Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kunda Imana yo igukunda

Kunda Imana yo igukunda

Kunda Imana yo igukunda

“Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.”​—MATAYO 22:37.

1, 2. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Abafarisayo babaza Yesu ikibazo kirebana no kumenya itegeko riruta ayandi yose?

MU MATEGEKO arenga 600 yari agize Amategeko ya Mose, ni irihe tegeko ryari iry’ingenzi kuruta andi yose? Uko bigaragara, icyo kibazo cyagibwagaho impaka cyane mu Bafarisayo bo mu gihe cya Yesu. Ese itegeko riruta ayandi ni iryari rifitanye isano n’ibitambo? Kandi koko, ibitambo byatambwaga kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha no kugira ngo bashimire Imana. Cyangwa se itegeko riruta ayandi ryari iryo gukebwa? Iryo na ryo ryari iry’ingenzi, kubera ko gukebwa cyari ikimenyetso cyagaragazaga isezerano Yehova yari yaragiranye na Aburahamu.​—Itangiriro 17:9-13.

2 Ku rundi ruhande, abantu bari batsimbaraye ku migenzo ya kera bo basa n’abumvaga ko kuva amategeko yose Imana yatanze yari ay’ingenzi, nubwo hari amwe yashoboraga gusa n’aho afite agaciro gake, bitari kuba bihwitse kugira itegeko rishyirwa hejuru y’andi yose. Abafarisayo bafashe umwanzuro wo kubaza Yesu icyo kibazo cyagibwagaho impaka z’urudaca. Bibwiraga wenda ko yari kuvuga ikintu cyari gutuma abantu bareka kumwizera. Umwe muri bo yegereye Yesu maze aramubaza ati “itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?”​—Matayo 22:34-36.

3. Ni irihe tegeko Yesu yavuze ko riruta andi yose?

3 Igisubizo Yesu yatanze kidufitiye akamaro cyane muri iki gihe. Muri icyo gisubizo, yavuze mu magambo make ikintu kuva na kera cyahoze ari cyo cy’ingenzi cyane kuruta ibindi byose bigize gahunda yo kuyoboka Imana y’ukuri, kandi ni cyo kizakomeza kuza mu mwanya wa mbere. Yesu yasubiyemo amagambo ari mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5, maze aravuga ati “ ‘ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.” Nubwo uwo Mufarisayo yabajije Yesu itegeko rimwe gusa, Yesu yamwongereyeho n’irindi. Yasubiyemo amagambo ari mu Balewi 19:18, maze aramubwira ati “n’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ ” Yesu yahise agaragaza ko ayo mategeko yombi ari yo gahunda yo gusenga kutanduye ishingiyeho. Kugira ngo uwo Mufarisayo atamusaba gutondekanya uko andi mategeko asigaye akurikirana uhereye ku riruta ayandi yose, Yesu yashoje agira ati “muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho” (Matayo 22:37-40). Muri iyi ngingo, turasuzuma itegeko ry’ingenzi cyane muri ayo yombi. Kuki tugomba gukunda Imana? Ni gute tugaragaza ko tuyikunda? Ni gute dushobora kwitoza gukunda Imana? Kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo bifite akamaro cyane, kubera ko kugira ngo dushimishe Yehova, tugomba kumukunda n’umutima wacu wose, n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose.

Urukundo ni urw’ingenzi

4, 5. (a) Kuki Umufarisayo atatangajwe n’ibyo Yesu yavuze? (b) Ni ikihe kintu gifite agaciro kenshi mu maso y’Imana kurusha ibitambo n’amaturo?

4 Uko bigaragara, Umufarisayo wabajije Yesu icyo kibazo ntiyigeze atungurwa cyangwa ngo atangazwe n’igisubizo yahawe. Yari asanzwe azi ko gukunda Imana ari ikintu cy’ingenzi cyane muri gahunda yo kuyiyoboka, nubwo abenshi byabananiraga. Mu masinagogi, bagiraga umugenzo wo gusubiramo mu ijwi riranguruye isengesho ryo kwatura ukwizera kwabo, isengesho bitaga Shema. Ryari rikubiyemo imirongo iboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4-9. Muri iyo mirongo ni mo Yesu yavanye amagambo yavuze. Dukurikije uko Mariko yanditse iyo nkuru, uwo Mufarisayo yahise abwira Yesu ati “ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine. Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n’ibitokeje.”—Mariko 12:32, 33.

