Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikibazo kikureba nawe

Ikibazo kikureba nawe

Ikibazo kikureba nawe

ESE waba ufite incuti magara cyangwa mwene wanyu ukunda cyane? Byagenda bite se hagize umuntu uvuga ko ubwikunde ari bwo butuma umukunda? Ese ntibyakubabaza, ndetse rwose bikakurakaza? Icyo rero ni cyo kirego Satani yareze abantu bose bafitanye imishyikirano myiza na Yehova Imana.

Ongera utekereze ukuntu ibintu byagenze igihe Satani yashukaga umugabo n’umugore ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bakica itegeko ry’Imana, bagafatanya na we kuyigomekaho. Ese ibyabaye byaba bigaragaza ko abantu bari gukomeza kumvira Yehova ari uko gusa babifitemo inyungu (Itangiriro 3:1-6)? Imyaka igera ku 2.500 nyuma y’uko Adamu yigomeka, Satani yongeye kuzamura icyo kirego, noneho akirega umugabo witwaga Yobu. Kubera ko ikirego Satani yazamuye kigaragaza neza ikibazo cyari gihari, reka dusuzume iyo nkuru yo muri Bibiliya twitonze.

“Sinzikuraho kuba inyangamugayo”

Yobu yari “umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi.” Icyakora, Satani yavuze ko gukiranuka kwa Yobu kwari gufite ibindi guhishe. Yabajije Yehova ati “ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa?” Hanyuma Satani yabeshyeye Imana na Yobu avuga ko Yobu yari indahemuka ku Mana kuko na yo yamurindaga ikamuha n’imigisha. Satani yakomeje agira ati “ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”—Yobu 1:8-11.

Mu gutanga igisubizo cy’ibyo birego, Yehova yemereye Satani kugerageza Yobu. Kugira ngo uwo mugabo w’indahemuka atere Imana umugongo, Satani yamuteje ibyago byikurikiranyije. Amatungo ya Yobu yose yaranyazwe cyangwa arapfa, abagaragu be baricwa n’abana be barapfa (Yobu 1:12-19). Ariko se hari icyo Satani yaba yaragezeho? Ashwi da! Nubwo Yobu atari azi ko Satani ari we umuteza izo ngorane zose, yaravuze ati “Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.”—Yobu 1:21.

Nyuma yaho, Satani yaje imbere ya Yehova, maze Yehova aramubwira ati “[Yobu] yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi” (Yobu 2:1-3). Ikibazo cy’ingenzi cyari ubudahemuka bwa Yobu, umuco usaba ko umuntu akomeza kuba uwizerwa ku Mana kandi agakomeza gukiranuka. Ku bw’ibyo rero, Yobu yatsinze ikigeragezo kirebana n’ubudahemuka. Icyakora, Satani ntiyarekeye aho.

Hanyuma, Satani yazamuye ikirego kireba abantu bose muri rusange. Yabwiye Yehova ati “umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe. Ariko noneho rambura ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, azakwihakana ari imbere yawe” (Yobu 2:4, 5). Kubera ko Satani yavuze muri rusange ngo “umuntu” aho gukoresha izina rya Yobu, yashidikanyije ku budahemuka bw’abantu bose. Mu by’ukuri yari avuze ati ‘nta cyo umuntu atakora ngo akize amagara ye. Mpa uburyo urebe ko abantu bose ntabakura ku Mana.’ Ese koko nta muntu ushobora gukomeza kubera Imana indahemuka mu mimerere yaba arimo yose n’igihe icyo ari cyo cyose?

Yehova yemereye Satani kubabaza Yobu amuteza indwara mbi cyane. Yobu yarababaye cyane ku buryo yageze n’ubwo asenga asaba kwipfira (Yobu 2:7; 14:13). Nyamara kandi, Yobu yaravuze ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo” (Yobu 27:5). Icyatumye Yobu avuga atyo ni uko yakundaga Imana, kandi nta cyari kumubuza gukomeza kuyikunda. Yobu yagaragaje ko ari indahemuka. Bibiliya iravuga iti “nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere” (Yobu 42:10-17). Ese hari abandi bantu bameze nka Yobu babayeho? Amateka yagaragaje iki?

