Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ishuri risohokamo abantu bafitiye isi yose akamaro

Ishuri risohokamo abantu bafitiye isi yose akamaro

Ishuri risohokamo abantu bafitiye isi yose akamaro

MU MATORERO asaga 98.000 y’Abahamya ba Yehova ari mu bihugu birenga 200, abantu bo mu nzego zose z’imibereho barigishwa n’Imana. Igitabo cy’ingenzi biga ni Bibiliya, kandi intego y’izo nyigisho ni ugufasha abantu kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka binyuze mu kumenya ibyo Imana ishaka, no kumenya uko babaho mu buryo buhuje na byo. Abemera izo nyigisho barungukirwa cyane. Mu buryo buhuje n’itegeko rya Yesu Kristo ryo guhindura abantu abigishwa, bageza ku bandi ibyo biga.—Matayo 28:19, 20.

Uretse kuba mu matorero y’Abahamya ba Yehova hari gahunda ihoraho yo kwiga, banashyizeho amashuri yihariye. Rimwe muri yo ni Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Ryatangiye mu Kwakira 1987, ribera ahitwa Pittsburgh, i Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iryo shuri rya mbere ryarimo abanyeshuri 24 bavuga ururimi rw’Icyongereza. Kuva icyo gihe kugeza ubu, iryo shuri rimaze kubera mu bihugu 43, rikaba ryarabaye mu ndimi 21. Ubu abasaza n’abakozi b’imirimo bakiri abaseribateri bo mu bihugu bisaga 90 bize muri iryo shuri. Iyo abiga muri iryo shuri barangije amasomo yabo amara ibyumweru umunani, bahabwa inshingano aho ubufasha bukenewe, haba mu mu bihugu byabo cyangwa ahandi. Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2005, abavandimwe basaga 22.000 bari bamaze kuryiga. Imihati bashyiraho bicishije bugufi kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami kandi bagirire abandi akamaro, ituma bahabwa imigisha myinshi.—Imigani 10:22; 1 Petero 5:5.

Uko bitegura kuryiga

Kugira ngo abenshi mu banyeshuri babone uko bajya kwiga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, bagomba kwaka uruhushya ku kazi kabo. Hari igihe bigorana. Muri Hawayi, hari abagabo babiri b’Abakristo batumiriwe kujya kwiga muri iryo shuri, nuko biba ngombwa ko basaba uruhushya ku kazi bakoraga ko kwigisha. Barusabye biringiye ko Yehova ari bubafashe, basobanura impamvu bifuzaga kuryiga n’ukuntu ryari kubungura. Bombi bararuhawe.

Incuro nyinshi ariko, Abahamya bagiye basaba uruhushya bakababwira ko nibagaruka nta kazi bazongera kubaha. Bahitagamo guhabwa imyitozo y’umuteguro wa Yehova, nubwo babaga bazi ko ibyo bizatuma batakaza akazi kabo. Nyuma yaho, bamwe muri bo bagiye babona amabaruwa y’abakoresha babo babasaba kugaruka ku kazi bakirangiza kwiga muri iryo shuri. Kwiyemeza kwiga muri iryo shuri, umuntu yabivuga muri aya magambo: saba uruhushya, usenge Yehova umusaba ubufasha, maze umureke akore ibisigaye.—Zaburi 37:5.

‘Bigishwa’ na Yehova

Mu byumweru umunani iryo shuri rimara, abanyeshuri bigishwa Bibiliya mu buryo bwimbitse. Biga ibirebana na gahunda abagize ubwoko bwa Yehova bakurikiza kugira ngo bakore ibyo Imana ishaka, kandi bakiga uko bakoresha Bibiliya neza kurushaho mu murimo wo kubwiriza, mu materaniro y’itorero no mu makoraniro.

Umunyeshuri warangije muri iryo shuri akaryishimira cyane, yandikiye utararyiga ati “ndakubwiza ukuri ko uzabona inyigisho utigeze ubona. Uzarushaho gusobanukirwa umurongo wa Bibiliya uvuga ngo ‘tuzigishwa n’Uwiteka.’ Inyigisho zose umuntu ahabwa zituma umutima we na kamere ye bihinduka kandi bigatungana kugira ngo bimere nk’ibya Kristo Yesu. Nuryiga, uzabona amasomo aruta ayandi yose mu buzima bwawe.”—Yesaya 54:13.

Baba Ababwiriza, abungeri n’abigisha

Ubu abanyeshuri barangije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo bakorera mu bihugu 117. Muri ibyo bihugu harimo n’ibirwa byo muri Atalantika, Karayibe, Pasifika hamwe n’ibihugu byinshi bifite ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova. Ibiro by’amashami bivuga ko imyitozo myiza abo banyeshuri bahabwa igaragara igihe babwiriza, igihe baragira umukumbi n’igihe bigisha. Ibafasha kumenya gukoresha neza Bibiliya mu murimo wo kubwiriza (2 Timoteyo 2:15). Mu gihe basubiza ibibazo babazwa n’abo basanze mu ngo, bakunda gukoresha igitabo Comment raisonner à partir des Écritures * kandi bagatoza abandi babwiriza b’Ubwami kubigenza batyo. Ishyaka abantu bize mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo bagira, rigira ingaruka nziza ku bagize amatorero kandi ibyo bakora birabakomeza.

