Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese U Buyuda bwakomeje kuba amatongo?

Ese U Buyuda bwakomeje kuba amatongo?

Ese U Buyuda bwakomeje kuba amatongo?

BIBILIYA yahanuye ko Abanyababuloni bari guhindura igihugu cy’u Buyuda umusaka kandi kigakomeza kuba amatongo kugeza igihe Abayahudi bari kuvira mu bunyage (Yeremiya 25:8-11). Impamvu ikomeye ituma twemera ko ubwo buhanuzi bwasohoye, ni inkuru yahumetswe yanditswe hashize imyaka igera kuri 75 abantu ba mbere basubiye mu gihugu cyabo bavuye mu bunyage. Iyo nkuru ivuga ko abacitse ku icumu umwami w’i Babuloni ‘yabajyanye i Babuloni, bagahinduka imbata ze n’iz’abahungu be kugeza ku ngoma z’abami b’i Buperesi.’ Ku birebana n’igihugu cy’u Buyuda, iyo nkuru igira iti “iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato” (2 Ngoma 36:20, 21). Ese hari ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bwaba bushyigikira icyo gitekerezo?

Ephraim Stern, umwarimu wigisha iby’ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo yo muri Palesitina muri kaminuza yitwa Hebrew University, yanditse mu kinyamakuru kimwe agira ati “Abashuri n’Abanyababuloni bahinduye umusaka igice kinini cya Isirayeli ya kera, ariko ibyataburuwe mu matongo bihamya ko nyuma yo gutsinda kw’Abashuri habaye ibintu bitandukanye n’ibyabaye nyuma yo gutsinda kw’Abanyababuloni.” Yarasobanuye ati “nubwo hari ibintu bigaragaza ko Abashuri babaye muri Palesitina, nta kintu amateka agaragaza cyabaye nyuma y’uko Abanyababuloni basenya icyo gihugu. . . . Nta kimenyetso tubona gihamya ko haba harigeze kongera guturwa mbere y’ubutegetsi bw’Abaperesi . . . Nta kintu gihamya ko icyo gihe haba harongeye guturwa. Muri icyo gihe cyose, nta murwa n’umwe warimbuwe n’Abanyababuloni wongeye guturwa.”—Biblical Archaeology Review.

Umwarimu witwa Lawrence E. Stager wo muri Kaminuza y’i Harvard na we avuga ko ibyo ari ukuri. Yavuze ko umwami w’i Babuloni “yasenye u Bufilisitiya bwose, na nyuma yaho agasenya u Buyuda, akagira ubutayu akarere k’uburengerazuba bw’Uruzi rwa Yorodani.” Stager yongeyeho ati “ku ngoma ya Kuro Mukuru, Umuperesi wimye akurikiye Abanyababuloni, ni bwo ubushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bwongera kugira icyo bugaragaza . . . kuri Yerusalemu n’u Buyuda, aho Abayahudi benshi basubiye bavuye mu bunyage.”

Koko rero, ubuhanuzi bwa Yehova bwavugaga ko u Buyuda bwari kuzaba amatongo bwarasohoye. Ibyo Yehova Imana yahanuye byose birasohora (Yesaya 55:10, 11). Dushobora kwiringira Yehova byimazeyo kandi tukiringira amasezerano ari mu Ijambo rye, Bibiliya.—2 Timoteyo 3:16.