Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubona ibintu byera nk’uko Yehova abibona?

Ese ubona ibintu byera nk’uko Yehova abibona?

Ese ubona ibintu byera nk’uko Yehova abibona?

“Mwirinde . . . hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana.”—ABAHEBURAYO 12:15, 16.

1. Ni iyihe mitekerereze yogeye muri iki gihe ariko idafitwe n’abagaragu ba Yehova?

MURI rusange abantu bagenda barushaho kutita ku bintu byera. Umuhanga mu by’imibanire y’abantu w’Umufaransa witwa Edgar Morin, yaravuze ati “ibintu byose amahame mbwirizamuco ashingiyeho, ari byo Imana, ibintu kamere, igihugu, amateka hamwe n’ubushobozi bwo gutekereza, ntibikiri ibintu bidashobora kugibwaho impaka. . . . Abantu basigaye bihitiramo amahame bagomba gukurikiza.” Ibyo bigaragaza ‘umwuka w’isi’ cyangwa ‘umwuka ukorera mu batumvira’ (1 Abakorinto 2:12; Abefeso 2:2). Abantu biyeguriye Yehova kandi bagandukira babikunze ubutegetsi bwe bw’ikirenga bukiranuka, ntibarangwa n’uwo mwuka wo kutubaha ibintu byera (Abaroma 12:1, 2). Ahubwo, abagaragu b’Imana bazi neza uruhare rw’ingenzi ibintu byera bifite muri gahunda yo gusenga Yehova. Ni ibihe bintu byo mu buzima bwacu twagombye kubona ko ari ibyera? Muri iyi ngingo tugiye gusuzuma ibintu bitanu abagaragu b’Imana bose babona ko ari ibyera. Ingingo ikurikira izibanda ku birebana n’ukuntu amateraniro yacu ya gikristo ari ayera. Ariko se, ijambo “kwera” risobanura iki?

2, 3. (a) Ni gute Ibyanditswe bitsindagiriza ukwera kwa Yehova? (b) Ni mu buhe buryo tugaragaza ko tuzi ko izina rya Yehova ari iryera?

2 Mu Giheburayo cyakoreshejwe muri Bibiliya, ijambo ryahinduwemo “kwera” ryumvikanisha igitekerezo cyo gutandukanya. Mu bihereranye no gusenga, ‘[ikintu] cyera’ cyerekeza ku kintu gitandukanywa n’ibindi nticyongere gukoreshwa nk’uko cyari gisanzwe gikoreshwa, cyangwa ikintu kibonwa ko ari icyera. Yehova ni Uwera mu buryo bwuzuye. Ni ‘Uwera’ kuruta byose (Imigani 9:10; 30:3). Muri Isirayeli ya kera, igitambaro umutambyi mukuru yabaga yambaye kizingurije ku mutwe we, cyabaga cyometseho igisate cy’izahabu cyanditsweho aya magambo ngo “ukwera ni ukwa Yehova” (Kuva 28:36, 37, NW). Ibyanditswe bivuga ko abakerubi hamwe n’abaserafi baba bakikije intebe y’ubwami ya Yehova mu ijuru batangaza bati “Uwiteka . . . arera, arera, arera” (Yesaya 6:2, 3; Ibyahishuwe 4:6-8). Kuba ayo magambo agenda asubirwamo bigaragaza ko Yehova atanduye, ko atagira ikizinga kandi ko yera mu rwego rw’ikirenga. Kandi koko, ni we kwera kose gukomokaho.

3 Izina rya Yehova ni iryera. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati ‘bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba, ni ryo ryera’ (Zaburi 99:3). Yesu yatwigishije gusenga tugira tuti “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe” cyangwa ryezwe (Matayo 6:9). Mariya nyina wa Yesu yaravuze ati “umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, . . . Ushoborabyose ankoreye ibikomeye, n’izina rye ni iryera” (Luka 1:46, 49). Kubera ko turi abagaragu ba Yehova, dusobanukiwe ko izina rye ari iryera kandi twirinda gukora ikintu gishobora gushyira umugayo ku izina rye ryera. Nanone kandi, uko Yehova abona ibintu byera ni ko natwe tubibona. Mu yandi magambo, ibintu Yehova abona ko ari ibyera natwe tubona ko ari ibyera.—Amosi 5:14, 15.

