Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tujye twubaha amateraniro yacu yera

Tujye twubaha amateraniro yacu yera

Tujye twubaha amateraniro yacu yera

“Abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero.”—YESAYA 56:7.

1. Ni izihe mpamvu dufite zishingiye ku Byanditswe zituma twubaha by’ukuri amateraniro yacu?

YEHOVA yateranyirije hamwe ubwoko bwe, Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo, kugira ngo bamusengere ku ‘musozi we wera.’ Arimo arabanezereza mu ‘nzu ye y’urusengero,’ ari rwo rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka, rukaba n’“inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose” (Yesaya 56:7, Mariko 11:17). Ibyo byose bigaragaza ko gahunda yo gusenga Yehova ari iyera, ko itanduye kandi ko yashyizwe hejuru. Iyo twubashye by’ukuri amateraniro yacu duhuriramo kugira ngo twige kandi dusenge Imana, tuba tugaragaje ko tubona ibintu byera nk’uko Yehova abibona.

2. Ni iki kigaragaza ko ahantu Yehova yahisemo ko bazajya bamusengera yabonaga ko ari ahera, kandi se ni gute Yesu yagaragaje ko na we ari uko yabibonaga?

2 Muri Isirayeli ya kera, ahantu Yehova yari yarahisemo kugira ngo bajye bahamusengera, hagombaga kubonwa ko ari ahera. Ihema ry’Ibonaniro, ibyari biririmo ndetse n’ibikoresho byaryo byagombaga gusigwa amavuta kandi bikezwa kugira ngo “bibe ibyera cyane” (Kuva 30:26-29). Ihema ry’ibonaniro ryari rigizwe n’ibyumba bibiri. Kimwe cyitwaga “Ahera” ikindi kikitwa “Ahera cyane” (Abaheburayo 9:2, 3). Ihema ry’ibonaniro nyuma ryaje gusimburwa n’urusengero rwubatswe i Yerusalemu. Kubera ko i Yerusalemu ari ho hari icyicaro cy’abasengaga Yehova, Yerusalemu yiswe “umurwa wera” (Nehemiya 11:1; Matayo 27:53). Igihe Yesu yakoraga umurimo wo kubwiriza hano ku isi, yagaragaje ko yahaga urusengero icyubahiro rwari rukwiriye. Yarakariye abantu bubahukaga urusengero bagacururiza mu rugo rwarwo, abandi bakahagira inzira y’ubusamo bacishagamo ibintu.—Mariko 11:15, 16.

3. Ni iki kigaragaza ko amateraniro Abisirayeli bagiraga yari ayera?

3 Abisirayeli bajyaga bateranira hamwe buri gihe bagasenga Yehova kandi bagatega amatwi Amategeko ye basomerwaga. Mu minsi mikuru bagiraga, harimo iminsi yitwaga amateraniro yera cyangwa guterana kwera, bikaba bigaragaza ko ayo materaniro babonaga ko ari ayera (Abalewi 23:2, 3, 36, 37). Mu materaniro yahuje abantu benshi yabaye mu gihe cya Ezira na Nehemiya, Abalewi ‘basobanuriye abantu amategeko.’ Kubera ko “abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko,” Abalewi babwiye “abantu bose bati ‘nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera.’” Icyo gihe Abisirayeli bijihije Umunsi Mukuru w’Ingando wamaraga iminsi irindwi bafite “umunezero mwinshi cyane.” Byongeye kandi, ‘bahereye ku munsi wa mbere w’ibirori bageza ku munsi wa nyuma, basoma igitabo cy’amategeko y’Imana uko bukeye. Bagira ibirori by’iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk’uko itegeko ryari riri’ (Nehemiya 8:7-11, 17, 18). Mu by’ukuri, ayo materaniro yari amateraniro yera yasabaga ko abari bateze amatwi bakurikira mu kinyabupfura.

Amateraniro yacu ni amateraniro yera

4, 5. Ni ibihe bintu bigize amateraniro yacu bigaragaza ko ari ayera?

