Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki ukwiriye gukora ibyiza?

Kuki ukwiriye gukora ibyiza?

Kuki ukwiriye gukora ibyiza?

HARI umugabo wari umuhanga cyane wavuze ati “mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko, kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.” Kuki byagoraga uwo mugabo gukora icyiza yabaga yifuza? Yaravuze ati “nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere. Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye, ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye.”—Abaroma 7:18, 19, 21-23.

Ayo magambo y’intumwa Pawulo amaze hafi imyaka 2.000 yanditswe, asobanura impamvu gukora ibyiza bigora abantu badatunganye. Gukurikiza amategeko akiranuka, cyane cyane mu gihe umuntu ari mu bigeragezo, bisaba ubutwari. Byaba byiza rero twibajije tuti “ni iyihe mpamvu ikomeye kuruta izindi yagombye gutuma dukora ibyiza?”

Reka turebe icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’uko bizagendekera abantu barangwa no gukiranuka. Muri Zaburi ya 37:37, 38 hagira hati “witegereze uboneye rwose, urebe utunganye, kuko umunyamahoro azagira urubyaro [“kuko azaba amahoro,” NW]. Abacumura bo bazarimburirwa hamwe,” ababi bazakurwaho rwose. Mu Migani 2:21, 22 hagira hati “abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma. Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”

Nubwo ayo masezerano hamwe n’andi dusanga muri Bibiliya aduha impamvu yo gukomeza gushimisha Imana, ntabwo ari yo mpamvu y’ibanze ituma tuyishimisha. Iyo mpamvu ifitanye isano n’ikibazo kireba buri kiremwa cyose gifite ubwenge. Ingingo ikurikira igaragaza icyo kibazo, ikerekana n’ukuntu kitureba.