Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abize mu Ishuri rya Galeedi bahawe inyigisho zikora ku mutima

Abize mu Ishuri rya Galeedi bahawe inyigisho zikora ku mutima

Abize mu Ishuri rya Galeedi bahawe inyigisho zikora ku mutima

KU ITARIKI ya 9 Nzeri 2006, mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson muri leta ya New York, habereye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu Ishuri rya 121 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Yari porogaramu ikora ku mutima.

Geoffrey Jackson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yatangije iyo porogaramu aha ikaze abanyeshuri 56 bahawe impamyabumenyi n’abandi bantu 6.366 bari bahateraniye. Yagize icyo avuga kuri Zaburi ya 86:11, hagira hati “Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye, ngo wubahe izina ryawe.” Umuvandimwe Jackson yagaragaje ibintu bitatu bitsindagirizwa muri uwo murongo. Yagize ati ‘mu nteruro ya mbere havugwamo kwigishwa no gushyira mu bikorwa ibyo twiga, naho mu ya kabiri hakavugwamo impamvu ibidutera. Ibyo bintu uko ari bitatu ni iby’ingenzi cyane kuri mwebwe abamisiyonari mugiye mu mafasi mwoherejwemo.’ Nyuma, yahaye ikaze abatanze za disikuru z’uruhererekane ndetse n’ibiganiro birimo no kugira icyo babaza abantu bamwe.

Inyigisho zikora ku mutima

Umuvandimwe William Malenfant ukora ku cyicaro gikuru, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubuzima bwiza kurusha ubundi bwose.” Yashishikarije abantu gutekereza ku rugero rwa Mariya wavaga inda imwe na Marita. Igihe kimwe Yesu yabasuye mu rugo, Mariya yahisemo kwicara hafi y’ibirenge bya Yesu kugira ngo amutege amatwi, aba ari byo ashyira mu mwanya wa mbere. Yesu yabwiye Marita ati “Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa” (Luka 10:38-42). Uwatangaga disikuru yaravuze ati “mubitekerezeho namwe! Mariya azahora yibuka iteka ko yicaye hafi y’ibirenge bya Yesu, kandi ko baganiriye imbonankubone ku birebana n’ukuri guhebuje ko mu Byanditswe, ibyo byose bitewe n’uko yahisemo neza.” Amaze gushimira abahawe impamyabumenyi kubera ko bagize amahitamo meza yo gukorera Imana, yaravuze ati “amahitamo yanyu yatumye mugira ubuzima bwiza kurusha ubundi.”

Hakurikiyeho Anthony Morris, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, watanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mwambare Umwami Yesu Kristo,” yari ishingiye mu Baroma 13:14. Ni gute twakwambara Umwami Yesu? Umuvandimwe Morris yagaragaje ko kwambara Umwami Yesu Kristo bikubiyemo kwigana uko Umwami yitwaraga. Ibyo byumvikanisha kwigana urugero rwa Yesu n’uburyo yafataga abandi. Morris yaravuze ati “Yesu yatumaga abantu babaga bari kumwe na we bumva batuje kubera ko yabitagaho by’ukuri, kandi na bo bumvaga abitayeho koko.” Morris yavuze ko abanyeshuri bungutse ubumenyi bwinshi mu masomo bize mu ishuri rya Galeedi, ‘[kugira ngo] . . . bamenye ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo’ bw’uko kuri, nk’uko mu Befeso 3:18 habigaragaza. Ariko nanone yabibukije ko bagombaga no ‘kumenya urukundo rwa Kristo,’ kuko ruruta ubwo bumenyi nk’uko umurongo wa 19 ukomeza ubivuga. Umuvandimwe Morris yateye inkunga abanyeshuri agira ati “uko mukomeza kugira icyigisho cya bwite, mujye mutekereza uko mwakwigana impuhwe zuje urukundo za Kristo kandi ‘mwambare Umwami Yesu Kristo’ by’ukuri.”

