Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko mwakubahisha umunsi w’ubukwe bwanyu kandi mugatuma urushaho gushimisha

Uko mwakubahisha umunsi w’ubukwe bwanyu kandi mugatuma urushaho gushimisha

Uko mwakubahisha umunsi w’ubukwe bwanyu kandi mugatuma urushaho gushimisha

GORDON umaze imyaka hafi 60 ashatse yagize ati “umunsi w’ubukwe bwanjye ni umwe mu minsi y’agaciro kenshi kandi y’ibyishimo kurusha indi yose mu buzima bwanjye.” Ni iki gituma umunsi w’ubukwe uba uw’agaciro kenshi ku Bakristo b’ukuri? Ni umunsi bagirana isezerano ryera n’abo bakunda cyane: uwo bagiye gushyingiranwa na Yehova Imana (Matayo 22:37; Abefeso 5:22-29). Ni koko, abashaka gushyingiranwa baba bifuza gushimishwa n’umunsi w’ubukwe bwabo, ariko nanone baba bashaka guhesha icyubahiro Uwatangije ishyingiranwa.—Itangiriro 2:18-24; Matayo 19:5, 6.

Ni gute umukwe yarushaho kubahisha uwo munsi w’ibyishimo? Ni iki umugeni yakora kugira ngo agaragaze ko yubaha umugabo we na Yehova? Ni gute abatashye ubukwe batuma uwo munsi urushaho gushimisha? Gusuzuma amahame amwe n’amwe ya Bibiliya biradufasha gusubiza ibyo bibazo, kandi kuyashyira mu bikorwa bizagabanya ibibazo bishobora kuvuka bigatuma uwo munsi wihariye udashimisha.

Ni nde urebwa n’ibiba ku munsi w’ubukwe?

Mu bihugu byinshi, Umuhamya wa Yehova ashobora gushyirwaho mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo ajye asezeranya Abahamya ba Yehova. Ndetse no mu duce gusezeranya bikorwa n’umukozi wa leta, abagiye kurushinga bashobora kwifuza guhabwa disikuru ishingiye kuri Bibiliya. Muri iyo disikuru, ubusanzwe umukwe asabwa gutekereza ku nshingano Imana yamuhaye yo kuba umutware w’umuryango (1 Abakorinto 11:3). Ku bw’ibyo, umukwe ni we mbere na mbere urebwa n’ibibera mu bukwe bwe. Birumvikana ko gahunda z’imihango y’ubukwe ubwabwo hamwe n’iz’ibirori byo kwakira abantu bishobora gukurikiraho, ubusanzwe zikorwa mbere y’igihe. Kuki gukora izo gahunda bishobora kugora umukwe?

Impamvu ya mbere ni uko bene wabo b’umukwe cyangwa b’umugeni bashobora kugerageza kuba ari bo bagira ijambo muri gahunda z’ubukwe. Rodolfo wasezeranyije Abahamya benshi yagize ati “hari igihe umukwe yotswa igitutu cyane na bene wabo, cyane cyane iyo ari bo bazatanga amafaranga yo kwakira abatumiwe. Bashobora gutsimbarara ku bitekerezo byabo ku birebana n’ibyagombye gukorwa mu gihe cy’imihango y’ubukwe no kwakira abatumiwe. Ibyo bishobora kuburizamo inshingano umukwe ahabwa n’Ibyanditswe yo kuba ari we mbere na mbere urebwa n’ibiba kuri uwo munsi.”

Max umaze imyaka isaga 35 asezeranya Abahamya, yagize ati “nabonye ko hari igihe umugeni ari we ufata iya mbere mu kugena ibizaba mu gihe cy’ubukwe no mu gihe cyo kwakira abatumiwe, naho umukwe agatanga ibitekerezo bike cyane.” David, na we warasezeranyije Abahamya benshi, yagize ati “abagabo bagiye gushaka bashobora kuba batamenyereye gufata iya mbere kandi akenshi ntibakunze kugira uruhare rugaragara mu myiteguro y’ubukwe.” Ni gute umukwe yasohoza neza inshingano ye?