4 Ni byo koko, muri iki gihe nta murwa wera uri ku isi, urimo urusengero rwihariye rwagenewe gusengerwamo Yehova. Ariko kandi, ibyo ntibyagombye gutuma twibagirwa ko amateraniro tugira yo gusenga Yehova ari amateraniro yera. Incuro eshatu mu cyumweru, duteranira hamwe kugira ngo dusome kandi twige Ibyanditswe. Ijambo rya Yehova ‘rirasobanurwa,’ nk’uko byagendaga mu gihe cya Nehemiya, bigatuma ryumvikana (Nehemiya 8:8). Amateraniro yose atangizwa n’isengesho kandi akarangizwa n’isengesho, kandi muri menshi muri yo, turirimba indirimbo zo guhimbaza Yehova (Zaburi 26:12). Amateraniro y’itorero ari mu bigize guhunda yacu yo kuyoboka Imana. Bityo, dusabwa kugira imyifatire irangwa no kubaha Imana kandi tugatega amatwi mu kinyabupfura mu gihe tuyarimo.

5 Yehova aha umugisha abagize ubwoko bwe mu gihe bateraniye hamwe bamusenga, biga Ijambo rye kandi bagirana imishyikirano myiza ikwiriye Abakristo. Iyo hari amateraniro, dushobora kwiringira tudashidikanya ko muri ayo materaniro ‘ari ho Uwiteka yategekeye umugisha’ (Zaburi 133:1, 3). Duhabwa uwo mugisha iyo twayajemo kandi tugakurikira twitonze inyigisho zikomoka ku Mana. Ikindi kandi, Yesu yaravuze ati “aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” Ukurikije imirongo ikikije uyu, aya magambo yerekeza ku basaza b’Abakristo bateranira hamwe kugira ngo bige ibibazo bikomeye abantu bashobora kuba bafitanye, ariko ihame rikubiyemo ryakwerezwa no ku materaniro yacu (Matayo 18:20). Niba mu gihe Abakristo bateraniye hamwe mu izina rya Kristo aba ari kumwe na bo binyuze ku mwuka wera, ese ayo materaniro ntitwari dukwiriye kubona ko ari ayera?

6. Twavuga iki ku birebana n’ahantu duteranira, haba ari hato cyangwa hanini?

6 Ni iby’ukuri ko Yehova ataba mu nsengero zubatswe n’abantu. Ariko kandi, mu Mazu y’Ubwami yacu ni ho abasenga Imana y’ukuri bateranira (Ibyakozwe 7:48; 17:24). Ni ho duhurira kugira ngo twige Ijambo rya Yehova, tumusenge kandi tumuhimbaze turirimba. Amazu yacu y’Amakoraniro na yo ni uko. Amazu manini, urugero nk’amazu mberabyombi, amazu akoreshwa mu kumurika ibintu cyangwa za sitade tujya dukodesha akaberamo amakoraniro, aba yahindutse amazu yo gusengeramo mu gihe yabereyemo amateraniro yacu yera. Ayo materaniro tugira dusenga Imana, yaba amato cyangwa amanini, dukwiriye kuyubaha kandi twagombye kubigaragariza mu buryo tubona ibintu no mu myifatire yacu.

