Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mwikomereze mu rukundo rw’Imana

Mwikomereze mu rukundo rw’Imana

Mwikomereze mu rukundo rw’Imana

‘Bakundwa, mwikomereze mu rukundo rw’Imana rusohoza ku bugingo buhoraho.’—YUDA 20, 21.

1, 2. Ni gute waguma mu rukundo rw’Imana?

YEHOVA akunda abantu cyane ku buryo yatanze Umwana we w’ikinege kugira ngo abamwizera bose bazabone ubugingo buhoraho (Yohana 3:16). Mbega ukuntu ari byiza cyane kugaragarizwa urukundo nk’urwo! Niba uri umugaragu wa Yehova, nta gushidikanya ko wifuza gukundwa urukundo nk’urwo iteka ryose.

2 Umwigishwa Yuda yahishuye ukuntu ushobora kuguma mu rukundo rw’Imana. Yaranditse ati ‘mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musenge mu mwuka wera, mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho’ (Yuda 20, 21). Kwiga Ijambo ry’Imana no kubwiriza ubutumwa bwiza bituma wiyubaka ku “byo kwizera byera cyane,” ni ukuvuga inyigisho za gikristo. Kugira ngo ugume mu rukundo rw’Imana, ugomba gusenga ‘mu mwuka wera,’ cyangwa umwuka wera ukagira uruhare mu isengesho ryawe. Kugira ngo uzabone ingororano y’ubuzima bw’iteka, ugomba no kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.—1 Yohana 4:10.

3. Kuki hari bamwe batakiri Abahamya ba Yehova?

3 Hari abahoze bafite ukwizera, ariko ntibaguma mu rukundo rw’Imana. Kubera ko bahisemo inzira y’icyaha, ntibakiri Abahamya ba Yehova. Ni gute wakwirinda ko ibyo bikugeraho? Gutekereza ku bintu bikurikira bishobora kugufasha kwirinda gukora icyaha kandi bigatuma wikomereza mu rukundo rw’Imana.

Garagaza ko ukunda Imana

4. Ni gute kumvira Imana ari iby’ingenzi?

4 Garagaza ko ukunda Imana uyumvira (Matayo 22:37). Intumwa Yohana yaranditse ati ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya’ (1 Yohana 5:3). Kugira akamenyero ko kumvira Imana bishobora kuguha imbaraga zo kunanira ibishuko kandi bigatuma wishima. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati ‘hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, ahubwo amategeko y’Uwiteka akaba ari yo yishimira.’—Zaburi 1:1, 2.

5. Urukundo ukunda Yehova ruzatuma ukora iki?

5 Urukundo ukunda Yehova ruzatuma wirinda gukora icyaha gikomeye cyatuma ushyira umugayo ku izina rye. Aguri yarasenze ati ‘ntumpe ubukene cyangwa ubukire, ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye, kugira ngo ntahaga nkaguhakana nti “Uwiteka ni iki?” Cyangwa nkaba umukene nkiba, nkagayisha izina ry’Imana yanjye’ (Imigani 30:1, 8, 9). Iyemeze ‘kutazagayisha izina ry’Imana’ urishyiraho umugayo. Ahubwo, igihe cyose ujye wihatira gukora ibyo gukiranuka biyihesha ikuzo.—Zaburi 86:12.

6. Byagenda bite uramutse ukoze icyaha nkana?

6 Buri gihe ujye usenga So wo mu ijuru wuje urukundo, kugira ngo agufashe kunanira ibishuko byatuma ukora icyaha (Matayo 6:13; Abaroma 12:12). Komeza gukurikiza inama Imana itanga kugira ngo amasengesho yawe atagira inkomyi (1 Petero 3:7). Uramutse ukoze icyaha nkana, ingaruka zaba mbi cyane kuko Yehova akumira mu buryo bw’ikigereranyo abamwigomekaho, akamera nk’ushyize igicu hagati yabo na we, kugira ngo amasengesho yabo atamugeraho (Amaganya 3:42-44). Ku bw’ibyo, ujye wicisha bugufi kandi usenge kugira ngo udakora ikintu cyakubuza kwegera Imana mu isengesho.—2 Abakorinto 13:7.

Garagaza ko ukunda Umwana w’Imana

7, 8. Ni mu buhe buryo kumvira inama Yesu yatanze bifasha umuntu kwirinda gukora ibyaha?

