Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yesaya, igice cya I

YEHOVA Imana yarabajije ati “ndatuma nde, ni nde watugendera?” Yesaya mwene Amosi yitabiriye ubwo butumire agira ati “ni jye. Ba ari jye utuma” (Yesaya 1:1; 6:8). Amaze kuvuga atyo, yahawe inshingano yo guhanura. Ibyo Yesaya yakoze bijyanye n’umurimo wo guhanura byashyizwe mu gitabo cyitiriwe izina rye.

Igitabo cya Yesaya cyanditswe n’uwo muhanuzi ubwe. Ibivugwamo byabaye mu gihe cy’imyaka 46, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 778 Mbere ya Yesu, kugeza nyuma gato y’umwaka wa 732 Mbere ya Yesu. Nubwo muri icyo gitabo havugwamo imanza zaciriwe u Buyuda, Isirayeli n’andi mahanga yari ayikikije, ubutumwa bw’ingenzi buvugwamo si imanza. Ahubwo ni ubutumwa buvuga iby’ “agakiza” ka Yehova Imana (Yesaya 25:9). Izina rya Yesaya ubwaryo risobanurwa ngo “Agakiza ka Yehova.” Muri iyi ngingo tugiye gusuzuma ibintu by’ingenzi bikubiye muri Yesaya 1:1–35:10.

‘ABAROKOTSE BAZAGARUKA’

(Yesaya 1:1–12:6)

Bibiliya ntigaragaza niba ubutumwa bw’ubuhanuzi bukubiye mu bice bitanu bibimburira igitabo cya Yesaya bwaratanzwe mbere cyangwa nyuma y’uko Yesaya ahabwa inshingano yo guhanura (Yesaya 6:6-9). Gusa, ikigaragara ni uko abantu b’i Buyuda n’i Yerusalemu bari barwaye mu buryo bw’umwuka “uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe” (Yesaya 1:6). Gusenga ibigirwamana byari byogeye. Abategetsi bari baramunzwe na ruswa. Abagore bari barahindutse abibone. Abantu ntibakoreraga Imana y’ukuri mu buryo bukwiriye. Yesaya yahawe inshingano yo kujya kuburira incuro nyinshi abantu batigeraga bumva cyangwa ngo bashake kugira icyo bamenya.

U Buyuda bwari bwugarijwe n’igitero cy’ingabo zishyize hamwe za Isirayeli na Siriya. Yehova yakoresheje Yesaya n’abana be ngo babere abantu “ibimenyetso n’ibitangaza.” Yijeje u Buyuda ko ingabo ziyunze za Isirayeli na Siriya nta cyo zari kuzageraho (Yesaya 8:18). Yavuze ko ahubwo amahoro adashira azazanwa n’ubutegetsi bw’ “Umwami w’amahoro” bwonyine (Yesaya 9:5, 6). Ikindi kandi, Yehova yari kuzacira urubanza Ashuri, ari bwo bwoko yari kuzakoresha nk’ ‘ingegene y’umujinya we.’ Abayuda bari kuzagera ubwo bajyanwa mu bunyage, ariko ‘abarokotse bari kuzagaruka’ (Yesaya 10:5, 21, 22). Ubutabera nyabwo buzahabwa intebe mu gihe cy’ubutegetsi bw’ugereranywa n’ ‘agashami kazakomoka mu gitsina cya Yesayi.’—Yesaya 11:1.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:8, 9—Ni mu buhe buryo umukobwa w’i Siyoni yari ‘gusigara ameze nk’ingando yo mu nzabibu, ameze nk’indaro yo mu murima w’imyungu’? Aya magambo asobanura ko mu gihe cy’igitero cy’Abashuri, Yerusalemu yari kuzaba idafite kirengera kimwe n’ingando yo mu murima w’inzabibu cyangwa nk’akaruri bubakaga mu murima w’imyungu kasenyukaga ubusa. Gusa, Yehova yarayitabaye ntiyemera ko imera nka Sodomu na Gomora.

1:18—Aya magambo ngo “nimuze tujye inama” asobanura iki? Aya magambo ntashaka kumvikanisha gutumira umuntu ngo mugirane ibiganiro hanyuma ngo mugire ibyo buri wese yemerera undi binyuze mu mishyikirano. Ahubwo uyu murongo werekeza ku birebana no guca imanza, aho Yehova, Umucamanza udaca urwa kibera, yahaye Isirayeli uburyo bwo guhinduka no kwiyeza.