Uko twagaragaza ko twubaha amateraniro yacu

7. Ni mu buhe buryo bufatika dushobora kugaragazamo ko twubaha amateraniro yacu?

7 Hari uburyo bufatika dushobora kugaragazamo ko twubaha amateraniro yacu. Uburyo bumwe ni ukuhagera kare tugatangira turirimba indirimbo z’Ubwami. Inyinshi muri izo ndirimbo zanditse mu buryo bw’amasengesho, bityo twagombye kuziririmba mu buryo burangwa no kubaha. Intumwa Pawulo yasubiyemo amagambo yo muri Zaburi ya 22 avuga ko ari Yesu wayavuze, arandika ati “nzabwira bene Data izina ryawe, nkuririmbire ishimwe hagati y’iteraniro” (Abaheburayo 2:12). Kubera iyo mpamvu, twagombye kwiyemeza kuzajya tuba twageze mu myanya yacu mbere y’uko uhagarariye porogaramu atangiza indirimbo kandi mu gihe turirimba tugatekereza icyo amagambo y’iyo ndirimbo asobanura. Ibyiyumvo turirimbana byagombye kuba ari nk’iby’umwanditsi wa zaburi wanditse ati “nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose, mu rukiko rw’abatunganye no mu iteraniro ryabo” (Zaburi 111:1). Koko rero, guhimbaza Yehova ni imwe mu mpamvu zifatika zagombye gutuma tugera mu materaniro hakiri kare kandi tukayakurikira kugeza arangiye.

8. Ni uruhe rugero rwo muri Bibiliya rugaragaza ko dukwiriye gutega amatwi twitonze amasengesho avugirwa mu materaniro yacu?

8 Ikindi kintu gituma turushaho guha agaciro amateraniro yacu, ni isengesho rivuye ku mutima rivugwa mu mwanya w’abateranye bose. Igihe kimwe, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari i Yerusalemu bateraniye hamwe maze “bavuga ijwi rirenga n’umutima uhuye babwira Imana,” bayitakambira mu isengesho rivuye ku mutima. Ibyo byatumye bakomeza ‘kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga’ nubwo batotejwe (Ibyakozwe 4:24-31). Ese umuntu yatekereza ko hari n’umwe mu bari aho waba yararangaye mu bitekerezo igihe bavugaga iryo sengesho? Oya, basenze “n’umutima uhuye.” Amasengesho avugiwe mu materaniro yacu aba agaragaza ibyo abateze amatwi bose bafite ku mutima. Tugomba kuyatega amatwi twitonze.

9. Ni gute dushobora kugaragaza ko twubaha amateraniro yacu yera binyuze mu myambarire yacu no mu myifatire yacu?

9 Nanone kandi, dushobora kugaragaza ko twubaha cyane amateraniro yacu tubona ko ari ayera binyuze ku myambarire yacu. Uko tugaragara, ni ukuvuga uko twambaye n’uko umusatsi wacu utunganyije, bishobora kugira uruhare runini mu kubahisha amateraniro yacu. Intumwa Pawulo yatanze inama igira iti “ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka. Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana” (1 Timoteyo 2:8-10). Iyo twagiye mu materaniro manini yabereye nko muri za sitade, imyambarire yacu ishobora kuba ihuje n’uko ikirere kimeze, ariko ntibiyibuze kuba yiyubashye. Ikindi kandi, kuba twubaha ayo materaniro bizadufasha kwirinda kurya cyangwa gukanjakanja za shikareti mu gihe turi mu materaniro. Kwambara neza no kugira imyifatire ikwiriye bihesha icyubahiro Yehova Imana, gahunda yo kumusenga, ndetse na bagenzi bacu duhuje ukwizera.

Imyitwarire ikwiriye abo mu nzu y’Imana

10. Intumwa Pawulo yagaragaje ate ko ari ngombwa kugira imyitwarire yo mu rwego rwo hejuru mu gihe turi mu materaniro ya gikristo?

10 Mu 1 Abakorinto igice cya 14, havugwamo inama irangwa n’ubwenge intumwa Pawulo yatanze ku birebana n’uburyo amateraniro ya gikristo akwiriye kuyoborwa. Yashoje agira ati “byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda” (1 Abakorinto 14:40). Amateraniro yacu ni kimwe mu bintu by’ingenzi bikorwa mu itorero rya gikristo. Bityo, mu gihe tuyarimo turasabwa kugira imyitwarire yo mu rwego rwo hejuru ikwiriye abo mu nzu ya Yehova.

11, 12. (a) Abana baza mu materaniro yacu bagombye gusobanurirwa iki? (b) Ni mu buhe buryo bwihariye abana bashobora kwatura ukwizera kwabo mu materaniro?

