Yehova azatuma abantu ‘barenganurwa’
Yehova azatuma abantu ‘barenganurwa’
“Imana yo ntizarenganura intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro?”—LUKA 18:7, NW.
1. Ni bande bajya bakubera isoko y’inkunga, kandi kuki?
MU BAHAMYA BA YEHOVA bo ku isi yose, harimo abagabo n’abagore b’Abakristo bamaze imyaka myinshi bakorera Yehova mu budahemuka. Ese muri abo bantu dukunda hari abo uzi? Wenda uhise utekereza mushiki wacu ugeze mu za bukuru, umaze imyaka myinshi abatijwe kandi utajya upfa gusiba amateraniro abera ku Nzu y’Ubwami. Cyangwa se wenda wibutse umuvandimwe usheshe akanguhe, wifatanya mu budahemuka mu murimo wo kubwiriza itorero rikora buri cyumweru, kandi akaba amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo abikora. Mu by’ukuri, abenshi muri abo bantu b’indahemuka batekerezaga ko ubu Harimagedoni yagombye kuba yaraje kera. Icyakora, kuba iyi si ikiranirwa ikiriho, ntibyigeze bibabuza gukomeza kwiringira amasezerano ya Yehova, cyangwa ngo badohoke ku cyemezo bafashe cyo ‘kwihangana bakageza imperuka’ (Matayo 24:13). Mu by’ukuri, ukwizera gukomeye abo bagaragu ba Yehova b’indahemuka bagaragaje, ni isoko y’inkunga ku itorero ryose.—Zaburi 147:11.
2. Ni ibiki bitubabaza?
2 Rimwe na rimwe ariko, hari ubwo tubona ibintu bitandukanye cyane n’ibyo. Hari Abahamya bamaze imyaka myinshi bifatanya mu murimo wo kubwiriza, ariko nyuma y’igihe ntibakomeza kwizera Yehova, bareka no kwifatanya n’itorero rya gikristo. Kuba hari bagenzi bacu baretse Yehova biratubabaza, kandi twifuza cyane gukomeza gufasha buri ‘ntama yazimiye’ kugira ngo igaruke mu mukumbi (Zaburi 119:176; Abaroma 15:1). Kuba rero hari abakomeza kugira ukwizera gukomeye mu gihe abandi bo bareka ukwizera kwabo, bituma twibaza ibibazo bimwe na bimwe. Ni iki gituma Abahamya benshi bakomeza kwiringira amasezerano ya Yehova, mu gihe abandi bo bareka gukomeza kuyiringira? Ni iki buri wese muri twe yakora kugira ngo dukomeze kwemera ko “umunsi ukomeye w’Uwiteka” uri bugufi (Zefaniya 1:14)? Nimucyo dusuzume umugani dusanga mu Ivanjiri ya Luka.
Umuburo ku bari kuba bariho mu gihe cyo kuza k’“Umwana w’umuntu”
3. Ni bande bashobora kungukirwa mu buryo bwihariye n’umugani w’umupfakazi n’umucamanza, kandi kuki?
3 Muri Luka igice cya 18 harimo umugani Yesu yaciye uvuga iby’umupfakazi n’umucamanza. Uwo mugani umeze nka wa wundi twaganiriyeho mu gice kibanziriza iki, uvuga iby’umuntu wabonye umushyitsi agatitiriza incuti ye (Luka 11:5-13). Icyakora, inkuru yo muri Bibiliya irimo uwo mugani w’umupfakazi n’umucamanza, igaragaza ko uwo mugani werekeza mu buryo bwihariye ku bantu bari kuba bariho mu gihe cyo kuza k’“Umwana w’umuntu” afite ububasha bwa Cyami, icyo gihe kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 1914.—Luka 18:8. *
