Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Antikristo yaragaragaye

Antikristo yaragaragaye

Antikristo yaragaragaye

URAMUTSE umenye ko hari icyorezo cy’indwara cyamaze abantu mu karere k’iwanyu, ni izihe ngamba wafata kugira ngo ucyirinde? Birumvikana ko wafata urukingo rutuma ubushobozi umubiri wawe ufite bwo kurwanya indwara bwiyongera kandi ukirinda kwegera abantu bashobora kukwanduza. No mu buryo bw’umwuka ni uko tugomba kubigenza. Ibyanditswe bitubwira ko antikristo ‘yamaze kugera mu isi’ (1 Yohana 4:3). Niba dushaka kwirinda “kwandura icyorezo,” tugomba kumenya “abashobora kutwanduza” abo ari bo kandi tukabirinda. Igishimishije ni uko Bibiliya isobanura neza iyo ngingo.

“Antikristo” bisobanura “urwanya (cyangwa uwigira) Kristo.” Bityo rero, mu buryo bwagutse iryo jambo ryerekeza ku bantu bose barwanya Kristo, abiyita Kristo babeshya cyangwa abiyita intumwa ze. Yesu ubwe yaravuze ati “uwo tutabana ni umwanzi wanjye [cyangwa ni antikristo], kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza.”​—Luka 11:23.

Ni koko, Yohana yanditse ibirebana na antikristo hashize imyaka irenga 60 Yesu apfuye akazuka hanyuma akajya mu ijuru. Kubera iyo mpamvu, kugira ngo dusobanukirwe ibyo antikristo akora tugomba kumenya ibyo akorera abigishwa b’indahemuka ba Yesu bari ku isi.​—Matayo 25:40, 45.

Antikristo arwanya Abigishwa ba Kristo

Yesu yaburiye abigishwa be ko ab’isi bose bari kuzabanga. Yaravuze ati “bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye. N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi.”​—Matayo 24:9, 11.

Kubera ko abigishwa ba Yesu batotezwa ‘babahora izina [rya Yesu],’ biragaragara neza ko ababatoteza ari ba antikristo cyangwa abarwanya Kristo. “Abahanuzi b’ibinyoma,” bamwe muri bo bakaba barahoze ari Abakristo, na bo ni ba antikristo (2 Yohana 7). Yohana yaranditse ati “abo ba antikristo benshi bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe.”​—1 Yohana 2:18, 19.

Amagambo Yesu na Yohana bavuze, agaragaza neza ko antikristo atari umuntu umwe, ahubwo ko agizwe na ba antikristo benshi batandukanye. Ikindi kandi, kubera ko ari abahanuzi b’ibinyoma, intego yabo y’ibanze ni ukuyobya abantu bifashishije idini. Bumwe mu buryo bakoresha ni ubuhe?

Bakwirakwiza ibinyoma bishingiye ku idini

Intumwa Pawulo yaburiye Timoteyo wari umubwiriza mugenzi we ngo yirinde inyigisho z’abahakanyi, urugero nka Humenayo na Fileto, bakwirakwizaga ‘ijambo riryana nk’igisebe cy’umufunzo.’ Pawulo yongeyeho ati “kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe” (2 Timoteyo 2:16-18). Uko bigaragara, Humenayo na Fileto bigishaga ko umuzuko wari uwo mu buryo bw’ikigereranyo gusa, ko Abakristo bari baramaze kuzurwa mu buryo bw’umwuka. Ni byo koko, dukurikije uko Imana ibibona iyo umuntu abaye umwigishwa nyakuri wa Yesu aba abaye nk’uzutse, ibyo Pawulo na we akaba yarabivuze yeruye (Abefeso 2:1-5). Ariko kandi, Humenayo na Fileto mu nyigisho yabo birengagije isezerano Yesu yatanze ry’uko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka hazabaho umuzuko nyamuzuko w’abapfuye.​—Yohana 5:28, 29.

Ibitekerezo by’uko umuzuko ari uwo mu buryo bw’ikigereranyo gusa, byaje gushimangirwa nyuma yaho n’itsinda ry’Abagunositiki. Kubera ko Abagunositiki bizeraga ko umuntu ashobora kugira ubumenyi (gnoʹsis mu Kigiriki) mu buryo bw’amayobera, inyigisho zabo zari zikomatanyije iz’Abakristo b’abahakanyi, filozofiya ya Kigiriki n’amayobera yo mu Burasirazuba. Urugero, bizeraga ko ibintu byose umuntu ashobora kubona cyangwa gukoraho ari bibi. Ku bw’ibyo, bumvaga ko Yesu ataje afite umubiri ahubwo ko yasaga n’aho afite umubiri w’umuntu. Nk’uko twabibonye, ibyo ni byo intumwa Yohana yaburiye Abakristo ko bagomba kwirinda.​—1 Yohana 4:2, 3; 2 Yohana 7.

