Gukwirakwiza ubutumwa bwiza muri Hayiti irangwa n’amabara menshi
Gukwirakwiza ubutumwa bwiza muri Hayiti irangwa n’amabara menshi
HAYITI na République Dominicaine ni ibihugu biri ku kirwa cyo mu karere gashyuha cyitwa Hispaniola, gifite imisozi miremire kurusha indi yose yo muri Karayibe. Hari imisozi ifite ubutumburuke burenga metero 2.400. Mu mezi twavuga ko haba hari ubukonje, ushobora gusanga ibizenga byo mu misozi miremire bitwikiriwe n’amasimbi na barafu.
Imisozi n’ibibaya byo mu majyepfo ya Hayiti bitwikiriwe n’ishyamba ry’inzitane ritohagiye. Ahandi ho usanga imisozi isa n’iyambaye ubusa, idashamaje, kubera ko abantu baba baratemaguye ibiti bakabimara. Uramutse ugeze mu majyaruguru cyangwa mu majyepfo ya Hayiti, wasanga ari igihugu cyiza cyane. Utembereye mu duhanda two mu misozi tuba duhuhamo umuyaga, wakwibonera ahantu heza cyane hagiye hatandukanye, haba ku butaka cyangwa mu nyanja. Ahantu hose wahasanga indabo z’amoko menshi zifite amabara meza cyane.
Abaturage 8.300.000 bo muri icyo gihugu kirangwa n’amabara menshi, biganjemo abatuye mu cyaro bakomotse muri Afurika. Nubwo abenshi muri bo ari abakene, bagwa neza kandi bakunda kwakira abashyitsi. Abahamya ba Yehova bamaze imyaka igera kuri 60 bishimira kubagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kandi bakiranwa urugwiro.—Matayo 24:14.
Kubwiriza mu mujyi muto wo mu cyaro
Ibyo umumisiyonari w’umugore yavuze ageze bwa mbere mu mujyi muto uri mu cyaro, ni ukuri rwose. Yaranditse ati
“Umunsi umwe, mu kwezi kwa Werurwe 2003, twagiye kubwiriza mu mujyi muto witwa Casale, ahari urugendo rw’iminota nka mirongo itatu uvuye mu mujyi wa Cabaret, aho abamisiyonari baba, ku birometero 30 mu majyaruguru ya Port-au-Prince, umurwa mukuru wa Hayiti. Abahamya baherukaga kubwiriza mu mujyi wa Casale mu mwaka wa 1999. Ubwo rero twahagurutse saa moya za mu gitondo dufite amatsiko menshi cyane. Uko twari makumyabiri na babiri, ni ukuvuga hafi itorero ryacu ryose, twafashe imodoka ebyiri zifite ingufu zishoboye imihanda mibi. Ubwo twanyuraga mu mihanda ihanamye yuzuye ivumbi tukagera mu kibaya kirimo ibiti binini byinshi, buri wese yari yishimye, avuga, kandi aseka cyane. Muri icyo kibaya hanyuramo uruzi kandi umujyi wa Casale wubatswe hakurya no hakuno yarwo.
“Amateka y’uwo mujyi utuje ahera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, ubwo abasirikare bo muri Polonye bazaga muri Hayiti kugira ngo bafashe abacakara guharanira ubwigenge bwabo, maze bagatura muri icyo kibaya kirumbuka bari kumwe n’abagore babo b’Abanyahayiti. Ibyo byatumye habaho uruvange rwiza cyane rw’abantu b’amoko anyuranye. Birashishikaza kubona mu giturage cyaho hatuye abazungu, abantu bajya kwirabura, ab’inzobe, abafite amaso y’icyatsi, ay’ibihogo n’ibindi byinshi bibaranga.
