Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”

“Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”

“Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”

‘Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, kandi urihuta.’​—ZEFANIYA 1:14.

1, 2. (a) Ni uwuhe munsi wihariye Abakristo bategereje? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza, kandi kuki?

U MUKOBWA wishimye ategereje ashishikaye umunsi w’ishyingirwa rye. Umubyeyi utwite ategerezanyije amatsiko n’ubwuzu umwana azabyara. Umukozi unaniwe arifuza cyane gutangira konji ye amaze igihe kinini ategereje. Ese abo bantu bose bahuriye ku ki? Bose bategereje umunsi wihariye: umunsi uzagira ingaruka ku buzima bwabo. Bafite ibyiyumvo byimbitse, ariko bitandukanye cyane. Amaherezo, umunsi buri wese ategereje uzasohora, kandi nugera, bizeye ko bazaba bawiteguye.

2 Mu buryo nk’ubwo, ubu Abakristo b’ukuri bategerezanyije amatsiko umunsi udasanzwe. Uwo ni “umunsi” ukomeye wa Yehova (Yesaya 13:9; Yoweli 2:1; 2 Petero 3:12). Kuza k’uwo ‘munsi’ wa Yehova ni iki, kandi se ni gute kuza kwawo kuzagira ingaruka ku bantu? None se, ni gute twakwizera neza ko tuwiteguye? Ni ngombwa ko dushaka ibisubizo by’ibyo bibazo muri iki gihe, kubera ko hari ibintu bigaragaza ukuri kw’amagambo ya Bibiliya agira ati ‘umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi, kandi urihuta.’​—Zefaniya 1:14.

“Umunsi ukomeye” wa Yehova

3. “Umunsi ukomeye” wa Yehova ni iki?

3 “Umunsi ukomeye” wa Yehova ni iki? Muri Bibiliya yose, imvugo ngo “umunsi w’Uwiteka” yerekeza ku bihe byihariye, ubwo Yehova yagiye asohoreza imanza ze ku banzi be kandi agahesha ikuzo izina rye rikomeye. Abantu b’abahemu bo mu Buyuda n’i Yerusalemu, abaturage b’i Babuloni bakandamizaga abandi hamwe n’abo muri Egiputa, bose bagezweho n’ “umunsi w’Uwiteka” igihe basohorezwagaho urubanza rwa Yehova (Yesaya 2:1, 10-12; 13:1-6; Yeremiya 46:7-10). Icyakora, “umunsi w’Uwiteka” ukomeye cyane nturaza. Ni “umunsi” urubanza rwa Yehova ruzasohorezwa ku bantu batutse izina rye. Uzatangirana n’irimbuka rya ‘Babuloni ikomeye,’ ari yo madini yose y’ikinyoma, urangirane no gukuraho ibisigazwa by’isi mbi mu ntambara ya Harimagedoni.​—Ibyahishuwe 16:14, 16; 17:5, 15-17; 19:11-21.

4. Kuki abantu benshi bagombye gutinya umunsi wa Yehova wegereje cyane?

4 Abantu benshi babisobanukirwa batabisobanukirwa, bagombye gutinya uwo munsi wegereje cyane. Kubera iki? Yehova yatanze igisubizo akoresheje umuhanuzi Zefaniya agira ati “uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima w’icuraburindi.” Uteye ubwoba rwose! Byongeye kandi, uwo muhanuzi yavuze ko Yehova azatuma ‘abantu biheba, kuko bacumuye ku Uwiteka.’​—Zefaniya 1:15, 17.

5. Kuki abantu babarirwa muri za miriyoni bategerezanyije amatsiko umunsi wa Yehova?

5 Icyakora, hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bategerezanyije amatsiko umunsi wa Yehova. Kubera iki? Kubera ko bazi ko icyo kizaba ari igihe cyo gucungura abakiranutsi no kubabohora, kikaba n’igihe Yehova ubwe azihesha ikuzo kandi akeza izina rye ry’icyubahiro (Yoweli 4:16, 17; Zefaniya 3:12-17). Uko umuntu abaho muri iki gihe, ni byo ahanini bituma ategereza uwo munsi afite ubwoba cyangwa akawutegerezanya amatsiko. Ese kuba uwo munsi wegereje ubibona ute? Ese urawiteguye? Mbese kuba umunsi wa Yehova wegereje bigira ingaruka ku mibereho yawe ya buri munsi?

“Hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo”

6. Abantu benshi babona bate “umunsi w’Uwiteka,” kandi se kuki ibyo bidatangaza Abakristo b’ukuri?

6 Nubwo ibintu byihutirwa, abantu benshi ntibahangayikishwa no kuba “umunsi w’Uwiteka” wegereje. Baseka abababurira bababwira ko wegereje kandi bakabakoba. Icyakora, ibyo ntibitangaza Abakristo b’ukuri. Bibuka umuburo watanzwe n’intumwa Petero agira ati “mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati ‘isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.’ ”​—2 Petero 3:3, 4.

7. Ni iki kizadufasha gukomeza kubona ko ibintu byihutirwa?

7 Ni iki kizadufasha kurwanya ibyo bitekerezo bibi maze tugakomeza kubona ko ibintu byihutirwa? Petero yaratubwiye ati ‘ndakangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera, mwibuke n’itegeko ry’Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n’intumwa zabatumweho’ (2 Petero 3:1, 2). Kwita ku miburo y’abahanuzi bizadufasha ‘gukangura imitima yacu’ cyangwa gukangura ubushobozi bwacu bwo gutekereza. Dushobora kuba twaribukijwe ibyo bintu incuro nyinshi, ariko ubu ni iby’ingenzi kurusha mbere hose ko dukomeza kwitondera iyo miburo.​—Yesaya 34:1-4; Luka 21:34-36.

8. Kuki abantu benshi birengagiza ibyo Bibiliya itwibutsa?

8 Kuki hari abantu birengagiza ibyo bintu twibutswa? Petero yakomeje agira ati ‘biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n’isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw’ijambo ry’Imana, ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n’amazi ikarimbuka’ (2 Petero 3:5, 6). Koko rero, hari abantu batifuza ko umunsi wa Yehova waza. Ntibifuza icyarogoya imibereho yabo. Ntibashaka ko Yehova abaryoza kuba barabayeho mu buryo burangwa n’ubwikunde. Nk’uko Petero yabivuze, biberaho ‘bakurikije irari ryabo.’

9. Ni gute abantu bo mu gihe cya Nowa n’icya Loti bitwaye?

9 Abo bakobanyi bahitamo kwirengagiza “nkana” ko mu bihe byahise Yehova yagiye agira icyo akora ku bikorwa by’abantu. Yaba Yesu Kristo, yaba n’intumwa Petero, bose bagarutse ku bintu bibiri nk’ibyo byigeze kuba, ni ukuvuga ibyabaye mu gihe cy’ ‘iminsi ya Nowa’ no mu gihe cy’ ‘iminsi ya Loti’ (Luka 17:26-30; 2 Petero 2:5-9). Mbere y’umwuzure, abantu ntibitaye ku muburo Nowa yatanze. Mu buryo nk’ubwo, mbere y’irimbuka rya Sodomu na Gomora, ibyo Loti yabwiye abakwe be “babigize nk’ibikino.”​—Itangiriro 19:14.

10. Yehova akorera iki abantu batita ku byo babwirwa?

10 No muri iki gihe ni ko bimeze. Nyamara, zirikana icyo Yehova akorera abantu batita ku byo babwirwa. Agira ati ‘nzahana abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende bibwira mu mitima yabo bati “ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.” Kandi ubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n’amazu yabo azaba imisaka. Ni ukuri bazubaka amazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo’ (Zefaniya 1:12, 13). Abantu bashobora kwikomereza ibikorwa byabo bya buri munsi, ariko nta nyungu zihoraho iyo mihati yabo izabahesha. Kubera iki? Kubera ko umunsi wa Yehova uzabatungura kandi nta kintu na kimwe mu byo birundanyirije kizabakiza.​—Zefaniya 1:18.

Ukomeze ‘uwutegereze’

11. Ni iyihe nama twagombye kuzirikana?

11 Aho kugira ngo tumere nk’abantu babi badukikije, tugomba kuzirikana inama umuhanuzi Habakuki yanditse agira ati ‘ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze kuko kuza ko bizaza ntibizahera’ (Habakuki 2:3). Ndetse nubwo uwo munsi wasa n’aho utinze dukurikije uko twe abantu badatunganye tubibona, tugomba kuzirikana ko Yehova adatinza isezerano rye. Umunsi we uzazira igihe, ku isaha abantu batazi.​—Mariko 13:33; 2 Petero 3:9, 10.