Impamvu twubaha Yesu cyane

4. Kuki Bibiliya yita Yesu “Uwera”?

4 Kubera ko Yesu ari “Umwana w’ikinege” w’Imana yera Yehova, yaremwe ari uwera (Yohana 1:14; Abakolosayi 1:15; Abaheburayo 1:1-3). Ni yo mpamvu yitwa “Uwera w’Imana” (Yohana 6:69). Yakomeje kuba uwera igihe ubuzima bwe bwimurwaga bukavanwa mu ijuru bukazanwa hano ku isi, kubera ko imbaraga z’umwuka wera ari zo zatumye Mariya abyara Yesu. Umumarayika yari yarabwiye Mariya ati ‘umwuka wera uzakuzaho, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana’ (Luka 1:35). Mu isengesho Abakristo b’i Yerusalemu batuye Yehova, bavuzemo Umwana w’Imana incuro ebyiri bagira bati “umugaragu wawe wera Yesu.”—Ibyakozwe 4:27, 30.

5. Ni uwuhe murimo wera Yesu yashohoje hano ku isi kandi se kuki amaraso ye na yo ari ayera?

5 Yesu yari afite umurimo wera yagombaga gusohoza hano ku isi. Igihe yabatizwaga mu mwaka wa 29, Yesu yarasizwe aba Umutambyi Mukuru w’urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka (Luka 3:21, 22; Abaheburayo 7:26; 8:1, 2). Nanone kandi, yagombaga gupfa akabera abantu igitambo. Amaraso ye yamenetse yagombaga kubera abanyabyaha incungu izatuma bakizwa (Matayo 20:28; Abaheburayo 9:14). Ni yo mpamvu tubona ko amaraso ya Yesu ari ayera, akaba n’ay’“igiciro cyinshi.”—1 Petero 1:19.

6. Ni akahe gaciro Yesu Kristo afite mu maso yacu kandi kuki?

6 Intumwa Pawulo yagaragaje ko twemera ko Yesu Kristo, Umwami wacu akaba n’Umutambyi Mukuru, akwiriye guhabwa icyubahiro cyinshi. Yaranditse ati ‘Imana yashyize hejuru cyane [Umwana wayo] imuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari [“Umwami,” NW], ngo Imana Data wa twese ihimbazwe’ (Abafilipi 2:9-11). Tugaragaza ko tubona ibintu byera nk’uko Yehova abibona mu gihe tugandukira twishimye Umukuru wacu akaba n’Umwami uri ku ngoma, ari we Yesu Kristo, Umutwe w’itorero rya gikristo.—Matayo 23:10; Abakolosayi 1:18.

7. Tugaragaza dute ko tugandukira Kristo?

7 Nanone kandi, kugandukira Kristo bikubiyemo kubaha mu buryo bukwiriye abantu akoresha kugira ngo bafate iya mbere mu murimo ayobora muri iki gihe. Twagombye kubona ko umurimo Abakristo basizwe bagize Inteko Nyobozi bakora, hamwe n’ukorwa n’abagenzuzi bashyizweho n’Inteko Nyobozi mu biro by’amashami, abagenzuzi b’intara, abagenzuzi b’uturere ndetse n’abagenzuzi mu matorero, ari umurimo wera. Kubera iyo mpamvu, ni ngombwa ko tububaha cyane kandi tukabagandukira.—Abaheburayo 13:7, 17.

Ubwoko bwera

8, 9. (a) Ni mu buhe buryo Abisirayeli bari ubwoko bwera? (b) Ni gute Yehova yasobanuriye Abisirayeli neza ihame rirebana no kwera?