“Umuntu waje kudufungurira umuryango twakomanzeho bwa mbere, ntiyari ashimishijwe. Dusubiye inyuma ngo twigendere, twahuye n’umugabo wari uje adusanga. Yashakaga kumenya niba twemera ko Yesu atandukanye n’Imana. Twamusabye kuzana Bibiliya, maze tugirana ikiganiro gishingiye Yohana 17:3). Abantu benshi badusabye ko twicara tukaganira na bo. Hari abatubajije bati ‘muzagaruka ryari ngo twigane Bibiliya?’
ku Byanditswe cyatumye yemera ko Yesu ari Umwana w’Imana kandi ko Yehova ari we “Mana y’ukuri yonyine” (“Saa sita twabonye ahantu heza hari agacucu maze twitegura gufungura. Hari bashiki bacu babiri bari batetse inkono nini y’amafi. Mbega ukuntu ayo mafi yari aryoshye! Aho twahamaze umwanya turya, twiganirira, ari na ko tubwiriza abagenzi bahanyuraga. Nyuma yaho, twambutse uruzi tujya mu kindi gice cy’uwo mujyi. Twishimiye kuganira n’abo bantu beza babaga bicaye munsi y’ibiti byari iruhande rw’ingo zabo ziciriritse. Mbega ukuntu byabaga bishimishije kumva amajwi y’abana bakina no kubona abagore bamesa imyenda mu ruzi n’abakecuru basekura ikawa!
“Ntibyatinze saa kumi ziba zirageze, nuko twese uko twari twabukereye twerekeza ku mamodoka ngo dusubire i Cabaret. Mu by’ukuri, jye n’umugabo wanjye twishimiye incuro ya mbere twageze muri Casale, umujyi muto utuwe n’abaturage bakunda kwakira abashyitsi kandi bagira urugwiro.”
Kuva aho abamisiyonari ba mbere b’Abahamya bagereye muri Hayiti mu mwaka wa 1945, umubare w’ababwiriza b’Ubwami bo muri icyo gihugu wakomeje kwiyongera, ku buryo ubu hari ababwiriza bagera ku 14.000, babwiriza kandi bakayobora ibyigisho bya Bibiliya bisaga 22.000. Bagize ingaruka ku buzima bw’abantu 59.372 bateranye Urwibutso muri Werurwe 2005, kandi bakomeza gutangariza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu ruhame. Reka turebe uburyo bwinshi umurimo w’Abahamya ba Yehova wagize ingaruka ku bantu.
Ubutumwa bwiza mu bihangano by’amabara menshi
Abanyahayiti benshi bakunda ibintu bifite amabara agaragara cyane. Ibyo bigaragarira ku myambaro yabo, ku mazu yabo atatse amabara, ku ndabo zinyuranye zo mu busitani bwabo, no ku bihangano bakora. Amashusho y’amabara agaragara cyane yerekana umuco waho yitwa L’Art Haitien, uyasanga ku mihanda yose yo muri Port-au-Prince. Abayagura baturuka mu duce twinshi tw’isi.
Amabara agaragara cyane ntaboneka ku mashusho gusa. Imihanda yo muri Port-au-Prince iba yuzuye amamodoka atwara abagenzi yitwa camionettes, cyangwa tap-taps, ashushanyijeho
amashusho menshi akorwa n’abahanzi. Incuro nyinshi umuntu abona amwe muri ayo mashusho ashingiye ku nkuru zo muri Bibiliya.Ushobora kuba wigendera mu muhanda, mu buryo butunguranye ukabona ishusho usanzwe uzi, urugero nk’igaragaza Adamu na Eva muri Edeni. Ushobora nko kuyibona ishushanyije ku kirahure cy’inyuma cya camionette imaze kukunyuraho. Incuro nyinshi usanga kuri izo modoka handitseho imirongo y’Ibyanditswe cyangwa amagambo arimo izina rya Yehova, cyangwa se ugasanga mu mazina y’ibigo by’ubucuruzi harimo iryo zina.
Kubwiriza ubutumwa bwiza mu ishuri
Abahamya bakiri bato bo muri Hayiti bafite uburyo bwiza bwo gufasha abanyeshuri bagenzi babo kwiga Bibiliya. Urugero twafata ni urw’inkuru yavuzwe n’Umuhamya w’umukobwa w’imyaka 17.
“Umunsi umwe, umunyeshuri twigana yaranyegereye ambaza icyo ‘gusambana’ bisobanura. Natekereje ko yashakaga ko tugirana agakungu, ndamwihorera. Ariko igihe yabazaga icyo kibazo umunyeshuri w’umuhungu, abanyeshuri bose bahise bagira amatsiko. Ubwo rero, mu cyumweru cyakurikiyeho, ubwo nari maze gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo, natanze ikiganiro mu ishuri, nsobanura impamvu Abahamya ba Yehova bihatira kuba abantu batanduye haba mu by’umuco, mu buryo bw’umwuka no ku mubiri.
