Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dufatanyiriza hamwe kubaka kugira ngo dusingize Imana

Dufatanyiriza hamwe kubaka kugira ngo dusingize Imana

Dufatanyiriza hamwe kubaka kugira ngo dusingize Imana

HARI abaturage bo ku kirwa kimwe cyo mu Birwa bya Salomo bitegereje Inzu y’Ubwami nshya y’Abahamya ba Yehova, maze umugore umwe aravuga ati “mu idini ryacu dufite uburyo bwinshi dukoresha kugira ngo amafaranga aboneke. Dusaba abayoboke bacu gutanga amafaranga, ariko kugeza ubu ntiturabona amafaranga ahagije yo kubaka urusengero rushya. None mwebwe Abahamya, amafaranga mukoresha muyabona mute?” Umuhamya uwo mukobwa yabwiraga ayo magambo, yaramushubije ati “dusenga Yehova turi umuryango wunze ubumwe ku isi hose. Itorero ryacu ndetse n’abavandimwe bacu bo hirya no hino ku isi batanze impano zari zikenewe kugira ngo hubakwe iyi Nzu y’Ubwami nshya. Yehova yatwigishije kunga ubumwe muri byose.”

Abahamya ba Yehova usanga bunze ubumwe mu gukora ibintu byose, hakubiyemo no kubaka Amazu y’Ubwami abarirwa mu bihumbi. Uko kunga ubumwe mu gukora imishinga si iby’ubu. Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi abagize ubwoko bw’Imana bakorera ibintu hamwe. Mu buhe buryo?

Uko ihema ry’ibonaniro n’urusengero byubatswe

Ubu hashize imyaka irenga 3.500 Yehova atumye Mose ku ishyanga rya Isirayeli ati “bandemere ubuturo bwera” (Kuva 25:8). Ku birebana n’uko imirimo yo kubaka ubwo buturo bwera cyangwa ihema ry’ibonaniro yari kuzakorwa, nyuma yaho Yehova yaravuze ati “muzabureme buse n’ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ubuturo n’icy’ibintu byabwo byose” (Kuva 25:9). Hanyuma, Yehova yamusobanuriye uko ihema ry’ibonaniro ryari kuzaba ryubatswe, ibikoresho byari kuzaba birimo ndetse n’ibindi bintu (Kuva 25:10–27:19). Ubwo “buturo” cyangwa ihema ry’ibonaniro, bwagombaga kuba ihuriro ry’ugusenga k’ukuri ku Bisirayeli bose.

Ntituzi umubare w’abantu bakoze kuri uwo mushinga, ariko Abisirayeli bose batumiriwe kuwushyigikira. Mose yarababwiye ati “mwakire amaturo Uwiteka aturwa na bene wanyu, umuntu wese wemezwa n’umutima we azane ituro atura Uwiteka” (Kuva 35:4-9). Abisirayeli babyitabiriye bate? Mu Kuva 36:3 hagira hati “Mose abaha amaturo yose Abisirayeli baturiye kurema ibikoreshwa imirimo y’ubwo buturo bwera, ngo babiburemeshe. Kandi bakomeza kujya bamuzanira andi maturo ava mu rukundo, ibitondo byose.”

Mu gihe gito, hari hamaze gutangwa ibintu byinshi cyane kandi abantu bakomezaga kuzana ibindi. Abanyamyuga bari bashinzwe imirimo nyuma baje kubwira Mose bati “abantu batuye byinshi bisāze cyane ibyo kuremesha ibyo Uwiteka yadutegetse kurema.” Byatumye Mose ategeka ati “ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Byaje kugenda bite? Bibiliya ivuga ko “ibyo bari bafite bafite byamaraga kuremeshwa byose, bigasaga.”—Kuva 36:4-7.

