Ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka buraboneka muri Guinée
Ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka buraboneka muri Guinée
MU GIHE cy’ibinyejana byinshi, abantu bakora ubushakashatsi mu turere tutazwi neza bagiye bashyira ubuzima bwabo mu kaga bagamije gushaka ubutunzi n’ubukire. Ab’intwari muri bo bageze mu gihugu cya Guinée cyo muri Afurika y’Uburengerazuba, babonye ubutunzi bw’uburyo bubiri butandukanye cyane: ubutunzi busanzwe n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Icyo gihugu, gikungahaye kuri diyama, zahabu, ubutare ndetse n’ibintu bimeze nk’ibumba bivamo aluminiyumu, gituwe n’abaturage basaga miriyoni icyenda.
Nubwo kitiganjemo amadini yiyita aya gikristo, gusenga bihafite umwanya ukomeye kandi abenshi mu bantu baho baha agaciro cyane ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Mu by’ukuri se ubwo butunzi ni ubuhe? Ni abagaragu b’indahemuka ba Yehova. Muri Hagayi 2:7 bitwa “ibyifuzwa” byo mu mahanga yose.
Ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka
Gucukura ukageza hasi cyane ushaka ubutunzi bwihishe mu butaka bisaba imbaraga nyinshi. No mu murimo wa gikristo ni uko; kubona ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bisaba gukorana umwete. Mu gihugu cya Guinée, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami watangiriye mu gihugu rwagati mu ntangiriro z’imyaka ya za 50, ugera mu murwa mukuru, Conakry, mu ntangiriro ya za 60. Ubu muri icyo gihugu hari Abahamya ba Yehova 900 bari mu matorero 21 n’andi matsinda.
Abamisiyonari bahageze mu mwaka wa 1987, bakorera mu itorero rimwe gusa ryari i Conakry. Ubu hari abamisiyonari basaga 20 bakorera mu murwa mukuru no mu biturage.
Bakomeza amatorero babigiranye umwete kandi bifatanya n’abavandimwe b’abenegihugu mu murimo.Luc, utuye i Conakry, yarishimye cyane ubwo yiganaga Bibiliya na Albert, umuganga ukiri muto. Albert yari yarashakishirije ukuri mu madini menshi, kandi yakundaga kuraguza. Yambaraga impeta yari yarahawe n’umupfumu amwizeza ko yari kujya imutera amahirwe. Albert amaze gushaka idini ry’ukuri akaribura, yafashe ya mpeta arayijugunya maze arasenga ati “Mana, niba ubaho, kora ibishoboka byose nkumenye kandi ngukorere. Niba bitabaye ibyo, nziberaho uko nishakiye.” Hashize igihe gito, Albert yagiye gusura mushiki we maze yumva Umuhamya wa Yehova ayoborera icyigisho cya Bibiliya mwishywa we. Bidatinze, hashyizweho gahunda ngo Albert ajye yigana Bibiliya na Luc.
Buri cyumweru, Luc yishimiraga kugenda ibirometero bitanu n’amaguru agiye kuyobora icyo cyigisho, agakora n’ibindi bitanu agaruka. Nubwo Luc atari afite amashuri menshi, Albert wari wararangije kaminuza yatangazwaga n’ukuntu yizeraga Ibyanditswe cyane n’uko yabishyiraga mu bikorwa. Mbega ukuntu Albert yashimishijwe no kumenya ko ingorane zigera ku bantu zidaterwa n’Imana, ko ahubwo Yehova afite umugambi wo kuvanaho imibabaro yose kandi agahindura iyi si paradizo (Zaburi 37:9-11)! Albert yakozwe ku mutima n’ukuri ko muri Bibiliya yari amaze kumenya hamwe n’imyitwarire myiza yabonanaga abari bagize itorero.
Icyakora, kimwe n’uko diyama itaratunganywa isaba ko umunyabugeni w’umuhanga akora akazi katoroshye ko kuyikata neza kugira ngo ishashagirane, Albert na we yari akeneye kureka ingeso mbi z’isi zari zaramubase kugira ngo ahuze imibereho ye n’amahame akiranuka y’Imana. Yaretse kuraguza, areka gusinda no gukina urusimbi. Icyakora, kureka itabi byaramugoye cyane. Yasenze Yehova amutitiriza ngo amufashe, nuko ashobora kurireka. Amezi atandatu nyuma yaho, yasezeranye n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko. Umugore we yatangiye kwiga Bibiliya. Ubu bombi ni abagaragu ba Yehova babatijwe.
Martin na we ni undi muntu twagereranya
na diyama yo mu buryo bw’umwuka. Yatangiriye kwigira Bibiliya muri Guéckédou agifite imyaka 15. Ababyeyi be b’Abagatolika barwanyije ko ajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Bafashe ibitabo bye by’imfashanyigisho za Bibiliya barabica, baramukubita banamwirukana mu rugo. Nk’uko iyo ibintu byitwa karuboni bihuye n’ubushyuhe bwinshi cyane bwo hasi kandi ubutaka bukabitsikamira cyane impande zose bivamo diyama, ni ko no kurwanywa cyane byatumye Martin arushaho gukunda ukuri ko muri Bibiliya. Nyuma y’igihe ababyeyi be baracururutse, maze asubira iwabo. Ni iki cyatumye ababyeyi be bahindura uko babonaga ibintu? Babonye Martin afite imyifatire itandukanye cyane n’iya barumuna be, bari barigize ibyigomeke n’abasambanyi. Se wa Martin amaze kwemera ko ibyo Martin yari asigaye yizera byamugiriye akamaro, yatumiye abagize itorero umwana we yateraniragamo. Nyina ashimira abavandimwe kenshi kubera ko bafashije umwana we. Martin yabatijwe afite imyaka 18, aza kujya mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo, none ubu ni umupayiniya wa bwite.Ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka buturuka mu bindi bihugu
Nubwo igihugu cya Guinée gifite ibicuruzwa byinshi cyohereza mu mahanga, bumwe mu butunzi bwacyo bwo mu buryo bw’umwuka “bwaturutse mu bindi bihugu.” Abantu benshi bagiye bahahungira baturutse mu bindi bihugu bya Afurika, akenshi bitewe n’ibibazo by’ubukene. Hari n’abandi baje bahunga intambara zimaze igihe kandi zirangwa n’ubugome bukabije.
