Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuba inyangamugayo bigira akamaro

Kuba inyangamugayo bigira akamaro

Kuba inyangamugayo bigira akamaro

UBURIGANYA bwatangiriye mu busitani bwa Edeni. Ariko kandi, abenshi mu bantu bo mu mico itandukanye babona ko kuba inyangamugayo ari ibintu by’ingenzi kandi bakabona ko kubeshya no kuriganya ari umuco mubi ukwiriye kwamaganwa. Kuba umuntu wiringirwa bihesha ishema. Nyamara, muri iki gihe abantu bagenda barushaho kubona ko guhemuka ari ngombwa kugira ngo umuntu ashobore kubaho. Wowe ubibona ute? Ese kuba inyangamugayo hari icyo bimaze? Ni ikihe kintu ushingiraho kugira ngo wemeze ko imyifatire runaka igaragaza ko umuntu ari inyangamugayo cyangwa ko atari yo?

Kugira ngo dushimishe Imana, tugomba kuba inyangamugayo haba mu magambo no mu bikorwa. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo bagenzi be inama igira iti “umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we” (Abefeso 4:25). Pawulo yarongeye arandika ati “dushaka kugira ingeso nziza muri byose” (Abaheburayo 13:18). Impamvu idutera kuba inyangamugayo si ukugira ngo dushimwe n’abantu. Tuba inyangamugayo kubera ko twubaha Umuremyi wacu kandi tugashaka kumushimisha.

Ntugahishe uwo uri we

Mu bihugu byinshi, abantu bahisha abo bari bo kugira ngo bagire icyo bageraho. Bashaka impapuro z’impimbano, impamyabumenyi ndetse n’ibyangombwa kugira ngo binjire mu kindi gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Banabikora bagamije kubona akazi cyangwa umwanya batari bakwiriye. Hari ababyeyi bahindura ibyemezo by’amavuko by’abana babo kugira abo bana babone uko bakomeza amashuri.

Niba dushaka gushimisha Imana, ntituzariganya. Bibiliya ivuga ko Yehova ari ‘Imana y’umurava’ cyangwa ivugisha ukuri, kandi ko aba yiteze ko inkoramutima ze na zo zigendera mu kuri (Zaburi 31:6). Niba dushaka gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova, twirinde kwigana “abatagira umumaro” cyangwa abantu b’“indyarya.”​—Zaburi 26:4.

Nanone kandi, bikunze kugaragara ko abantu batavugisha ukuri, iyo bakeka ko bashobora guhanwa bitewe n’amakosa bakoze. Ndetse no mu itorero rya gikristo, hari igihe umuntu yagwa mu gishuko cyo kubikora. Urugero, mu itorero rimwe hari umusore wemereye abasaza ko hari ibyaha yakoze. Ariko ntiyigeze yemera ko yibye kandi hari ibihamya byabigaragazaga. Baje kubimugaragariza maze acibwa mu itorero. Ese ntibyari kuba iby’ubwenge iyo aza kuba yaravugishije ukuri kose, maze akaba yahabwa ubufasha bugamije kongera kubyutsa imishyikirano ye na Yehova? Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, kandi ntugwe isari nagucyaha. Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana.”​—Abaheburayo 12:5, 6.

Hari igihe umuvandimwe wifuza inshingano runaka mu itorero ashobora gukora uko ashoboye kugira ngo ahishe ko afite ibibazo mu mibereho ye bwite, cyangwa se imyitwarire mibi yagize mu gihe cyashize. Urugero, mu gihe yuzuza fomu kugira ngo ahabwe inshingano zihariye mu murimo, ashobora kudatanga ibisubizo byuzuye ku birebana n’amagara ye ndetse n’imyifatire ye, agatekereza ko aramutse avugishije ukuri byatuma atemererwa. Ashobora gutekereza ati “mu by’ukuri sinabeshye.” Ariko se ubwo yaba avuze ukuri kose kandi akaba avuganye ukuri na bagenzi be? Zirikana amagambo akubiye mu Migani 3:32 agira ati “kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi.”

Kuba inyangamugayo bisobanura mbere na mbere kwemera amakosa yacu bwite. Incuro nyinshi, twemera ibyo dushaka kwemera aho kwemera ibikwiriye kwemerwa koko, cyangwa se iby’ukuri. Nta kintu cyoroha nko kwikuraho amakosa tukayagereka ku bandi. Urugero, Umwami Sawuli yagerageje kwisobanura atanga impamvu zatumye asuzugura, maze atangira kugereka amakosa ye ku bandi. Ibyo byamugizeho ingaruka kuko Yehova yamukuye ku ngoma (1 Samweli 15:20-23). Yari atandukanye cyane n’umwami Dawidi wasenze Yehova agira ati “nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti ‘ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye.’ Nawe unkureho urubanza rw’ibyaha byanjye.”​—Zaburi 32:5.

