Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo gukunda bagenzi bacu bisobanura

Icyo gukunda bagenzi bacu bisobanura

Icyo gukunda bagenzi bacu bisobanura

“Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—MATAYO 22:39.

1. Ni gute tugaragaza ko dukunda Imana?

NI IKI Yehova asaba abamusenga? Yesu yatanze igisubizo mu magambo make ariko afite byinshi asobanura. Yavuze ko itegeko riruta andi yose ari ugukunda Yehova n’umutima wacu wose, ubugingo bwacu bwose, ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose (Matayo 22:37; Mariko 12:30). Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, gukunda Imana bikubiyemo kuyumvira no gukomeza amategeko yayo kubera ko na yo yadukunze. Ku bantu bakunda Imana, gukora ibyo ishaka ntibibabera umutwaro; barabyishimira.​—Zaburi 40:9; 1 Yohana 5:2, 3.

2, 3. Kuki twagombye kwita ku itegeko ryo gukunda mugenzi wacu kandi se bituma twibaza ibihe bibazo?

2 Yesu yavuze ko itegeko rya kabiri riruta ayandi rifitanye isano n’irya mbere. Iryo tegeko rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Iryo ni ryo tegeko tugiye kwibandaho kandi hari impamvu ifatika ituma tubikora. Ibihe turimo birangwa n’urukundo rurangwa n’ubwikunde cyangwa urukundo rw’urumamo. Mu bimenyetso intumwa Pawulo yanditse ahumekewe byari kuzaranga “iminsi y’imperuka,” yavuzemo ko aho kugira ngo abantu bakunde abandi, bari kuzaba bikunda, bakunda amafaranga n’ibinezeza. Abenshi bari kuzaba “badakunda n’ababo” (2 Timoteyo 3:1-4). Yesu Kristo yari yarahanuye agira ati “benshi . . . bazagambanirana bangane. . . . Urukundo rwa benshi ruzakonja.”—Matayo 24:10, 12.

3 Zirikana ariko ko Yesu atigeze avuga ko urukundo rwa buri wese rwari kuzakonja. Yehova adusaba kumukunda kandi arabikwiriye. Abantu bagaragaza urwo rukundo bahozeho kandi bazahoraho. Abakunda Yehova by’ukuri bazagerageza kubona abandi nk’uko ababona. None se uwo mugenzi wacu tugomba gukunda ni nde? Ni gute twagaragariza mugenzi wacu urukundo? Ibyanditswe bishobora kudufasha gusubiza ibi bibazo by’ingenzi.

Mugenzi wanjye ni nde?

4. Dukurikije ibivugwa mu Balewi igice cya 19, Abayahudi bagombaga gukunda nde?

4 Igihe Yesu yabwiraga Umufarisayo ko itegeko rya kabiri riruta ayandi ari ugukunda mugenzi we nk’uko yikunda, Yesu yerekezaga ku itegeko nk’iryo ryari ryarahawe Isirayeli, ryanditse mu Balewi 19:18. Muri icyo gice, Abayahudi bari barabwiwe uko bagombaga gufata abandi bantu batari Abisirayeli, bakabafata nka bagenzi babo. Umurongo wa 34 ugira uti “umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa.” Bityo, n’abantu batari Abayahudi, by’umwihariko abanyamahanga bari barahindukiriye idini rya kiyahudi, bagombaga kugaragarizwa urukundo.

5. Abayahudi bumvaga bate ibirebana no gukunda bagenzi babo?

5 Icyakora abayobozi b’Abayahudi bo mu gihe cya Yesu bo si uko babibonaga. Hari abatekerezaga ko amagambo “incuti” cyangwa “mugenzi wanjye” yerekezaga ku Bayahudi gusa. Bumvaga ko abantu batari Abayahudi bo bagombaga kwangwa. Abo bigisha bumvaga ko abantu basenga Imana bagomba kwanga abapagani. Hari igitabo cyagize kiti “muri iyo mimerere, nta kuntu urwango rutari kwiyongera. Hari ibintu byinshi byashoboraga kurwenyegeza.”

6. Ni ibihe bintu bibiri Yesu yatsindagirije igihe yavugaga ibyo gukunda bagenzi bacu?

6 Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yavuzemo iby’icyo kibazo yerekana uwagombaga kugaragarizwa urukundo uwo ari we. Yaravuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Ariko jyeweho ndababwira nti ‘mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura” (Matayo 5:43-45). Aha Yesu yatsindagirije ibintu bibiri. Icya mbere, Yehova agirira neza ababi n’abeza kandi akabagirira ubuntu. Icya kabiri, twagombye gukurikiza urugero rwe.

