Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese amagambo Yesu yabwiye nyina mu bukwe bw’i Kana agaragaza ko yamusuzuguye?​—Yohana 2:4, NW.

Yesu amaze kubatizwa, nyuma y’igihe gito we n’abigishwa be batumiwe mu bukwe i Kana. Nyina na we yari ahari. Vino imaze gushira, Mariya yabwiye Yesu ati “nta vino bafite.” Yesu yashubije nyina ati “mubyeyi, tubigendanyemo dute? [“mugore, mpuriye he nawe?”, NW] Igihe cyanjye ntikiragera.”​—Yohana 2:1-4.

Muri iki gihe, umuntu avuganye na nyina akamubwira ngo “mugore” akanamubwira ngo “mpuriye he nawe?,” byafatwa nk’aho amusuzuguye ndetse ko amututse. Icyakora, uwabona ko ayo magambo Yesu yakoresheje agaragaza agasuzuguro, yaba yirengagije umuco ndetse n’uburyo ururimi rwakoreshwaga icyo gihe. Kumenya uburyo ayo magambo yakoreshwaga mu bihe bya Bibiliya bishobora kudufasha.

Ku birebana n’ijambo “mugore,” hari inkoranyamagambo yavuze ko “iyo iryo jambo ryakoreshwaga bashaka kugira icyo babwira umugore, ritagaragazaga ko bamucyashye cyangwa ko bamubwiye nabi, ahubwo ryagaragazaga ko bamukunda cyangwa bamwubashye.” (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Hari ibindi bitabo bishyigikira icyo gitekerezo. Urugero, hari Bibiliya yavuze ibirebana n’uko iryo jambo rikoreshwa igira iti “si ugucyaha umuntu, cyangwa kutagira ikinyabupfura, ndetse si no kugaragaza ko utamukunda, . . . ni bwo buryo Yesu yari asanzwe akoresha avugana n’abagore, kandi bugaragaza ikinyabupfura.” (The Anchor Bible). Hari indi nkoranyamagambo yasobanuye ko iyo iryo jambo “rikoreshejwe nta bindi bintu riba ryumvikanisha bigaragaza agasuzuguro.” (The New International Dictionary of New Testament Theology). Mu nkoranyamagambo Gerhard Kittel yanditse, na we yavuze ko gukoresha iryo jambo “bitagaragaza agasuzuguro cyangwa gutesha umuntu agaciro.” (Theological Dictionary of the New Testament). Bityo rero, ntitugomba gufata umwanzuro w’uko igihe Yesu yabwiraga nyina ngo “mugore”, bigaragaza ko yamusuzuguye cyangwa ko yamubwiye nabi.​—Matayo 15:28; Luka 13:12; Yohana 4:21; 19:26; 20:13, 15.

Bite se ku birebana n’amagambo agira ati “mpuriye he nawe?” Uko bigaragara, iyo ni imvugo Abayahudi bakoreshaga iboneka incuro nyinshi muri Bibiliya. Urugero, muri 2 Samweli 16:10, havuga ko Dawidi yabujije Abishayi kwica Shimeyi amubwira ati “mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘tuka Dawidi.’ ” Mu 1 Abami 17:18, na ho havuga ko wa mupfakazi w’i Sarefati amaze kubona umwana we yapfuye, yabwiye Eliya ati “mpfa iki nawe, wa muntu w’Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!”

Dukurikije izo ngero zo muri Bibiliya, dushobora kubona ko ayo magambo agira ati “mpuriye he nawe?” akunda gukoreshwa, atagaragaza agasuzuguro cyangwa ubwirasi. Ahubwo umuntu ayakoresha ashaka kugaragaza ko adashaka kugira uruhare mu bintu runaka bamusabye gukora, cyangwa ko afite igitekerezo gitandukanye n’icy’abandi, cyangwa ko batabona ibintu kimwe. None se amagambo Yesu yabwiye Mariya twayavugaho iki?

Igihe Mariya yabwiraga Yesu ati “nta vino bafite,” uko bigaragara ntiyashakaga kumenyesha Yesu ko vino yashize gusa, ahubwo yifuzaga ko Yesu yagira icyo abikoraho. Yesu yakoresheje iyo mvugo ikunda gukoreshwa kugira ngo agaragaze mu buryo buziguye ko atashakaga gukora ibyo Mariya yari amusabye gukora, kandi kuba yarongeho ati “igihe cyanjye ntikiragera,” bidufasha kubona impamvu yabimuteye.

Yesu amaze kubatizwa no gusigwa mu mwaka wa 29, kuva icyo gihe yamenye neza ko kubera ko ari we Mesiya wasezeranyijwe, yagombaga gukora ibyo Yehova ashaka akomeza kuba indahemuka kugeza apfuye, akazuka hanyuma agahabwa ikuzo. Yesu yaravuze ati “nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi” (Matayo 20:28). Igihe Yesu yari hafi gupfa, yabisobanuye neza agira ati “igihe kirasohoye” (Yohana 12:1, 23; 13:1). Ni yo mpamvu mu isengesho yasenze mu ijoro ribanziriza urupfu rwe, yavuze ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akubahishe” (Yohana 17:1). Nyuma yaho igihe igitero cyazaga kumufata ari i Getsemani, yakanguye intumwa ze maze arazibwira ati “igihe kirasohoye, dore Umwana w’umuntu agambaniwe mu maboko y’abanyabyaha.”—Mariko 14:41.

Icyakora, mu bukwe bw’i Kana ni bwo Yesu yari akimara gutangira umurimo we, akimara kuba Mesiya kandi “igihe” cye cyari kitarasohora. Intego ye y’ibanze kwari ugukora ibyo Se ashaka, akabikorera igihe se ashakiye n’uko abishaka, kandi nta muntu n’umwe washoboraga gukoma imbere uwo mugambi yari yiyemeje. Yesu abwira nyina ariya magambo, yayamubwiye akomeje ariko atamusuzuguye. Mariya na we ntiyigeze yumva ko umwana we amukojeje isoni, cyangwa ko amututse. Mu by’ukuri, kubera ko Mariya yasobanukiwe ibyo Yesu yashakaga kuvuga, yabwiye umusangwa mukuru ati “icyo ababwira cyose mugikore.” Aho kugira ngo yirengagize nyina, yahise akora igitangaza cyo guhindura amazi divayi iryoshye, kikaba ari cyo gitangaza cya mbere yakoze amaze kuba Mesiya. Bityo, yagaragaje ko ashyize mu gaciro akora ibyo Se ashaka kandi atirengagije gukora ibyo nyina yifuzaga.—Yohana 2:5-11.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Yesu yashubije nyina mu bugwaneza ariko akomeje