Kuba inyangamugayo bihesha inyungu

Kuba inyangamugayo no kutaba inyangamugayo bigira ingaruka ku kuntu bagenzi bacu batubona. Iyo abantu bamenye ko wigeze kubariganya, n’iyo byaba ari incuro imwe gusa, bagutakariza icyizere kandi kugisubirana birakugora. Ku rundi ruhande iyo uri umuntu w’inyangamugayo kandi uvugisha ukuri, bagenzi bawe bakubonamo umuntu w’indakemwa, umuntu bakwiriye kwiringira. Abahamya ba Yehova bazwiho imyifatire nk’iyo. Reka dusuzume ingero nkeya.

Umuyobozi w’ikigo umwe yaje gusanga abakozi be banyereza umutungo w’icyo kigo maze yitabaza abapolisi. Akimara kumenya ko umwe mu bakozi wari Umuhamya wa Yehova na we yari mu bari bafashwe, yahise ajya kuri biro by’abapolisi kugira ngo uwo Muhamya ahite arekurwa. Kubera iki? Ni ukubera ko uwo muyobozi yari azi ko uwo muntu yari umukozi w’inyangamugayo kandi akaba yararenganaga. Uwo Muhamya yagumanye akazi ke, mu gihe bagenzi be bo birukanywe. Abahamya bagenzi be barishimye cyane bumvise ukuntu imyitwarire ye yahesheje izina rya Yehova icyubahiro.

Imyitwarire myiza ntiyisoba abantu. Mu gace kamwe ko muri Afurika, ikiraro cyambukiranya igishanga kinini cyari gikeneye gusanwa kubera ko zimwe mu mbaho zari zigikoze zari zaribwe. Abaturage batuye ako gace bemeranyije ko bagomba gukusanya amafaranga yo kugura imbaho zo gusimbura izari zaribwe. Ariko se ni nde bashoboraga kwiringira ko yababikira ayo mafaranga? Bose bemeje ko agomba kuba umwe mu Bahamya ba Yehova.

Igihe mu gihugu kimwe cyo muri Afurika habaga ubushyamirane bushingiye kuri politiki no ku moko, Umuhamya umwe wari umucungamari w’isosiyete mpuzamahanga yaje kwimurwa n’iyo sosiyete kuko ubuzima bwe bwari mu kaga. Iyo sosiyete yamwimuriye mu kindi gihugu, ikomeza kumukoresha mu gihe cy’amezi menshi kandi imutunze, kugeza igihe ibintu byasubiriye mu buryo. Kubera iki? Ni ukubera ko mbere yari yaranze gukorana n’abantu bari bafite umugambi wo kunyereza umutungo w’iyo sosiyete. Ubuyobozi bw’iyo sosiyete bwari buzi neza igihagararo cye, buzi ko ari umuntu w’inyangamugayo koko. Ese bari kwirirwa bigora ngo baramufasha iyo aza kuba azwiho imyifatire y’uburiganya?

Mu Migani 20:7 hagira hati “umukiranutsi agendera mu murava we.” Umuntu w’inyangamugayo aba ari umuntu ugendera mu murava cyangwa mu budahemuka. Ntariganya cyangwa ngo ahemukire mugenzi we. Mbese ntiwifuza ko ibyo ari byo abandi bagukorera? Kuba inyangamugayo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize gahunda yo kuyoboka Imana y’ukuri. Ni uburyo bwo kugaragaza urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu. Iyo tubaye inyangamugayo tuba tugaragaje icyifuzo dufite cyo kugendera ku ihame rigenga imyifatire ryavuzwe na Yesu agira ati “nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe.”​—Matayo 7:12; 22:36-39.

Kuba inyangamugayo igihe cyose bishobora gutuma ugerwaho n’ingaruka, ariko kandi kugira umutimanama ukeye bitewe no kuba inyangamugayo, biruta kugerwaho n’izo ngaruka. Nyuma y’igihe kirekire, kuba inyangamugayo no kugendera mu nzira itunganye bihesha umuntu inyungu nyinshi cyane. Ni koko, imishyikirano myiza umuntu aba afitanye na Yehova ntacyo wayigereranya na cyo. Kuki umuntu yakwangiza iyo mishyikirano bitewe no gushaka kwemerwa n’abantu, cyangwa kubona inyungu zitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko? Uko ingorane duhanganye na yo yaba imeze kose, dushobora kwiringira amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “hahirwa uwiringira Uwiteka, kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.”​—Zaburi 40:5.

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Abakristo b’ukuri ntibagura cyangwa ngo bakoreshe impapuro z’impimbano