Uko icyo kibazo cyashubijwe

Mu gice cya 11 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Abaheburayo, intumwa Pawulo yashyizemo urutonde rw’amazina y’abagabo n’abagore b’indahemuka babayeho mbere y’Ubukristo, hakubiyemo Nowa, Aburahamu, Sara na Mose. Hanyuma, iyo ntumwa yaravuze iti ‘igihe cyandenga mvuze iby’[abandi]’ (Abaheburayo 11:32). Abo bagaragu b’Imana b’indahemuka bari benshi cyane ku buryo Pawulo yabise ‘igicu kinini cy’abahamya,’ abagereranya n’igicu kinini cyane kiri mu kirere (Abaheburayo 12:1, gereranya na NW). Koko rero, mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abantu benshi cyane bakoresheje uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo, biyemeza kubera Yehova Imana indahemuka.—Yosuwa 24:15.

Igisubizo gikomeye kurusha ibindi byose ku birebana n’ibyo Satani yavuze, ko ngo ashobora gutuma abantu bose batera Yehova umugongo, cyatanzwe n’Umwana w’Imana ubwe, Yesu Kristo. Ndetse n’umubabaro ukabije yagize igihe yapfiraga ku giti cy’umubabaro ntiwigeze umubuza gukomeza kuba indahemuka ku Mana. Igihe Yesu yari agiye gupfa, yavuze mu ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.”—Luka 23:46.

Igihe cyahise cyagaragaje neza ko Satani atashoboye kubuza abantu bose gukorera Imana y’ukuri. Abantu benshi cyane bamenye Yehova kandi ‘bamukundisha umutima wabo wose, n’ubugingo bwabo bwose n’ubwenge bwabo bwose’ (Matayo 22:37). Kuba barakomeje kubera Yehova indahemuka byagaragaje ko, ku birebana n’ikibazo cy’ubudahemuka bw’abantu, Satani ari umubeshyi. Nawe ushobora kugaragaza ko Satani abeshya ukomeza kuba umugabo cyangwa umugore urangwa n’ubudahemuka.

Ni iki ugomba gukora?

Imana ishaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Ibyo se wabigeraho ute? Shaka igihe cyo kwiga Bibiliya maze ‘umenye Imana y’ukuri yonyine, n’uwo yatumye ari we Yesu Kristo.’—Yohana 17:3.

Igihe Satani yazamuraga ikibazo ku birebana n’impamvu ituma abantu bakorera Imana, yari ashidikanyije ku budahemuka bwabo. Kugira ngo ubumenyi butume ugira icyo ukora, bugomba kuba bwabanje kukugera ku mutima. Kandi kugira ngo ibyo bishoboke, ugomba gukora ibirenze gushaka ubumenyi muri Bibiliya. Itoze gutekereza ku byo wiga (Zaburi 143:5). Mu gihe usoma Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho zayo, ujye ufata igihe utekereze ku bibazo nk’ibi bikurikira: ‘ni iki ibi binyigishije kuri Yehova? Ni iyihe mico y’Imana ivugwa hano? Ni hehe nkeneye kumera gutya mu mibereho yanjye? Ni ibiki Imana yemera cyangwa se ni ibiki itemera? Ni izihe ngaruka ibi bifite ku cyo ntekereza ku Mana?’ Gutekereza utyo bizatuma urushaho gukunda Umuremyi no kumushimira.

Umuntu ntagaragaza ko ari indahemuka ku Mana mu by’idini gusa (1 Abami 9:4). Gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova Imana bisaba ko umuntu agira imico myiza mu mibereho ye yose. Icyakora, kuba indahemuka nta kintu na kimwe bizakuvutsa. Yehova ni “Imana igira ibyishimo,” kandi yifuza ko wishimira ubuzima (1 Timoteyo 1:11, NW). Reka noneho dusuzume ibikorwa bimwe na bimwe ugomba kwirinda kugira ngo ukomeze kuba indakemwa mu mico no mu myifatire, bityo ugire ubuzima bushimishije kurushaho kandi wemerwe n’Imana.