Kubera ubuntu Abisirayeli bagize, mu gihe kitageze ku mwaka ihema ry’ibonaniro ryari rimaze kuzura (Kuva 19:1; 40:1, 2). Mu gushyigikira ugusenga k’ukuri, abari bagize ubwoko bw’Imana bahesheje Yehova icyubahiro (Imigani 3:9). Nyuma yaho, bari kuzatangira umushinga wo kubaka uruta kure uwo nguwo. Icyo gihe na bwo, abari kubishaka bashoboraga kuzifatanya muri uwo mushinga, baba bafite ubuhanga bwo kubaka cyangwa ntabwo.

Hashize ibinyejana bigera hafi kuri bitanu Abisirayeli bubatse ihema ry’ibonaniro, batangiye kubaka urusengero i Yerusalemu (1 Abami 6:1). Urwo rusengero rwagombaga kuba ari inzu nziza cyane yubakishijwe amabuye n’imbaho kandi ifite fondasiyo (1 Abami 5:17, 18). Yehova yakoresheje “umwuka” we, yereka Dawidi igishushanyo mbonera cy’urwo rusengero (1 Ngoma 28:11-19). Ariko yatoranyije Salomo umuhungu wa Dawidi ngo abe ari we uyobora imirimo yo kurwubaka (1 Ngoma 22:6-10). Dawidi yashyigikiye uwo mushinga n’umutima we wose. Yakusanyije amabuye, imbaho n’ibindi bikoresho ndetse atanga izahabu n’ifeza byinshi cyane abivanye mu butunzi bwe. Nanone kandi, yashishikarije Abisirayeli bagenzi be kugira ubuntu ababaza ati “uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?” Abo Bisirayeli babyitabiriye bate?—1 Ngoma 29:1-5.

Igihe Salomo yatangiraga kubaka urusengero, yari afite amatoni ibihumbi n’ibihumbi ya zahabu n’ay’ifeza. Nanone hari imiringa n’ibyuma bitagira ingano ku buryo nta wabashije kumenya uburemere bwabyo (1 Ngoma 22:14-16). Kubera ko Yehova yabahaye umugisha kandi Abisirayeli bose bagashyigikira uwo mushinga, mu gihe cy’imyaka irindwi n’igice gusa urwo rusengero rwari rwuzuye.—1 Abami 6:1, 37, 38.

“Inzu y’Imana” y’ukuri

Ihema ry’ibonaniro hamwe n’urusengero byitwaga “inzu y’Imana” y’ukuri (Abacamanza 18:31; 2 Ngoma 24:7). Yehova ntiyigeze akenera inzu yo kubamo (Yesaya 66:1). Yubakishije iryo hema n’urwo rusengero ku bw’inyungu z’abantu. Kandi koko, ku munsi wo kwegurira Yehova urusengero Salomo yarabajije ati “ariko se ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!”—1 Abami 8:27.

Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we Yesaya ati “inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose” (Yesaya 56:7). Ibitambo byatuwe hamwe n’amasengesho ndetse n’imihango yose yakorewe muri urwo rusengero byatumye abantu bubahaga Imana, Abayahudi n’abatari Abayahudi, begera Imana y’ukuri. Byatumye bagirana ubucuti na Yehova kandi gusengera mu nzu ye bibabera uburinzi. Mu isengesho Salomo yasenze igihe cyo kwegurira Yehova urwo rusengero, yashimangiye ko ibyo ari ukuri. Ayo magambo akora ku mutima Salomo yabwiye Imana ushobora kuyisomera mu 1 Abami 8:22-53 no mu 2 Ngoma 6:12-42.

Ubu hashize igihe kirekire iyo nzu y’Imana yubatswe kera ishenywe. Ariko Ijambo ry’Imana ryavuze ko hari igihe abantu bo mu mahanga yose bari kuzahurizwa hamwe, bagasengera Yehova mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka rufite agaciro kenshi cyane kurusha urwo (Yesaya 2:2). Igitambo kimwe gitunganye cy’Umwana w’Imana w’ikinege cyashushanywaga n’ibitambo by’inyamaswa byatambwaga mu rusengero, ni bwo buryo bwagombaga gutuma abantu begera Yehova (Yohana 14:6; Abaheburayo 7:27; 9:12). Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova basenga Imana muri ubwo buryo bwiza cyane kandi barimo barafasha abandi benshi kubigenza batyo.

