimwe na bashiki bacu. Nayoboye imihango 350 yo gusezeranya, harimo itandatu y’abakobwa banjye.

Ndashimira Yehova kubera ukuntu Judy yanshyigikiye mu budahemuka, n’ukuntu Mary anshyigikira ubu (Imigani 31:10, 30). Abo bombi bamfashije kwita ku nshingano nari mfite zo kuba umusaza mu itorero kandi batanze urugero rwiza mu murimo wo kubwiriza, banamfasha gucengeza mu bana bacu imico myiza ya gikristo.

Mu mwaka wa 1996, baransuzumye bansangana indwara ifata ubwonko, igatera isusumira no kumva nta byishimo ufite. Ibyo rero byatumaga ntashobora gukomeza akazi nari nsanzwe nkora ko ku gushushanya ku byapa. Icyakora, ndacyaheshwa ibyishimo no gukorera Yehova, nubwo imbaraga nahoranye zagabanyutse. Igiteye inkunga ni uko byatumye niyumvisha imimerere abageze mu za bukuru barimo.

Iyo nshubije amaso inyuma mu mibereho yanjye, nshimira Yehova kuba ataradutereranye jye n’umuryango wanjye akadufasha mu bibazo byinshi twahuye na byo, ntitubure ibyishimo (Yesaya 41:10). Jye na Mary hamwe n’abana bacu umunani, turashimira nanone umuryango utagereranywa w’abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero badufashishije mu bihe bigoye. Bose hamwe batugaragarije urukundo mu buryo bwinshi tutashobora kurondora.—Yohana 13:34, 35.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikagicapwa.

^ par. 17 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1972, ku ipaji ya 398-404, mu Gifaransa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ndi kumwe na mama, mukuru wanjye Garth na mushiki wanjye Dawn, twenda kujya mu ikoraniro ryabereye i Sydney mu wa 1941

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ndi kumwe na Judy na Kim akiri uruhinja igihe nari mu murimo wo gusura amatorero muri leta ya Queensland

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Tumaze kubyara impanga z’abana bane, abakobwa bacu bane bakuru hamwe n’itorero baradufashije