Gushyikirana byongera ibyishimo

Kugira ngo umukwe asohoze inshingano ye yo gutegura neza ubukwe bwe, agomba gushyikirana neza. Bibiliya ibivuga neza igira iti “aho inama itari imigambi ipfa ubusa” (Imigani 15:22). Icyakora, ingorane nyinshi zishobora kwirindwa umukwe abanje kuganira iby’imyiteguro y’ubukwe n’umugeni, abagize umuryango we ndetse n’abandi bashobora kumuha inama nziza zishingiye kuri Bibiliya.

Koko rero, ni iby’ingezi ko abashaka kubana babanza kuganira kuri gahunda z’ubukwe bwabo hamwe n’ibyo bashoboye gukora. Kubera iki? Reka dufate urugero rw’ibyavuzwe na Ivan hamwe n’umugore we Delwyn bakuriye mu mico itandukanye, ariko hakaba hashize imyaka myinshi babana bishimye. Ivan yibuka uko gahunda y’ubukwe bwabo yari imeze. Yagize ati “hari ibintu nifuzaga ko byakorwa mu bukwe bwanjye; harimo kwakira abatumiwe n’incuti zanjye zose, gato y’ubukwe no kuba umugeni wanjye yambaye ikanzu yera y’ubukwe. Delwyn we, yifuzaga ubukwe buciriritse, bworoheje kandi butarimo gato. Ndetse yanatekereje kwambara imyenda isanzwe aho kwambara ikanzu y’ubukwe.”

Ni gute uwo mugabo n’umugore we baje kumvikana ku byo batavugagaho rumwe? Bashyikiranye mu bugwaneza kandi babwizanya ukuri (Imigani 12:18). Ivan yongeyeho ati “twasuzumye ingingo zishingiye kuri Bibiliya zivuga iby’ubukwe, urugero nk’izasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1984, mu Gifaransa. * Iyo gazeti yadufashije kubona uko Imana ibona uwo munsi. Kubera ko twakuriye ahantu hatandukanye, hari ibintu buri wese yagiye yigomwa, maze tugira ibyo duhurizaho.”

Aret na Penny na bo ni ko babigenje. Aret avuga iby’umunsi w’ubukwe bwabo agira ati “jye na Penny twaganiriye ku bintu tutari duhuriyeho buri wese yifuzaga mu bukwe bwacu, maze tugira ibyo duhurizaho. Twasenze Yehova tumusaba guha umugisha uwo munsi. Nanone kandi, nagishije inama ababyeyi bacu na bamwe mu bantu bashatse kandi bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu itorero. Inama baduhaye zaradufashije cyane. Ibyo byatumye ubukwe bwacu buba bwiza cyane.”

Gukomeza kubahisha uwo munsi mu myambarire no mu buryo bwo kwirimbisha

Birumvikana ko umukwe n’umugeni baba bashaka kwambara neza kuri uwo munsi w’ubukwe bwabo (Zaburi 45:9-16). Bashobora gukoresha igihe, imbaraga n’amafaranga bagira ngo babone imyenda ikwiriye. Ariko se ni ayahe mahame ya Bibiliya yabafasha guhitamo imyenda yiyubashye kandi myiza?

Reka turebe ibyo umugeni yambara kuri uwo munsi. Nubwo abantu badakunda ibintu bimwe, kandi ibyo abo mu gihugu iki n’iki bakunda bigatandukana n’iby’abo mu kindi, inama Bibiliya itanga ikoreshwa hose. Abagore bagomba ‘kwambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda.’ Iryo hame rireba abagore b’Abakristo igihe cyose kandi rwose no ku munsi w’ubukwe riba ribareba. Impamvu ni uko umunsi w’ubukwe ushimishije udasaba “imyenda y’igiciro cyinshi” (1 Timoteyo 2:9; 1 Petero 3:3, 4). Mbega ukuntu bishimisha iyo abantu bumviye iyo nama!