11 Abana bakeneye kwigishwa, by’umwihariko uko bagomba kwitwara mu materaniro. Abakristo bafite abana bagombye gusobanurira abana babo ko mu Nzu y’Ubwami cyangwa aho Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero kibera atari ahantu ho gukinira. Ni ahantu dusengera Yehova kandi tukiga Ijambo rye. Salomo wari Umwami w’umunyabwenge yaranditse ati ‘nujya mu nzu y’Imana ujye urinda ikirenge cyawe, ujye wegera wumve’ (Umubwiriza 4:17). Mose yigishije Abisirayeli kujya bateranira hamwe, abantu bakuru hamwe n’“abana bato.” Yarababwiye ati ‘uzajye uteranya abantu kugira ngo bumve, bige kubaha Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko bayumvire, no kugira ngo abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhora bubaha Uwiteka.’—Gutegeka 31:12, 13.

12 Muri iki gihe na bwo, impamvu y’ingenzi ituma abana bacu baza mu materaniro bari kumwe n’ababyeyi babo ni ukugira ngo batege amatwi bumve kandi bige. Iyo batangiye kujya bakurikira kandi bagasobanukirwa byibura inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, na bo bashobora ‘kwatura’ ukwizera kwabo batanga ibisubizo bigufi (Abaroma 10:10). Umwana ukiri muto ashobora gutangira asubiza mu magambo make ikibazo yumva neza. Mu mizo ya mbere, ashobora wenda gusoma icyo gisubizo, ariko nyuma y’igihe, azagerageza gutanga igisubizo mu magambo ye. Ibyo bishimisha umwana bikanamugirira akamaro kandi ibyo bisubizo atanze yatura ukwizera kwe, bishimisha abantu bakuru baba bamuteze amatwi. Ubusanzwe ababyeyi ni bo batanga urugero rwiza ubwabo batanga ibitekerezo. Mu gihe bishoboka, ni byiza ko abana bagira Bibiliya zabo, igitabo cy’indirimbo ndetse n’igitabo cyangwa igazeti birimo byigwa. Bagomye gutozwa gufata neza ibyo bitabo. Ibyo byose bizatuma abana barushaho gusobanukirwa ko amateraniro yacu ari amateraniro yera.

13. Twifuza ko abantu baje mu materaniro yacu ku ncuro ya mbere bayavugaho iki?

13 Birumvikana ko tutifuza ko amateraniro yacu yamera nk’abera mu nsengero z’amadini yiyita aya gikristo. Muri ayo materaniro, hashobora kuba nta gishyuhirane kiharangwa, abantu bakabya kwitwara nk’abatagatifu cyangwa ukahasanga urusaku nk’urw’umuzika wo muri konseri za rock. Twifuza ko amateraniro yo ku Nzu zacu z’Ubwami arangwa n’urugwiro no kwakira abantu, ariko ntitwifuza ko byagera aho amera nk’amateraniro ahuza abantu bateraniye ahantu basabana. Duteranira hamwe kugira ngo dusenge Yehova; ni yo mpamvu amateraniro yacu yagombye buri gihe kuba yiyubashye. Icyo twifuza ni uko abantu bazaba baje bwa mbere mu materaniro, nibamara kumva inyigisho zihatangirwa kandi bakitegereza uko twe n’abana bacu twitwara, bazavuga bati “Imana iri muri mwe koko.”—1 Abakorinto 14:25.

Ikintu kizahoraho muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana

14, 15. (a) Ni gute twakwirinda ‘guta inzu y’Imana yacu’? (b) Ni gute ibivugwa muri Yesaya 66:23 birimo bisohora muri iki gihe?