“Abanyeshuri babajije ibibazo byinshi kandi bemera ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya nabahaye. Ndetse n’umuyobozi w’ikigo, wari wabanje kwifata, yabajije ibibazo byinshi kandi ateganya n’ukuntu nazabibwira n’abandi banyeshuri. Naberetse igitabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques, * kandi benshi baracyishimiye. Bukeye nahaye abanyeshuri ibitabo 45. Abenshi bahise bagisoma barakirangiza, kandi ubu hari abigana Bibiliya n’Abahamya baturanye. Hari umunyeshuri umwe duturanye uza mu materaniro yose.”
Gukoresha ururimi rw’Igikerewole
Abaturage bo muri Hayiti bafite amabara y’uruhu atandukanye, kandi n’igihugu cyabo kirangwa n’amabara menshi, ibyo bikaba ari ibintu bishimishije. Ikindi kandi, Igikerewole cyo muri Hayiti na cyo kivanzemo amagambo y’Igifaransa n’ikibonezamvugo cy’indimi zo mu Burengerazuba bwa Afurika. Urwo ni rwo rurimi kavukire rw’Abanyahayiti, rukaba ari rwo rubagera ku mutima. Ahanini ni rwo Abahamya ba Yehova bakoresha mu murimo wabo wo kubwiriza, kandi hashyizweho gahunda zo guhindura ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya mu Gikerewole cyo muri Hayiti.
Mu mwaka wa 1987, agatabo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose! kahinduwe mu Gikerewole cyo muri Hayiti, hakurikiraho igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, hanyuma hahindurwa agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Ibyo bitabo byafashije abigishwa ba Bibiliya bashya bashaka kugira ubumenyi bw’ibanze bw’Ijambo ry’Imana. Kuva ku itariki ya 1 Nzeri 2002, Umunara w’Umurinzi na wo watangiye gusohoka mu Gikerewole cyo muri Hayiti. Ibitabo byanditse mu rurimi rw’Igifaransa na byo biracyakoreshwa, ariko abenshi bahitamo gusoma ibitabo byanditse mu rurimi rwabo kavukire.
Kugeza ubutumwa bwiza ku bari muri gereza
Vuba aha, Abahamya ba Yehova batangiye kugeza ubutumwa bwiza ku bagabo n’abagore bari muri gereza. Abo Bahamya bashimishwa no kugeza ubutumwa buhumuriza kuri abo bantu bari mu mimerere ibabaje cyane. Hari umuvandimwe wavuze ati
“Igihe twasuraga gereza imwe ku ncuro ya mbere, abari bahafungiwe bazanywe mu cyumba kigari kugira ngo tuhahurire. Twibazaga uko bari bubyakire. Igihe twababwiraga ko twazanywe no kubafasha gusobanukirwa Bibiliya, bose uko bari 50 batwakiriye neza. Twaberetse agatabo kanditse
mu Gikerewole gafite umutwe uvuga ngo Iga gusoma no Kwandika hamwe n’agafite umutwe uvuga ngo Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose ! maze dutangiza ibyigisho bya Bibiliya abagera kuri 26. Icumi mu bari aho ntibari bazi gusoma no kwandika, ariko bagaragaje ko bashimishijwe ubwo twaberekaga uko bakoresha amashusho ari muri utwo dutabo kugira ngo abafashe gusobanukirwa ibyanditsemo.”Igihe Abahamya basubiragayo, hari umugabo wavuze ati “ka gatabo naragasomye, ndongera ngasubiramo. Nkomeza gutekereza ku byo kavuga, kandi nari ntegerezanyije amatsiko ko mugaruka.” Hari umugabo wari warafungiwe ko yibishaga intwaro wavuze ko yifuzaga guhinduka, kandi asaba ko hakoherezwa umuntu akajya kwigana Bibiliya n’umugore we. Umugabo ufite abana babiri wari muri gereza na we yasabye ko umugore we yayoborerwa icyigisho kugira ngo abone itandukaniro riri hagati y’inyigisho z’ukuri n’iz’ikinyoma. Umuyobozi w’idini ry’Abaporotesitanti waziraga ko yariganyije abayoboke b’idini rye amafaranga menshi, yavuze ko noneho yari yabonye ukuri, kandi ko narangiza igihano cye azafasha abayoboke b’idini rye kuba Abahamya ba Yehova.