4. Ni iki Yesu yavuze mbere y’uko aca umugani uri muri Luka igice cya 18?
4 Mbere y’uko Yesu aca uwo mugani, yavuze ko ikimenyetso cyo kuhaba kwe afite ububasha bwa Cyami cyari kugaragarira bose, “nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi” (Luka 17:24; 21:10, 29-33). Icyakora, abenshi mu bari kuba bariho mu ‘gihe cy’imperuka,’ ntibari kwita kuri icyo kimenyetso kigaragara neza (Daniyeli 12:4). Kubera iki? Kubera ya mpamvu yatumye abantu bo mu gihe cya Nowa n’abo mu gihe cya Loti batita ku miburo Yehova yabahaye. Icyo gihe, abantu ‘bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga kugeza umunsi barimbukiye’ (Luka 17:26-29). Bapfuye bazira ko bari baratwawe n’imirimo yabo, ntibite ku byo Imana yashakaga (Matayo 24:39). Muri iki gihe na bwo, abantu muri rusange batwawe n’ibikorwa bya buri munsi ku buryo batabona ikimenyetso kigaragaza ko imperuka y’iyi si itumvira Imana iri hafi.—Luka 17:30.
5. (a) Ni bande Yesu yahaye umuburo kandi kuki? (b) Ni iki cyatumye bamwe badakomeza kugira ukwizera?
5 Birumvikana rero ko Yesu yari ahangayikishijwe n’uko abigishwa be na bo bari kurangazwa n’isi ya Satani bakagera n’ubwo ‘basubira inyuma’ (Luka 17:22, 31). Kandi koko, uko ni ko byagendekeye Abakristo bamwe na bamwe. Abo Bakristo bamaze imyaka myinshi bategereje umunsi Yehova azakuriraho iyi si mbi. Icyakora, ubwo babonaga Harimagedoni itaje igihe bari bayiteze, bacitse intege. Ibyiringiro bari bafite by’uko umunsi wa Yehova wo gucira abantu urubanza wegereje, byarayoyotse. Batangiye gucogora mu murimo wo kubwiriza kandi bagenda buhoro buhoro batwarwa n’ibikorwa byo mu buzima bwa buri munsi, ku buryo batari bakibona igihe cyo kwita ku bintu byo mu buryo bw’umwuka (Luka 8:11, 13, 14). Nyuma y’igihe, ‘basubiye inyuma.’ Mbega ukuntu bibabaje!
Akamaro ko “gusenga iteka”
6-8. (a) Mu mugani w’umupfakazi n’umucamanza byagenze bite? (b) Yesu yavuze ko uwo mugani usobanura iki?
6 Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kwiringira ko Yehova azasohoza amasezerano ye (Abaheburayo 3:14)? Yesu akimara kuburira abo bigishwa kugira ngo badasubira mu isi mbi ya Satani, yahise asubiza icyo kibazo.
7 Luka avuga ko Yesu ‘yabaciriye umugani wo kubigisha ko bakwiriye gusenga iteka ntibarambirwe.’ Yesu yaravuze ati “hariho umucamanza mu mudugudu umwe, utubaha Imana ntiyite ku bantu. Muri uwo mudugudu harimo umupfakazi, aramusanga aramubwira ati ‘ndengera [“ndenganura,” NW] ku mwanzi wanjye.’ Amara iminsi atemera, ariko ageze aho aribwira ati ‘nubwo ntubaha Imana kandi sinite ku bantu, ariko kuko uyu mupfakazi anduhije ndamurengera [“ndamurenganura,” NW], ngo adahora aza iminsi yose akandushya.’”
8 Yesu amaze guca uwo mugani, yagaragaje icyo usobanura agira ati “ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera [“ntizarenganura,” NW] intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? Ndababwira yuko izazirengera [izazirenganura, NW] vuba. Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?”—Luka 18:1-8.
“Ndenganura”
9. Ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi gitsindagirizwa mu mugani w’umupfakazi n’umucamanza?