7. Ni irihe somo tuvana ku mugani w’Umusamariya warangwaga n’urukundo?

7 Ikindi gihe, Umuyahudi wari umuhanga mu by’Amategeko yabajije Yesu ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” Yesu yamushubije amucira umugani w’Umusamariya wasanze Umuyahudi wari wakubiswe n’abambuzi, bakanamucuza utwe twose. Nubwo muri rusange Abayahudi basuzuguraga Abasamariya, uwo Musamariya yapfutse ibikomere by’uwo Muyahudi kandi amujyana mu icumbi ry’abashyitsi kugira ngo arwarireyo. Ubwo isomo ririmo ni irihe? Urukundo dukunda bagenzi bacu rugomba kugera no ku bantu tudahuje ubwoko, ubwenegihugu cyangwa idini.​—Luka 10:25, 29, 30, 33-37.

Icyo gukunda bagenzi bacu bisobanura

8. Mu Balewi igice cya 19 havuga iki ku birebana n’ukuntu Abisirayeli bagombaga kugaragaza urukundo?

8 Urukundo dukunda bagenzi bacu kimwe n’urwo dukunda Imana, ntirurangwa n’ibyiyumvo gusa; rugaragarira no mu bikorwa. Ni byiza ko dusuzuma imirongo yo mu Balewi igice cya 19, ikikije ahari itegeko ubwoko bw’Imana bwari bwarahawe ryo gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda. Aho dusomamo ko Abisirayeli bagombaga kwemerera abakene n’abasuhuke b’abanyamahanga bagafatanya na bo gusarura. Nta muntu wari wemerewe kwiba, kuriganya cyangwa kubeshya. Mu birebana n’imanza, Abisirayeli ntibagombaga guca urwa kibera. Nubwo bagombaga gucyaha mu gihe byabaga bibaye ngombwa, bari barabwiwe mu buryo bweruye ngo “ntukangire mwene wanyu mu mutima wawe.” Aya mategeko hamwe n’andi menshi yakubirwaga mu magambo make agira ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—Abalewi 19:9-11, 15, 17, 18.

9. Kuki Yehova yategetse Abisirayeli kwitandukanya n’andi mahanga?

9 Nubwo Abisirayeli bagombaga kugaragariza abandi urukundo, bagombaga no kwitandukanya n’abantu basengaga imana z’ibinyoma. Yehova yari yarababwiye akaga n’ingaruka zari kubageraho bitewe no kwifatanya n’abantu babi. Urugero, ku birebana n’amahanga Abisirayeli bagombaga kwirukana mu gihugu, Yehova yarabategetse ati “ntuzashyingirane na bo ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umusabire umuhungu wawe. Kuko bahindura umuhungu wawe ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw’Uwiteka.”​—Gutegeka 7:3, 4.

10. Ni iki tugomba kwirinda?

10 Mu buryo nk’ubwo, Abakristo birinda kugirana imishyikirano n’abantu bashobora gutuma ukwizera kwabo gucogora (1 Abakorinto 15:33). Duterwa inkunga yo kutifatanya n’‘abatizera tudahwanye,’ ni ukuvuga abantu batari mu bagize itorero rya gikristo (2 Abakorinto 6:14). Byongeye kandi, Abakristo bagirwa inama yo gushyingiranwa n’“uri mu Mwami wacu” gusa (1 Abakorinto 7:39). Ariko nanone, ntitwagombye na rimwe gusuzugura abantu tudahuje ukwizera. Kristo yapfiriye abanyabyaha kandi abantu benshi bahoze bakora ibintu bibi bahinduye inzira zabo, biyunga n’Imana.​—Abaroma 5:8; 1 Abakorinto 6:9-11.

11. Ni ubuhe buryo buruta ubundi bwo kugaragariza urukundo abantu badakorera Yehova, kandi se kuki ari bwo bwiza?

11 Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kugaragariza urukundo abantu badakorera Imana, ni ukwigana Yehova. Nubwo Yehova yanga ibibi, agaragariza ineza yuje urukundo abantu bose abaha uburyo bwo guhindukira bakareka inzira mbi maze bakazahabwa ubuzima bw’iteka (Ezekiyeli 18:23). Yehova ‘ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Ashaka ko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Iyo ni yo mpamvu Yesu yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza, kwigisha no ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19, 20). Iyo twifatanya muri uwo murimo, tuba tugaragaje ko dukunda Imana na bagenzi bacu, ndetse n’abanzi bacu barimo!

