Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Guhitamo neza byampesheje imigisha mu buzima bwanjye bwose

Guhitamo neza byampesheje imigisha mu buzima bwanjye bwose

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Guhitamo neza byampesheje imigisha mu buzima bwanjye bwose

Byavuzwe na Paul Kushnir

MU MWAKA wa 1897, sogokuru na nyogokuru bavuye muri Ukraine, bimukira hafi y’umujyi wa Yorkton uri mu ntara ya Saskatchewan muri Kanada. Bagezeyo bafite abana bane: abahungu batatu n’umukobwa umwe. Uwo mukobwa ari we Marinka ni we waje kuba mama. Navutse mu mwaka wa 1923, ndi uwa karindwi mu bana be. Icyo gihe, twabagaho mu buryo buciriritse ariko dufite umutekano. Twaryaga neza, tukambara imyenda ishoboye guhangana n’imbeho kandi leta yatugezagaho ibikorwa remezo. Abantu twari duturanye barakundanaga, kandi babaga biteguye gufashanya mu mirimo igoye. Mu mpera z’umwaka wa 1925, igihe hari ubukonje bwinshi, umwe mu Bigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, yaradusuye. Urwo ruzinduko rwatumye duhitamo neza, ku buryo kugeza n’ubu nkibyishimira.

Uko iwacu twamenye ukuri ko muri Bibiliya

Mama yemeye kwakira udutabo uwo mwigishwa wa Bibiliya yamuhaye, bidatinze aba amenye ukuri. Yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka yihuse, abatizwa mu mwaka wa 1926. Mama amaze kuba Umwigishwa wa Bibiliya, uko twabonaga ubuzima mu muryango wacu byarahindutse, tugira imitekerereze mishya. Iwacu twatangiye kujya ducumbikira abashyitsi. Abagenzuzi basura amatorero, icyo gihe bitwaga aba pèlerins, ndetse n’abandi Bigishwa ba Bibiliya, incuro nyinshi bacumbikaga iwacu. Mu mwaka wa 1928, hari umugenzuzi usura amatorero watweretse Darame yitwa “Eureka,” ari yo Photo-Drame de la Création yorohejwe. Yadutiye igikinisho cy’abana cy’igikeri umuntu yakandaga kikajwigira. Iyo yakandaga icyo gikinisho kikajwigira, ubwo cyabaga ari igihe cyo guhindura ifoto hakaza indi. Twashimishijwe cyane no kuba twaramufashije.

Umugenzuzi usura amatorero witwaga Emil Zarysky, yakundaga kudusura aje mu nzu ye yimukanwa. Rimwe na rimwe yabaga aherekejwe n’umuhungu we mukuru, waduteraga inkunga yo gutekereza kuzaba ababwiriza b’igihe cyose, ari bo bapayiniya. Nanone kandi, abapayiniya benshi bakundaga gucumbika mu rugo. Igihe kimwe, mama yarimo adodera umupayiniya ishati yari yacitse, maze aba amutije iye. Uwo mupayiniya atashye, yatwaye iyo shati ya mama, ariko atabigambiriye. Nyuma y’igihe kirekire, yarayohereje kandi asaba imbabazi kubera ko yari yarayitindanye. Yaranditse ati “natinze kuyohereza kubera ko nari narabuze amasantimu icumi y’iposita.” Twifuzaga ko yayigumana. Nizeraga ko nanjye hari igihe nari kuzashobora kwigana abo bapayiniya mu kugaragaza umwuka nk’uwo wo kwigomwa. Nshimira mama umwuka yagiraga wo gucumbikira abashyitsi, kuko watumye twunguka byinshi mu buzima kandi urukundo twakundaga abavandimwe rukarushaho kwiyongera.—1 Petero 4:8, 9.