5 Koko rero, nubwo amaturo n’ibitambo bikongorwa n’umuriro byasabwaga n’Amategeko, icyari gifite agaciro cyane mu maso y’Imana ni urukundo ruvuye ku mutima abagaragu bayo bayigaragarizaga. Igishwi umuntu yaturaga Imana abitewe n’urukundo yayikundaga cyari gifite agaciro kenshi mu maso yayo kuruta amasekurume y’intama abarirwa mu bihumbi atanzwe n’abantu badafite intego nziza (Mika 6:6-8). Ibuka inkuru ivuga iby’umupfakazi w’umukene Yesu yabonye mu rusengero i Yerusalemu. Uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane yashyize mu isanduku y’amaturo, ntitwashoboraga kugura n’igishwi kimwe. Nyamara, iyo mpano yatanze abitewe n’urukundo ruvuye ku mutima yakundaga Yehova, yari ifite agaciro kenshi mu maso ya Yehova kuruta impano z’amafaranga menshi zatanzwe n’abakire mu byari byabasagutse (Mariko 12:41-44). Dushimishwa no kumenya ko icyo Yehova aha agaciro kuruta ibindi ari ikintu twese dushobora kugaragaza, imimerere twaba turimo yose. Icyo kintu ni urukundo tumukunda.

6. Ni iki Pawulo yanditse ku birebana n’ukuntu urukundo ari urw’ingenzi?

6 Intumwa Pawulo yatsindagirije agaciro urukundo rufite muri gahunda yo kuyoboka Imana y’ukuri, igihe yandikaga ati “nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira” (1 Abakorinto 13:1-3). Biragaragara neza ko ari ngombwa kugira urukundo kugira ngo tuyoboke Imana mu buryo buyinezeza. Ariko se, ni gute tugaragaza ko dukunda Yehova?

Uko tugaragaza ko dukunda Yehova

7, 8. Ni gute dushobora kugaragaza ko dukunda Yehova?

7 Abantu benshi bumva ko urukundo ari ibyiyumvo umuntu afite adashobora gutegeka mu buryo bworoshye, nk’uko umuhungu n’umukobwa bagira batya bagakundana mu buryo butunguranye. Ariko kandi, urukundo nyarwo si ibyiyumvo gusa. Rurangwa kandi rukagaragazwa n’ibikorwa, si ibyiyumvo. Bibiliya ivuga ko urukundo ari “inzira irushaho kuba nziza” kandi ko ari ikintu dukwiriye gukurikirana (1 Abakorinto 12:31; 14:1). Abakristo baterwa inkunga yo gukundana, atari ‘mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo bagakundana mu byo bakora no mu by’ukuri.’—1 Yohana 3:18.

8 Urukundo dukunda Imana rudushishikariza gukora ibiyishimisha, tugaharanira kandi tugashyigikira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga, haba mu magambo no mu bikorwa. Urwo rukundo rutuma tudakunda isi n’inzira zayo z’abatubaha Imana (1 Yohana 2:15, 16). Abakunda Imana banga ibibi (Zaburi 97:10). Gukunda Imana bikubiyemo no gukunda bagenzi bacu, ibyo akaba ari byo tuzasuzuma mu ngingo ikurikira. Ikindi kandi, gukunda Imana bikubiyemo kuyubaha. Bibiliya igira iti ‘gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.’—1 Yohana 5:3.