9 Igitekerezo cy’ingenzi kiri muri uyu mugani kirumvikana rwose. Abantu babiri bavugwa muri uwo mugani hamwe na Yesu bagikomojeho. Umupfakazi yaringinze ati “ndenganura.” Umucamanza aravuga ati “ndamurenganura.” Yesu arabaza ati “ese Imana ntizarenganura” abantu? Ku bihereranye na Yehova, Yesu yaravuze ati ‘azabarenganura bidatinze’ (Luka 18:3, 5, 7, 8, gereranya na NW). None se ni ryari mu buryo bwihariye Imana “izarenganura” abantu?
10. (a) Mu kinyejana cya mbere, urubanza rwasohojwe ryari? (b) Ni ryari abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bazarenganurwa, kandi se bizagenda bite?
10 Mu kinyejana cya mbere, ‘iminsi yo guhoreramo’ (cyangwa yo “gusohorezamo urubanza,” NW) yabaye mu mwaka wa 70 igihe Yerusalemu n’urusengero rwayo byasenywaga (Luka 21:22). Abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe bazarenganurwa ku ‘munsi ukomeye’ wa Yehova (Zefaniya 1:14; Matayo 24:21). Icyo gihe, Yehova ‘azitura abababaza’ ubwoko bwe ‘kubabazwa,’ ‘ubwo [Yesu Kristo] azahora inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.’—2 Abatesalonike 1:6-8; Abaroma 12:19.
11. Ni mu buhe buryo ubutabera buzasohozwa “vuba”?
11 Ariko se, twumve dute isezerano Yesu yatanze ry’uko Yehova azatuma abantu be barenganurwa “vuba”? Ijambo ry’Imana rigaragaza ko ‘nubwo bisa n’aho [Yehova] atinda gusubiza,’ igihe nikigera azahita asohoza ubutabera (Luka 18:7, NW, 8; 2 Petero 3:9, 10). Mu gihe cya Nowa, ubwo Umwuzure wazaga, ababi bahise barimbuka. No mu minsi ya Loti, igihe umuriro waturukaga mu ijuru, abantu babi barahatikiriye. Yesu yaravuze ati “ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho” (Luka 17:27-30). Icyo gihe na bwo, ababi ‘bazarimbuka bibatunguye’ (1 Abatesalonike 5:2, 3). Koko rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova atazemera ko isi ya Satani irenza n’umunsi n’umwe ku gihe ikwiriye kucirirwaho urubanza.
‘Azarenganura’ abantu
12, 13. (a) Ni irihe somo tuvana ku mugani wa Yesu w’umupfakazi n’umucamanza? (b) Kuki dushobora kwiringira ko Yehova azumva amasengesho yacu kandi agatuma turenganurwa?
12 Hari ibindi bintu by’ingenzi bitsindagirizwa mu mugani w’umupfakazi n’umucamanza. Igihe Yesu yasobanuraga uwo mugani, yaravuze ati “ntimwumvise ibyo umucamanza ukiranirwa yavuze? Ubwo bibaye bityo, Imana se yo ntizarengera [“ntizarenganura,” NW] intore zayo?” Birumvikana ko Yesu atagereranyije Yehova n’umucamanza ashaka kuvuga ko Imana na yo ari nk’uko yagenzereza abayiringira. Ahubwo, Yesu yahaye abigishwa be isomo ku birebana na Yehova binyuze mu gutsindagiriza itandukaniro riri hagati y’uwo mucamanza n’Imana. Ni ibiki batandukaniyeho?
13 Umucamanza wo mu mugani wa Yesu ‘yarakiranirwaga,’ mu gihe ‘Imana yo ari umucamanza utabera’ cyangwa udakiranirwa (Zaburi 7:12; 33:5). Uwo mucamanza ntiyari yitaye na busa kuri uwo mupfakazi, ariko Yehova yita kuri buri wese muri twe (2 Ngoma 6:29, 30). Umucamanza ntiyashakaga gufasha uwo mupfakazi, ariko Yehova aba yiteguye gufasha abamukorera kandi arabyifuza cyane (Yesaya 30:18, 19). Ibyo biratwigisha iki? Niba umucamanza ukiranirwa yarateze amatwi umupfakazi kandi akamurenganura, ese Yehova we ntazarushaho kumva amasengesho y’abagize ubwoko bwe kandi rwose akabarenganura?—Imigani 15:29.