8 Yehova yagiranye isezerano na Isirayeli. Iryo sezerano iryo shyanga rishya ryagiranye na Yehova ryatumye riba ishyanga ryihariye. Abari bagize iryo shyanga barejejwe; ni ukuvuga ko batandukanyijwe n’andi mahanga. Yehova ubwe yarababwiye ati “mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n’andi mahanga kuba abanjye.”—Abalewi 19:2; 20:26.

9 Yehova akimara gushinga iryo shyanga rya Isirayeli, yasobanuriye Abisirayeli neza ihame rirebana no kwera. Ntibagombaga no gukoza ikirenge ku musozi watangiweho ya Mategeko Cumi, kuko bari guhita bapfa. Icyo gihe umusozi wa Sinayi wabonwaga ko ari uwera (Kuva 19:12, 23). Gahunda y’ubutambyi, ihema ry’ibonaniro ndetse n’ibyari birigize, na byo babifataga nk’ibintu byera (Kuva 30:26-30). Byifashe bite mu itorero rya gikristo?

10, 11. Kuki dushobora kuvuga ko itorero rya gikristo ry’abasizwe ari iryera, kandi se abagize “izindi ntama” bo babibona bate?

10 Itorero rya gikristo ry’abasizwe ni iryera mu maso ya Yehova (1 Abakorinto 1:2). Mu by’ukuri, itsinda ry’Abakristo basizwe bose baba bari ku isi mu gihe runaka, rigereranywa n’urusengero rwera, nubwo atari bo bagize urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka. Yehova atura muri urwo rusengero binyuriye ku mwuka wera we. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘muri [Yesu Kristo] inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera [“rwa Yehova,” NW]. Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu mwuka.’—Abefeso 2:21, 22; 1 Petero 2:5, 9.

11 Pawulo yongeye kwandikira Abakristo basizwe agira ati ‘ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko umwuka w’Imana uba muri mwe? Urusengero rw’Imana ni urwera, kandi urwo rusengero ni mwe’ (1 Abakorinto 3:16, 17). Binyuze ku mwuka we, Yehova ‘atuye’ mu basizwe kandi ‘agendera muri bo’ (2 Abakorinto 6:16). Akomeza kuyobora ‘umugaragu’ we ukiranuka (Matayo 24:45-47). Abagize “izindi ntama” bishimira cyane icyo gikundiro bafite cyo kwifatanya n’itsinda rigereranywa n’“urusengero.”—Yohana 10:16; Matayo 25:37-40.

Ibintu byera mu buzima bwacu bwa gikristo

12. Ni ibihe bintu mu mibereho yacu tubona ko ari ibyera, kandi se kuki?

12 Ntibitangaje kuba ibintu byinshi bifitanye isano n’imibereho y’abasizwe bagize itorero rya gikristo hamwe na bagenzi babo ari ibintu byera. Imishyikirano dufitanye na Yehova iri muri ibyo bintu byera (1 Ngoma 28:9; Zaburi 36:8). Iyo mishyikirano dufitanye n’Imana yacu Yehova ifite agaciro cyane ku buryo nta muntu cyangwa ikintu na kimwe twakwemera ko kiyibangamira (2 Ngoma 15:2; Yakobo 4:7, 8). Isengesho rigira uruhare rukomeye mu kubumbatira imishyikirano yihariye tugirana na Yehova. Umuhanuzi Daniyeli yabonaga ko isengesho ari iryera cyane ku buryo yabaye indahemuka akomera ku kamenyero yari afite ko gusenga Yehova, nubwo byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga (Daniyeli 6:7-11). ‘Amashengesho y’abera’ cyangwa Abakristo basizwe, agereranywa n’imibavu yakoreshwaga mu rusengero muri gahunda yo gusenga Imana (Ibyahishuwe 5:8; 8:3, 4; Abalewi 16:12, 13). Iryo gereranya rigaragaza ko amasengesho ari ayera. Mbega igikundiro dufite cyo kuba dushyikirana n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi! Ntibitangaje rero kuba tubona ko isengesho ari iryera mu mibereho yacu.

