Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese umucamanza ashobora kwigishwa?

Ese umucamanza ashobora kwigishwa?

Ese umucamanza ashobora kwigishwa?

UMUHAMYA wa Yehova wo muri Korowasiya witwa Sladjana yari yitabye urukiko kubera ibibazo bifitanye isano n’umurage. Yageze ku rukiko adakererewe. Icyakora, umukozi w’urukiko yatinze kuhagera. Sladjana yari ashishikajwe cyane no kubwiriza. Bityo, igihe abantu bose bari bagitegereje, yishyizemo akanyabugabo avugisha umucamanza.

Sladjana yabajije uwo mucamanza ati “Nyakubahwa, mwari muzi ko vuba aha hatazongera kubaho abacamanza ndetse n’inkiko ku isi?” Birumvikana ko yerekezaga ku bacamanza dusanzwe tuzi muri iki gihe.

Umucamanza yarumiwe aramureba gusa, ntiyagira icyo avuga. Ubwo umukozi w’urukiko yahise aza urubanza ruhita rutangira. Urubanza rurangiye, Sladjana yarahagurutse, maze igihe yarimo ashyira umukono ku nyandiko, wa mucamanza arunama aramwongorera ati “ibyo wambwiye ni ukuri koko, vuba aha ntihazongera kubaho abacamanza n’inkiko ku isi?”

Sladjana ati “ni byo Nyakubahwa. Nzi neza ko ari ukuri rwose.”

Umucamanza ati “hari igihamya ubifitiye?”

Sladjana ati “igihamya gishobora kuboneka muri Bibiliya.”

Umucamanza yavuze ko yifuzaga gusoma icyo gihamya, ariko ko nta Bibiliya yari afite. Sladjana yamusezeranyije ko azayimugezaho. Abahamya baje gusura uwo mucamanza, bamuha Bibiliya kandi bamushishikariza kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya buri cyumweru. Uwo mucamanza yarabyemeye, bidatinze aba Umuhamya wa Yehova.

Amagambo y’ubuhanuzi ari muri Zaburi 2:10, agira ati “noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga.” Mbega ukuntu bisusurutsa umutima iyo abantu nk’abo bemeye ubuyobozi bwa Yehova bicishije bugufi!

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Sladjana ari kumwe na wa mucamanza