14. Kuki tutagombye kureka kwiringira ko umunsi w’Imana wo guca imanza uzaza?
14 Ku bw’ibyo rero, abantu badakomeza kwiringira ko umunsi w’urubanza w’Imana uzaza, baba bakoze ikosa rikomeye cyane. Kubera iki? Iyo baretse gukomeza kwiringira ko “umunsi ukomeye” wa Yehova uri hafi, baba mu by’ukuri bashidikanya ko Imana ishobora gusohoza amasezerano yayo mu budahemuka. Ariko kandi, nta muntu ufite uburenganzira bwo gushidikanya ku budahemuka bwa Yehova (Yobu 9:12). Ikibazo cyumvikana umuntu yakwibaza ni iki: ese buri wese muri twe azakomeza kuba indahemuka? Iyo ngingo kandi ni yo Yesu yavuzeho igihe yasozaga umugani w’umupfakazi n’umucamanza.
“Mu by’ukuri azasanga ukwizera nk’uko kukiri mu isi?”
15. (a) Ni ikihe kibazo Yesu yabajije, kandi kuki? (b) Ni iki twagombye kwibaza?
15 Yesu yabajije ikibazo gishishikaje kigira kiti “Umwana w’umuntu naza, mu by’ukuri azasanga ukwizera nk’uko kukiri mu isi” (Luka 18:8, NW)? Imvugo ngo “ukwizera nk’uko” yumvikanisha ko Yesu atashakaga kuvuga ukwizera muri rusange, ahubwo yashakaga kuvuga ukwizera runaka, ni ukuvuga ukwizera nk’ukwa wa mupfakazi. Yesu ntiyashubije icyo kibazo yari abajije. Yakibajije agira ngo abigishwa be batekereze barebe uko ukwizera kwabo kumeze. Ese kwaba kwaragendaga kugabanuka, ku buryo bari mu kaga ko gusubira mu bintu bari barasize inyuma? Cyangwa bari bafite ukwizera nk’ukwa wa mupfakazi? Muri iki gihe, natwe twagombye kwibaza tuti ‘ukwizera “Umwana w’umuntu” abona mu mutima wanjye kumeze gute?’
16. Umupfakazi yari afite ukwizera kumeze gute?
16 Kugira ngo natwe tube mu bo Yehova azarenganura, twagombye kwigana uwo mupfakazi. Ukwizera kwe kwari kumeze gute? Yagaragaje ukwizera akomeza ‘gusanga [umucamanza] akamubwira ati “ndengera [“ndenganura,” NW] ku mwanzi wanjye.”’ Uwo mupfakazi yakomeje gutitiriza kugira ngo umuntu udatunganye amurenganure. Mu buryo nk’ubwo, abagaragu b’Imana muri iki gihe bagombye kwiringira ko Yehova azabarenganura, nubwo bishobora gutwara igihe kirenze icyo batekerezaga. Ikindi nanone, bagaragaza ko biringiye amasezerano y’Imana bakomeza gusenga ubudasiba, ‘bayitakira ku manywa na nijoro’ (Luka 18:7). Mu by’ukuri rero, Umukristo aramutse aretse gusenga asaba kurenganurwa, yaba agaragaje ko atakiringira ko Yehova azatabara abagaragu be.
17. Ni izihe mpamvu zagombye gutuma dukomeza gusenga dushikamye kandi tugakomeza kwizera ko umunsi w’urubanza wa Yehova uzaza?