Imishinga y’ubwubatsi muri iki gihe

Abahamya ba Yehova bakorera Imana y’ukuri hirya no hino ku isi. Bagize “ishyanga rikomeye” kandi baracyakomeza kwiyongera (Yesaya 60:22). Ahantu h’ibanze Abahamya ba Yehova bateranira ni mu Nzu y’Ubwami. * Bakoresha amazu abarirwa mu bihumbi yaruzuye kandi hakenewe n’andi abarirwa mu bihumbi.

Abahamya ba Yehova “bitanga babikunze” kugira ngo bubake Amazu y’Ubwami akenewe (Zaburi 110:3). Icyakora, akenshi hari igihe Abahamya bo mu karere Inzu y’Ubwami yubakwamo baba badafite ubuhanga bukenewe bwo kubaka, kandi mu turere tumwe na tumwe aho umubare w’ababwiriza ugenda wiyongera cyane, usanga hari ubukene bukabije. Mu rwego rwo kuvanaho izo nzitizi, mu mwaka wa 1999, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yatangije porogaramu yo kubaka Amazu y’Ubwami. Binyuze kuri iyo porogaramu, Abahamya bafite ubuhanga bwo kubaka bagiye bajya mu turere twa kure bagatoza abavandimwe na bashiki bacu kwiyubakira Amazu y’Ubwami. Abo bakozi batojwe ni bo bakomeje uwo murimo wo kubaka mu gace k’iwabo. Iyo mihati yihariye yashyizweho yageze ku ki?

Kugeza muri Gashyantare 2006, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu bifite amikoro make bubakiwe Amazu y’Ubwami mashya arenga 13.000. Isomere amagambo yavuzwe na bamwe mu bateranira muri ayo Mazu y’Ubwami mashya:

“Hari itorero bateranaga ari 160 ukoze mwayeni. Igihe bateraniraga ku ncuro ya mbere mu Nzu y’Ubwami yari imaze kubakwa, umubare w’abaterana wariyongereye ugera kuri 200. Ubu, nyuma y’amezi atandatu, baterana ari 230. Biragaragara rwose ko Yehova yatanze umugisha mu kubaka ayo mazu aciriritse ariko y’ingirakamaro.”—Umugenzuzi usura amatorero mu gihugu cya Equateur.

“Abantu bari bamaze imyaka batubaza bati ‘ariko muzubaka ryari Amazu y’Ubwami ameze nk’ayo tujya tubona mu bitabo byanyu?’ Kubera ko Yehova yadufashije, amaherezo twaje kubona ahantu hagaragara ho gusengera. Mbere twateraniraga mu iduka ry’umuvandimwe turi abantu nka 30. Duterana bwa mbere mu Nzu y’Ubwami nshya, twari abantu 110.”—Itorero rimwe ryo muri Uganda.

“Bashiki bacu babiri b’abapayiniya b’igihe cyose bohereje raporo ivuga ko kuva Inzu y’Ubwami yakubakwa mu ifasi babwirizamo, gukorera umurimo muri iyo fasi byarushijeho kubashimisha. Ubu noneho abantu barushaho kwakira ubutumwa mu gihe babwirizwa ku nzu n’inzu cyangwa mu buryo bufatiweho. Ubu abo bashiki bacu bayoborera abantu 17 ibyigisho bya Bibiliya kandi abenshi muri bo baraterana.”—Ibiro by’Ishami byo mu Birwa bya Salomo.

