Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ebla umujyi wa kera wavumbuwe wari waribagiranye

Ebla umujyi wa kera wavumbuwe wari waribagiranye

Ebla umujyi wa kera wavumbuwe wari waribagiranye

Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1962, Paolo Matthiae, Umutaliyani wari ukiri muto akaba n’umuhanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo, yakoze ubushakashatsi mu bibaya byo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Siriya, ariko nta cyo yiteze kuvumbura. Abantu batekerezaga ko nta bintu byashoboraga kuvumburwa mu matongo yo muri Siriya rwagati. Icyakora, ubucukuzi bwatangiye imyaka ibiri nyuma yaho, i Tell Mardikh mu birometero hafi 60 mu majyepfo ya Alep, bwari kugaragaza ikintu abantu benshi babona ko ari ‘cyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose byataburuwe mu matongo mu kinyejana cya 20.’

INYANDIKO za kera zari zaragaragaje ko hari umujyi wigeze kubaho witwaga Ebla. Icyakora, mu dusozi twinshi two mu Burasirazuba bwo Hagati, nta wari uzi akari gatwikiriye uwo mujyi. Hari inyandiko yavuze ukuntu Sarigoni, umwami wa Akkad yanesheje “Mari, Yarmuti na Ebla.” Mu yindi nyandiko, Umwami Gudea w’Umusumeri yavuze iby’imbaho z’agaciro kenshi yavanye “mu misozi ya Ibla [Ebla].” Iryo zina ryabonetse nanone i Karnak, mu Misiri, ku rutonde rw’imijyi ya kera Farawo Thoutmosis wa III yigaruriye. Ibyo biratuma wiyumvisha impamvu abahanga mu bushakashatsi ku byataburuwe mu matongo bari baragerageje kumenya aho Ebla yari iri.

Icyakora, ubundi bucukuzi bwagaragaje ibintu byinshi. Mu mwaka wa 1968, havumbuwe igice cy’ishusho ya Ibbit-Lim, umwami wa Ebla. Cyari cyanditsweho indahiro iri mu rurimi rwo muri Akkad igaragaza ko iyo shusho yari yarakorewe imanakazi yitwaga Ishtar, iyo ikaba ari yo mana yari “yubashywe cyane muri Ebla.” Ni koko, ibyataburuwe mu matongo byatangiye kugaragaza “ururimi, amateka n’umuco bitari bisanzwe bizwi.”

Ikimenyetso kigaragaza ko Tell Mardikh ari yo yari Ebla ya kera, cyabonetse hagati y’umwaka wa 1974 n’uwa 1975, ubwo bavumburaga ibintu bimeze nk’ibibaho bikozwe mu ibumba byari byanditseho inyuguti zimeze nk’udusumari. Muri izo nyandiko, iryo zina rya kera ryagarukaga kenshi. Ubucukuzi bwagaragaje ko uwo mujyi ushobora kuba warahubatswe nibura incuro ebyiri. Ubwa mbere, umujyi wa Ebla wari warabanje gukomera ariko uza gusenywa. Hanyuma, waje kongera kubakwa, ariko urongera urasenywa, noneho umara ibinyejana byinshi waribagiranye.

Umujyi umwe, ariko ufite amateka menshi

Imyinshi mu mijyi ya kera yabaga yubatswe mu bibaya bikikije inzuzi, urugero nko hagati y’uruzi rwa Tigre n’urwa Ufurate, aho abantu bashoboraga guhinga cyane. Imijyi ya mbere ivugwa muri Bibiliya yari iri muri Mezopotamiya (Itangiriro 10:10). Izina Ebla rishobora kuba risobanurwa ngo “Urutare rw’Umweru,” rikaba ryerekeza ku rutare rw’umweru uwo mujyi wari wubatsweho. Uko bigaragara, aho hantu hari haratoranyijwe kubera ko urwo rutare rwaturukagamo amazi y’umwimerere, akaba yari ingenzi cyane muri ako karere kari kitaruye inzuzi nini.

Kuba muri Ebla haragwaga imvura nke, byatumaga hahingwa ibinyampeke, imizabibu n’imyelayo gusa. Ako karere kandi kari kaberanye n’ubworozi bw’amatungo, cyane cyane intama. Kuba umujyi wa Ebla wari uri ahantu heza, ni ukuvuga hagati y’Ikibaya cya Mezopotamiya n’Inkengero za Mediterane, byatumaga ubucuruzi bw’imbaho, ubw’amabuye adafite agaciro kenshi ariko akorwamo imitako hamwe n’ubw’ibyuma butera imbere. Agace uwo mujyi wari urimo kari gatuwe n’abantu babarirwa mu 200.000, abagera kuri kimwe cya cumi cyabo bakaba barabaga muri uwo mujyi.

Ibisigazwa by’ingoro nini yaho bihamya ko icyo gihe Ebla yari ifite isanzuramuco rihambaye. Umuntu yageraga kuri iyo ngoro anyuze mu muryango ufite uburebure buri hagati ya metero 12 na 15. Uko igihe cyagendaga gihita, iyo ngoro yagendaga yagurwa bitewe n’uko habaga hakenewe inzego z’ubuyobozi zikomeye kurushaho. Abategetsi babaga bari mu nzego nyinshi zigenda zisumbana. Umwami n’umwamikazi bafashwaga ‘n’ibikomangoma n’abatware.’