David twigeze kuvuga, yagize ati “hari benshi mu bagiye gushyingiranwa bihatira gukurikiza amahame ya Bibiliya, kandi ni abo gushimirwa. Icyakora, hari igihe imyenda y’abageni n’abamwambariye yabaga idashyize mu gaciro, ibambika ubusa mu gituza no mu bitugu cyangwa ibonerana.” Hari umusaza w’Umukristo ukunze guhura n’umugeni hamwe n’umukwe mbere y’igihe, akabafasha gukomeza kubona ibintu mu buryo bw’umwuka. Mu buhe buryo? Ababaza niba imyenda batekereza kuzambara izaba ishyize mu gaciro bihagije ku buryo bashobora no kuyambara mu gihe cy’amateraniro ya gikristo. Ni iby’ukuri ko imyenda umuntu yambara ishobora kuba itandukanye n’iyo ajyana ku materaniro asanzwe kandi ko imyambaro y’ubukwe ishobora kuba ihuje n’umuco w’iwabo. Ariko kandi, yagombye kuba ishyize mu gaciro, ihuje n’amahame ya gikristo. Nubwo bamwe mu bantu bo muri iyi si bashobora kwibwira ko amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya akagatiza, Abakristo b’ukuri bashimishwa no kunanira isi igerageza kubashyira mu iforomo yayo.—Abaroma 12:2; 1 Petero 4:4.

Penny yagize ati “aho kugira ngo jye na Aret tubone ko imyenda cyangwa ibirori byo kwakira abatumiwe ari byo bintu by’ingenzi, twibanze ku bintu byo mu buryo bw’umwuka byaranze uwo munsi. Ibyo ni byo byari ibintu by’ingenzi kurusha ibindi. Ibintu byihariye nibuka, si imyenda nari nambaye cyangwa ibyo nariye, ahubwo ni abo twari kumwe, hamwe n’ibyishimo natewe no gushaka umugabo nkunda.” Biba byiza iyo Abakristo bagiye gushyingiranwa bazirikanye ibyo bitekerezo mu gihe bategura ubukwe bwabo.

Ku Nzu y’Ubwami ni ahantu hakwiriye kubahwa

Abakristo benshi bagiye kurushinga baba bifuza gusezeranira mu Nzu y’Ubwami, iyo ishobora kuboneka. Kuki bahitamo kubigenza batyo? Hari umugabo n’umugore we basobanuye impamvu bagira bati “twabonaga ko ishyingiranwa ari gahunda yera Yehova yashyizeho. Gusezeranira mu Nzu y’Ubwami, aho dusengera, byadufashije kumva ko Yehova agomba kugira umwanya mu ishyingiranwa ryacu kuva rigitangira. Akandi kamaro ko kuba twarasezeraniye mu Nzu y’Ubwami aho kuba ahandi hantu, ni uko byagaragarije bene wacu batizera bari baje mu bukwe ukuntu gusenga Yehova ari iby’ingenzi kuri twe.”

Mu gihe abasaza b’itorero bashinzwe kwita ku Nzu y’Ubwami batanze uburenganzira bwo gukoreramo ubukwe, abagiye gushyingiranwa bagombye kubamenyesha hakiri kare imyiteguro barimo bakora. Bumwe mu buryo umukwe n’umugeni bashobora kugaragazamo ko bubaha abo batumiye mu bukwe bwabo, ni ukwiyemeza bamaramaje kuhagerera igihe. Birumvikana kandi ko bazareba niba buri kintu cyose gikorwa mu buryo bwiyubashye * (1 Abakorinto 14:40). Ku bw’ibyo, bazirinda ibintu bidashyize mu gaciro bikunze kuranga ubukwe bwinshi bwo hanze aha.—1 Yohana 2:15, 16.

Abatashye ubwo bukwe na bo bashobora kugaragaza ko babona ibihereranye n’ishyingiranwa nk’uko Yehova abibona. Urugero, ntibagombye kwitega ko ubwo bukwe buba bwiza kuruta ubw’abandi Bakristo, nk’aho hari irushanwa ry’uwakoze bwiza kurusha abandi. Nanone kandi, Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka babona ko kujya mu Nzu y’Ubwami kugira ngo bakurikirane disikuru ishingiye kuri Bibiliya ari byo by’ingenzi kandi by’ingirakamaro kuruta kujya mu birori by’ubukwe cyangwa aho bakiriye abatumiwe. Niba bibaye ngombwa ko Umukristo ajya muri umwe muri iyo mihango yombi, kujya mu Nzu y’Ubwami ni byo mu by’ukuri yagombye guhitamo. Umusaza w’itorero witwa William yaravuze ati “iyo abashyitsi babuze ku Nzu y’Ubwami nta mpamvu, ariko bakaza kuboneka aho bakirira abatumiwe, ibyo bigaragaza ko batumva ko uwo ari umunsi wera. Ndetse n’iyo twaba tutatumiriwe kujya aho bari bwakiririre abatumiwe, dushobora kugaragaza ko dushyigikiye umukwe n’umugeni kandi tugaha ubuhamya bene wabo batizera baje muri ubwo bukwe tujya mu mihango ibera mu Nzu y’Ubwami.”

