Mbese uribuka?
Mbese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Ni iki Umukristo w’ukuri yakora mu gihe umwe mu bagize umuryango aretse gukorera Yehova?
Ikomeze, ukomeze n’abagize umuryango wawe bakiri indahemuka. Komeza guhugira mu bikorwa by’umwuka. Jya uhora witeguye gufasha abandi. Komeza kwizera ko ashobora kugaruka. Ntukicire urubanza. Ubaha gahunda Yehova yateganyije yo guhana, kandi ubwire incuti zawe uko wumva umeze.—1/9, ipaji ya 18-21.
• Ni ubuhe buryo bubiri Ibyanditswe bidufashamo kumenya ‘iminsi y’imperuka’?
Bibiliya yahanuye ibintu byari kuba mu gihe “cy’imperuka y’isi” (Matayo 24:3, 7, 8; Luka 21:11). Inavuga ihinduka ryari kuba mu myifatire y’abantu bo “mu minsi y’imperuka” n’iryari kuba mu bikorwa byabo (2 Timoteyo 3:1-5). Birashishikaje kumenya ko muri iki gihe, ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwagombaga kubwirizwa.—15/9, ipaji ya 4-6.
• Ni iki itorero rikora mu gihe Umukristo utwaye imodoka akoze impanuka igahitana abantu?
Abasaza basuzuma icyo kibazo bashobora gusanga uwo mushoferi atariho urubanza rw’amaraso kubera ko nta cyo yashoboraga gukora ku mimerere yateje iyo mpanuka yahitanye abantu. Icyakora iyo uwo muntu ahamwe n’icyaha cyo kumena amaraso ariko akaba yicuza, acyahwa mu buryo buhuje n’Ibyanditswe kandi akamburwa inshingano yari afite mu itorero.—15/9, ipaji ya 30.
• Kuki ubuzima bw’iteka budashingiye ku bushakashatsi mu bya siyansi?
Abahanga mu bya siyansi baragerageza ngo barebe uko bakongera imyaka umuntu abaho, urugero wenda bareba ukuntu bakongera incuro ingirabuzima fatizo zigabanya zikabyara izindi nshya, cyangwa bagakora ingirabuzima fatizo zizatuma abarwayi babona ibice by’umubiri bakeneye bikorana neza n’umubiri wabo. Ariko rero, Bibiliya igaragaza ko uburyo bumwe rukumbi bushobora gutuma abantu babona ubuzima bw’iteka ari incungu Yesu yatanze.—1/10, ipaji ya 3-5.
• Ese umuhango w’Abayahudi wo kwiyuhagira ni wo wahindutse umubatizo wa gikristo?
Oya. Abayahudi bagiraga imihango yo kwiyeza bo ubwabo, ariko mu mubatizo wa Yohana si ko byagendaga. Kwiyeza byasabwaga mu Mategeko ya Mose byagombaga gukorwa kenshi, ariko umubatizo wa gikristo ukorwa rimwe gusa.—15/10, ipaji ya 12-13.
• Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo ni iki?
Ni ishuri ritangwamo amasomo amara ibyumweru umunani. Iryo shuri ryigwamo n’abasaza b’amatorero n’abakozi b’imirimo batarashaka kandi biteguye koherezwa aho ubufasha bukenewe. Bashobora koherezwa mu itorero ryabo, cyangwa ahandi mu gihugu cyabo, cyangwa se mu kindi gihugu.—15/11, ipaji ya 10-11.
• Antikristo uvugwa muri 1 Yohana 2:18; 4:3, ni iki cyangwa ni nde?
Mu buryo bwagutse, ijambo “Antikristo” ryerekeza ku bantu bose barwanya Kristo, abiyita Kristo cyangwa abiyita intumwa ze. Amagambo ya Yesu n’aya Yohana agaragaza neza ko antikristo atari umuntu umwe, ahubwo ko agizwe na ba antikristo benshi bakwirakwiza inyigisho z’ibinyoma kandi ntibemere Ubwami bw’Imana.—1/12, ipaji ya 4-6.