Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yampaye imigisha myinshi mu murimo w’ubumisiyonari nari narifuje gukora

Yehova yampaye imigisha myinshi mu murimo w’ubumisiyonari nari narifuje gukora

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova yampaye imigisha myinshi mu murimo w’ubumisiyonari nari narifuje gukora

Byavuzwe na Wheila Winfield da Conceição

Umunsi umwe, umumisiyonari wabwirizaga muri Afurika yatubwiye ko aho yakoreraga ubumisiyonari buri wese yamutumiraga kandi agatega amatwi yitonze ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Nasigaye nifuza nti “icyampa nkazajya gukorera mu ifasi nk’iyo!” Muri icyo gihe nari mfite imyaka 13 kandi ayo magambo yambibyemo icyifuzo cyo kuzakora umurimo w’ubumisiyonari.

HARI hashize igihe kirekire umuryango wacu umenye Yehova. Mu mwaka wa 1939, umunsi umwe ari mu gitondo, abasore babiri bari barimbye bakomanze iwacu mu mujyi wa Hemel Hempstead, wari hafi y’inkengero z’umujyi wa Londres mu Bwongereza. Bari Abahamya ba Yehova. Icyo gihe nari mfite umwaka umwe, ni yo mpamvu ntibuka uko byagenze igihe badusuraga. Mama yashatse uburyo yabirukana, maze ababwira ko papa ari we washoboraga gushimishwa n’ibyo bigishaga ariko ko atari kuboneka mbere ya saa tatu z’ijoro. Yatangajwe no kubona bagarutse muri iryo joro! Papa witwaga Henry Winfield amaze kumenya neza aho bahagaze ku birebana na politiki ndetse n’ibibazo byerekeye gukunda igihugu by’agakabyo, yarabakiriye kandi yemera kwiga Bibiliya. Yagize amajyambere yihuse maze arabatizwa. Hashize imyaka mike nyuma yaho, mama witwaga Kathleen na we yatangiye kwiga. Yabatijwe mu mwaka wa 1946.

Mu mwaka wa 1948, natangiye kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Natekereje ko nari nkeneye isaha kugira ngo nzajye mbariraho igihe nyacyo namaraga mu murimo. Iyo twabaga twitwaye neza, buri wa Gatandatu baduhaga igiceri cy’amasantimu 6 y’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (hafi Frw 60) yo kwigurira icyo dushatse. Nabitse ayo masantimu imyaka hafi ibiri yose kugira ngo nshobore kugura isaha yaguraga make muri icyo gihe. Ariko kandi, umuto muri basaza banjye babiri witwa Ray, buri gihe yasabaga papa ibiceri bibiri by’amasantimu atatu (hafi Frw 30) kimwe kimwe. Ntiyashoboraga kwemera ko bamuha igiceri kimwe cy’amasantimu atandatu. Umunsi umwe yatitirije papa cyane ashaka ko amuha ibiceri bibiri, maze papa ararakara. Ray yatangiye kurira avuga ko ashaka ibiceri bibiri kubera ibanga yari afitanye na Yehova. Amaherezo Ray yaje gusobanura ati “igiceri kimwe ni icyo gushyira mu gasanduku k’impano, naho ikindi giceri ni icyanjye.” Mama abyumvise amarira y’ibyishimo yamuzenze mu maso, maze papa ahita aha Ray ibiceri bibiri. Nahise numva ukuntu ari ngombwa gushyigikira umurimo w’Ubwami dutanga ubutunzi bwacu.

Muri icyo gihe papa yatangiye kwitegura kugira ngo twimukire aho ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe kurushaho. Mu mwaka wa 1949, yagurishije isambu ye n’ahantu hacukurwaga umucanga n’urusekabuye maze atangira umurimo w’ubupayiniya, aba umubwiriza w’igihe cyose w’Abahamya ba Yehova. Nabatijwe ku itariki 24 Nzeri 1950, ngaragaza ko niyeguriye Yehova. Guhera icyo gihe, mu biruhuko byo mu mpeshyi nifatanyaga mu murimo w’ubupayiniya bwo mu biruhuko (ari bo bapayiniya b’abafasha muri iki gihe), nkabwiriza amasaha 100 mu kwezi. Ariko ibyo byari intangiriro gusa. Nyuma y’igihe gito, icyifuzo cyo gukora byinshi kurushaho mu rwego rwo gushyigikira ugusenga kutanduye cyarushijeho kugurumana mu mutima wanjye.

