Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ushobora kwaguka mu rukundo?

Ese ushobora kwaguka mu rukundo?

Ese ushobora kwaguka mu rukundo?

UMUNYURURU ufata icyuma gitsika ubwato, ugomba kuba ukomeye cyane kugira ngo ubwato budatwarwa n’amazi. Ariko ibyo bishoboka gusa iyo ibyuma bifatanya uwo munyururu birumanye neza kandi bikomeye. Bitabaye ibyo, uwo munyururu uracika.

Ni na ko bimeze ku bihereranye n’itorero rya gikristo. Kugira ngo itorero ribashe gukomera kandi rigire imbaraga, abarigize bagomba kuba bunze ubumwe. Ni iki gituma bunga ubumwe? Ni urukundo, ari rwo mbaraga zikomeye kuruta izindi zose zituma habaho ubumwe. Ntibitangaje kuba rero Yesu Kristo yarabwiye abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Ni koko, Abakristo b’ukuri bagaragarizanya urukundo ruruta ubucuti ubu busanzwe no kubahana. Bihatira kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa.—Yohana 13:34, 35.

Tujye twishimira bagenzi bacu duhuje ukwizera

Amatorero menshi agizwe n’abantu bari mu kigero gitandukanye, badahuje ibara ry’uruhu, bakomoka mu bihugu bitandukanye no mu mico itandukanye, bavuga indimi zitandukanye cyangwa bakuriye mu mimerere itandukanye. Buri wese mu bagize itorero aba afite ibyo akunda n’ibyo yanga, ibyo aba yiteze kuzabona n’ibyo atinya bitandukanye n’iby’abandi, kandi buri wese aba afite uwe mutwaro yikoreye. Uwo mutwaro ushobora kuba ari uburwayi cyangwa ingorane z’ubukungu. Uko kudahuza gushobora kubangamira ubumwe bwa gikristo. None se nubwo hariho izo nzitizi, ni iki cyadufasha kwaguka mu buryo tugaragazamo urukundo kandi tugakomeza kunga ubumwe? Kwishimira abagize itorero bose bizadufasha gukundana mu buryo bwimbitse.

Ni gute dushobora kugaragaza ko twishimira abandi? Tugaragaza ko twishimiye bagenzi bacu duhuje ukwizera binyuriye mu kwita ku byo bakeneye, kumva ko bafite agaciro gakomeye, ko bafite akamaro cyane kandi tukishimira ko dufatanyije na bo kuyoboka Imana. Ibyo bizatuma tubakunda cyane. Gusuzuma muri make ibyo intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu itorero ry’i Korinto ryo mu kinyejana cya mbere, biradufasha kubona uburyo twagaragaza urukundo rwa gikristo mu buryo bwuzuye.

Abakorinto ‘babyiganaga’ mu mitima yabo

Pawulo yandikiye Abakorinto ibaruwa ya mbere mu mwaka wa 55, ibaruwa ya kabiri na yo ayandika muri uwo mwaka. Ibyo yanditse bigaragaza ko bamwe mu bari bagize itorero ry’i Korinto batishimiraga bagenzi babo bari basangiye ukwizera. Pawulo yabivuze muri aya magambo: “mwa Bakorinto mwe, akanwa kacu karababumbukiye, umutima wacu uragutse. Ntimubyigana muri twe, ahubwo mubyigana mu mitima yanyu ubwanyu” (2 Abakorinto 6:11, 12). Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yababwiraga ko ‘babyiganaga’ mu mitima yabo?

Pawulo yashakaga kuvuga ko mu mitima yabo batashakaga kwaguka no kwakira abandi. Umuhanga mu gusobanura Bibiliya umwe, yavuze ko urukundo Abakorinto bari bafitiye Pawulo rwari “rwarazitiwe n’imimerere igoye barimo, yatewe n’urwikekwe rudafite ishingiro bari bamufitiye . . . no kuba barababajwe n’uko yabacyashye.”