Ernestine, waturutse muri Kameruni, amaze imyaka 12 ageze muri Guinée. Yiganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi amara imyaka n’imyaka aterana ariko atabatizwa. Igihe yarebaga umubatizo mu ikoraniro ry’akarere ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2003, amarira yamubunze mu maso. Kubera ko umutima we wamuciraga urubanza, yasenze Yehova ati “dore ubu mfite imyaka 51, kandi nta cyiza
nigeze ngukorera. Ndashaka kugukorera.” Nyuma yaho, Ernestine yakoze ibihuje n’iryo sengesho yasenze yicishije bugufi. Yasobanuriye umugabo babanaga ko kugira ngo bakomeze kubana ari uko babanza gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko. Uwo mugabo yarabyemeye, maze mu Gushyingo 2004 asuka amarira y’ibyishimo, igihe yabatizwaga.Kuva mu ntangiriro ya za 90, igihugu cya Guinée cyakiriye impunzi zibarirwa mu bihumbi ziturutse muri Liberiya no muri Sierra Leone, harimo n’abagaragu ba Yehova babarirwa mu magana. Nyuma y’igihe gito abo bavandimwe bageze mu nkambi y’impunzi, bashyizeho gahunda ihoraho y’amateraniro, iy’umurimo wo kubwiriza no kubaka Inzu y’Ubwami. Hari abantu benshi babaye abagaragu ba Yehova bari mu nkambi z’impunzi. Umwe muri abo ni Isaac. Nyuma yo kubatizwa, Isaac yabonye uburyo bwo gusubira ku kazi yahoranye mu kigo gikomeye cyo muri Liberiya. Icyakora, yahisemo kuguma mu nkambi y’impunzi yitwa Lainé ari umupayiniya w’igihe cyose. Yaravuze ati “ubu singombera gusaba databuja uruhushya rwo kujya mu materaniro cyangwa mu ikoraniro. Nkorera Yehova nisanzuye.” Mu Kuboza 2003, Abahamya 150 baba muri iyo nkambi yitaruye irimo impunzi 30.000 bagize ikoraniro ry’intara. Igishimishije ni uko abantu 591 barijemo, muri bo hakaba harimo ibiragi 9 byakurikiranye gahunda yose mu rurimi rw’amarenga. Abantu cumi na babiri barabatijwe. Abavandimwe bishimiye cyane imihati yashyizweho kugira ngo babone ifunguro ryiza cyane ryo mu buryo bw’umwuka.
“Ibyifuzwa” byuzuza ibisabwa
Nta kintu na kimwe kijya kibera inzitizi ikomeye abantu bashaka zahabu na diyama. Icyakora, birashishikaje kubona imihati abashya bashyiraho bahangana n’inzitizi zose bahura na zo kugira ngo bakorere Yehova. Reka dufate urugero rwa Zainab.
Zainab yakoreshejwe imirimo y’uburetwa kuva afite imyaka 13. Bamujyanye muri Guinée bamukuye iwabo, mu gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba. Igihe yari afite imyaka 20, yamenye ubutumwa bwo muri Bibiliya. Yifuzaga cyane gushyira mu bikorwa ibyo yigaga.
Kujya mu materaniro ya gikristo ntibyamworoheraga. Nyamara ariko, yarayakundaga cyane kandi yari yariyemeje kutazayasiba (Abaheburayo 10:24, 25). Yafataga ibitabo bye akabihisha hanze kugira ngo aze kubifata agiye mu materaniro. Incuro nyinshi abamukoreshaga bamukubitaga iz’akabwana bamuziza kujya muri ayo materaniro ya gikristo.
Icyakora, nyuma ibintu byaje guhinduka, maze Zainab ava mu bucakara. Yahise atangira guterana amateraniro yose, bityo agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bwihuse. Yanze akazi gahemba umushahara utubutse kari kumubuza amateraniro aboneramo inyigisho za gikristo. Yiyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, aba umubwiriza w’Ubwami, hanyuma agaragaza ko yiyeguriye Yehova abatizwa mu mazi. Akimara kubatizwa yahise atangira umurimo w’ubupaniya bw’ubufasha. Amezi atandatu nyuma yaho, yasabye kuba umupayiniya w’igihe cyose.
Hari umuntu ushimishijwe n’ukuri kwa Bibiliya wari umaze iminsi mike aterana wavuze ati “iyo ndi hano simba nkibuka ko nkennye.” Nubwo hari abantu benshi bashishikazwa gusa n’ubutunzi busanzwe bwo muri Guinée, abakunda Yehova bo bashakana umwete ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka. Ni koko, muri iki gihe abagize “ibyifuzwa” byo mu mahanga yose bitabira gahunda itanduye yo gusenga Yehova!
[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]
GUINÉE-2005
Umubare w’Abahamya: 883
Ibyigisho bya Bibiliya: 1.710
Abateranye Urwibutso: 3.255
[Amakarita yo ku ipaji ya 8]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
GUINÉE
Conakry
SIERRA LEONE
LIBERIYA
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Albert na Luc
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Inzu y’Ubwami y’i Conakry
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Martin
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Ernestine
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Zainab
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 8 yavuye]
USAID