Icyifuzo cyanjye cyo kuba umumisiyonari

Mu mwaka wa 1951, papa yoherejwe mu mujyi wa Bideford ho mu majyaruguru ya Devon. Hashize igihe gito tuhageze, umumisiyonari wabwirizaga muri Afurika yaje gusura itorero ryacu nk’uko nabivuze ngitangira iyi nkuru. Nyuma y’uruzinduko rwe icyifuzo nari mfite cyo kuba umumisiyonari ni cyo cyagengaga imyanzuro nafata yose. Ku ishuri, abarimu bacu bari bazi intego zanjye kandi bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo bance intege, bibwira ko nazaharanira kuzagira umwanya runaka mu isi. Ku munsi wo kurangiza amashuri ariko, ubwo ninjiraga mu cyumba abarimu bateraniramo ngiye kubashimira no kubasezeraho, umwe muri bo yaravuze ati “ndagushimiye cyane! Mu banyeshuri bose ni wowe wenyine ufite intego nyayo mu buzima. Turakwifuriza kuzagera ku ntego yawe.”

Bidatinze nabonye akazi kansaba gukora igihe gito, maze ku itariki ya 1 Ukuboza 1955 mba umupayiniya w’igihe cyose. Nyuma yaho, mama na basaza banjye na bo babaye abapayiniya. Bityo, abantu bose b’iwacu bamaze imyaka myinshi bari mu murimo w’igihe cyose.

Njya muri Irilande

Hashize umwaka natumiriwe kujya kubwiriza muri Irilande. Iyo yari intambwe iganisha ku ntego nari narishyiriyeho yo kuba umumisiyonari. Muri Gashyantare 1957, njye n’abandi bapayiniya bakiri bato babiri, ari bo June Napier na Beryl Barker, twageze mu ntara ya Cork yo mu majyepfo ya Irilande.

Muri Irilande, umurimo wo kubwiriza ntiwari woroshye. Kiliziya Gatolika yaraturwanyaga cyane. Twabanzaga kugenzura niba hari ahantu twanyura duhunga biramutse bibaye ngombwa ko tuva mu buryo butunguranye mu nzu ituwe n’abantu benshi cyangwa mu gace karimo amazu yegeranye. Twakundaga guhisha amagare yacu kure gato y’aho twabaga tugiye kubwiriza, ariko incuro nyinshi twasangaga hari umuntu wabonye aho twayahishe, akayapfumura imipira cyangwa akayakuramo umwuka.

Umunsi umwe, jye na Beryl twarimo dusura abantu bari batuye ahantu hari amazu menshi yari yegeranye, maze agatsiko kari kagizwe n’abana gatangira kudutuka no kudutera amabuye. Tubibonye dutyo, twinjiye mu iduka bacururizagamo amata ryari rifatanye n’inzu yari ituwemo. Abantu benshi batangiye kwirunda imbere y’iryo duka. Kubera ko Beryl yakundaga amata cyane, yanyoye ibirahuri bibiri cyangwa bitatu buhoro buhoro, yibwira ko abo bantu bari buze kugenda, ariko ntibagenda. Hashize akanya, muri iryo duka hinjiye umupadiri w’umusore. Kubera ko yaketse ko twari ba mukerarugendo, yatubwiye ko yifuzaga kudutembereza. Icyakora, yabanje kutwinjiza mu kindi cyumba cyo muri iyo nzu. Mu gihe twari twicaye ducecetse, uwo mupadiri yahaye umusaza wari ugiye gupfa isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi. Nyuma yaho twasohotse muri iyo nzu turi kumwe na wa mupadiri. Ba bantu babonye tugendana na we tuganira bahita bagenda.

Njya i Galeedi

Mu mwaka wa 1958, hari ikoraniro mpuzamahanga ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Imana Ishaka” ryagombaga kubera i New York. Papa yagombaga kujyayo kandi nanjye nifuzaga kurijyamo, ariko nta mafaranga nari mfite. Muri iyo minsi nyogokuru ubyara papa yapfuye mu buryo butunguranye maze ansigira amafaranga 100 akoreshwa mu Bwongereza (Frw 160.000). Kubera ko kugenda no kugaruka byasabaga amafaranga akoreshwa mu Bwongereza 96, nahise ngura itike y’indege.