17 Hari ibintu byihariye byabaye kuri uwo mupfakazi bitugaragariza ko dufite izindi mpamvu zo gukomeza gusenga dushikamye. Reka turebe ibintu dutandukaniyeho na we. Uwo mupfakazi yakomeje gusanga uwo mucamanza nta muntu n’umwe umutera inkunga yo kubikora, ariko twebwe Ijambo ry’Imana ridushishikariza cyane ‘gukomeza gusenga dushikamye’ (Abaroma 12:12). Uwo mupfakazi ntiyabaga yizeye ko icyifuzo cye kiri bwakirwe, ariko twe Yehova yatwijeje ko tuzarenganurwa. Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we ati ‘naho byatinda ubitegereze kuko kuza ko bizaza ntibizahera’ (Habakuki 2:3; Zaburi 97:10). Uwo mupfakazi nta muntu yari afite wo kumwingingira uwo mucamanza kugira ngo icyifuzo cye gifatanwe uburemere. Ariko twe dufite umufasha ukomeye, ari we Yesu, ‘uri iburyo bw’Imana adusabira’ (Abaroma 8:34; Abaheburayo 7:25). Ku bw’ibyo rero, niba uwo mupfakazi wari uhanganye n’ikibazo kitoroshye yarakomeje kwinginga uwo mucamanza yiringiye ko amurenganura, twebwe twagombye kurushaho gukomeza kwizera ko umunsi w’urubanza wa Yehova uzaza.
18. Ni gute isengesho rizatuma ukwizera kwacu gukomera kandi rigatuma turenganurwa?
18 Umugani w’umupfakazi utwigisha ko isengesho rifitanye isano rya bugufi n’ukwizera kandi ko gukomeza gusenga dushikamye bishobora kuturinda ibintu byatuma ukwizera kwacu gucogora. Ariko kandi, birumvikana ko amasengesho ya nyirarureshwa adashobora kugira icyo amarira umuntu utagifite ukwizera (Matayo 6:7, 8). Mu gihe dusenze tubitewe n’uko twumva ko rwose Imana ari yo yonyine twishingikirijeho, amasengesho yacu atuma turushaho kwegera Imana kandi agakomeza ukwizera kwacu. Kandi kubera ko kwizera ari ngombwa kugira ngo umuntu akizwe, ntibitangaje kuba Yesu yarabonaga ko ari iby’ingenzi gushishikariza abigishwa be “gusenga iteka ntibarambirwe” (Luka 18:1; 2 Abatesalonike 3:13). Ariko birumvikana ko amasengesho yacu atari yo azatuma “umunsi ukomeye” wa Yehova uza; uzaza, twabisaba tutabisaba. Icyakora, kugira ngo tuzarenganurwe turokoke intambara y’Imana cyangwa tuyigwemo, bizashingira ku kwizera dufite no ku buryo dukomeza kuba indahemuka kandi tugasenga.
19. Ni gute tugaragaza ko twemera rwose ko Imana “izarenganura” abantu?
19 Nk’uko tubyibuka, Yesu yarabajije ati “Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera nk’uko kukiri mu isi?” Igisubizo cy’icyo kibazo gishishikaje yabajije ni ikihe? Mbega ukuntu dushimishwa no kuba abagaragu ba Yehova b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni bo ku isi hose bagaragaza binyuze ku masengesho yabo no ku kwihangana kwabo ko bafite ukwizera nk’uko! Bityo, igisubizo cy’icyo kibazo cya Yesu ni yego. Koko rero, nubwo iyi si ya Satani iturenganya, twiringira tudashidikanya ko Imana “izarenganura” intore zayo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Kugira ngo urusheho gusobanukirwa uwo mugani, soma muri Luka 17:22-33. Zirikana ukuntu ibivugwa ku ‘Mwana w’umuntu’ muri Luka 17:22, 24, 30 bituma tubona igisubizo cy’ikibazo kiri muri Luka 18:8.
Mbese uribuka?
• Ni iki cyatumye Abakristo bamwe na bamwe bareka kwizera?
• Kuki dushobora kwizera tudashidikanya ko umunsi w’urubanza wa Yehova uzaza?
• Ni izihe mpamvu dufite zo gukomeza gusenga dushikamye?
• Ni mu buhe buryo gusenga dushikamye bizaturinda kubura ukwizera?
[Ibibazo]
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
Umugani w’umupfakazi n’umucamanza utsindagiriza iki?
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko Imana “izarenganura” abantu