Undi muntu wari ufunzwe utarabashije kubona agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kanditswe mu Gikerewole, yandukuye aka mugenzi we bari bafunganywe kose kandi agafata mu mutwe. Umugore wari ufunzwe yatangiye kubwira bagenzi be icyenda bari bafunganywe ibyo yari amaze kwiga, ndetse atangira no kubigisha. Umugabo wari ufunzwe yarangije kwiga ako gatabo, akomereza mu gitabo Ubumenyi, atangira no kubwiriza abandi bari bafunganywe. Nyuma y’igihe gito, yayoboreraga bane muri bo.
Mercony * yari yarigeze kwiga Bibiliya kandi yari afite bene wabo b’Abahamya ba Yehova. Yateraga izindi mfungwa inkunga yo gusoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bene wabo bamuzaniraga. Yaravuze ati “iyo mpaye imfungwa ibitabo, zinyita Umuhamya wa Yehova. Mbabwira ko ntari we kubera ko nzi icyo kuba Umuhamya wa Yehova bisobanura. Ubu ndashaka gufatana icyigisho cya Bibiliya uburemere, nkiga kandi nkabatizwa. Iyo nza gukurikiza urugero rwa bakuru banjye nkiri muto, simba ndi muri gereza.”
Umwe mu mfungwa Mercony yari yarahaye igitabo yabwiye Umuhamya wari waje kumusura ati “mbere y’uko uza ku wa Mbere, nari nihebye ngiye kwiyahura. Ariko maze gusoma amagazeti, nasenze Imana ngo imbabarire amakosa nakoze kandi inyoherereze umuntu wo kunyereka inzira itunganye. Mbega ukuntu numvise nishimye ubwo wazaga ku munsi ukurikiyeho ugasaba kwigisha imfungwa Bibiliya! Ndashaka ko unyigisha uko nakorera Yehova.”
Réveillez-vous ! igeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi
Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 8 Ugushyingo 2000 yavugaga ibihereranye n’umwuga w’ubuforomo. Hari umugore wahawe kopi 2.000, aziha abaforomo bari mu mahugurwa mu mujyi wa Port-au-Prince. Inomero ya Réveillez-vous ! yo ku ya 8 Nyakanga 2002 yari irimo ingingo zivuga iby’abapolisi n’umurimo wabo, yahawe abapolisi benshi bo muri Port-au-Prince. Barayikunze cyane, ndetse n’ubu hari abahagarika Abahamya mu nzira bakabasaba izindi kopi z’iyo gazeti.
Vuba aha, umuyobozi ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima yateguye gahunda yo kwigisha abaturage ibihereranye n’ikibazo cya SIDA. Yatumiriwe kujya ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, bamwereka ibintu byasohotse muri Réveillez-vous ! kuri iyo ngingo. Yatangajwe no kubona ingingo zishingiye kuri Bibiliya zigaragaza uburyo bwiza bwo kwirinda SIDA n’ukuntu wafasha abayanduye guhangana n’imimerere baba barimo. Yavuze ko Réveillez-vous ! ari yo iri ku isonga mu gutanga ibisobanuro nk’ibyo kuri icyo kibazo.
Mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bakwirakwiza ubutumwa bwiza mu buryo bwinshi muri Hayiti irangwa n’amabara menshi, nk’uko babigenza mu bindi bihugu bigera kuri 234 ku isi. Ubu benshi baritabira ubwo butumwa bw’ibyiringiro kandi barafashwa kugira ngo bareke guhangayikishwa n’ibibazo by’ubuzima biriho muri iki gihe, ahubwo bategereze isi nshya, aho abantu bose basenga Imana y’ukuri Yehova bazagira ubuzima butunganye.—Ibyahishuwe 21:4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 20 Ibitabo bivugwa muri iyi ngingo byanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 29 Izina ryarahinduwe.
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]
Background: ©Adalberto Rios Szalay/photodisc/age fotostock