“Umupasiteri utuye hafi y’Inzu y’Ubwami yavuze ko iyo nzu yatumye muri ako gace harushaho kuba ahantu hiyubashye kandi abayituriye bumva ibateye ishema. Abantu benshi banyura hafi yayo bashimagiza ubwiza bwayo. Ibyo bituma abavandimwe baboneraho uburyo bwo kubwiriza. Abantu bashaka kumenya ibirebana n’umuryango wacu w’abavandimwe bo ku isi hose baragenda barushaho kwiyongera. Hari abantu benshi bari bamaze imyaka runaka bataza mu materaniro, ariko ubu bongeye kujya baza guterana buri gihe.—Ibiro by’Ishami byo muri Myanmar.

“Hari mushiki wacu watumiye umugabo wari ushimishijwe kuza kwifatanya mu kubaka Inzu y’Ubwami yo mu gace k’iwabo. Nyuma yaho, uwo mugabo yaravuze ati ‘natekerezaga ko abubakaga batari bunyemerere. Ariko natangajwe no kubona ukuntu Abahamya bansuhuzanyije urugwiro. Abagabo n’abagore bakoranaga umwete nta guta igihe. Hari umwuka w’ubwumvikane kandi abantu bari bishimye.’ Uwo mugabo yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya kandi atangira kuza mu materaniro. Nyuma yaho, yaje kuvuga ati ‘imitekerereze yanjye yarahindutse. Kubera ko namaze kubona Imana, sinzayitera umugongo.’”—Ibiro by’Ishami byo muri Kolombiya.

Ubufasha dutanga bufite akamaro

Kubaka Amazu y’Ubwami ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize umurimo wacu wera. Uburyo Abahamya bo hirya no hino ku isi bashyigikira uwo murimo, baba batanga amafaranga cyangwa mu bundi buryo, ni ibyo gushimirwa rwose. Ariko twagombye kwibuka ko n’ubundi buryo dukoramo umurimo na bwo ari ubw’ingenzi. Hari igihe Abakristo bahura n’impanuka kamere kandi bakaba bakeneye ko tubafasha. Kwandika ibitabo bishingiye kuri Bibiliya, bigira uruhare rw’ingenzi mu gushyigikira umurimo wera. Abenshi muri twe biboneye ubushobozi igazeti cyangwa igitabo gishingiye kuri Bibiliya bigira ku bantu bari mu mimerere ikwiriye. Gutanga ubufasha bwo gushyigikira abamisiyonari n’abandi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye na byo ni iby’ingenzi cyane. Abo Bakristo barangwa n’umwuka wo kwigomwa, bagira uruhare rukomeye mu gutuma umurimo ukorwa mu buryo bwagutse muri iyi minsi y’imperuka.

Abatanze ubufasha kugira ngo urusengero rwubakwe barishimye cyane (1 Ngoma 29:9). Muri iki gihe na bwo, gutanga impano mu rwego rwo gushyigikira ugusenga k’ukuri biduhesha ibyishimo (Ibyakozwe 20:35). Tugira ibyo byishimo iyo dushyize impano mu gasanduku k’Impano Zigenewe Ikigega Kigenewe Amazu y’Ubwami ndetse n’iyo dutanze impano zo gushyigikira umurimo wa sosayiti ukorerwa ku isi hose. Muri ubwo buryo, tuba dushyigikiye n’izindi gahunda zifitanye isano n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Muri iki gihe, birashimishije cyane kubona ukuntu Abahamya ba Yehova bunze ubumwe mu gusenga k’ukuri. Nimucyo twese tubonere ibyishimo mu gushyigikira uko gusenga k’ukuri.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Niba wifuza kumenya inkomoko y’izina “Inzu y’Ubwami,” reba igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, ku ipaji ya 319, mu Gifaransa; cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]

UBURYO BAMWE BAHITAMO GUKORESHA MU KUGIRA ICYO BATANGA

IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Hari abantu benshi bazigama cyangwa bakagena mu ngengo y’imari yabo umubare runaka w’amafaranga bashyira mu dusanduku tw’impano, tuba twanditsweho ngo “Impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose.—Matayo 24:14.”