Zirikana inama Pawulo yabahaye igira iti “ndababwira nk’abana banjye, namwe mwaguke kugira ngo mwiture nk’uko mwagiriwe” (2 Abakorinto 6:13). Pawulo yateye Abakorinto inkunga yo kwaguka bakagaragariza urukundo bagenzi babo bahuje ukwizera. Ibyo byumvikanisha ko batagombaga gukomeza kwishishanya no kubabazwa n’amakosa yoroheje bakorewe, ahubwo ko bagombaga kurangwa n’icyizere kandi bakagira umutima mwiza.

Uko twakwaguka mu kugaragaza urukundo muri iki gihe

Kubona ukuntu abantu biyemeje kuyoboka Imana y’ukuri muri iki gihe bihatira kwaguka bakagaragarizanya urukundo, ni ibintu bisusurutsa umutima. Ni byo koko, kwaguka bisaba gushyiraho imihati. Si ibintu umuntu atekereza gusa. Ahubwo bisaba ko twitwara mu buryo butandukanye n’uko abantu batagendera ku mahame ya Bibiliya bitwara. Incuro nyinshi, abo bantu ntibita ku byo abandi bakeneye. Bashobora kuba ari abantu batagira icyo bitaho, batubaha abandi kandi banezezwa no gusesereza bagenzi babo. Nimucyo rero twirinde kwanduzwa n’iyo mitekerereze. Mbega ukuntu byaba bibabaje turamutse turetse urukundo rwacu rukamungwa no kugira urwikekwe nk’urwarangaga Abakorinto! Ibyo bishobora kubaho turamutse tubangukirwa no kubona amakosa y’Umukristo mugenzi wacu, ariko tukirengagiza imico myiza ye. Bishobora nanone kutubaho igihe twishisha umuvandimwe wacu bitewe n’uko yakuriye mu muco utandukanye n’uwacu.

Ibinyuranye n’ibyo, umugaragu w’Imana waguka mu mutima ku bihereranye n’uburyo agaragaza urukundo, aha bagenzi be bahuje ukwizera agaciro bakwiriye. Abona ko ari abantu bafite akamaro cyane, akabubahira agaciro bafite kandi ashishikarira kumenya ibyo bakeneye. N’iyo yaba afite impamvu zumvikana zo kubinubira, ashishikazwa no kubabarira kandi ntagira inzika. Ahubwo akomeza kumva ko ibyo abandi bantu bakoze batabikoranye intego mbi. Kurangwa n’umutima mwiza bizamufasha kugaragaza urukundo nk’urwo Yesu yerekejeho, igihe yavugaga mbere y’igihe ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.

Twaguke kandi dushake incuti nshya

Urukundo ruvuye ku mutima ruzadufasha kutaguma ku ncuti dusanganywe gusa, ahubwo tuzashaka uko twagirana ubucuti n’abandi bantu bo mu itorero tutari dusanzwe dushyikirana mu buryo bwa bugufi. Abo bantu se baba ari ba nde? Bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bashobora kuba bagira amasonisoni, cyangwa se bitewe n’impamvu runaka, bakaba batagira incuti nyinshi. Mu mizo ya mbere, dushobora kumva nta bintu byinshi biduhuza na bo, usibye kuba dufatanyije kuyoboka Imana gusa. Ariko se, ntituzi neza ko abantu benshi bo muri Bibiliya bagiranye ubucuti bwa bugufi, ari abantu basa n’abari bafite ibintu bike bahuriyeho?