7 Garagaza ko ukunda Yesu Kristo wumvira amategeko ye, kuko ibyo bizagufasha kwirinda inzira y’icyaha. Yesu yagize ati “nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe” (Yohana 15:10). Ni gute gushyira mu bikorwa amagambo ya Yesu byagufasha kuguma mu rukundo rw’Imana?

8 Kwitondera amagambo ya Yesu bishobora kugufasha gukomera ku mahame mbwirizamuco. Mu Mategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, harimo irigira riti “ntugasambane” (Kuva 20:14). Ariko Yesu yashyize ahagaragara ihame rikubiye muri iryo tegeko agira ati “umuntu wese ureba [“ukomeza kureba,” NW] umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:27, 28). Intumwa Petero yavuze ko mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere harimo abantu bari bafite ‘amaso yuzuye ubusambanyi’ kandi ‘bagashukashuka ab’imitima idakomeye’ (2 Petero 2:14). Aho kumera nka bo, ushobora kwirinda ubusambanyi niba ukunda Imana na Kristo ukabumvira, kandi ukaba wariyemeje gukomera ku bucuti mufitanye.

Reka umwuka wa Yehova ukuyobore

9. Ku birebana n’umwuka wera, byagenda bite umuntu akomeje gukora ibyaha?

9 Senga usaba umwuka wera w’Imana kandi wemere ukuyobore (Luka 11:13; Abagalatiya 5:19-25). Uramutse ukomeje gukora ibyaha, Imana yagukuraho umwuka wayo. Dawidi amaze gukorana icyaha na Batisheba, yinginze Imana ati ‘ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho umwuka wawe wera’ (Zaburi 51:13). Kubera ko Umwami Sawuli yabaye umunyabyaha utihana, umwuka w’Imana wamuvuyeho. Sawuli yacumuye igihe yatangaga igitambo cyoswa, akanga kurimbura intama n’inka, kandi akanga kwica umwami w’Abamaleki. Ibyo byatumye Yehova amukuraho umwuka we wera.—1 Samweli 13:1-14; 15:1-35; 16:14-23.

10. Kuki wagombye no kwirinda gutekereza gukora icyaha?

10 Ujye wirinda no gutekereza gukora icyaha. Intumwa Pawulo yaranditse ati “niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha” (Abaheburayo 10:26-31). Mbega ukuntu byaba bibi uramutse ukoze icyaha nkana!

Garagariza abandi urukundo nyakuri

11, 12. Ni mu buhe buryo gukunda abandi no kububaha bizatuma wirinda ubusambanyi?

11 Urukundo ukunda bagenzi bawe ruzakurinda kwishora mu busambanyi (Matayo 22:39). Urwo rukundo ruzatuma urinda umutima wawe kugira ngo utagushuka ukaba wareshya umuntu ufite uwo bashakanye, kuko kumureshya bishobora gutuma ugwa mu cyaha cy’ubusambanyi (Imigani 4:23; Yeremiya 4:14; 17:9, 10). Ba nk’umukiranutsi Yobu, wari wariyemeje kutifuza umugore utari uwe.—Yobu 31:1.

12 Kubaha ishyingiranwa kuko ari iryera bishobora kukurinda gukora icyaha gikomeye. Imana yagambiriye ko ishyingiranwa ryiyubashye n’imibonano mpuzabitsina biba uburyo bwo gutuma abantu bororoka (Itangiriro 1:26-28). Wibuke ko imyanya ndangabitsina ituma habaho ubuzima; kandi ubuzima ni ubwera. Abasambanyi n’abahehesi ntibumvira Imana, batesha agaciro imibonano mpuzabitsina, bakirengagiza ko ishyingiranwa ari iryera, kandi bagacumura ku mibiri yabo (1 Abakorinto 6:18). Ariko iyo umuntu akunda Imana na bagenzi be kandi akayumvira, bimurinda kwishora mu bikorwa byatuma acibwa mu itorero rya gikristo.

13. Ni gute uwiyandarika ‘yaya ibintu’ by’agaciro?

13 Tugomba kwirinda ibitekerezo byatuma dukora icyaha kugira ngo tutababaza abo dukunda. Mu Migani 29:3 hagira hati “ubana n’abamaraya yiyaya ibintu bye” by’agaciro. Umuhehesi utihana ntakomeza kugirana n’Imana ubucuti kandi ashobora gusenya umuryango. Umugore we aba afite impamvu zo gutana na we (Matayo 19:9). Uwakoze icyaha yaba umugabo cyangwa umugore, iyo abashakanye batanye bishobora kubabaza cyane utakosheje, abana ndetse n’abandi. Mbese ntiwemera ko kumenya ko ubwiyandarike bugira ingaruka mbi byagombye gutuma twirinda kubwishoramo?