Ibyishimo bikomeza na nyuma y’umunsi w’ubukwe

Abacuruzi bahinduye ibirori by’ubukwe uburyo bwo gukorera amafaranga menshi. Hari raporo iherutse gutangwa yavuze ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubukwe buciriritse “butwara amadolari y’Abanyamerika 22.000 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga 12.320.000), cyangwa hafi kimwe cya kabiri cy’amafaranga umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika winjiza mu [mwaka].” Kubera poropagande z’abacuruzi, abantu benshi bashyingiranywe cyangwa imiryango yabo bafata imyenda iremereye kubera uwo munsi umwe gusa, bakazayishyura mu gihe cy’imyaka myinshi. Ubwo se ni bwo buryo bwiza bwo gutangira ishyingiranwa? Abatazi amahame ya Bibiliya cyangwa batayitaho bashobora guhitamo gusesagura batyo, ariko se mbega ukuntu ibyo bitandukanye n’ibyo Abakristo b’ukuri bakora!

Hari Abakristo benshi bashyingiranywe bashoboye gukoresha igihe cyabo n’ubutunzi bwabo mu buryo buhuje n’uko biyeguriye Imana, binyuze mu gukora ubukwe bushyize mu gaciro kandi bashoboye, no kwibanda cyane ku bintu by’umwuka bikorwa kuri uwo munsi (Matayo 6:33). Reka turebe urugero rwa Lloyd na Alexandra, ubu bamaranye imyaka 17 ari abapayiniya b’igihe cyose. Lloyd yaravuze ati “hari abantu bashobora kuba barabonye ubukwe bwacu bworoheje cyane, ariko jye na Alexandra twari twishimye cyane. Ntitwifuzaga ko umunsi w’ubukwe bwacu wadutwara amafaranga menshi, ahubwo twifuzaga ko waba umunsi wo kwizihiza gahunda yashyizweho na Yehova yo gushimisha cyane abantu babiri.”

Alexandra yongeyeho ati “twashakanye ndi umupayiniya kandi sinashakaga kureka icyo gikundiro ngo ni ukugira ngo nkore ubukwe buhenze. Umunsi w’ubukwe bwacu wari wihariye rwose. Icyakora, wari intangiriro yo kubana kwacu. Twashyize mu bikorwa inama yo kutibanda cyane ku mihango yo ku munsi w’ishyingiranwa kandi twashakishije ubuyobozi Yehova aha abantu babana barashyingiranywe. Ibyo byatumye Yehova aduha imigisha rwose.” *

Koko rero, umunsi w’ubukwe bwanyu uba ari igihe cyihariye. Imyifatire n’ibikorwa byo kuri uwo munsi bishobora kuba urufatiro rw’imibereho muzagira mumaze kubana. Ku bw’ibyo, mwishingikirize kuri Yehova kugira ngo abayobore (Imigani 3:5, 6). Mbere na mbere muzirikane agaciro uwo munsi ufite mu buryo bw’umwuka. Mufashanye mu nshingano mwahawe n’Imana. Bityo, mushobora gushyiraho urufatiro rukomeye rw’ishyingiranwa ryanyu, kandi mubifashijwemo na Yehova, muzagira ibyishimo byinshi bizakomeza na nyuma y’umunsi w’ubukwe bwanyu.—Imigani 18:22.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Izindi ngingo zasohotse muri Réveillez-vous ! yo ku ya 8 Gashyantare 2002, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 20 Niba abagiye gushyingiranwa bateganya ko hari umuntu uzafotora kandi agafata amajwi n’amashusho mu Nzu y’Ubwami, bagombye kureba neza ko nta kintu kiri bukorwe kigatesha ubukwe agaciro.

^ par. 25 Reba ipaji ya 26 y’igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Mu gihe abagiye gushakana bashyiraho gahunda y’ubukwe bwabo, bagombye gushyikirana bisanzuye ariko bubahana

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Muzirikane mbere na mbere agaciro umunsi w’ishyingiranwa ufite mu buryo bw’umwuka