Dufate urugero rwa Rusi na Nawomi. Ntibari mu kigero kimwe cy’imyaka, ntibari bahuje ubwenegihugu n’umuco, ndetse n’indimi zabo kavukire zari zitandukanye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, ubucuti bwabo bwarenze imipaka y’ibyabatandukanyaga. Yonatani yakuze ari igikomangoma, naho Dawidi we akura ari umushumba. Umwe yarushaga undi imyaka myinshi. Ariko kandi, ukuntu babaye incuti magara ni rumwe mu ngero z’ubucuti buhebuje rwanditswe mu Byanditswe Byera. Ubwo bucuti abo bantu bose tumaze kuvuga bari bafitanye, bwababeraga isoko y’ibyishimo n’ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka.—Rusi 1:16; 4:15; 1 Samweli 18:3; 2 Samweli 1:26.

Muri iki gihe na bwo, mu Bakristo b’ukuri hari abantu batari mu kigero kimwe bagiye bagirana ubucuti bwa bugufi ndetse n’iyo imimerere barimo yabaga nta ho ihuriye. Urugero twatanga ni urwa Regina. Regina ni umubyeyi urera ari wenyine abana babiri bari mu kigero cy’amabyiruka. * Ahora ahugiye mu tuntu twinshi kandi agira igihe gito cyo kwidagadura. Harald na Ute bo bari mu kiruhuko cy’iza bukuru kandi nta bana bafite. Ugereranyije wasanga iyo miryango yombi isa n’idafite ibintu byinshi biyihuza. Ariko Harald na Ute bashyize mu bikorwa inama ya Bibiliya ibasaba kwaguka. Bashatse uburyo bajya batumira Regina n’abana be muri gahunda zitandukanye, nko kumarana igihe mu murimo wo kubwiriza ndetse no kwidagadura.

Mbese dushobora kwaguka tugashaka incuti ziyongera ku zo dusanganywe? Kuki utashaka uko warushaho kugirana ubucuti bwa bugufi n’abantu duhuje ukwizera bakomoka mu bindi bihugu, abantu mudahuje umuco cyangwa mutari mu kigero kimwe?

Tujye twita ku byo abandi bakeneye

Umutima mwiza uzatuma dushishikarira kwita ku byo bagenzi bacu bakeneye. Ni ibiki bashobora kuba bakeneye? Itegereze abagize itorero. Abakiri bato baba bakeneye ubuyobozi, abageze mu za bukuru baba bakeneye guterwa inkunga, abari mu murimo w’igihe cyose baba bakeneye gushimirwa no gushyigikirwa, kandi abavandimwe duhuje ukwizera bababaye baba bakeneye umuntu ubatega amatwi. Buri wese afite ibyo akeneye. Tujye twita ku byo buri wese akeneye uko bishoboka kose, dukurikije uko ubushobozi bwacu bubitwemerera.

Nanone kwaguka bikubiyemo kwita ku bari mu mimerere yihariye. Ese waba uzi umuntu urwaye indwara amaranye igihe kirekire cyangwa uhanganye n’ibibazo runaka by’ubuzima? Kwaguka mu buryo tugaragazamo urukundo no kwitoza kugira umutima mwiza, bizagufasha kumva no gufasha abafite ibyo bakeneye.

Mu gihe ubuhanuzi bukubiye muri Bibiliya buhereranye n’imibereho yo mu gihe kizaza bugenda busohora, umurunga ukomeye w’ubumwe bw’abagize itorero uzakomeza kuba uw’agaciro kenshi kuruta ubutunzi, ubuhanga umuntu afite cyangwa ibyo yagezeho (1 Petero 4:7, 8). Buri wese muri twe ashobora kugira uruhare mu gutuma umurunga w’ubumwe bw’abagize itorero ryacu ukomera, binyuriye mu kwaguka mu buryo agaragariza urukundo bagenzi bacu duhuje ukwizera. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaduhundagazaho imigisha myinshi nidukora ibihuje n’ibyo Umwana we Yesu Kristo yavuze. Yaravuze ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze.”—Yohana 15:12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 17 Amazina amwe yarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]

Guha agaciro abavandimwe na bashiki bacu bisobanura ko tubona ko bose ari abantu bafite akamaro cyane, tukabubahira agaciro bafite kandi tugashishikarira kwita ku byo bakeneye.