Bavumbuye ibintu bimeze nk’ibibaho bikozwe mu ibumba n’utumanyu twabyo, byose hamwe bikaba byari 17.000. Birashoboka ko mbere hari ibyo bintu bimeze nk’ibibaho bikiri bizima byarengaga 4.000, bakaba bari barabirambitse ku matajeri akozwe mu giti. Ibyari byanditseho bigaragaza neza ko umujyi wa Ebla wari warateye imbere cyane mu bucuruzi. Urugero, wahahiranaga na Misiri nk’uko byagaragajwe n’ibirango by’ibwami bya ba farawo babiri. Ahanini ibyo bintu bimeze nk’ibibaho bikozwe mu ibumba byabaga biriho inyandiko y’Abasumeri imeze nk’udusumari. Ariko hari n’inyandiko zabaga ziri mu rurimi rwo muri Ebla, rukaba rwari ururimi rwa kera rw’Urusemiti abantu bashoboye gusoma bifashishije izo nyandiko. Abanyaburayi bakora ubushakashatsi ku Burasirazuba bwa Aziya batangajwe no kuvumbura ururimi rw’Urusemiti rwa kera bene ako kageni. Ushobora gushishikazwa no kumenya ko bimwe muri bya bintu bimeze nk’ibibaho bikozwe mu ibumba biriho urutonde rw’amagambo yanditse mu ndimi ebyiri, ni ukuvuga urw’Abasumeri n’urwo muri Ebla. Hari igitabo cyavuze kiti “izo ni zo nkoranyamagambo za kera kurusha izindi tuzi.”​—Ebla​—Alle origini della civiltà urbana (Ebla​—Inkomoko y’Isanzuramuco ryo mu mujyi).

Uko bigaragara, Ebla yari igihangange mu rwego rwa gisirikare, kubera ko hari ibice by’amashusho byataburuwe bigaragaza abasirikare baho bica abanzi babo cyangwa berekana imitwe baciye. Icyakora, gukomera kwa Ebla kwaje kurangira ubwo igihugu cya Ashuri n’icya Babuloni byagendaga birushaho kugira imbaraga. Kumenya neza uko ibyo bintu byagiye bikurikirana biragoye, ariko birasa n’aho Sarigoni wa I (utari Sarigoni uvugwa muri Yesaya 20:1) ari we wabanje gutera umujyi wa Ebla, hanyuma ukaza kongera guterwa n’umwuzukuru we Naram-Sin. Ibintu byataburuwe mu matongo bigaragaza ko iyo mirwano yari ikaze kandi ibitero bikabamo ubugome bwinshi.

Icyakora nk’uko twabivuze, nyuma y’igihe uwo mujyi wongeye kubakwa muri ako karere kandi urakomera. Uwo mujyi mushya wubatswe hakurikijwe igishushanyo mbonera gisobanutse neza, cyerekana rwose ko wari umujyi ukomeye cyane. Muri uwo mujyi hari agace abantu babonaga ko ari akera, bari bareguriye imanakazi yitwaga Ishtar, kandi Abanyababuloni babonaga ko ari imana y’uburumbuke. Ushobora kuba warumvise inkuru y’Urugi rwa Ishtar ruzwi cyane, rwavumbuwe mu matongo y’i Babuloni. Inzu itangaje cyane kurusha izindi yari muri Ebla ishobora kuba yarabagamo intare abantu babonaga ko ari izera, zari zareguriwe imanakazi Ishtar. Ibyo rero bitumye tugera ku by’amadini yo muri Ebla.

Amadini muri Ebla

Kimwe n’ahandi hose mu karere ka kera k’u Burasirazuba, umujyi wa Ebla wari ufite imana nyinshi. Zimwe muri zo zari Baali, Hadadi (iryo zina rikaba ryarabonekaga mu bice bigize amazina amwe n’amwe y’abami b’Abasiriya) hamwe na Dagoni (1 Abami 11:23; 15:18; 2 Abami 17:16). Abaturage bo muri Ebla bazisengaga zose. Banaramyaga imana z’andi mahanga. Ibintu byataburuwe mu matongo bigaragaza ko, by’umwihariko mu kinyagihumbi cya kabiri Mbere ya Yesu, n’abakurambere b’abami basengwaga nk’imana.

Abari batuye muri Ebla ntibizeraga imana zabo mu buryo bwuzuye. Umujyi mushya wa Ebla wari uzengurutswe n’inkuta nini kandi ndende zashoboraga gutera umwanzi wese ubwoba. Inkuta z’inyuma zari zifite umuzenguruko w’ibirometero hafi bitatu. N’ubu ziragaragara neza.