6:11—Yesaya yashakaga kuvuga iki igihe yabazaga ati “Nyagasani, ibyo bizageza he?” Yesaya ntiyarimo abaza igihe yagombaga kuzamara atangariza ubutumwa bwa Yehova abantu batabwitabiraga. Ahubwo yashakaga kumenya igihe uburwayi bwo mu buryo bw’umwuka bw’abari bagize ishyanga bwari kuzamara bushyira umugayo ku izina ry’Imana.

7:3, 4—Kuki Yehova yakijije Ahazi wari umwami mubi? Abami ba Siriya na Isirayeli bacuze umugambi wo gukura ku ngoma Ahazi wari umwami w’u Buyuda, bagashyiraho mwene Tabeli, umutegetsi bari kuzagira igikoresho kandi utarakomokaga mu muryango wa Dawidi. Uwo mugambi mubisha wari kugira ingaruka z’uko isezerano ry’Ubwami Dawidi yari yarahawe ryari kuzimangatana. Yehova yakijije Ahazi mu rwego rwo kubumbatira umuyoboro wari kuzatuma haboneka “Umwami w’amahoro” wari warasezeranyijwe.​—Yesaya 9:5.

7:8—Ni mu buhe buryo Abefurayimu “batagaranye” mu gihe cy’imyaka 65? Abantu bo mu bwami bwari bugizwe n’imiryango icumi batangiye kujyanwa mu bunyage, maze igihugu cyabo gituzwamo abanyamahanga uhereye “ku ngoma ya Peka umwami w’Abisirayeli,” nyuma gato y’uko Yesaya abihanura (2 Abami 15:29). Ibyo byarakomeje kugeza ku ngoma y’umwami wa Ashuri witwaga Esarihadoni wari umuhungu wa Senakeribu akaba ari na we wamusimbuye (2 Abami 17:6; Ezira 4:1, 2; Yesaya 37:37, 38). Iyo gahunda idatuza y’Abashuri yo kwimura abaturage bamwe muri Samariya hagatuzwa abandi, yakozwe mu gihe cy’imyaka 65 nk’uko byari byaravuzwe muri Yesaya 7:8.

11:1, 10—Ni mu buhe buryo Yesu Kristo ashobora kuba ‘agashami kakomotse mu gitsina cya Yesayi’ kandi akaba ari na we witwa umuzi cyangwa “igitsina cya Yesayi”? (Abaroma 15:12) Yesu ‘yakomotse mu gitsina cya Yesayi’ mu buryo bw’igisekuru. Yakomotse kuri Yesayi binyuriye ku muhungu we Dawidi (Matayo 1:1-6; Luka 3:23-32). Muri ubwo buryo rero, Yesu yari yemerewe guhabwa ubutware bwa cyami yakomoraga ku isano yari afitanye n’abasekuruza be. Kubera ko Yesu yahawe ubutware n’ubushobozi bwo guhesha abantu bumvira ubuzima bw’iteka ku isi, yatubereye “Data wa twese Uhoraho” (Yesaya 9:5). Ni na yo mpamvu ari ‘igitsina’ cyangwa umuzi abasekuruza be bakomokaho, na Yesayi arimo.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:3. Kutagendera ku byo Umuremyi wacu adusaba ni ukurushwa ubwenge n’inka cyangwa indogobe. Ku rundi ruhande, kwitoza kwishimira ibyo Yehova yadukoreye byose bizaturinda kugenda nk’abatagira ubwenge kandi biturinde gutera Yehova umugongo.

1:11-13. Amasengesho y’urwiyererutso n’iminsi mikuru yo kwibonekeza yo mu madini ntashimisha Yehova. Amasengesho yacu n’ibikorwa byo kuyoboka Imana dukora byagombye kuba bisunitswe n’intego zikwiriye.

1:25-27; 2:2; 4:2, 3. Kuba Abayuda barabaye imbata, igihugu cyabo kigahinduka umusaka, byagombaga gusozwa no kugarurwa kw’abasigaye bihannye no kongera gusubizaho ugusenga k’ukuri. Yehova agirira imbabazi abanyabyaha bihana.

2:2-4. Kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa, bifasha abantu bakomoka mu mahanga menshi kwitoza inzira z’amahoro no kuzikurikira, mu mishyikirano bagirana na bagenzi babo.

4:4. Yehova azahanaguraho kwandura mu by’umuco kandi avaneho kumena amaraso.