14. Ni irihe somo dushobora kuvana mu Migani 6:30-35 ku birebana no gukora ibyaha?

14 Kuba nta ndishyi ishobora gutangwa ku buhehesi byagombye gutuma umuntu yirinda icyo gikorwa kibi cy’ubwikunde. Mu Migani 6:30-35 hagaragaza ko nubwo abantu batagaya umujura wibishijwe n’inzara, umuhehesi we bamugaya kubera ko aba yabitewe n’impamvu mbi. ‘Aba arimbura ubugingo [cyangwa ubuzima] bwe.’ Bibaye ari nko mu gihe cy’Amategeko ya Mose, uwo muntu yagombye kwicwa (Abalewi 20:10). Umuhehesi ababaza abandi kugira ngo ahaze irari rye, kandi umuhehesi utihana ntaguma mu rukundo rw’Imana, ahubwo acibwa mu itorero rya gikristo rirangwa n’isuku.

Komeza kugira umutimanama ukeye

15. Umutimanama ufite ‘inkovu nk’iz’ubushye’ uba umeze ute?

15 Kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana, ntitugomba kwemera ko umutimanama wacu uhinduka ikinya ngo utwemerere gukora icyaha. Birumvikana ko tutagomba kwemera amahame yononekaye isi igenderaho, kandi dukwiriye kwitonda nko mu gihe duhitamo incuti, ibyo dusoma n’imyidagaduro. Pawulo yatanze umuburo ugira uti “mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye” (1 Timoteyo 4:1, 2). Umutimanama ufite ‘inkovu nk’iz’ubushye’ uba umeze nk’umubiri wahiye ukazaho inkovu, wa wundi ukoraho nyirayo ntiyumve. Umutimanama nk’uwo ntushobora kutuburira ngo dukomeze kwirinda abahakanyi n’imimerere yatuma tureka ukwizera.

16. Kuki ari iby’ingenzi cyane kugira umutimanama ukeye?

16 Tuzarokoka bitewe n’uko dufite umutimanama utaducira urubanza (1 Petero 3:21). Kwizera amaraso ya Yesu yamenetse, byatumye umutimanama wacu wezwaho imirimo ipfuye, ‘kugira ngo tubone uko dukorera Imana ihoraho’ (Abaheburayo 9:13, 14). Turamutse dukoze icyaha nkana, umutimanama wacu wakwangirika, kandi ntitwakomeza kuba abantu bera bakwiriye gukorera Imana (Tito 1:15). Ariko kandi, Yehova ashobora kudufasha gukomeza kugira umutimanama ukeye.

Ubundi buryo bwo kwirinda imyitwarire mibi

17. Ni akahe kamaro ko kureka Yehova ‘akakuyobora muri byose’

17 Jya ureka ‘Uwiteka akuyobore muri byose,’ nk’uko yayoboye Kalebu wo muri Isirayeli ya kera (Gutegeka 1:34-36). Kora ibyo Imana igusaba, kandi ntuzigere urira ku “meza y’abadayimoni” (1 Abakorinto 10:21). Irinde ubuhakanyi. Ishimire kurya ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka biboneka ku meza ya Yehova gusa, bityo inyigisho z’ikinyoma cyangwa imyuka mibi ntibizakuyobya (Abefeso 6:12; Yuda 3, 4). Jya wita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka, urugero nko kwiga Bibiliya, kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Nta gushidikanya ko uzagira ibyishimo nureka Yehova akakuyobora muri byose, kandi ukagira byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.—1 Abakorinto 15:58.

18. Ni mu buhe buryo gutinya Yehova bizagira ingaruka ku myitwarire yawe?

18 Iyemeze ‘gukorera Imana nk’uko ishaka, uyubaha, unayitinya’ (Abaheburayo 12:28). Gutinya Yehova bizatuma wirinda inzira mbi yose. Bizagufasha kugenda mu buryo buhuje n’inama Petero yagiriye bagenzi be basizwe agira ati “ubwo uwo mwambaza mumwita So, ari [we] ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya.”—1 Petero 1:17.