Inama za nyuma bagiriwe n’abarimu bo mu ishuri rya Galeedi

Disikuru yakurikiyeho yatanzwe na Wallace Liverance, umwarimu mu ishuri rya Galeedi. Umutwe wayo wari ushingiye mu Migani 4:7. Yavuze ko nubwo ari iby’ingenzi cyane kugira ubwenge bukomoka ku Mana, tugomba no kugira “ubuhanga,” ni ukuvuga kumenya guhuza ibice bitandukanye by’ikintu ukareba isano buri gice gifitanye n’ibindi, kugira ngo usobanukirwe ikintu cyose uko cyakabaye. Uwatangaga disikuru yagaragaje ko kugira ubuhanga biduhesha ibyishimo. Urugero, mu gihe cya Nehemiya, Abalewi ‘basobanuye amategeko’ kandi ‘barayumvikanisha.’ Nyuma y’ibyo, abantu bagize ‘ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe’ (Nehemiya 8:7, 8, 12). Umuvandimwe Liverance yashoje agira ati “ibyishimo bizanwa no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana ryahumetswe.”

Mark Noumair, na we wigisha mu ishuri rya Galeedi yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mu by’ukuri umwanzi wanyu ni nde?” Mu ntambara, hari abasirikare bapfa barashwe na bagenzi babo cyangwa abandi basirikare bari mu ngabo zimwe. Yarabajije ati “bite se ku birebana n’intambara yo mu buryo bw’umwuka turwana? Tutabaye maso, dushobora kugwa mu rujijo ntitumenye umwanzi wacu nyakuri kandi tugakomeretsa abasirikare turi mu mutwe umwe w’ingabo.” Ishyari rishobora gutuma bamwe bagwa mu rujijo. Ishyari ni ryo ryatumye Umwami Sawuli agerageza kwica Dawidi, mugenzi we bari bahuje ukwizera, kandi mu by’ukuri Abafilisitiya ari bo bari abanzi babo (1 Samweli 18:7-9; 23:27, 28). Mark Noumair yakomeje agira ati “byagenda bite uramutse ukorana n’umumisiyonari ukurusha ubuhanga mu bintu byinshi? Ese uzakomeretsa umusirikare mugenzi wawe uvuga amagambo akarishye yo kumunenga, cyangwa uzabana na we mu mahoro, wemere ko abandi bantu bazakomeza kugira ibintu byinshi bakurusha? Kwibanda ku makosa y’abandi bishobora kutagira ikindi bitugezaho uretse kudutera urujijo ntitumenye umwanzi wacu nyakuri. Turwanye umwanzi wacu nyakuri ari we Satani.”

Inkuru zishimishije z’ibyabaye ku banyeshuri n’ibyo babajijwe

Disikuru yakurikiyeho yari ifite umutwe uvuga ngo “Ukore umurimo w’umubwirizabutumwa,” yatanzwe na Lawrence Bowen, umwarimu mu ishuri rya Galeedi. Iyo disikuru yari ikubiyemo inkuru z’ibyabaye ku banyeshuri no kugira icyo babaza bamwe muri bo. Umurimo w’ibanze w’abamisiyonari bahugurirwa mu Ishuri rya Galeedi ni ugutangaza ubutumwa bwiza, kandi abari barangije muri iryo shuri babikoze ahantu hose bashoboraga kubona abantu. Inkuru zimwe zishimishije z’ibyababayeho bazitanzemo ibyerekanwa.

Kuri porogaramu hakurikiyeho disikuru ebyiri; imwe yatanzwe na Michael Burnett indi itangwa na Scott Shoffner, bombi bakaba bari mu bagize umuryango wa Beteli. Bagize icyo babaza bamwe mu bagize Komite z’Ibiro by’Amashami bari baturutse muri Ositaraliya, Barubade, Koreya no muri Uganda. Abagize komite z’ibiro by’amashami bagaragaje ko hashyirwaho imihati myinshi kugira ngo abamisiyonari babone ibyo bakeneye, hakubiyemo amacumbi akwiriye ndetse n’ibibatunga. Abagize Komite z’Ibiro by’Amashami batsindagirije ko kugira ngo abamisiyonari bagire icyo bageraho, bagomba guhuza n’imimerere yo mu bihugu boherejwemo.

