Kuri Noheli biba byifashe bite?
Kuri Noheli biba byifashe bite?
MU MYAKA icumi ishize, mu kwezi k’Ukuboza, hari ikinyamakuru cyari gifite igifubiko kiriho inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Barashaka Noheli.” Iyo nkuru yibandaga ku kibazo cyo kumenya niba Noheli yaragendaga “irushaho kwizihizwa uko bikwiriye, ikareka gukomeza kuba igihe cy’ubucuruzi.” Ese Noheli yizihizwa uko bikwiriye?—U.S.News & World Report.
Iyo nkuru yasobanuye impamvu tutabyitega. Yaravuze iti ‘mbere y’uko Constantin aba umwami w’Abami wa Roma mu kinyejana cya kane, abantu ntibizihizaga ivuka rya Kristo.’ Ibyo bigaragaza “nibura mu rugero runaka ko nta muntu n’umwe wari uzi neza igihe Yesu yavukiye.” Iyo nkuru yemezaga ko “uretse n’ukwezi n’umunsi yavukiyeho, amavanjiri atigeze avuga n’umwaka uwo ari wo.” Dukurikije ibyavuzwe n’umuhanga mu by’amateka wo muri kaminuza yitwa University of Texas, “Abakristo ba mbere ntibashishikazwaga na busa no kwizihiza Ivuka rya Yesu.”
Munsi y’agatwe kavuga ngo “Umwanzuro udafite ishingiro,” iyo nkuru yavuze “ukuntu kiliziya yaje guhitamo itariki ya 25 Ukuboza.” Yaravuze iti “abantu benshi bemera ko uwo wari umunsi mukuru witwaga Saturnalia ndetse n’indi minsi mikuru ya gipagani bashatse guhindura umunsi bita uwa gikristo.” “Kuba abayobozi ba kiliziya barahisemo umunsi wo mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza, igihe abantu bari basanzwe bakoreramo iminsi mikuru, byatumye abantu bo mu duce twinshi bitabira kwizihiza ivuka ry’Umukiza.” Mu kinyejana cya 19 rwagati, abantu batangiye kubona ko uwo ari umunsi wo kugura impano no kuzitanga. “Uwo muco mushya wo kubona ko Noheli ari umunsi wo gutanga impano, watumye abantu babona ko ubwo ari uburyo bwo kubona amafaranga vuba, maze abacuruzi n’abamamaza ibicuruzwa batangira gushishikariza abantu kwitabira icyo gihe.”
Ku bw’ibyo rero, nta ho umuntu yahera yitega ko Noheli yakwizihizwa mu bundi buryo budatandukira ugusenga k’ukuri. Ni iby’ukuri ko muri iki gihe Noheli irangwa n’ “ubucuruzi bw’ibintu bishashagirana bidafite akamaro,” ariko Abakristo b’ukuri ntibigeze bizihiza ivuka rya Yesu. Ahubwo, Bibiliya yibanda ku ncungu Kristo yatanze binyuze ku rupfu rwe n’izuka rye (Matayo 20:28). Icyo kizahora ari ikintu cy’ingenzi cyane.