9. Ni gute Yesu yagaragaje ko akunda Imana?

9 Yesu yagaragaje mu buryo butunganye icyo gukunda Imana bisobanura. Urukundo ni rwo rwatumye ava aho yabaga mu ijuru aza kuba ku isi ari umuntu. Ni rwo rwatumye ahesha Se ikuzo binyuriye ku bintu yakoze n’ibyo yigishije. Urukundo rwatumye ‘aganduka ntiyanga no gupfa’ (Abafilipi 2:8). Uko kumvira, kwagaragaje urukundo yakundaga Imana, kwatumye abantu b’indahemuka bashobora kuba abakiranutsi mu maso y’Imana. Pawulo yaranditse ati “nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe [Adamu] kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe [Yesu Kristo] kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.”​—Abaroma 5:19.

10. Kuki gukunda Imana bikubiyemo no kuyumvira?

10 Kimwe na Yesu, iyo twumviye Imana tuba tugaragaje ko tuyikunda. Umwigishwa Yesu yakundaga witwaga Yohana yaranditse ati ‘uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko yayo’ (2 Yohana 6). Abantu bakunda Yehova by’ukuri bifuza kuyoborwa na we. Kubera ko bazi ko badashobora kuyobora intambwe zabo, bishingikiriza ku bwenge bw’Imana kandi bakagandukira ubuyobozi bwayo bwuje urukundo (Yeremiya 10:23). Bameze nka ba bantu b’i Beroya bari bafite umutima mwiza bakiranye ubutumwa bw’Imana “umutima ukunze,” bakifuza cyane gukora ibyo ishaka (Ibyakozwe 17:11). Basuzumaga Ibyanditswe bitonze kugira ngo barusheho gusobanukirwa umugambi w’Imana, kandi ibyo byabafashije kugaragaza urukundo barushaho kumvira.

11. Gukunda Imana n’umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose, ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose bisobanura iki?

11 Nk’uko Yesu yabivuze, gukunda Imana bisaba gukoresha umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose, ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose (Mariko 12:30). Urwo rukundo ruba ruturutse ku mutima, ni ukuvuga ko ruba rukubiyemo ibyiyumvo byacu, ibyo twifuza ndetse n’ibitekerezo byacu byimbitse, kandi tuba twifuza cyane gushimisha Yehova. Nanone dukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza mu kugaragaza ko dukunda Imana. Ntitwapfuye gukunda Imana gutya gusa; twabanje kumenya Yehova, tumenya imico ye, amahame ye n’umugambi we. Dukoresha ubugingo bwacu bwose ndetse n’ubuzima bwacu mu kumukorera no kumuhimbaza. Nanone dukoresha imbaraga zacu kugira ngo tugere kuri iyo ntego.

Impamvu twagombye gukunda Yehova

12. Kuki Imana idusaba kuyikunda?

12 Impamvu imwe yagombye gutuma dukunda Yehova ni uko adusaba kugaragaza imico ye. Imana ni yo soko y’urukundo kandi ni na yo irugaragaza mu buryo buhebuje. Intumwa Yohana yarahumekewe maze arandika ati ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Abantu baremwe mu ishusho y’Imana; twaremanywe ubushobozi bwo gukunda. Mu by’ukuri, ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bushingiye ku rukundo. Abo ashaka ko baba abayoboke b’ubutegetsi bwe bukiranuka ni abamukorera bitewe n’uko bakunda ubutegetsi bwe, kandi bakaba bifuza kuyoborwa na bwo. Mu by’ukuri, urukundo ni ngombwa kugira ngo habeho amahoro ubwumvikane mu byaremwe byose.

13. (a) Kuki Abisirayeli bari barabwiwe ngo ‘mukunde Uwiteka Imana yanyu’? (b) Kuki bihuje n’ubwenge kuba Yehova yitega ko tumukunda?

