Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Daniel n’agakarita ke k’ikoraniro

Daniel n’agakarita ke k’ikoraniro

Daniel n’agakarita ke k’ikoraniro

YESU yacyashye abayobozi b’idini bibwiraga ko bakiranuka ariko bakababazwa no kubona abana bato basingiza Imana mu ruhame. Ni yo mpamvu Yesu yababajije ati “ntimwari mwasoma ngo ‘mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?”—Matayo 21:15, 16.

Umwana w’imyaka itandatu witwa Daniel, wifatanya n’itorero rivuga ururimi rw’Ikirusiya ryo mu Budage, yagaragaje ko n’ubu abakiri bato bakomeje gusingiza Yehova. Yari yajyanye na nyina na mushiki we mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye i Duisburg. Bwari ubwa mbere baterana ikoraniro rinini nk’iryo. Byose byari bishya kuri bo: hoteli, abantu benshi bateranye, kwicara ukarangiza iminsi itatu, umubatizo, tutibagiwe na darame. Naho se Daniel? Imyitwarire ye yari intangarugero.

Ikoraniro ryararangiye bagaruka imuhira. Bukeye ari ku wa Mbere, Daniel yabyutse kare ajya ku ishuri aho yiga ikiburamwaka. Ariko se ku ijaketi ye hari hakiriho iki? Ni agakarita kagaragazaga ko yari yagiye mu ikoraniro! Nyina yaramubwiye ati “ikoraniro ryarangiye! Uyu munsi noneho ushobora kubika ako gakarita.” Ariko Daniel yaramushubije ati “ndashaka ko buri wese amenya aho nari nagiye n’ibyo nigiyeyo.” Nuko yirirwa akambaye umunsi wose ku ishuri afite ishema. Ubwo mwarimu we yamubazaga iby’ako gakarita, Daniel yamusubiriyemo uko porogaramu y’ikoraniro yari iteye.

Mu kubigenza atyo, Daniel yiganye urugero rw’abandi bana b’abahungu n’abakobwa babarirwa mu bihumbi basingije Yehova mu ruhame mu gihe cy’ibinyejana byinshi.