Irinde ubusambanyi

Yehova ubwe yashyize mu Ijambo rye Bibiliya ihame rigenga ishyingiranwa rigira riti ‘umuntu azasiga se na nyina, abane n’umugore we akaramata, bombi babe umubiri umwe’ (Itangiriro 2:21-24). Kubera ko abashakanye baba ari “umubiri umwe,” iyo nta wuca undi inyuma, baba bagaragaje ko bubaha gahunda y’Imana y’ishyingiranwa. Intumwa Pawulo yaravuze ati “kurongorana kubahwe [“uburiri bw’abashakanye bwubahwe,” NW] na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka” (Abaheburayo 13:4). Imvugo ngo “uburiri bw’abashakanye” yerekeza ku mibonano mpuzabitsina y’umugabo n’umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Iyo umwe muri bo agiranye imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubuhehesi kandi ibyo bishobora gutuma Imana imucira urubanza rukomeye.—Malaki 3:5.

Bite se ku birebana n’imibonano mpuzabitsina ku bantu batarashyingiranwa? Ibyo na byo binyuranyije n’amahame mbwirizamuco Yehova yashyizeho. Bibiliya igira iti ‘icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwirinda gusambana’ (1 Abatesalonike 4:3). Kuryamana kw’abantu bahuje igitsina, kuryamana kw’abantu bafitanye isano cyangwa kuryamana n’inyamaswa, na byo ni ibyaha mu maso y’Imana (Abalewi 18:6, 23; Abaroma 1:26, 27). Umuntu uwo ari we wese wifuza gushimisha Imana no kugira ibyishimo nyakuri mu buzima, agomba kwirinda ibikorwa by’ubwiyandarike.

Byifashe bite se ku birebana n’ibikorwa bibyutsa irari ry’ibitsina mbere y’uko abantu bashyingiranwa? Ibyo bikorwa ntibishimisha Yehova (Abagalatiya 5:19). Twagombye no kurinda ubwenge bwacu ibitekerezo by’ubwiyandarike. Yesu yaravuze ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28). Ayo magambo yerekeza no ku bantu bareba porunogarafiya mu bitabo, muri filimi cyangwa kuri interineti, abasoma ibitabo bivuga inkuru z’ubusambanyi n’abumva indirimbo zirimo amagambo abyutsa irari ry’ibitsina. Kwirinda ibyo bintu bishimisha Imana, kandi bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.

Bite se ku birebana n’agakungu k’abantu badahuje igitsina? Kugirana agakungu n’umuntu bisobanura “gukundana urukundo rw’agahararo cyangwa gukora ibikorwa bibyutsa irari ry’ibitsina.” Ku mugabo cyangwa umugore washatse, gukunda gutyo undi muntu utari uwo bashakanye binyuranyije n’amahame yo muri Bibiliya, kandi bigaragaza ko umuntu atubaha Yehova (Abefeso 5:28-33). Mbega ukuntu bidakwiriye ko abantu batarashaka bakorerana ibikorwa bigaragaza urukundo bagamije gusa kwinezeza! Byagenda bite se uramutse ukoze ibikorwa nk’ibyo, uwo ubikorera akabifatana uburemere? Tekereza ku ntimba bishobora gutera. Ikindi kintu umuntu akwiriye gutekerezaho yitonze, ni uko agakungu gashobora kuganisha abantu ku buhehesi cyangwa ku busambanyi. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, kugirana imishyikirano izira amakemwa n’umuntu mudahuje igitsina bituma urushaho kumva wiyubashye.—1 Timoteyo 5:1, 2.