5:11-13. Kutifata no kudashyira mu gaciro mu bijyanye no guhitamo imyidagaduro ni ukwanga kuyoborwa n’ubwenge.​—Abaroma 13:13.

5:21-23. Abasaza b’Abakristo, cyangwa abagenzuzi bagomba kwirinda kugwa mu mutego wo ‘kwiyita abanyabwenge bajijutse.’ Bagomba kandi gushyira mu gaciro mu bijyanye no “kunywa inzoga” kandi bakirinda kubogama.

11:3a. Urugero Yesu yatanze n’inyigisho yigishije bigaragaza ko kubaha Yehova bihesha ibyishimo.

“UWITEKA AZABABARIRA ABAYAKOBO”

(Yesaya 13:1–35:10)

Kuva ku gice cya 13 kugeza ku cya 23 havugwamo imanza zaciriwe amahanga. Ariko kandi, “Uwiteka azababarira Abayakobo” areka imiryango yose ya Isirayeli ikagaruka iwabo (Yesaya 14:1). Ubutumwa bukubiye mu gice cya 24 kugeza ku cya 27 buvuga ko u Buyuda bwagombaga guhinduka umusaka, buherekejwe n’isezerano ry’uko abaturage baho bari kuzagarurwa. Yehova yari kuzasohoreza uburakari bwe ku ‘basinzi bo mu Befurayimu [ari yo Isirayeli]’ abahoye ko bagiranye amasezerano y’ubufatanye na Siriya; no ku ‘mutambyi n’umuhanuzi’ bo mu Buyuda abahoye kugirana amasezerano y’ubufatanye na Ashuri (Yesaya 28:1, 7). Ariyeli [Yerusalemu] yabonye ishyano kubera ko ‘yahagurukiye kujya muri Egiputa’ gushakayo ubufasha (Yesaya 29:1-24 na 30:1, 2). Ariko kandi, abantu bizeraga Yehova bahanuriwe ko bari kuzabona agakiza.

Yehova yari kuzarinda ‘Umusozi wa Siyoni’ nk’uko ‘intare y’igisore yivugira ku muhigo wayo’ (Yesaya 31:4). Yatanze kandi isezerano agira ati “dore hazima umwami utegekesha gukiranuka” (Yesaya 32:1). Igihe Abashuri bari bugarije u Buyuda ndetse n’ “intumwa zo gusaba amahoro” zikarira cyane, Yehova yasezeranyije ko abagize ubwoko bwe bari kuzakizwa, ‘bakababarirwa gukiranirwa kwabo’ (Yesaya 33:7, 22-24). Bibiliya ivuga ko ‘Uwiteka yarakariye amahanga yose akaba [yari] afitiye ingabo zayo zose umujinya’ (Yesaya 34:2). I Buyuda ntihari kuzakomeza kuba amatongo. Ibyanditswe bigira biti “ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti.”​—Yesaya 35:1.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

13:17—Ni mu buhe buryo Abamedi batitaye ku ifeza, ndetse n’izahabu ntibanezeze? Abamedi n’Abaperesi babaga bitaye ku ikuzo baheshwaga no kwigarurira ibihugu kurusha uko bitaga ku minyago yo mu ntambara. Ibyo byabaye impamo igihe Kuro yasubizaga abari bavuye mu bunyage ibikoresho bikoze mu izahabu n’ifeza Nebukadinezari yari yarasahuye mu rusengero rwa Yehova.

14:1, 2​—Ni mu buhe buryo abari bagize ubwoko bwa Yehova na bo bajyanye ari imbohe abahoze babajyana ari imbohe kandi bagatwaza igitugu abahoze babatwaza igitugu? Aya magambo yasohoreye ku bantu nka Daniyeli wabaye umutegetsi ukomeye i Babuloni igihe hategekwaga n’Abamedi n’Abaperesi, Esiteri wabaye umwamikazi w’u Buperesi na Moridekayi wagizwe Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’Abami bw’Abaperesi.

20:2-5—Ese koko Yesaya yamaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa buri buri? Yesaya ashobora kuba yarakuyemo ikanzu y’inyuma yonyine akagenda yambaye ikanzu yoroheje y’imbere.

21:1—Akarere kitwa “ubutayu bw’inyanja” ni akahe? Nubwo Babuloni itari yegereye inyanja n’imwe, ni yo yerekezwaho ayo magambo. Impamvu ni uko amazi y’inzuzi za Ufurate na Tigre yajyaga yuzura buri mwaka akarenga inkombe, agatuma habaho “inyanja” y’amazi avanze n’ibyondo.