Nyuma yaho gato, intumwa ya sosayiti yari iturutse ku biro by’ishami ry’Abahamya ba Yehova byo mu Bwongereza yaje kudusura, atera inkunga abapayiniya ba bwite bose bagombaga kuzajya mu ikoraniro ko bakwiyandikisha mu bazahabwa amasomo yo kuba abamisiyonari mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Numvaga kuri jye ari nk’inzozi! Yahaye fomu buri wese mu bazajyayo uretse jye. Nari nkiri muto cyane. Nanjye namusabye ko yampa fomu, musobanurira ko nubwo nari nkiri muto nari naravuye mu gihugu cyanjye nkajya kubwiriza mu kindi gihugu, bikaba byarasaga n’aho nari mu murimo w’ubumisiyonari. Amaze kubona ukuntu namaramaje, yampaye fomu. Mbega ukuntu nasenze cyane nsaba kwemererwa! Igisubizo cyaje bidatinze, maze nemererwa kwiga Ishuri rya Galeedi.

Nashimishijwe cyane no kwiga mu Ishuri rya 33 rya Galeedi ndi kumwe n’abandi bapayiniya 81 bari baturutse mu bihugu 14. Amezi atanu twamaze twiga sinamenye uko yashize. Ishuri rijya kurangira, umuvandimwe Nathan H. Knorr yaduhaye disikuru ikora ku mutima yamaze amasaha ane. Yateye inkunga abazashobora gukomeza kuba ingaragu kubikora (1 Abakorinto 7:37, 38). Naho abandi muri twe bifuzaga kuzashaka, yaduteye inkunga yo gukora urutonde rw’ibintu byihariye twifuza ko uwo tuzashakana yazaba yujuje. Bityo, umuntu udusabye gushyingiranwa na we tukamugenzura twifashishije urwo rutonde rw’ibyo twifuzaga ko yazaba yujuje.

Urutonde rw’ibyo nifuzaga ko umugabo twazashyingiranwa yazaba yujuje rwari rukubiyemo ibintu bikurikira: kuba ari umumisiyonari nkanjye kandi akunda Yehova, kuba azi ukuri ko muri Bibiliya kundusha, kuba yemera kwigomwa ibyo kubyara abana mbere ya Harimagedoni kugira ngo dukomeze gukora umurimo w’igihe cyose, kuba avuga Icyongereza neza no kuba andusha imyaka. Uru rutonde rwaramfashije cyane kuko icyo gihe nari mu kigero cy’imyaka 20 kandi nitegura koherezwa gukorera mu gihugu cya kure.

Njya muri Brezili

Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 1959, twahawe impamyabumenyi maze badutangariza aho twari twoherejwe. Jye na Vehanouch Yazedjian, Sarah Greco, Ray na Inger Hatfield, Sonia Springate na Doreen Hines twoherejwe muri Brezili. Byaradushimishije cyane. Twumvaga ko tugiye mu gihugu kirimo amashyamba, inzoka, ibiti byo mu bwoko bw’imicucu n’Abahindi b’abasangwabutaka. Nyamara ngeze muri Brezili naratangaye cyane! Aho kugira ngo mbone ishyamba ritohagiye rinyuramo uruzi rwa Amazone, nabonye Rio de Janeiro, umujyi wateye imbere kandi uvamo izuba ryinshi, akaba ari wo icyo gihe wari umurwa mukuru w’igihugu.

Ingorane ya mbere twahuye na yo ni ukwiga Igiporutugali. Mu kwezi kwa mbere twahamaze twigaga amasaha 11 buri munsi. Nyuma yo kubwiriza i Rio de Janeiro no kuba ku biro by’ishami ry’Abahamya ba Yehova igihe gito, noherejwe kuba mu nzu y’abamisiyonari iri i Piracicaba muri leta ya São Paulo, nyuma nanone noherezwa kuba mu nzu y’abamisiyonari iri i Porto Alegre, muri leta ya Rio Grande do Sul.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1963, natumiriwe gukora ku biro by’ishami mu rwego rushinzwe ubuhinduzi. Floriano Ignez da Conceição wari waratwigishije Igiporutugali igihe twageraga bwa mbere muri Brezili, ni we wari uhagarariye urwo rwego rw’imirimo. Yari yaramenye ukuri mu mwaka wa 1944, igihe muri Brezili hari Abahamya 300 gusa kandi yari yarize ishuri rya 22 rya Galeedi. Nyuma y’amezi make, umunsi umwe umuvandimwe Conceição yarambwiye ngo mu kiruhuko cya saa sita nsigare, kubera ko hari icyo yashakaga kumbwira. Nkibyumva nagize ubwoba. Naribajije nti “ese mama haba hari ikosa nakoze?” Inzogera imenyesha isaha yo gufata amafunguro ya saa sita imaze kuvuga, naramubajije nti “mwanshakiraga iki?” Na we mu kunsubiza arambaza ati “ushobora kwemera ko dushyingiranwa?” Nahise ngwa mu kantu. Namusabye ko yampa igihe cyo kubitekerezaho maze mpita niruka njya aho dufatira amafunguro.