Gushimisha Imana no mu bindi bice bigize imibereho yacu

Mu bihugu byinshi, inzoga ziboneka bitagoranye. Ese kuzinywa byaba ari bibi? Ibyanditswe ntibibuza abantu kunywa vino, byeri cyangwa izindi nzoga mu rugero (Zaburi 104:15; 1 Timoteyo 5:23). Icyakora, kunywa inzoga nyinshi n’ubusinzi, ni icyaha mu maso y’Imana (1 Abakorinto 5:11-13). Nta gushidikanya, ntiwifuza ko gusabikwa n’inzoga byangiza ubuzima bwawe, kandi ntiwifuza ko byagira ingaruka mbi ku muryango wawe.—Imigani 23:20, 21, 29-35.

“Yehova ni Imana y’ukuri” (Zaburi 31:5, NW). Bibiliya igira iti ‘Imana ntishobora kubeshya’ (Abaheburayo 6:18). Niba wifuza kwemerwa n’Imana, uzirinda kubeshya (Imigani 6:16-19; Abakolosayi 3:9, 10). Bibiliya igira Abakristo inama igira iti “umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we.”—Abefeso 4:25.

Hariho rero n’ingeso yo gukina urusimbi. Nubwo abantu benshi bakunda gukina urusimbi, ni igikorwa gifitanye isano n’umururumba, kubera ko ari uburyo bwo kubona amafaranga banyunyuza imitsi y’abandi. Yehova ntiyemera abantu ‘bifuza indamu mbi’ (1 Timoteyo 3:8). Niba wifuza gushimisha Yehova rero, uzirinda uburyo bwose bwo gukina urusimbi, hakubiyemo tombola n’ibindi. Nubigenza utyo, uzasanga usigaye ugira amafaranga ahagije yo kugura ibikenewe mu muryango.

Kwiba, ari byo gutwara iby’abandi, ni bumwe mu buryo bwo kugira umururumba. Bibiliya iravuga iti “ntukibe” (Kuva 20:15). Kugura ibintu byibwe kandi ubizi, no gufata iby’abandi utabiherewe uburenganzira ni amakosa. Bibiliya iravuga ngo “uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene” (Abefeso 4:28). Aho kugira ngo abakunda Yehova bibe igihe abakoresha babo, bacyura umubyizi wuzuye. ‘Bashaka kugira ingeso nziza muri byose’ (Abaheburayo 13:18). Ikindi kandi, iyo umuntu afite umutimanama utamucira urubanza bituma yumva atuje.

Imana ibona ite umunyarugomo. Bibiliya itanga inama igira iti “ntugacudike n’umunyamujinya, kandi ntukagendane n’umunyaburakari” (Imigani 22:24). Umujinya utagira rutangira akenshi utuma umuntu agira urugomo (Itangiriro 4:5-8). Naho ku birebana no kwihorera, Bibiliya iravuga iti “ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo ‘guhōra ni ukwanjye, ni jye uzitūra, ni ko Uwiteka avuga’” (Abaroma 12:17-19). Iyo dukurikije iyo nama, tugira amahoro mu buzima bwacu kandi ibyo bituma turushaho kugira ibyishimo.

Ushobora kubigeraho

Ese ushobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana nubwo waba uhatirwa gukora ibinyuranye n’ibyo? Wabishobora rwose. Umenye ko ku kibazo cy’ubudahemuka, Imana yifuza ko ugaragaza ko Satani ari umubeshyi, kuko Ijambo ryayo rigira riti “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.”—Imigani 27:11.

Ushobora gusenga Yehova umusaba imbaraga zo gukora ibyo abona ko ari byiza (Abafilipi 4:6, 7, 13). Ku bw’ibyo rero, shyiraho imihati kugira ngo wongere ubumenyi bwawe bwo mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Gutekereza ku byo wiga muri Bibiliya kandi ukabishimira Imana bizatuma urushaho kuyikunda kandi bitume urushaho gukora ibiyishimisha. Muri 1 Yohana 5:3 hagira hati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya.’ Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu bazishimira kugufasha kwiga Bibiliya. Turagutumirira gushaka Abahamya b’iwanyu cyangwa kwandikira abanditsi b’iyi gazeti.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Yobu yakomeje kuba indahemuka mu bigeragezo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kongera ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana bizatuma urushaho gukomera ku mwanzuro wawe wo gukora ibyiza