24:13-16—Ni mu buhe buryo Abayahudi bari kuzamerera abantu bo ku isi “nk’umutini unyeganyezwa, cyangwa nk’uko bahumba inzabibu isarura rishize”? Kimwe n’uko basarura igiti cy’umuzabibu hagasigaraho imbuto nkeya, abantu bake gusa ni bo bari kuzarokoka irimbuka ryageze kuri Yerusalemu no ku Buyuda. Aho abarokotse bari kuba barajyanywe hose, haba “iburasirazuba” [ni ukuvuga i Babuloni] cyangwa “mu birwa byo mu nyanja [Mediterane],” bari kuzahimbaza Yehova.

24:21—“Ingabo zo hejuru mu ijuru, n’abami bo hasi mu isi” ni bande? Mu buryo bukwiriye “ingabo zo hejuru mu ijuru” zivugwa aha, zishobora kuba ari imyuka mibi. “Abami bo hasi mu isi” bo ni abategetsi b’isi, abadayimoni bakaba babafiteho ububasha bukomeye.​—1 Yohana 5:19.

25:7—‘Igitwikirizo cy’ubwirabure gitwikiriye mu maso h’abantu bose, n’igitwikirizo gitwikiriye amahanga yose’ bisobanura iki? Iyi mvugo y’ikigereranyo yerekeza ku banzi babiri bakomeye bibasiye abantu ari bo icyaha n’urupfu.

Icyo ibyo bitwigisha:

13:20-22; 14:22, 23; 21:1-9. Ijambo rya Yehova ry’ubuhanuzi buri gihe rirasohora nk’uko byagenze kuri Babuloni.

17:7, 8. Nubwo abenshi mu Bisirayeli batumviye ubutumwa, abantu bamwe na bamwe biringiye Yehova. Mu buryo nk’ubwo, abantu bamwe na bamwe bo mu madini yiyita aya gikristo bitabira ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

28:1-6. Isirayeli yagombaga kugwa mu maboko y‘Abashuri ariko Imana yari kuzarokora abantu b’indahemuka. Imanza za Yehova ntizituma abakiranutsi batakaza ibyiringiro.

28:23-29. Yehova akosora abantu bafite imitima itaryarya akurikije imimerere barimo n’ibyo bakeneye mu buryo bwihariye.

30:15. Kugira ngo tubone agakiza ka Yehova, tuba tugomba kugaragaza ukwizera binyuriye mu ‘gutuza’ cyangwa kwirinda gushakira agakiza muri gahunda zashyizweho n’abantu. Tugomba guhama “mu ituze” ni ukuvuga kutagira ubwoba, tukagaragaza ko twiringiye ubushobozi Yehova afite bwo kuturinda.

30:20, 21. ‘Tureba’ Yehova kandi ‘tukumva’ ijwi rye ry’agakiza binyuriye mu kwitondera ibyo atubwira akoresheje Ijambo rye ryahumetswe Bibiliya no ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge.”​—Matayo 24:45.

Ubuhanuzi bwa Yesaya butuma turushaho kwiringira Ijambo ry’Imana

Mbega ukuntu dushimira Imana ku bw’ubutumwa bukubiye mu gitabo cya Yesaya! Ubuhanuzi bwasohoye butuma twemera tudashidikanya ko ‘ijambo riva mu kanwa ka Yehova ritazagaruka ubusa.’​—Yesaya 55:11.

Twavuga iki se ku buhanuzi buhereranye na Mesiya, urugero nk’ububoneka muri Yesaya 9:6 no muri Yesaya 11:1-5, 10? Ese ntibituma turushaho kwiringira gahunda Yehova yategenyije kugira ngo tuzabone agakiza? Iki gitabo gikubiyemo n’ubuhanuzi burimo busohora mu buryo bwagutse muri iki gihe, ndetse no mu gihe kizaza (Yesaya 2:2-4; 11:6-9; 25:6-8; 32:1, 2). Ni koko, igitabo cya Yesaya cyongeye kuduhamiriza ko “ijambo ry’Imana ari rizima”!​—Abaheburayo 4:12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Yesaya n’abana be babereye abantu “ibimenyetso n’ibitangaza” muri Isirayeli

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Yerusalemu yagombaga guhinduka “nk’ingando yo mu nzabibu”

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ni gute abantu bo mu mahanga yose bafashwa ‘gucura inkota zabo mo amasuka’?