Nubwo papa atabaye Umwigishwa wa Bibiliya, ntiyaturwanyaga. Ndetse mu mwaka wa 1930, yemereye abavandimwe ko inzu nini yahunikagamo imyaka yaberamo ikoraniro ry’umunsi umwe. Nubwo nari mfite imyaka irindwi gusa, ibyishimo byari bihari uwo munsi n’ukuntu wari wubashywe, byaranshishikaje cyane. Papa yapfuye mu mwaka wa 1933. Icyo gihe, Mama yabaye umupfakazi urera abana umunani, ariko ntiyigeze ateshuka na gato ku cyemezo yari yarafashe cyo gukomeza kutuyobora mu nzira y’ugusenga k’ukuri. Yakoraga uko ashoboye akanjyana mu materaniro. Icyo gihe, amateraniro yasaga n’aho atinda kurangira, nkumva najya kwikinira n’abandi bana, bari bemerewe kujya gukinira hanze mu gihe cy’amateraniro. Ariko kubera ko nubahaga mama, nagumaga mu materaniro. Igihe mama yabaga atetse, yakundaga kujya avuga amagambo runaka yo muri Bibiliya, maze akambaza umurongo abonekamo. Mu mwaka wa 1933, twasaruye imyaka myinshi kurusha uko twari tubyiteze, maze umusaruro wasagutse mama awuguramo imodoka. Bamwe mu baturanyi baramunenze bumva ko ari ugusesagura amafaranga. Ariko we yifuzaga ko iyo modoka yazajya idufasha muri gahunda za gitewokarasi; kandi koko byari bikwiriye.

Abandi bamfashije guhitamo neza

Ubusanzwe, hari ikigero umuntu ukiri muto ageramo akaba agomba gufata imyanzuro izagira ingaruka ku buzima bwe bw’igihe kizaza. Icyo gihe cyarageze maze bashiki banjye bakuru ari bo Helen na Kay, batangira umurimo w’ubupayiniya. Hari umupayiniya witwaga John Jazewsky wari warigeze gucumbika iwacu; yari umusore w’imico myiza. Mama yamusabye kuguma mu rugo igihe runaka kugira ngo ajye adufasha mu mirimo y’ubuhinzi. Nyuma yaho, John yashyingiranywe na Kay, hanyuma bakorera umurimo w’ubupayiniya hafi y’iwacu. Igihe nari mfite imyaka 12, barantumiye ngo tujye tujyana kubwiriza mu gihe cy’ibiruhuko. Ibyo byatumye mbona uburyo bwo gusogongera ku murimo w’ubupayiniya.

Hashize igihe, jye na mukuru wanjye John twashoboraga kwita ku isambu yacu neza mu rugero runaka. Ibyo byatumye mama abona uko akora ubupayiniya mu mezi y’impeshyi, ubu bwitwa ubupayiniya bw’ubufasha. Yagendaga mu kintu kimeze nk’igisanduku kinini gifite amapine abiri cyakururwaga n’ifarashi ishaje. Iyo farashi itarumviraga, papa yari yarayise Saul; ariko mama we yabonaga ko ari itungo ryumvira yashoboraga kuyobora. Jye na John twakundaga guhinga. Ariko buri gihe iyo mama yabaga ageze mu rugo avuye kubwiriza akatubwira inkuru z’ibyamubayeho mu murimo, twarushagaho gushishikarira gukora umurimo w’ubupayiniya kuruta uko twashishikariraga guhinga isambu yacu. Mu mwaka wa 1938, nabwirije mu buryo bwagutse, maze ku itariki ya 9 Gashyantare 1940 ndabatizwa.

Nyuma y’igihe gito, nagizwe umukozi w’itorero. Inshingano yanjye kwari ukwita ku madosiye y’itorero, kandi iyo habagaho ukwiyongera uko ari ko kose, byaranshimishaga cyane. Ifasi nabwirizagamo yari mu mujyi, ku birometero bigera kuri 16 uvuye mu rugo. Mu gihe cy’amezi y’imbeho, najyagayo buri cyumweru, nkararayo rimwe cyangwa kabiri, ncumbikiwe n’umuryango w’abantu bari bashimishijwe, nkarara mu cyumba cyo hejuru y’inzu. Hari igihe naganiriye n’umuvugabutumwa w’Umuluteriyani ariko sinagira amakenga, hanyuma ambwira ko ngomba kureka intama ze, ankangisha ko nibitaba ibyo ari buhamagare abapolisi. Ibyo ahubwo byatumye niyemeza kongera umurego.

