Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Kuki turi ku isi?”

“Kuki turi ku isi?”

“Kuki turi ku isi?”

UWITWA Elie Wiesel wahawe Igihembo Cyitiriwe Nobeli akaba yaranarokotse Itsembatsemba ry’Abayahudi, yigeze kuvuga ko “hari ikibazo cy’ingenzi cyane umuntu wese yagombye kwibaza.” Icyo kibazo ni ikihe? Ni ikibazo kigira kiti “kuki turi ku isi?”

Ese waba warigeze ucyibaza? Abantu benshi baracyibajije, ariko bakiburira igisubizo. Hari umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza witwa Arnold Toynbee wagerageje kwerekana intego y’ubuzima wanditse ati “intego nyakuri y’umuntu ni ugusingiza Imana no kugira ibyishimo itanga iteka ryose.”

Mu buryo bushishikaje, hashize imyaka isaga ibihumbi bitatu undi mugabo wari uzwiho kuba yari yarabonye byinshi mu buzima, atanze igisubizo cy’ibanze cy’icyo kibazo. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubwiriza 12:13.

Yesu Kristo, Umwana w’Imana, na we yashyigikiraga iryo hame shingiro. Igihe yari ku isi yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo asingize Se wo mu ijuru. Gukorera Umuremyi we byatumaga ubuzima bwe burushaho kuba bwiza. Ni byo byamutungaga kuko yavuze ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka.”—Yohana 4:34.

None se kuki turi ku isi? Kimwe na Yesu, Salomo n’abandi bagaragu benshi b’Imana, kugira ngo tumenye intego nyayo y’ubuzima kandi tugire ibyishimo birambye, tugomba gukora ibyo Imana ishaka. Ese waba wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’uko umuntu yasenga Imana ‘mu mwuka no mu kuri’ (Yohana 4:24)? Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bazishimira cyane kugufasha kubona igisubizo cy’ikibazo kigira kiti “kuki turi ku isi?”