12. Ni uwuhe muburo Yesu yatanze, kandi se ni gute ibyo binyuranye n’iby’abigishwa b’indahemuka ba Yesu bakora?

12 Yesu yashimangiye agaciro ko gukomeza gutegereza umunsi wa Yehova, maze atanga umuburo avuga ko na bamwe mu bigishwa be bari kwibagirwa ko ibintu byihutirwa. Yahanuye ibyabo agira ati “umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze,’ maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi, shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi, amucemo kabiri” (Matayo 24:48-51). Ibinyuranye n’ibyo, abagize itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge bakomeje kubona ko ibintu byihutirwa. Abagize iryo tsinda bakomeje kuba maso kandi bagaragaza ko biteguye. Yesu yeguriye iryo tsinda “ibintu bye byose” biri hano ku isi.​—Matayo 24:42-47.

Akamaro ko kubona ko ibintu byihutirwa

13. Ni gute Yesu yagaragaje ko abantu bari bakeneye kubona ko ibintu byihutirwa?

13 Byari ngombwa ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakomeza kumva ko ibintu byihutirwa. Igihe bari kubona umujyi wa Yerusalemu ‘ugoswe n’ingabo,’ bagombaga guhita bahunga (Luka 21:20, 21). Ibyo byabaye mu mwaka wa 66. Zirikana uko Yesu yagaragaje ukuntu Abakristo b’icyo gihe bari bakwiriye kubona ko ibintu byihutirwa. Yagize ati ‘n’uzaba ari hejuru y’inzu, ye kuzamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye, n’uzaba ari mu mirima, ye kuzasubira imuhira ngo azane umwenda we’ (Matayo 24:17, 18). None se ko amateka agaragaza ko Yerusalemu yamaze imyaka ine itararimbuka, kuki mu mwaka wa 66 Abakristo bagombaga kwita ku magambo ya Yesu byihutirwa?

14, 15. Kuki byari ngombwa cyane ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahunga batazuyaje igihe bari kubona Yerusalemu igoswe n’ingabo?

14 Nubwo ingabo z’Abaroma zaje kurimbura Yerusalemu mu mwaka wa 70, muri iyo myaka ine nta mahoro yariho. Nta yariho rwose! Iyo myaka yari yuzuyemo urugomo no kumena amaraso. Hari umuhanga mu by’amateka wasobanuye imimerere yari muri Yerusalemu agira ati “hariho intambara y’abenegihugu imena amaraso mu buryo buteye ubwoba kandi irimo ibikorwa by’urugomo bikabije.” Abasore bahabwaga akazi ko kubaka ibihome, kandi bagahabwa intwaro bakajya mu gisirikare. Buri munsi bakoraga imyitozo ya gisirikare. Abantu batagiraga uruhare mu kurwanya Abaroma bafatwaga nk’abagambanyi. Iyo Abakristo batinda muri uwo murwa, bari kuba bari mu kaga gakomeye.​—Matayo 26:52; Mariko 12:17.

15 Tuzirikane ko Yesu yavuze ko abari kuba “bari i Yudaya,” atari abari i Yerusalemu gusa, bagombaga gutangira guhunga. Ibyo byari ingenzi cyane kubera ko nyuma y’amezi make gusa bavuye i Yerusalemu, ingabo z’Abaroma zongeye kubura imirwano. Habanje gufatwa Galilaya mu mwaka wa 67, hanyuma mu mwaka ukurikiyeho Yudaya na yo irafatwa. Ibyo byatumye mu gihugu cyose habaho umubabaro ukomeye. Nanone kandi, byarushijeho kugora Umuyahudi wese washakaga guhunga akava i Yerusalemu. Amarembo y’uwo murwa yari arinzwe, kandi umuntu wese washakaga guhunga yafatwaga nk’aho atorotse ajyanywe no gushyigikira Abaroma.

16. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagombaga kwitwara bate kugira ngo barokoke icyo gihe cy’amakuba?

16 Mu gihe tukizirikana ibyo, turabona impamvu Yesu yatsindagirije ko ibintu byihutirwaga. Abakristo bagombaga kwemera kugira ibyo bigomwa, ntibareke ngo ubutunzi bubahume amaso. Bagombaga kwemera ‘gusiga ibyo [bari] bafite byose’ kugira ngo bumvire umuburo wa Yesu (Luka 14:33). Abantu bahise bumvira bagahungira hakurya ya Yorodani bararokotse.