19. Kuki wagombye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo wiga mu Ijambo ry’Imana?

19 Jya ushyira mu bikorwa ubutanamuka ibyo wiga mu Ijambo ry’Imana. Ibyo bizagufasha kwirinda gukora icyaha gikomeye kubera ko uzaba umwe mu bantu bafite ‘ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe binyuriye mu kubukoresha, babasha gutandukanya icyiza n’ikibi’ (Abaheburayo 5:14, NW). Aho kugira ngo ube umuntu utita ku magambo uvuga n’imyifatire yawe, jya uba maso kugira ngo ugende nk’umunyabwenge ‘ucunguza uburyo umwete’ muri iyi minsi mibi. Komeza ‘kumenya icyo’ Yehova ashaka kandi ukomeze kugikora.—Abefeso 5:15-17; 2 Petero 3:17.

20. Kuki twagombye kwirinda kwifuza?

20 Irinde kwifuza, ari ko kururumbira iby’abandi. Rimwe mu Mategeko Cumi ryaragiraga riti “ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe” (Kuva 20:17). Iryo tegeko ryarindaga inzu y’umuntu, umugore we, abagaragu be, amatungo ye n’ibindi. Ariko icy’ingenzi kurushaho ni amagambo ya Yesu avuga ko kwifuza bihumanya umuntu.—Mariko 7:20-23.

21, 22. Ni izihe ngamba Umukristo ashobora gufata kugira ngo yirinde gukora icyaha?

21 Fata ingamba kugira ngo kwifuza bidatuma ukora icyaha. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu” (Yakobo 1:14, 15). Urugero, niba umuntu yarigeze kugira ikibazo cyo gusinda, ashobora kwiyemeza kutagira inzoga iwe. Kugira ngo Umukristo yirinde ibyatuma akungika n’uwo badahuje igitsina, ashobora guhindura aho akorera cyangwa agahindura akazi.—Imigani 6:23-28.

22 Ndetse ntugatere intambwe n’imwe iganisha ku cyaha. Gukungika n’uwo mudahuje igitsina hamwe no gutekereza ku bintu bifitanye isano n’ubwiyandarike bishobora gutuma usambana cyangwa ugaheheta. Kubeshya wikinira bishobora gutuma ubeshya ubigambiriye kandi ukazahinduka umubeshyi. Kwiba utuntu duto duto bishobora kwangiza umutimanama w’umuntu akagera ubwo yiba n’ibintu byinshi. Ndetse no kwihanganira ibitekerezo by’abahakanyi bisa n’aho nta cyo bivuze, amaherezo bishobora gutuma umuntu atwarwa n’ubuhakanyi bukomeye.—Imigani 11:9; Ibyahishuwe 21:8.

Bite se mu gihe waba wakoze icyaha?

23, 24. Ni mu buhe buryo duhumurizwa n’amagambo ari mu 2 Ngoma 6:29, 30 no mu Migani 28:13?

23 Abantu bose ntibatunganye (Umubwiriza 7:20). Ariko rero, mu gihe wakoze icyaha gikomeye, ushobora guhumurizwa n’isengesho Umwami Salomo yasenze mu gihe cyo gutaha urusengero rwa Yehova. Salomo yasenze Imana ati “maze umuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze, cyangwa abantu bawe b’Abisirayeli bose uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n’umubabaro we ku bwe, akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu, ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose, wowe uzi umutima we (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu).”—2 Ngoma 6:29, 30.

24 Koko rero, Imana izi imitima kandi irababarira. Mu Migani 28:13 hagira hati “uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa.” Imana ibabarira umuntu wihannye, akicuza kandi akareka icyaha. Ariko se niba waracitse intege mu buryo bw’umwuka, ni iki kindi wakora ngo ugume mu rukundo rw’Imana?

Ni gute wasubiza?

• Ni gute twakwikomereza mu rukundo rw’Imana?

• Ni mu buhe buryo urukundo dukunda Imana na Kristo rutuma twirinda gukora ibyaha?

• Kuki gukunda bagenzi bacu by’ukuri biturinda ubusambanyi?

• Bumwe mu buryo bwo kwirinda imyitwarire mibi ni ubuhe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Yuda atwereka uko twakwikomereza mu rukundo rw’Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Gutana kw’abashakanye bishobora gutuma uwahemukiwe hamwe n’abana bababara cyane

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ese wiyemeje ‘kuyoborwa na [Yehova] muri byose’ nka Kalebu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Jya usenga buri gihe usaba ubufasha kugira ngo unanire ibishuko