13. Ni izihe mbaraga tubona ko ari izera, kandi se ni mu buhe buryo twemera ko zikorera mu mibereho yacu?

13 Mu mibereho y’Abakristo basizwe ndetse na bagenzi babo, hari ikintu babona ko ari icyera koko; icyo kintu ni imbaraga z’umwuka wera. Uwo mwuka ni imbaraga Yehova akoresha. Kubera ko uwo mwuka ukora ibihuje n’ibyo Imana yera ishaka, birakwiriye ko witwa ‘umwuka wera’ cyangwa “umwuka wo kwera” (Yohana 14:26; Abaroma 1:4, NW). Yehova akoresha umwuka we wera agaha abagaragu be imbaraga zo kubwiriza ubutumwa bwiza (Ibyakozwe 1:8; 4:31). Yehova aha umwuka we ‘abamwumvira,’ akawuha abagenda ‘bayobowe n’umwuka,’ batayoborwa n’irari ryabo (Ibyakozwe 5:32; Abagalatiya 5:16, 25; Abaroma 8:5-8). Izo mbaraga zikomeye zituma Abakristo bera ‘imbuto z’umwuka,’ bakagira imico myiza, bakaba ‘abantu bera kandi bubaha Imana mu ngeso zabo’ (Abagalatiya 5:22, 23; 2 Petero 3:11). Niba tubona ko umwuka wera uri mu bintu byera, tuzirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma duteza agahinda uwo mwuka, cyangwa cyawubuza kudukoreramo.—Abefeso 4:30.

14. Ni iyihe nshingano abasizwe babona ko ari iyera, kandi se ni mu buhe buryo abagize izindi ntama bayifatanyamo?

14 Igikundiro dufite cyo kwitirirwa izina ry’Imana yera, Yehova, no kwitwa Abahamya be, ni ikindi kintu kiri mu bintu tubona ko ari ibyera (Yesaya 43:10-12, 15). Yehova yahaye Abakristo basizwe ubushobozi bwo “kuba ababwiriza b’isezerano rishya” (2 Abakorinto 3:5, 6). Kubera iyo mpamvu, bafite inshingano yo kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubwami” no “guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa” (Matayo 24:14; 28:19, 20). Basohoza iyo nshingano mu budahemuka kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bagereranywa n’intama bitabira ubwo butumwa. Mu buryo bw’ikigereranyo, abo bantu babwira abasizwe bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” (Zekariya 8:23). Abo bagwaneza basohoza bishimye inshingano yo mu buryo bw’umwuka yo ‘guhinga’ no ‘kwicira inzabibu’ z’abasizwe, ari bo ‘bagaragu b’Imana yacu.’ Muri ubwo buryo, abagize izindi ntama bafasha cyane abasizwe gukora umurimo wabo ukorerwa ku isi hose.—Yesaya 61:5, 6.

15. Ni uwuhe murimo intumwa Pawulo yabonaga ko ari uwera, kandi se kuki natwe ari uko tubibona?

15 Urugero, intumwa Pawulo yabonaga ko umurimo wo kubwiriza yakoraga ari uwera. Yivuzeho ko ari ‘umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, [“ukora umurimo wera,” NW] wo kugabura ubutumwa bwiza bw’Imana’ (Abaroma 15:16). Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Korinto, umurimo wo kubwiriza yakoraga yawugereranyije n’‘ubutunzi’ (2 Abakorinto 4:1, 7). Iyo turi mu murimo wo kubwiriza, tumenyesha abantu amagambo yera y’Imana cyangwa tukavuga ‘nk’ababwirijwe n’Imana’ (1 Petero 4:11). Bityo, twaba turi mu basizwe cyangwa turi mu bagize izindi ntama, tubona ko kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari inshingano yera.