Umusozo ushishikaje kandi ukora ku mutima

Disikuru y’ifatizo muri iyo porogaramu yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimwubahe Imana muyihimbaze,” ikaba yaratanzwe na John E. Barr, umaze igihe kirekire ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yasuzumye amagambo ari mu Byahishuwe 14:6, 7, agira ati ‘mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose. Avuga ijwi rirenga ati “nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.”’

Umuvandimwe Barr yateye abo banyeshuri inkunga yo kuzirikana ibintu bitatu bivugwa kuri uwo mumarayika. Mbere na mbere, yagombaga kubwiriza ubutumwa bwiza bw’iteka ryose buvuga ko ubu Kristo ategeka afite ububasha bwose bwa cyami. Umuvandimwe Barr yaravuze ati “twemera tudashidikanya ko Kristo yimitswe mu mwaka wa 1914. Bityo rero, ubwo butumwa bw’ibyishimo bugomba gutangazwa ku isi hose.” Icya kabiri, uwo mumarayika yaravuze ati “nimwubahe Imana.” Umuvandimwe Barr yasobanuriye abahawe impamyabumenyi ko bagomba gufasha abigishwa ba Bibiliya kwitoza kubaha Imana, kugira ngo badakora ikintu icyo ari cyo cyose cyayibabaza. Icya gatatu, uwo mumarayika yarategetse ati ‘muhimbaze’ Imana. Abanyeshuri batewe inkunga igira iti “ntimuzigere na rimwe mwibagirwa ko dukorera Imana kugira ngo ihimbazwe, si twe tuba dushaka kwihimbaza.” Hanyuma umuvandimwe Barr yavuze ibirebana n’“igihe cyo guca urubanza” agira ati “hasigaye igihe gito cyane kugira ngo urubanza rwa nyuma rutangazwe. Ubuzima bw’abantu buri mu kaga. Abenshi mu bari mu mafasi yacu baracyakeneye kumva ubutumwa bwiza amazi atararenga inkombe.”

Abanyeshuri bose uko bari 56 bamaze kugezwaho ubwo butumwa bw’ingenzi, bahawe impamyabumenyi zabo kandi boherezwa ku mpera z’isi. Abanyeshuri ndetse n’abandi bantu bari bateraniye aho, bakozwe ku mutima cyane n’inama z’ingirakamaro bahawe kuri uwo munsi waranzwe n’ibyishimo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 6

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 25

Umubare w’abanyeshuri: 56

Mwayeni y’imyaka yabo: 35,1

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 18,3

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,9

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 121 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Fox, Y.; Kunicki, D.; Wilkinson, S.; Kawamoto, S.; Consolandi, G.; Mayen, C. (2) Santiago, N.; Clancy, R.; Fischer, M.; de Abreu, L.; Davis, E. (3) Hwang, J.; Hoffman, D.; Wridgway, L.; Ibrahim, J.; Dabelstein, A.; Bakabak, M. (4) Peters, M.; Jones, C.; Ford, S.; Parra, S.; Rothrock, D.; Tatlot, M.; Perez, E. (5) de Abreu, F.; Kawamoto, S.; Ives, S.; Burdo, J.; Hwang, J.; Wilkinson, D. (6) Fox, A.; Bakabak, J.; Cichowski, P.; Forier, C.; Mayen, S.; Consolandi, E.; Wridgway, W. (7) Parra, B.; Perez, B.; Tatlot, P.; Santiago, M.; Ibrahim, Y.; Kunicki, C. (8) Burdo, C.; Cichowski, B.; Ives, K.; Ford, A.; Rothrock, J.; Hoffman, D.; Davis, M. (9) Peters, C.; Dabelstein, C.; Jones, K.; Clancy, S.; Fischer, J.; Forier, S.