Ikindi gitekerezo cy’ikinyoma cyahimbwe mu binyejana byakurikiyeho, ni inyigisho yiswe Ubutatu Butagatifu, yemeza ko Yesu ari Imana Ishoborabyose akaba n’Umwana w’Imana. Mu gitabo Dr. Alvan Lamson yanditse, avuga ko iyo nyigisho y’Ubutatu “idakomoka mu Byanditswe bya Kiyahudi cyangwa mu Byanditswe bya Gikristo, ahubwo ko yadukanywe kandi ikinjizwa mu nyigisho z’Ubukristo n’abantu bazanye ibitekerezo Kiliziya igenderaho, ariko na bo bakaba baragenderaga ku bitekerezo bya Platon” (The Church of the First Three Centuries). Abo bantu bari abayobozi b’idini b’abahakanyi bari baratwawe n’inyigisho za gipagani z’umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwaga Platon.

Kuba ubwo Butatu bwarinjijwe mu nyigisho z’Ubukristo, ni ikintu gihambaye antikristo yagezeho kubera ko iyo nyigisho yatumye Imana ihinduka iyobera kandi isano ifitanye n’Umwana wayo rihinduka urujijo (Yohana 14:28; 15:10; Abakolosayi 1:15). Ngaho nawe tekereza! Niba Imana ari iyobera, ni gute umuntu ashobora “kwegera Imana” nk’uko Ibyanditswe bibiduteramo inkunga?​—Yakobo 4:8.

Abahinduzi ba Bibiliya benshi barushijeho guheza abantu mu rujijo igihe bavanaga izina ry’Imana ari ryo Yehova mu buhinduzi bwa Bibiliya bwabo, kandi mu mwandiko w’umwimerere rigaragaramo incuro zirenga 7.000. Biragaragara neza ko kugerageza guhindura Imana Ishoborabyose iyobera bakagera n’aho bayihindura iyobera ritagira izina, ari ugusuzugura bikabije Umuremyi wacu n’Ijambo rye ryahumetswe (Ibyahishuwe 22:18, 19). Ikindi kandi, gusimbuza izina ry’Imana andi mazina y’icyubahiro urugero nk’Umwami n’Imana, ni ugukora ibinyuranye n’ibyo Yesu yavuze mu isengesho ntangarugero, aho yavuze ati “izina ryawe ryubahwe” cyangwa ryezwe.​—Matayo 6:9.

Ba antikristo ntibemera Ubwami bw’Imana

Ba antikristo bakajije umurego by’umwihariko mu gihe cy’ ‘iminsi y’imperuka,’ ari na cyo gihe turimo (2 Timoteyo 3:⁠1). Intego y’ibanze abo bashukanyi bo muri iki gihe bafite ni ukuyobya abantu ntibamenye ko Yesu ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi bwo mu ijuru bugiye kuzategeka isi yose vuba aha.​—Daniyeli 7:⁠13, 14; Ibyahishuwe 11:15.

Urugero, abayobozi b’amadini bamwe na bamwe bigisha ko Ubwami bw’Imana ari imimerere yo mu mitima y’abantu. Icyo gitekerezo ntigishingiye ku Byanditswe (Daniyeli 2:44). Abandi bavuga ko Kristo ategeka akoresheje abategetsi b’abantu n’imiryango mpuzamahanga. Nyamara Yesu yaravuze ati ‘ubwami bwanjye si ubw’iyi si’ (Yohana 18:36). Kandi koko, “umutware w’ab’iyi si” akaba n’ “imana y’iki gihe” ni Satani, si Kristo (Yohana 14:30; 2 Abakorinto 4:4). Ibyo bigaragaza neza impamvu vuba aha Yesu agiye kuvanaho ubutegetsi bw’abantu bwose, akaba ari we uba Umutware w’isi wenyine (Zaburi 2:2, 6-9; Ibyahishuwe 19:11-21). Abantu basenga basaba ko ibyo byabaho mu gihe basubiramo Isengesho ry’Umwami, bagira bati “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi.”​—Matayo 6:10.

Kubera ko abayobozi b’amadini benshi bashyigikira ubutegetsi bwa politiki bw’isi, barwanya abatangaza ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana kandi bakabatoteza. Igishishikaje ni uko igitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe kivuga ibya maraya wo mu buryo bw’ikigereranyo ari we “Babuloni Ikomeye,” kigaragaza ko “yasinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahowe Yesu” (Ibyahishuwe 17:4-6). Nanone kandi, maraya uwo asambana mu buryo bw’umwuka n’ “abami” bo mu isi cyangwa abayobozi b’abanyapolitiki binyuze mu kubashyigikira, maze na bo bakamushyigikira. Uwo mugore w’ikigereranyo nta wundi utari amadini y’ibinyoma yo mu isi. Uwo mugore agize igice kinini cya antikristo.​—Ibyahishuwe 18:2, 3; Yakobo 4:4.