13 Indi mpamvu dukunda Yehova ni uko tumushimira ibyo yadukoreye. Ibuka ibyo Yesu yabwiye Abayahudi agira ati ‘mukunde Uwiteka Imana yanyu.’ Ntibari bitezweho gukunda imana batazi kandi itabitaho. Bagombaga gukunda Imana yari yarabagaragarije ko ibakunda. Yehova ni we wari Imana yabo. Ni We wari warabakuye muri Egiputa abajyana mu Gihugu cy’Isezerano. Ni We wabarinze, arabagaburira, abagaragariza urukundo kandi abahana mu rukundo. No muri iki gihe, Yehova ni we Mana yacu, ni we watanze Umwana we ho incungu kugira ngo tuzashobore kubona ubuzima bw’iteka. Bihuje n’ubwenge rwose kuba Yehova yitega ko natwe twamukunda. Impamvu dukunda ni ukubera ko twakunzwe; dusabwa gukunda Imana kuko idukunda. Dukunda ‘Uwabanje kudukunda.’—1 Yohana 4:19.

14. Ni mu buhe buryo urukundo Yehova adukunda ari kimwe n’urw’umubyeyi wuje urukundo akunda abana be?

14 Urukundo Yehova akunda abantu ni kimwe n’urwo umubyeyi akunda abana be. Nubwo baba badatunganye, ababyeyi barangwa n’urukundo bashyiraho imihati mu gihe cy’imyaka myinshi kugira ngo barere abana babo, ibyo bakabikora bibahenze cyane kandi bakigomwa byinshi. Ababyeyi bigisha abana babo, bakabatera inkunga, bakabashyigikira kandi bakabahana kubera ko baba bifuza ko abo bana bazagira ibyishimo kandi bakazagira icyo bageraho. Ni iki ababyeyi baba bifuza ku bana babo? Bifuza ko abana babo babakunda kandi bakazirikana ko ibyo babigishije bizabagirira akamaro. Ese ntibihuje n’ubwenge kuba Data utunganye wo mu ijuru atwitegaho ko tumukunda, tukamugaragariza ko tumushimira ibyo yadukoreye byose?

Uko twakwitoza gukunda Imana

15. Ni iyihe ntambwe ya mbere umuntu atera yitoza gukunda Imana?

15 Ntitwigeze tubona Imana cyangwa ngo twumve ijwi ryayo (Yohana 1:18). Ariko kandi, Imana idusaba ko twagirana na yo imishyikirano yuje urukundo (Yakobo 4:8). Ibyo twabikora dute? Intambwe ya mbere umuntu atera kugira ngo akunde undi muntu, ni ukubanza kumumenya. Ntibyoroshye gupfa gukunda umuntu utazi. Yehova yaduhaye Ijambo rye Bibiliya kugira ngo twige ibimwerekeyeho. Ni yo mpamvu adushishikariza gusoma Bibiliya buri gihe, akabikora binyuze ku muteguro we. Bibiliya ni yo itwigisha ibirebana n’Imana, imico yayo, kamere yayo, hamwe n’imishyikirano yagiye igirana n’abantu mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi. Iyo dutekereje kuri izo nkuru, turushaho kuyimenya kandi tukarushaho kuyikunda.​—Abaroma 15:4.

16. Ni mu buhe buryo gutekereza ku murimo Kristo yakoze bituma turushaho gukunda Imana?

16 Uburyo bw’ingenzi bwadufasha kurushaho gukunda Yehova, ni ugutekereza ku buzima bwa Yesu hamwe n’umurimo wo kubwiriza yakoze. Koko rero, Yesu yagaragazaga imico ya Se mu buryo butunganye ku buryo yavuze ati “umbonye aba abonye Data” (Yohana 14:9). Ese ntukorwa ku mutima n’impuhwe Yesu yagaragaje igihe yazuraga umwana w’ikinege umupfakazi yari afite (Luka 7:11-15)? Ese ntidushishikazwa no kumenya ko Yesu, Umwana w’Imana akaba n’umuntu ukomeye kuruta abandi bose babayeho, yicishije bugufi akoza ibirenge by’intumwa ze (Yohana 13:3-5)? Ese ntukorwa ku mutima no kumenya ko nubwo yari umuntu urusha abandi bose icyubahiro n’ubwenge, yatumaga abantu bose bamwisanzuraho, ndetse hakubiyemo n’abana (Mariko 10:13, 14)? Iyo dutekereje kuri ibyo bintu dufite umutima ushima, tumera nk’Abakristo Petero yandikiye agira ati “uwo [Yesu] mumukunda mutaramubona” (1 Petero 1:8). Uko urukundo dukunda Yesu rurushaho kwiyongera, ni na ko urukundo dukunda Yehova na rwo rugenda rwiyongera.