Dukunde abavandimwe bacu b’Abakristo

12. Ni iki intumwa Yohana yanditse ku birebana no gukunda umuvandimwe wacu?

12 Intumwa Pawulo yaranditse ati “tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Twe Abakristo, dufite inshingano yo kugaragariza urukundo abo duhuje ukwizera, ni ukuvuga abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero. Urwo rukundo ni urw’ingenzi mu rugero rungana iki? Intumwa Yohana yatsindagirije icyo kintu cy’ingenzi igihe yandikaga ati “umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi. . . . Umuntu navuga ati ‘nkunda Imana’ akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye” (1 Yohana 3:15; 4:20). Aya magambo arakomeye. Yesu Kristo yakoresheje amagambo “umwicanyi” ndetse n’“umunyabinyoma” avuga Satani Umwanzi (Yohana 8:44). Ntituzigere na rimwe twemera kwitwa dutyo!

13. Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko dukunda bagenzi bacu duhuje ukwizera?

13 Abakristo b’ukuri ‘bigishwa n’Imana gukundana’ (1 Abatesalonike 4:9). Ntitugomba gukundana “mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri” (1 Yohana 3:18). Urukundo rwacu ntirwagombye “kugira uburyarya” (Abaroma 12:9). Urukundo rudushishikariza kugira neza, kwita ku bandi, kubabarira no kwihangana. Ntirudushishikariza kugira ishyari, kwirata, kwibona no kwikunda (1 Abakorinto 13:4, 5; Abefeso 4:32). Urukundo rutuma ‘dukorerana’ (Abagalatiya 5:13). Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga gukundana nk’uko na we yabakunze (Yohana 13:34). Bityo rero, Umukristo yagombye kuba yiteguye no kwitangira bagenzi be bahuje ukwizera, biramutse bibaye ngombwa.

14. Ni gute dushobora kugaragaza urukundo mu muryango?

14 By’umwihariko, urukundo rwagombye kugaragara mu miryango y’Abakristo, cyane cyane hagati y’umugabo n’umugore. Abashyingiranywe baba bafitanye imishyikirano ya bugufi cyane ku buryo Pawulo yavuze ati “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo.” Yongeyeho ati “ukunda umugore we aba yikunda” (Abefeso 5:28). Pawulo yongeye gusubiramo ayo magambo mu Befeso 5:33. Umugabo ukunda umugore we ntazigana Abisirayeli bo mu gihe cya Malaki bariganyaga abagore babo (Malaki 2:14). Azamukundwakaza. Azamukunda nk’uko Kristo yakunze itorero. Urukundo umugore akunda umugabo we ni rwo ruzatuma amwubaha.​—Abefeso 5:25, 29-33.

15. Kuba abantu bamwe bariboneye uko abavandimwe bagaragarizanya urukundo byatumye bavuga iki, kandi se bakoze iki?

15 Biragaragara neza ko urukundo nk’urwo ari rwo ruranga Abakristo b’ukuri. Yesu yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urukundo dukundana rutuma abantu bashaka kumenya Imana dukunda kandi duhagarariye. Urugero, hari inkuru imwe yo muri Mozambike ivuga ibyabaye ku muryango umwe ugizwe n’Abahamya. Bagira bati “ntitwari twarigeze na rimwe tubona ibintu nk’ibyo. Hari nyuma ya saa sita ubwo hatangiraga kuza inkubi y’umuyaga ukaze cyane igakurikirwa n’imvura nyinshi n’amahindu. Iyo nkubi y’umuyaga ikaze yashenye inzu yacu yari yubakishije imbingo kandi igurukana igisenge cyayo cy’amabati. Igihe abavandimwe bacu bo mu matorero yo hafi bazaga kudufasha kongera kubaka iyo nzu, abaturanyi bacu baratangaye cyane baravuga bati ‘idini ryanyu ni ryiza pe! Idini ryacu ntiryigeze na rimwe ridufasha nk’uko babafashije.’ Twarambuye Bibiliya maze tubereka muri Yohana 13:34, 35. Abenshi mu baturanyi bacu ubu biga Bibiliya.”

Dukunde buri muntu ku giti cye

16. Gukunda abantu muri rusange no gukunda umuntu ku giti cye bitandukaniye he?

16 Gukunda bagenzi bacu muri rusange cyangwa bose hamwe, ntibigoye. Ariko gukunda umuntu ku giti cye byo bishobora gusa n’ibigorana. Urugero, urukundo bamwe bakunda bagenzi babo rushobora kugarukira gusa ku gutanga imfashanyo mu miryango y’abagiraneza. Koko rero, kuvuga ko dukunda mugenzi wacu biroroshye cyane kuruta gukunda umukozi dukorana usa n’utatwitaho, umuturanyi ufite imico mibi cyangwa incuti yadutengushye.