Abasaza b’itorero bafite inshingano yo ‘kuragira umukumbi,’ bakita ku byo abandi bakeneye mu buryo bw’umwuka (1 Petero 5:2, 3). Hari umusaza wavuze ibyerekeye iyo gahunda agira ati “twishimira ko ibiro by’ishami bitwoherereza abavandimwe batojwe neza kugira ngo badufashe gusohoza inshingano itoroshye yo kuragira umukumbi w’Imana.” Ibiro by’ishami byo mu Burasirazuba bwa Aziya na byo byatanze raporo igira iti “abo bavandimwe barangiza muri iryo shuri bagira impuhwe cyane. Bakorana umwete kandi abagize itorero barabubaha. Abantu bazi neza ko bicisha bugufi, bakagira urugwiro n’umwete kandi barabibashimira cyane. Bitanga babikunze kandi bishimira kwimukira mu matorero akeneye abungeri” (Abafilipi 2:4). Abo bavandimwe bakomeza bagenzi babo bahuje ukwizera kandi bakwiriye kubishimirwa.—1 Abakorinto 16:18.

Uretse n’ibyo kandi, abarimu bo mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo batoza abanyeshuri kongera ubushobozi bwabo bwo kuvugira mu ruhame. Abenshi mu banyeshuri bo muri iryo shuri bashyira mu bikorwa ibitekerezo n’inama bahabwa ku buryo badatinda guhabwa inshingano mu ikoraniro ry’akarere n’iry’intara. Hari umugenzuzi w’akarere wavuze ko abarangiza muri iryo shuri “batanga disikuru nziza cyane kandi bakerekana uburyo bwo gushyira ibyigwa mu bikorwa binyuze mu gufasha abateze amatwi gutekereza.”—1 Timoteyo 4:13.

Mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, kwigisha mu materaniro y’itorero byarushijeho gukorwa neza kuva aho Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo ribereye muri ako gace, abarirangijemo bakoherezwa mu murimo wo kubwiriza. Abasaza barangiza muri iryo shuri bafasha mu birebana no kubwiriza, kuragira umukumbi no kwigisha, bityo bagakomeza amatorero mu buryo bw’umwuka .—Abefeso 4:8, 11, 12.

Itorero rigenzurwa neza kurushaho

Ahantu henshi hakenewe abasaza n’abakozi b’imirimo. Hari amatorero aba adafite abasaza iyo abize mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo bataza koherezwayo. Ku bw’ibyo, abantu benshi barangiza muri iryo shuri boherezwa aho ubufasha nk’ubwo bukenewe.

Hari ibiro by’amashami byinshi byavuze ko abo bagabo “baba bazi neza uko umuteguro ukora,” “bakita ku nshingano zabo,” “bagafasha abandi gusobanukirwa umuteguro wa Yehova no kuwubaha,” kandi bagatuma “abagize amatorero barimo bagira urugwiro n’amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.” Ibyo biterwa n’uko abarangiza muri iryo shuri bakurikiza ibyanditswe mu Ijambo ry’Imana, kandi ntibishingikirize ku buhanga bwabo cyangwa ngo birate ubwenge bwabo (Imigani 3:5-7). Abo bagabo babera amatorero boherezwamo impano zo mu buryo bw’umwuka.

Bakorera mu mafasi yitaruye

Bamwe mu barangije muri iryo shuri babaye abapayiniya ba bwite bakorera mu turere twa kure kugira ngo bafashe amatsinda kuba amatorero. Hari umusaza wo mu karere kitaruye ko muri Guatemala wavuze ukuntu abo bavandimwe babafashije agira ati “namaze imyaka 20 mpangayitse, nibaza ukuntu aka karere kanini kazabwirizwa. Akenshi nabishyiraga mu isengesho. Abo Bavandimwe barangije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo batojwe neza mu birebana no kuvuga hamwe n’imikorere y’umuteguro, kandi ubu nishimira kubona ko aka karere kabwirizwa neza.”

Abarangiza muri iryo shuri bize uburyo bwo kubwiriza bakagira icyo bageraho mu mafasi abasaba gukora urugendo rurerure mu misozi kugira ngo bagere mu midugudu iba itatanye. Bahita batangizayo amatsinda ndetse n’igihe abandi byaba byarabananiye. Urugero, hari umusaza wo muri Nigeri wasabye ko bamufasha bakamwoherereza abantu barangije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, kubera ko yumvaga ko bari buzabwirize neza mu karere yabagamo. Bishobora korohera abavandimwe batarashaka kuba abapayiniya ba bwite n’abagenzuzi b’uturere, cyane cyane mu duce twitaruye. Kimwe n’intumwa Pawulo, bagomba kwihanganira ‘akaga gaterwa n’inzuzi, abambuzi n’ubutayu,’ ibibazo byabo bwite, kimwe no guhangayikira amatorero bakoreramo.—2 Abakorinto 11:26-28.