‘Twiyejeshe rwose kubaha Imana’

16. Ni iki kizadufasha kwirinda kuba abantu ‘bakerensa iby’Imana’?

16 Intumwa Pawulo yaburiye Abakristo bagenzi be ngo birinde kuba abantu ‘bakerensa iby’Imana’ cyangwa badaha agaciro ibintu byera. Ahubwo yabagiriye inama yo ‘kugira umwete wo kwezwa, bakirinda [ko] hagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana’ (Abaheburayo 12:14-16). Ayo magambo ngo “umuzi wo gusharira” yerekeza ku bantu bake bo mu itorero rya gikristo bashobora kunenga uburyo ibintu bikorwa. Urugero, bashobora kutabona ibintu nk’uko Yehova abibona, ntibabone ko ishyingiranwa ari iryera cyangwa bakumva ko atari ngombwa kuba umuntu utanduye mu by’umuco (1 Abatesalonike 4:3-7; Abaheburayo 13:4). Bashobora no kujya baganira kandi bagakwirakwiza ibitekerezo by’abahakanyi, ni ukuvuga “amagambo y’amanjwe atari ay’Imana” avugwa n’abantu “bayobye bakava mu kuri.”—2 Timoteyo 2:16-18.

17. Kuki abasizwe basabwa gukomeza gushyiraho imihati kugira ngo babone ibintu byera nk’uko Yehova abibona?

17 Pawulo yandikiye abavandimwe be basizwe agira ati “bakundwa, . . . twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana” (2 Abakorinto 7:1). Ayo magambo agaragaza ko Abakristo basizwe ‘bafatanyije guhamagarwa kuva mu ijuru,’ bagomba buri gihe gushyiraho imihati kugira ngo bagaragaze mu mibereho yabo yose ko babona ibintu byera nk’uko Yehova abibona (Abaheburayo 3:1). Mu buryo nk’ubwo, intumwa Petero yateye inkunga abavandimwe be basizwe agira ati “mube nk’abana bumvira, ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji. Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.”—1 Petero 1:14, 15.

18, 19. (a) Ni mu buhe buryo abagize imbaga y’“abantu benshi” bagaragaza ko babona ibintu byera nk’uko Yehova abibona? (b) Mu ngingo ikurikira, ni ikihe kintu tuzasuzuma twebwe Abakristo tubona ko ari icyera mu mibereho yacu?

18 Bite se ku bagize imbaga y’“abantu benshi” bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’? Na bo bagomba kugaragaza ko babona ibintu byera nk’uko Yehova abibona. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, bagaragajwe barimo bakorera Yehova umurimo wera mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka. Bizeye igitambo cy’incungu cya Kristo, mu buryo bw’ikigereranyo ‘bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama’ (Ibyahishuwe 7:9, 14, 15). Ibyo bituma Yehova abona ko ari abantu batanduye kandi bituma bumva ko bagomba ‘kwiyezaho imyanda yose y’umubiri n’umutima, bakagenda biyejesha rwose kubaha Imana.’

19 Ikintu cy’ingenzi mu mibereho y’Abakristo basizwe na bagenzi babo, ni uguteranira hamwe buri gihe basenga Yehova kandi biga Ijambo rye. Yehova abona ko amateraniro ubwoko bwe bugira ari mu bintu byera. Mu ngingo ikurikira tuzasuzuma Impamvu ndetse n’uburyo twagombye kugaragaza ko tubona ibintu byera nk’uko Yehova abibona ku birebana n’icyo kintu cy’ingenzi.

Isubiramo

• Ni iyihe mitekerereze yogeye ku isi muri iki gihe ariko idafitwe n’abagaragu ba Yehova?

• Kuki Yehova ari we kwera kose gukomokaho?

• Tugaragaza dute ko twemera ko Kristo ari uwera?

• Mu mibereho yacu, ni ibihe bintu twagombye kubona ko ari ibyera?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Muri Isirayeli ya kera, gahunda y’ubutambyi, ihema ry’ibonaniro n’ibyari birigize, byose byabonwaga ko ari ibintu byera

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Abakristo basizwe bari ku isi bagize urusengero rwera

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Isengesho ndetse n’umurimo wacu wo kubwiriza ni impano zera