17, 18. Ni gute Yesu yagaragaje ko yakundaga abantu ku giti cyabo kandi se ni iki cyamuteraga kubikora?

17 Ku birebana no gukunda bagenzi bacu, tuvana urugero kuri Yesu, we wagaragaje imico ya Yehova mu buryo butunganye. Nubwo yaje ku isi gukuriraho icyaha abantu bose, yagiye agaragariza urukundo abantu ku giti cyabo: umugore wari umaze igihe kirekire arwaye, umubembe ndetse n’umwana (Matayo 9:20-22; Mariko 1:40-42; 7:26, 29, 30; Yohana 1:29). Mu buryo nk’ubwo, tugaragaza ko dukunda bagenzi bacu binyuze mu buryo twitwara ku bantu duhura na bo buri munsi.

18 Ariko nanone, ntitwagombye kwibagirwa na rimwe ko gukunda bagenzi bacu bifitanye isano no gukunda Imana. Nubwo Yesu yafashije abakene, agakiza abarwayi kandi akagaburira abashonje, icyamuteye gukora ibyo byose ndetse no kwigisha imbaga y’abantu, kwari ukugira ngo afashe abantu kwiyunga n’Imana (2 Abakorinto 5:19). Ibyo Yesu yakoraga byose yabikoreraga guhesha Imana icyubahiro. Ntiyigeze na rimwe yibagirwa ko yari ahagarariye Imana yakundaga kandi ko yagombaga kugaragaza imico yayo (1 Abakorinto 10:31). Mu kwigana urugero rwa Yesu, natwe dushobora kugaragariza bagenzi bacu urukundo ruzira uburyarya ariko na ko dukomeza kwirinda kutaba ab’iyi si y’abantu babi.

Ni gute twakunda bagenzi bacu nk’uko twikunda?

19, 20. Gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda bisobanura iki?

19 Yesu yaravuze ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Ni ibisanzwe ko twiyitaho kandi tukiyubaha mu buryo bukwiriye. Biramutse atari uko bimeze, iri tegeko nta cyo ryaba rivuze. Gusa, uko kwikunda mu buryo bukwiriye ntitugomba kubyitiranya n’ubwikunde intumwa Pawulo yavuze muri 2 Timoteyo 3:2. Ahubwo, ni ukumva ko ufite agaciro mu rugero runaka. Intiti imwe mu bya Bibiliya yabisobanuye ivuga ko ari “ukwikunda mu buryo bushyize mu gaciro ariko bitari ukumva ko uruta abandi cyangwa kumva ko nta cyo uri cyo.”

20 Gukunda abandi nk’uko twikunda bisobanura ko tubona abandi nk’uko dushaka ko batubona kandi tukabafata nk’uko twifuza ko badufata. Yesu yaravuze ati “ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe” (Matayo 7:12). Zirikana ko Yesu atavuze ko tugomba gutekereza ibyo abandi badukoreye byose mu gihe cyashize kugira ngo natwe tubone uko tubibishyura. Ahubwo, tugomba gutekereza ukuntu twifuza ko abandi badufata noneho akaba ari ko natwe tubafata. Zirikana nanone ko Yesu atavuze ko ayo magambo areba incuti n’abavandimwe bacu gusa. Yakoresheje ijambo “abandi,” wenda ashaka kugaragaza ko twagombye kubikorera abantu bose, mbese umuntu wese duhuye na we.

21. Iyo dukunze abandi tuba tugaragaje iki?

21 Gukunda mugenzi wacu bizaturinda gukora ibibi. Intumwa Pawulo yaranditse ati “kuko ibi ngo ‘ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukifuze’ n’ayandi mategeko yose, bihurira muri iri jambo ngo ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi” (Abaroma 13:9, 10). Urukundo ruzatuma dushakisha uko twagirira abandi neza. Iyo dukunze bagenzi bacu, tuba tugaragaje ko natwe dukunda uwaremye umuntu mu ishusho Ye, ari we Yehova Imana.​—Itangiriro 1:26.

Ni gute wasubiza?

• Ni nde twagombye gukunda kandi se kuki?

• Ni gute dushobora kugaragariza urukundo abantu badakorera Yehova?

• Ni gute Bibiliya igaragaza urukundo twagombye gukunda abavandimwe bacu?

• Gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda bisobanura iki?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

“Harya mugenzi wanjye ni nde?”

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Urukundo rwa Yesu rugera no kuri buri muntu ku giti cye