Bafasha abakiri bato

Ibyanditswe bitera abakiri bato inkunga yo kwibuka Umuremyi wabo (Umubwiriza 12:1). Abantu barangwa n’ishyaka barangiza mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, ni urugero rwiza ku Bakristo bakiri bato. Nyuma y’aho abavandimwe babiri barangije muri iryo shuri bagereye mu itorero rimwe ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igihe abavandimwe bo muri iryo torero bamaraga mu murimo wo kubwiriza cyikubye kabiri. Byongeye kandi, umubare w’abapayiniya b’igihe cyose, ni ukuvuga ababwiriza b’Ubwami b’igihe cyose, wavuye ku bantu 2 ugera kuri 11. Urwo ni urugero rugaragaza ibyagiye biba mu matorero menshi.

Abarangije muri iryo shuri batera abakiri bato inkunga yo gutekereza kuziga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Ibyo byatumye bamwe mu bari bataraba abakozi b’imirimo bihatira kugera kuri iyo nshingano. Ibiro by’ishami byo mu Buholandi bivuga ko abarangiza mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo “ari ingero nziza ku bakiri bato bibaza uko bazakoresha ubuzima bwabo.”

Bakorera mu matorero akoresha indimi z’amahanga

Mu bihugu byinshi, ababwiriza bashyiraho imihati kugira ngo babwirize abantu mu ndimi zabo kavukire. Abarangije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, akenshi biga izindi ndimi maze bagakorera mu duce dufite abimukira benshi. Urugero nko mu Bubiligi, hakenewe ababwiriza b’Ubwami bo kubwiriza abavuga indimi z’Icyalubaniya, Igiperesi n’Ikirusiya.

Abagize amatorero n’amatsinda akoresha indimi z’amahanga bo mu Budage, mu Butaliyani, mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Megizike ndetse n’abari mu bindi bihugu, bamaze kubona akamaro gakomeye cyane k’abagenzuzi basura amatorero, abasaza n’abakozi b’imirimo bize mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Ishami ryo muri Koreya ryatanze raporo ivuga ko “abarangije muri iryo shuri basaga 200 ubu bagira uruhare rukomeye mu gufasha amatorero n’amatsinda akoresha indimi z’amahanga.”

Basohoza izindi nshingano bicishije bugufi

Uretse kuba abarangije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo bafasha amatsinda n’amatorero akoresha indimi z’amahanga, banahabwa inshingano zo kuba abasaza, abakozi b’imirimo n’abagenzuzi basura amatorero. Hari bamwe bajya gukorera mu bindi bihugu, wenda kubera ko ku ishami hari imirimo yihutirwa, bagakora mu Rwego Rushinzwe Umurimo. Abize iby’ubwubatsi bashobora kwifatanya muri gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami.

Kuba hirya no hino ku isi amatorero n’uturere byiyongera, bisaba ko n’abagenzuzi basura amatorero bahora biyongera. Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, hatoranywa abavandimwe barangije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo, bagahabwa imyitozo imara ibyumweru icumi mu murimo w’ubugenzuzi, nuko nyuma yaho bakaba abagenzuzi b’akarere basimbura cyangwa bahoraho. Muri iki gihe, abantu bagera ku 1.300 barangije muri iryo shuri ni abagenzuzi basura amatorero mu bihugu 97. Mu gihugu kimwe cya Afurika, 55 ku ijana by’abagenzuzi basura amatorero barangije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo. Mu kindi gihugu cya Afurika bangana na 70 ku ijana.

Mu Burasirazuba bwa Aziya, mu Burayi, Kanada, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Ositaraliya, hari abantu babarirwa mu magana barangije muri iryo shuri boherejwe mu bindi bihugu gukora imirimo itandukanye. Muri ubwo buryo, abarangiza muri iryo shuri bagirira akamaro isi yose.

Yehova, akoresheje Umwana we Yesu Kristo, yashyizeho ababwiriza, abungeri, abigisha n’abandi bateza imbere inyungu z’Ubwami muri iyi minsi y’imperuka. Ese ubu twakwiringira ko ubwoko bw’Imana buzakomeza kwiyongera? Yego rwose! Bityo rero, ubu birakenewe cyane ko abagabo babatijwe bihatira kugera ku zindi nshingano (Yesaya 60:22; 1 Timoteyo 3:1, 13). Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo riha abasaza n’abakozi b’imirimo uburyo bwo kugira ibikenewe kugira ngo bagure umurimo wabo, ibyo bikaba bibafitiye akamaro gakomeye bikakagirira n’abandi bantu bo hirya no hino ku isi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo riteza imbere inyungu z’Ubwami ku isi hose

[Amafoto yo ku ipaji ya 13]

Ese waba uteganya kwiga mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo maze ukazagirira abandi akamaro?