Floriano ntiyari umuvandimwe wa mbere undambagije. Ariko kugeza icyo gihe nari ntarabona umuvandimwe wujuje ibyo nifuzaga muri rwa rutonde kugira ngo dushyingiranwe. Nizera ko urutonde nakoze rwamfashije kudafata umwanzuro mubi. Ariko icyo gihe byari bitandukanye. Floriano we yari yujuje ibyo nifuzaga byose! Twaje gushyingirwa ku itariki ya 15 Gicurasi 1965.

Duhangana n’ingorane z’uburwayi

Jye na Floriano twagize ishyingiranwa rirangwa n’ibyishimo nubwo tutabuze guhura n’ingorane. Imwe muri izo ngorane yabaye uburwayi bwe bwamufashe mbere gato y’uko dushyingiranwa. Mu myaka yari yarashize, igihaha cye cy’ibumoso cyari cyarigeze gushiramo umwuka. Ingaruka z’ubwo burwayi zari zitangiye kumubabaza cyane. Byabaye ngombwa ko tuva kuri Beteli twoherezwa kuba abapayiniya ba bwite mu mujyi wa Teresópolis mu karere k’imisozi miremire ko muri leta ya Rio de Janeiro. Twiringiraga ko imiterere y’ikirere cyaho izatuma yoroherwa.

Nanone, mu Kuboza 1965 namenye ko mama yari arwaye kanseri kandi ko yari arembye. Twajyaga twandikirana buri gihe, ariko hari hashize imyaka irindwi tutabonana amaso ku yandi. Ni yo mpamvu yaturihiye itike yo kumusanga mu Bwongereza. Mama yarabazwe ariko abaganga bananirwa kumukiza ya kanseri. Nubwo yari arembye cyane kandi akaba atari akiva mu buriri, yakomeje kugira icyifuzo cyo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Yari afite imashini yandika yabaga mu cyumba cye, ibyo bigatuma ashobora kubwira umuntu akamwandikira ibyo yifuza. Nanone yajyaga abwiriza akanya gato ababaga bamusuye. Yapfuye ku itariki ya 27 Ugushyingo 1966. Muri uko kwezi yari yatanze raporo y’amasaha 10 yabwirije! Papa yakomeje umurimo w’ubupayiniya ari indahemuka kugeza igihe yapfiriye mu mwaka wa 1979.

Nyuma y’urupfu rwa mama, jye na Floriano twasubiye muri Brezili kandi kuva icyo gihe kugeza ubu dukorera umurimo muri leta ya Rio de Janeiro. Twabanje koherezwa mu murimo wo gusura amatorero yo mu murwa mukuru w’iyo leta, ariko ibyo byishimo byabaye iby’igihe gito kuko Floriano yongeye kuremba. Twagarutse gukorera ubupayiniya bwa bwite i Teresópolis.

Mu mwaka wa 1974, nyuma y’imyaka myinshi Floriano yamaze avurwa ababara, amaherezo cya gihaha cye cy’ibumoso abaganga bakivanyemo. Icyo gihe ntiyari agishoboye kuba umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa umupayiniya wa bwite, ariko yashoboraga kuyobora ibyigisho mu masaha abantu baba bemerewe gusura abarwayi kwa muganga. Umwe mu bigishwa yayoboreye mu Cyongereza ni uwitwa Bob, Umunyamerika wari mu kiruhuko cy’iza bukuru. Bob yemeye ukuri maze nyuma aza kubatizwa. Floriano yaje kugenda yoroherwa, nuko aba umupayiniya w’igihe cyose kuva icyo gihe.

Yehova yampaye umugisha mu murimo wo kubwiriza

Nakomeje kuba umupayiniya wa bwite mu gihe cy’imyaka myinshi kandi Yehova yampaye umugisha mu murimo wo kubwiriza. Turi i Teresópolis, nagize igikundiro cyo gufasha abantu barenga 60 kwegurira Yehova ubuzima bwabo. Muri bo harimo umugore umwe witwa Jupira nigishije no gusoma. Nyuma y’igihe naje kwigana n’abana be bakuru umunani. Ubu Jupira n’abantu barenga 20 bo mu muryango we no muri bene wabo bakorera Yehova bafite ishyaka. Umwe muri bo ni umusaza mu itorero, batatu ni abakozi b’imirimo, abandi babiri ni abapayiniya.