Icyakora, umujyi wa Ebla wari wongeye kubakwa waje kurimburwa. Birashoboka ko Abaheti ari bo banesheje bwa nyuma uwo mujyi wahoze ari igihangange, ahagana mu mwaka wa 1600 Mbere ya Yesu. Dukurikije uko igisigo cya kera kibivuga, umujyi wa Ebla “wajanjaguwe nk’urwabya.” Bidatinze watangiye kwibagirana mu mateka. Inyandiko yakozwe n’abanyamisaraba igihe bateraga Yerusalemu mu mwaka wa 1098, igaragaza aho umujyi wa Ebla wahoze wubatswe, ikavuga ko wari umudugudu wari ahantu hitaruye mu karere kari mu giturage kitwaga Mardikh. Umujyi wa Ebla wasaga n’uwari waribagiranye, ariko wongeye kuvumburwa nyuma y’ibinyejana byinshi.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 14]

EBLA NA BIBILIYA

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru kimwe mu mwaka wa 1976, yatumye intiti mu bya Bibiliya zigira amatsiko menshi. Umuhanga mu gusobanura inyandiko zo ku bintu bimeze nk’ibibaho bikozwe mu ibumba byavumbuwe mu mujyi wa Ebla, yavuze ko bimwe mu byo izo nyandiko zishobora kuba zaragaragaje ari amazina y’abantu n’ay’ahantu yaje kwandikwa muri Bibiliya nyuma y’ibinyejana runaka. Hari abantu bashobora kuba baraketse ibintu birenze ibyavuzwe muri iyo nkuru, bagatangira kwandika ko Ebla yatanze ikimenyetso gishingiye ku byataburuwe mu matongo gihamya ko inkuru ivugwa mu gitabo cy’Itangiriro ari iyo kwizerwa. * Umupadiri w’Umuyezuwiti witwa Mitchell Dahood yavuze ko “ibyo bintu bimeze nk’ibibaho bikozwe mu ibumba [byavumbuwe mu mujyi wa Ebla] byatumye ibintu biteye urujijo byo muri Bibiliya bisobanuka neza.” Urugero, uwo mupadiri yemeraga ko byashoboraga gutuma “abantu basobanukirwa ukuntu izina ry’Imana ya Isirayeli ryakoreshwaga kuva kera.”​—Biblical Archeologist.

Muri iki gihe, abantu baragenzura izo nyandiko nta ho babogamiye. Kubera ko ururimi rw’Igiheburayo n’urwo muri Ebla ziri mu muryango w’indimi z’Abasemiti, birashoboka ko haba hari amazina y’imijyi n’ay’abantu yo mu rurimi rwo muri Ebla asa n’avugwa muri Bibiliya. Icyakora, ibyo ntibivuga ko yaba yerekeza ku turere tumwe cyangwa ku bantu bamwe. Ni ugutegereza tukazareba ingaruka ibyavumbuwe mu mujyi wa Ebla bizagira ku bushakashatsi bukorwa kuri Bibiliya. Naho ku birebana n’izina ry’Imana, uwanditse iyo inkuru muri icyo kinyamakuru yahakanye ko atigeze avuga ko izina “Yahweh” ryabonetse mu nyandiko zavumbuwe mu mujyi wa Ebla. Hari intiti zivuga ko ikimenyetso bise ja cyakoreshwaga muri ya nyandiko imeze nk’udusumari kigaragaza imana imwe gusa mu mana nyinshi zari mu mujyi wa Ebla, mu gihe izindi ntiti nyinshi zo zivuga ko icyo kimenyetso nta bindi bisobanuro gifite uretse kuba gikoreshwa mu kibonezamvugo. Uko byaba biri kose, nticyerekeza ku Mana imwe y’ukuri, ari yo Yehova.​—Gutegeka 4:35; Yesaya 45:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 19 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’ukuntu ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bushyigikira ibyo Bibiliya ivuga, reba igice cya 4 cy’igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ikarita/​Ifoto yo ku ipaji ya 12]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

INYANJA NINI

KANAANI

SIRIYA

Alep

Ebla (Tell Mardikh)

Uruzi rwa Ufurate

[Aho ifoto yavuye]

Archaeologist: Missione Archeologica Italiana a Ebla - Università degli Studi di Roma ‘La Sapienza’

[Ifoto yo ku ipaji ya 12 n’iya 13]

Umukufi wa zahabu w’ahagana mu mwaka wa 1750 Mbere ya Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Itongo ry’ingoro nini

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Inyandiko ziri ku bintu by’ibumba, zahinduwe zigashyirwa mu nzu ibikwamo inyandiko

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ikintu gikozwe mu ibumba kiriho inyandiko

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Inkoni ya cyami y’Abanyegiputa yo hagati y’umwaka wa 1750 n’uwa 1700 Mbere ya Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Umusirikare wo muri Ebla afite imitwe y’abanzi babo

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ibuye ryeguriwe imanakazi yitwa Ishtar

[Aho ifoto yavuye]

Missione Archeologica Italiana a Ebla - Università degli Studi di Roma ‘La Sapienza’

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 13 yavuye]

Amashusho yose (uretse ibisigazwa by’ingoro) yatanzwe na: Missione Archeologica Italiana a Ebla - Università degli Studi di Roma ‘La Sapienza’