14 Nk’uko twatangiye tubivuga, Yehova ateraniriza hamwe abagize ubwoko bwe kandi akabanezereza mu ‘nzu ye y’urusengero,’ ari rwo rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 56:7). Nehemiya wari umugabo w’indahemuka, yibukije Abayahudi bagenzi be ko bagombaga kubaha mu buryo bukwiriye urusengero rwabo, bakabigaragaza batanga ubutunzi bwabo. Yaravuze ati “ntabwo tuzata inzu y’Imana yacu” (Nehemiya 10:40). Mu buryo nk’ubwo, ntitwagombye kwirengagiza ko Yehova adutumirira kuza kumusengera mu ‘nzu ye y’urusengero.’

15 Yesaya yagaragaje ko ari ngombwa kudasiba guteranira hamwe dusenga Imana, ahanura avuga ati “‘igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.’ Ni ko Uwiteka avuga” (Yesaya 66:23). Ibikubiye muri uyu murongo birimo birasohora muri iki gihe. Buri gihe, mbese buri cyumweru cya buri kwezi, Abakristo biyeguriye Imana bahurira hamwe kugira ngo basenge Yehova. Ibyo babikora iyo bagiye mu materaniro ya gikristo n’igihe bifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ese waba uri umwe muri abo baza kuramya Yehova buri gihe?

16. Kuki kuza mu materaniro buri gihe byagombye kuba ikintu gihoraho mu mibereho yacu muri iki gihe?

16 Ibivugwa muri Yesaya 66:23 bizashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye mu isi nshya Yehova yasezeranyije. Icyo gihe, “abantu bose” uko bakabaye, uko icyumweru kije ikindi kigataha, ukwezi kugashira hakaza ukundi, “bazajya baza gusenga imbere” ya Yehova kugeza iteka ryose. Guteranira hamwe dusenga Yehova ni ikintu cy’ingenzi kizahoraho mu mishyikirano tuzagirana n’Imana mu isi nshya. Ese kubera iyo mpamvu, ntitwagombye kujya buri gihe twifatanya muri ayo materaniro yera, kikaba ikintu gihoraho mu mibereho yacu muri iki gihe?

17. Kuki ari ngombwa kujya mu materaniro yacu ‘uko tubonye urya munsi wegera’?

17 Uko imperuka igenda yegereza, twagombye kurushaho kwiyemeza kurusha ikindi gihe cyose kudasiba amateraniro yacu ya gikristo duhuriramo dusenga Imana. Kubera ko twubaha amateraniro yacu kuko ari ayera, ntitwemera ko akazi kacu, imikoro yo ku ishuri cyangwa amashuri yo ku mugoroba, bituma dusiba guteranira hamwe buri gihe n’abavandimwe bacu duhuje ukwizera. Tuba dukeneye imbaraga duheshwa no kuba twateraniye hamwe. Amateraniro yacu y’itorero atuma tumenyana, tugaterana inkunga kandi tugaterana ishyaka ryo “gukundana n’iry’imirimo myiza.” Ibyo tugomba kurushaho kubikora ‘uko tubonye urya munsi wegera’ (Abaheburayo 10:24, 25). Nimucyo rero tujye buri gihe twubaha mu buryo bukwiriye amateraniro yacu yera, tuyajyamo buri gihe, twambara imyambaro ikwiriye kandi tugira n’imyitwarire ikwiriye. Ibyo nitubikora, tuzaba tugaragaje ko tubona ibintu byera nk’uko Yehova abibona.

Isubiramo

• Ni iki kigaragaza ko amateraniro y’abagize ubwoko bwa Yehova tugomba kubona ko ari ayera?

• Ni ibihe bintu biranga amateraniro yacu bigaragaza ko ari ayera?

• Ni gute abana bashobora kugaragaza ko bubaha amateraniro bakabona ko ari ayera?

• Kuki kuza mu materaniro buri gihe byagombye kuba ikintu gihoraho mu mibereho yacu?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 28]

Iyo twateraniye hamwe dusenga Yehova tuba turi mu materaniro yera, aho yaba yabereye hose

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Abana bacu baza mu materaniro gutega amatwi no kwiga