Dukomeze kubona ko ibintu byihutirwa

17. Kuki twagombye kurushaho kubona ko ibintu byihutirwa?

17 Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza neza ko igihe cya nyuma tukigeze kure. Dukwiriye kumva ko ibintu byihutirwa kuruta mbere hose. Mu gihe cy’amahoro, umusirikare ntaba yumva ukuntu intambara ihangayikisha kandi igateza akaga. Icyakora, iyo iyo yirengagije ko akwiriye kuryamira amajanja maze mu buryo butunguranye agahamagazwa ku rugamba, ashobora kuba atiteguye bikamuviramo gupfa. Ibyo ni na ko bimeze ku birebana n’intambara yo mu buryo bw’umwuka turwana. Nitugenda ducogora ntitubone ko ibintu byihutirwa, dushobora kuba tutiteguye guhangana n’ibitero duhura na byo, kandi amaherezo umunsi wa Yehova waza ukadutungura (Luka 21:36; 1 Abatesalonike 5:4). Niba hari umuntu ‘wasubiye inyuma akareka gukurikira’ Yehova, iki ni cyo gihe cyo kumugarukira.​—Zefaniya 1:3-6; 2 Abatesalonike 1:8, 9.

18, 19. Ni iki kizadufasha gukomeza kuzirikana “umunsi” wa Yehova?

18 Ntibitangaje kuba intumwa Petero yaraduteye inkunga yo gutebutsa “umunsi” wa Yehova. Ibyo twabikora dute? Uburyo bumwe ni uko “twagira imyifatire irangwa n’ibikorwa byera, kandi tugakora ibikorwa bigaragaza ko twiyeguriye Imana” (2 Petero 3:11, 12, NW ). Gukomeza guhugira muri ibyo bikorwa bizadufasha gutegerezanya amatsiko “umunsi” wa Yehova. Birumvikana ko tudashobora kwihutisha igihe gisigaye kugira ngo umunsi wa Yehova uze. Ariko kandi, nidutegereza uwo munsi duhugiye mu murimo w’Imana, igihe kizarushaho gusa n’igishira vuba cyane.​—1 Abakorinto 15:58.

19 Gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kwita ku bintu ritwibutsa, na byo bizadufasha “kwifuza cyane (gutegereza no gutebutsa)” uwo munsi, mbese “duhore tuwutegereje” (2 Petero 3:12, The Amplified Bible; The New Testament, by William Barclay). Muri ibyo bintu twibutswa, harimo ubuhanuzi bwinshi butavuze gusa ibyo kuza k’umunsi wa Yehova, ahubwo bwanavuze imigisha myinshi izahundagazwa ku bantu ‘bategereza’ Yehova.​—Zefaniya 3:8.

20. Ni iyihe nama twagombye kuzirikana?

20 Iki ni cyo gihe buri wese muri twe akwiriye kuzirikana inama yatanzwe binyuze ku muhanuzi Zefaniya. Iyo nama igira iti ‘uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho, mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.’​—Zefaniya 2:2, 3.

21. Ni iki ubwoko bw’Imana bwiyemeje mu mwaka wa 2007?

21 Ku bw’ibyo, mbega ukuntu bikwiriye kuba haratoranyijwe isomo ry’umwaka wa 2007 rigira riti “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”! Abagize ubwoko bw’Imana bemera ko ‘ugeze hafi kandi ko wihuta’ (Zefaniya 1:14). ‘Uzaza ntuzahera’ (Habakuki 2:3). Bityo rero, mu gihe tugitegereje uwo munsi, nimucyo duhore turi maso, twite ku bihe turimo, tuzirikana ko isohozwa ry’ubwo buhanuzi riri bugufi!

Ese ushobora gusubiza?

• “Umunsi ukomeye” wa Yehova ni iki?

• Kuki abantu benshi birengagiza ko muri iki gihe ibintu byihutirwa?

• Kuki Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagombaga kubona ko ibintu byihutirwa?

• Ni iki twakora kugira ngo turusheho kubona ko ibintu byihutirwa?

[Ibibazo]

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]

Isomo ry’umwaka wa 2007 riravuga ngo “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi.”​—Zefaniya 1:14.

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Nk’uko byagenze mu minsi ya Nowa, abakobanyi bazatungurwa igihe Yehova azagira icyo akora

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abakristo bagombaga kugira icyo bakora batazuyaje ubwo bari kubona Yerusalemu ‘igoswe n’ingabo’