Antikristo yigisha ibihuje n’irari ry’abantu

Uretse kutemera ukuri ko muri Bibiliya, nanone abantu benshi biyita Abakristo baretse kuyoborwa n’amahame yo muri Bibiliya arebana n’imyifatire, bahitamo kugendera ku mahame mbwirizamuco yogeye mu bantu benshi. Ijambo ry’Imana ryahanuye ko ibyo byari kuzabaho rigira riti ‘igihe kizaza [ubwo abantu bavuga ko bakorera Imana] batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo’ (2 Timoteyo 4:3). Abo banyamadini biyita abigisha ariko bakigisha ibinyoma nanone bitwa “intumwa z’ibinyoma, abakozi bariganya bigira nk’intumwa za Kristo.” Bibiliya ikomeza igira iti “iherezo ryabo rizahwana n’imirimo yabo.”​—2 Abakorinto 11:13-15.

Mu mirimo yabo hakubiyemo “ingeso z’isoni nke,” ari byo kutita ku mahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru (2 Petero 2:1-3, 12-14). Ese ntitwibonera ukwiyongera kw’abayobozi b’amadini n’abayoboke babo bakora ibikorwa bitari ibya gikristo cyangwa se wenda bakabyihanganira, urugero nko kuryamana kw’abahuje ibitsina ndetse no guca inyuma uwo mwashakanye? Ihangane ufate akanya gato urebe ibyo bitekerezo byemerwa n’abantu benshi, ubigereranye n’imyifatire Bibiliya ivuga mu Balewi 18:22; Abaroma 1:⁠26, 27; 1 Abakorinto 6:9, 10; Abaheburayo 13:4; no muri Yuda 7.

“Mugerageze imyuka”

Dukurikije ibyo tumaze kubona, twagombye kumvira amagambo y’intumwa Yohana yo kudapfa kwemera ko inyigisho z’idini turimo ari zo z’ukuri. Yatanze umuburo ugira uti “ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.”​—1 Yohana 4:1.

Zirikana uru rugero rwiza rwa bamwe mu bantu “beza” bo mu kinyejana cya mbere bari batuye mu mujyi w’i Beroya. Abo bantu “bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo [Pawulo na Sila] bababwiye ari iby’ukuri koko” (Ibyakozwe 17:10, 11). Kandi koko, nubwo abantu b’i Beroya bashishikariraga kumenya, bakoraga uko bashoboye bakagenzura niba ibyo babaga bumvise kandi bemeye byarabaga biturutse mu Byanditswe koko.

Muri iki gihe na bwo, Abakristo b’ukuri ntibakurikiza ibitekerezo bigenda bihindagurika abantu benshi bemera, ahubwo bakomeza kugundira ukuri ko muri Bibiliya. Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose.’​—Abafilipi 1:⁠9.

Niba utarabikora, ishyirireho intego yo kugira “ubwenge no kumenya kose” binyuriye mu kwiga icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Abagera ikirenge mu cy’abantu b’i Beroya ntibayobywa n’ “amagambo y’amahimbano” ya ba antikristo (2 Petero 2:3). Ahubwo ukuri ko mu Byanditswe byera bagezwaho na Kristo nyawe hamwe n’abigishwa nyakuri be, kurababatura.​—Yohana 8:32, 36.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 4]

ICYO BIBILIYA IVUGA KU BIREBANA NA ANTIKRISTO

“Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka [uko bigaragara hari ku iherezo ry’igihe cy’intumwa] kandi nk’uko mwumvise yuko Antikristo azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi.”​—1 Yohana 2:18.

“Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we, ni we Antikristo.”​—1 Yohana 2:22.

“Ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.”​—1 Yohana 4:3.

“Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo.”​—2 Yohana 7.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 5]

UMUSHUKANYI UGARAGARIRA MU BURYO BWINSHI

Ijambo “antikristo” ryerekeza ku bantu bose bahakana ibyo Bibiliya ivuga ku birebana na Yesu Kristo, abantu bose barwanya Ubwami bwe ndetse n’abantu bose bagirira nabi abigishwa be. Nanone muri ba antikristo harimo abantu, imiryango ndetse n’ibihugu byibwira ko bihagarariye Kristo ariko byibeshya cyangwa bikiha inshingano ya Mesiya mu gihe byizeza abantu kuzasohoza ibintu runaka bidashoboye, urugero nko kuzana amahoro nyakuri n’umutekano, kandi ubifitiye ubushobozi ari Yesu wenyine.

[Aho ifoto yavuye]

Augustine: ©SuperStock/age fotostock

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kimwe n’abantu b’i Beroya, twagombye ‘gushaka mu Byanditswe iminsi yose’