Nitoje kurangwa n’icyizere ku birebana n’ukuntu igihe icyo ari cyo cyose abantu baba bashobora kwakira ukuri. Igihe kimwe narimo nyoborera icyigisho umugore umwe ukiri muto witwa Alzemira, maze umugabo we witwa Antônio aza ankangisha ko nintava mu rugo rwe ako kanya ari bunshumurize imbwa ebyiri nini cyane. Ibyo bimaze kuba, hashize imyaka irindwi mbonana na Alzemira rimwe na rimwe gusa, kugeza igihe Antônio ampereye urushya rwo kongera kwigana n’umugore we. Ariko kandi, yambwiye ko adashaka ko we mubwira ibya Bibiliya. Icyakora umunsi umwe hari haramutse umuvumbi, nasabye Antônio kuza kwifatanya mu cyigisho. Naje kuvumbura ko burya ikibazo yari afite ari uko atari azi gusoma no kwandika. Kuva icyo gihe Antônio yatangiye kwigana na Floriano ndetse n’abandi bavandimwe, bamwigisha no gusoma. Ubu Alzemira na Antônio bombi barabatijwe. Antônio atera itorero inkunga ikomeye, kuko aherekeza abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato mu murimo wo kubwiriza.

Ibi tuvuze muri iyi nkuru ni bike ugereranyije n’ibintu byinshi byatubayeho mu myaka isaga 20 twamaze tubwiriza i Teresópolis. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1988, twoherejwe kubwiriza mu mujyi wa Niterói aho twamaze imyaka itanu mbere y’uko twimukira i Santo Aleixo. Nyuma twaje koherezwa mu itorero rya Japuíba riri muri leta Rio de Janeiro rwagati, maze tugira igikundiro cyo gutangiza itorero rya Ribeira.

Twagize imibereho yoroheje ariko irimo imigisha

Mu myaka yose ishize, jye na Floriano twagize igikundiro cyo gufasha abantu basaga 300, begurira Yehova ubuzima bwabo. Ubu bamwe muri bo bakora ku biro by’ishami abandi ni abapayiniya, abasaza n’abakozi b’imirimo. Mbega ukuntu nshimira Imana kuba yaraduhaye umwuka wera wayo tugashobora gufasha abantu bangana batyo!—Mariko 10:29, 30.

Ni koko, Floriano yagiye ahangana n’ibibazo bikomeye by’uburwayi. Nyamara no muri iyo mimerere, akomeza gushikama, afite ibyishimo kandi yiringiye Yehova. Akunda kuvuga ati “muri iyi si, ibyishimo ntibizanwa no kugira ubuzima butarimo ibibazo. Ahubwo bibonerwa mu bufasha Yehova aduha bwo guhangana na byo.”—Zaburi 34:20.

Mu mwaka wa 2003, abaganga basanze mfite kanseri mu jisho ry’ibumoso. Barambaze maze ijisho barikuramo bashyiramo irindi ry’irikorano rinsaba kurisukura incuro nyinshi ku munsi. Nubwo bimeze bityo ariko, Yehova yampaye imbaraga zo gukomeza kumukorera ndi umupayiniya wa bwite.

Ku byerekeye ubutunzi, nagize ubuzima bworoheje. Icyakora Yehova yampereye imigisha aho noherezwaga kubwiriza kandi yampaye imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo wa mushiki wacu w’umumisiyonari yambwiye ku birebana n’umurimo wo kubwiriza muri Afurika, twaje kwibonera ukuri kwabyo mu murimo wo kubwiriza twakoreye muri Brezili. Ni koko, Yehova yampaye imigisha myinshi mu murimo w’ubumisiyonari nari narifuje gukora.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ndi kumwe n’umuryango wanjye mu mwaka wa 1953

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Mbwiriza muri Irilande mu mwaka wa 1957

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Muri Brezili mu mwaka wa 1959, ndi kumwe na bagenzi banjye b’abamisiyonari. Kuva ibumoso ugana iburyo: jyewe, Inger Hatfield, Doreen Hines, na Sonia Springate

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ndi kumwe n’umugabo wanjye