Buri kwezi, amatorero yohereza ayo mafaranga ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu bihugu arimo. Impano z’amafaranga mutanga ku bushake, zishobora no guhita zohererezwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, Attention Treasurer’s Office, 25 Columbia Heights, Brooklyn, New York 11201-2483, cyangwa ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu gihugu cyanyu. Sheki zoherezwa kuri izo aderesi ziri hejuru, zigomba kwandikwaho ko zizabikuzwa na “Watch Tower.” Ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro, na byo bishobora gutangwaho impano. Bene izo mpano zagombye guherekezwa n’akandiko kagufi gasobanura neza ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

Amafaranga ashobora guhabwa umuryango wa Watch Tower ikayakoresha mu murimo ukorerwa ku isi hose. Icyakora, iyo uwayatanze abisabye arayasubizwa. Niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, bariza ku Biro by’Umucungamari, kuri aderesi yavuzwe haruguru.

GUTEGANYA KU BW’IMIBEREHO MYIZA Y’ABANDI

Uretse impano z’amafaranga atanzwe burundu, hari n’ubundi buryo bwo gutanga kugira ngo umuntu ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Bumwe muri bwo ni ubu:

Ubwishingizi: Watch Tower ishobora gushyirwa ku nyandiko y’amasezerano y’ubwishingizi bw’ubuzima, cyangwa mu masezerano arebana n’ikiruhuko cy’iza bukuru ikazaba ari yo ihabwa amafaranga ajyana na byo.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga yunguka, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zishobora kwandikwaho ngo “byeguriwe” cyangwa ngo “nindamuka mfuye bizahabwe Watch Tower,” ibyo bigakorwa hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, bishobora kwegurirwa Watch Tower mu buryo bw’impano itanzwe burundu.

Imitungo itimukanwa: imitungo itimukanwa ishobora kugurishwa, ishobora gutangwa burundu; mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigarana agapande kazakomeza kumutunga igihe cyose azaba akiriho. Mbere yo gukora inyandiko yemewe n’amategeko igaragaza ko utanze isambu cyangwa inzu, banza ubiganireho n’ibiro by’ishami bikorera mu gihugu utuyemo.

Impano za buri mwaka: Muri gahunda y’impano za buri mwaka, umuntu aha umwe mu miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane ya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu ushyizweho na we, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga Watch Tower amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuriye ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko Watch Tower ari yo igomba kuzahabwa umutungo wabikijwe ahandi binyuriye ku masezerano yakozwe. Umutungo ubikijwe kandi uzanira inyungu umuteguro wo mu rwego rw’idini, ushobora gutuma umuntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Nk’uko amagambo ngo “guteganya ku bw’imibereho myiza y’abandi” abyumvikanisha, abatanga izo mpano bagomba kubanza kugira icyo bateganya. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Igihisipaniya gafite umutwe uvuga ngo Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide, kugira ngo kunganire abantu bifuza gutera inkunga umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo guteganya gutanga ku bw’inyungu z’abandi. Ako gatabo kanditswe kugira ngo gatange ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano haba muri iki gihe, cyangwa mu gihe cyo kuraga. Abantu benshi bamaze gusoma ako gatabo no kuganira n’abajyanama babo mu by’amategeko n’imisoro, bashoboye gushyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Ushobora kubona ako gatabo uramutse ugatumije ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku Biro Bishinzwe Uburyo bwo Guteganya Gutanga ku bw’Imibereho Myiza y’Abandi, ukoresheje inyandiko cyangwa telefone kuri aderesi iri muri paragarafu ya kabiri, cyangwa ukabariza ku biro by’Abahamya ba Yehova bikorera mu gihugu cyanyu.

Charitable Planning Office

Abahamya ba Yehova

B.P. 529, Kigali-Rwanda

Telefone: (250) 586300/586301

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Imihati dushyiraho twunze ubumwe ituma dushobora kubaka Amazu y’Ubwami meza ku isi hose

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Inzu y’Ubwami nshya muri Gana