17, 18. Ni ibihe bintu byiza cyane Yehova yaduhaye twatekerezaho bigatuma turushaho kumukunda?

17 Ubundi buryo bwadufasha kurushaho gukunda Imana ni ugutekereza ku bintu byiza cyane yaduhaye kugira ngo twishimire ubuzima. Muri ibyo bintu harimo ubwiza bw’ibyaremwe, ubwoko butandukanye bw’ibyokurya byinshi cyane biryoha, imishyikirano yuje urukundo tugirana n’incuti zacu hamwe n’ibindi bintu byiza bitabarika bituma twishima kandi tukanezerwa (Ibyakozwe 14:17). Uko tugenda tumenya byinshi ku byerekeye Imana, ni ko turushaho kubona impamvu tugomba kuyishimira ubugwaneza bwayo n’ubuntu bwayo butagira akagero. Tekereza ibintu byose Yehova yagukoreye wowe ku giti cyawe. Ese ntubona ko ukwiriye kumukunda koko?

18 Mu mpano nyinshi Imana yaduhaye, harimo n’uburyo bwo kuyegera mu isengesho igihe icyo ari cyo cyose kandi tuzi ko iba itwumva kuko ‘ari yo yumva ibyo isabwa’ (Zaburi 65:3). Inshingano yo kuba umutegetsi n’umucamanza Yehova yazihaye Umwana we akunda cyane. Ariko kandi, nta wundi muntu yagennye ngo abe ari we uzajya yumva amasengesho; ndetse n’Umwana we ntiyahawe ubwo burenganzira. Yehova ubwe ni we wumva amasengesho yacu. Uko Yehova atwitaho mu buryo bwihariye kandi bwuje urukundo bituma dushaka kumwegera.

19. Ni ayahe masezerano ya Yehova atuma dushaka kumwegera?

19 Iyo dutekereje ibintu Yehova ateganya kuzakorera abantu, bituma twumva dushaka kumwegera. Yasezeranyije ko azakuraho uburwayi, agahinda ndetse n’urupfu (Ibyahishuwe 21:3, 4). Abantu nibamara kugera ku butungane, nta n’umwe uzongera kwiheba, gucika intege cyangwa kugwirirwa n’ibyago. Inzara, ubukene n’intambara ntibizongera kubaho (Zaburi 46:10; 72:16). Isi izahinduka paradizo (Luka 23:43). Yehova azaduha iyo migisha atari ukubera ko ahatirwa kubikora, ahubwo ari ukubera ko adukunda.

20. Ni iki Mose yavuze ku birebana n’inyungu zo gukunda Yehova?

20 Nk’uko tubibonye, dufite impamvu zo gukunda Imana yacu kandi tukareka urwo rukundo rukiyongera. Ese uzakomeza gushimangira urukundo ukunda Imana, wemere ko ari yo iyobora inzira zawe? Ahasigaye ni ahawe ho guhitamo. Mose yari azi inyungu zo kwitoza gukunda Yehova no kubumbatira urwo rukundo. Mose yabwiye Abisirayeli bo mu gihe cye ati “uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe, ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata kuko ari yo bugingo bwawe no kurama kwawe.”—Gutegeka 30:19, 20.

Mbese uribuka?

• Kuki ari iby’ingenzi ko dukunda Yehova?

• Ni gute twagaragaza ko dukunda Imana?

• Ni izihe mpamvu dufite zo gukunda Yehova?

• Ni gute twakwitoza gukunda Imana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Yehova aha agaciro ikintu twese dushobora kugaragaza : urukundo tumukunda

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

“Umbonye aba abonye Data.”—Yohana 14:9