Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko dushobora kumenya Imana?

Ese koko dushobora kumenya Imana?

Ese koko dushobora kumenya Imana?

‘Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bamenya Imana y’ukuri yonyine.’—YOHANA 17:3.

INTUMWA Pawulo yariyamiriye ati “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero!” Yongeyeho ati “imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka” (Abaroma 11:33)! Ese duhereye kuri ayo magambo, dushobora kuvuga ko abantu badashobora gusobanukirwa ubwenge bw’Imana n’ubumenyi bwayo, mbese ko badashobora kuyimenya no kumenya imigambi yayo?

Hari abanyamadini bemera ko nta wushobora kumenya Imana. Hari inkoranyamagambo y’idini yagize icyo ivuga kuri iyo mitekerereze igira iti ‘Imana isumba kure ibintu byose abantu bashobora kuyimenyaho. Imana ntiwayibonera izina cyangwa ngo ubone uko uyisobanura. Nta zina cyangwa ibisobanuro byayigaragaza uko iri, kandi Imana irabirenze. Nta wushobora kuyimenya, kuko irenze ibyo umuntu yamenya.’ *The Encyclopedia of Religion.

Hari ikinyamakuru cyavuze ko abantu benshi bari mu miryango idashingiye ku idini bashyigikiye ‘imitekerereze igezweho’ ivuga ko “hari ukuri kumwe kandi ko uko kuri ari uko nta kuri kubaho.”—Newsweek.

Icyakora, hari abantu benshi batabona ibisubizo by’ibibazo bibaza ku birebana n’intego y’ubuzima . Iyo bitegereje ibibazo bibabaje by’ubukene, indwara n’urugomo, bakanareba ukuntu ubuzima nta cyizere butanga, birabahangayikisha cyane. Bashobora kwifuza cyane kubona ibisubizo by’ibyo bibazo, ariko iyo batabibonye bashobora kuvuga ko nta bibaho. Ibyo rero byatumye benshi muri bo bava mu madini, none basigaye bishakira uburyo bwabo bwo kwegera Imana, niba banacyemera ko ibaho.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Abantu bemera Bibiliya kandi bakemera ko Yesu Kristo ari Umuvugizi w’Imana, bakwiriye gushishikazwa no kumenya icyo Bibiliya ibivugaho. Ushobora kuba wibuka ko hari igihe Yesu yavuze ko hari inzira ebyiri, ni ukuvuga ‘inzira ngari, nini, ijyana abantu kurimbuka,’ n’‘iruhije ijyana mu bugingo.’ Yasobanuye uko umuntu ashobora gutandukanya abantu bari muri izo nzira zombi agira ati “muzabamenyera ku mbuto zabo.” Izo ni mbuto bwoko ki? Ntibamenyekanira ku byo bavuga, ahubwo ni ku byo bakora. Ibyo Yesu yabisobanuye neza agira ati “umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.” Kuvuga ko umuntu yemera Imana ntibiba bihagije. Tugomba gukora ibyo Imana ishaka. Birumvikana rero ko tugomba kubanza kumenya neza ibyo Imana ishaka.—Matayo 7:13-23.

Yesu yagaragaje neza ko abantu bashobora kumenya Imana. Yaravuze ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Nta gushidikanya rero ko dushobora kugira ubwenge n’ubumenyi Yehova aduhishurira, ari uko gusa dushyizeho umwete tukabushaka. Icyakora, ababushaka Imana izabagororera kubaho iteka. Ku bw’ibyo rero, kubushaka ni ingirakamaro.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Ibitekerezo nk’ibyo ubisanga no mu nyigisho zo mu madini y’Iburasirazuba, nko mu idini ry’Abahindu, irya Tao n’iry’Ababuda.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Yesu yavuze ko inzira iruhije ijyana mu bugingo