Mu mwaka wa 1942, mushiki wanjye Kay n’umugabo we John, bafashe gahunda yo kuzajya mu ikoraniro ryari kuzabera mu mujyi wa Cleveland wo muri leta ya Ohio, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuba barantumiye ngo tuzajyane, byaranshimishije cyane. Iryo koraniro riri mu bintu byiza kurusha ibindi nabonye mu mibereho yanjye. Ryakomeje imigambi nari mfite y’igihe kizaza. Igihe umuvandimwe Nathan Knorr, icyo gihe wayoboraga umurimo ukorerwa ku isi hose, yatangazaga ko hari hakenewe abapayiniya 10.000, ashishikariza abantu kwitabira iryo tumira, nahise niyemeza kuba umwe muri bo!

Muri Mutarama 1943, Henry wari umukozi usura amatorero yasuye itorero ryacu. Yatanze disikuru ishishikaje cyane yadukoze ku mutima. Ku munsi wakurikiye uwo yatanzeho disikuru, hari ubukonje bwa dogere 40 munsi ya zeru kandi umuyaga ukaze wahushye uturutse mu majyaruguru y’iburengerazuba watumye habaho ubukonje bwinshi cyane. Ubusanzwe, iyo habaga hari umuyaga uvanze n’ubukonje, twagumaga mu mazu. Ariko Henry we yashakaga cyane kujya kubwiriza. Kugira ngo we n’abandi bari kumwe bagere mu wundi mudugudu wari ku birometero 11, bagiye mu kintu kimeze nk’igisanduku kinini gitwikiriye, cyagendaga kinyerera ku rubura gikuruwe n’ifarashi. Icyo gisanduku cyari kirimo ikintu kimeze nk’imbabura bacanagamo ngo bote. Jye nagiye gusura umuryango wari urimo abasore batanu. Bemeye ko twigana Bibiliya, maze hashize igihe bemera ukuri.

Uko twabwirizaga igihe umurimo wari warabuzanyijwe

Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wari warabuzanyijwe muri Kanada. Twagombaga guhisha ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, kandi mu isambu yacu harimo ahantu henshi ho kubihisha. Abapolisi bakundaga kuza gusaka ariko ntibagire icyo babona. Twabwirizaga dukoresheje Bibiliya gusa. Twateraniraga mu matsinda mato, kandi jye na murumuna wanjye John twari twaratoranyirijwe kuzajya dushyikiriza bagenzi bacu ibitabo rwihishwa.

Muri iyo ntambara, itorero ryacu ryifatanyije muri gahunda yaberaga mu gihugu cyose yo gutanga agatabo kitwa La fin du nazisme. Twagiye kugatanga igicuku kinishye. Uko twegeraga buri nzu maze tukagenda twomboka tugasiga agatabo imbere y’umuryango, numvaga mfite ubwoba. Icyo ni cyo gikorwa giteye ubwoba kurusha ibindi nakoze mu buzima bwanjye. Mbega ukuntu numvise nduhutse igihe twari tumaze gusiga kopi ya nyuma y’ako gatabo! Twahise twiruka tugana aho twari twasize imodoka, tuhageze tugenzura ko twese duhari maze duhita tugenda, kandi hari mu mwijima w’icuraburindi.

Umurimo w’ubupayiniya, gereza n’amakoraniro

Ku itariki ya 1 Gicurasi 1943, nasezeye kuri mama ndagenda. Nashyize amadolari 20 y’amanyamerika mu kantu nabikagamo amafaranga, mfata n’akavalisi maze njya mu ifasi ya mbere nakoreyemo ubupayiniya. Ngeze mu mujyi wa Quill Lake wo mu ntara ya Saskatchewan, umuvandimwe witwa Tom Troop n’umuryango we warangwaga n’urukundo, banyakiranye urugwiro. Mu mwaka wakurikiyeho, nagiye mu ifasi yitaruye yo mu mujyi wa Weyburn, mu ntara ya Saskatchewan. Ku itariki ya 24 Ukuboza 1944, igihe nabwirizaga mu muhanda, narafashwe. Hashize igihe mfungiwe muri gereza yo muri ako karere, nimuriwe mu nkambi bafungiragamo abantu yari mu mujyi wa Jasper mu ntara ya Alberta. Nari kumwe n’abandi Bahamya, dukikijwe n’imisozi miremire yo muri Kanada yitwa Rocheuses, bikaba ari bimwe mu byaremwe bigaragaza ikuzo rya Yehova. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1945, abayobozi b’iyo nkambi batwemereye kujya guteranira mu mujyi wa Edmonton, mu ntara ya Alberta. Umuvandimwe Knorr yatanze raporo ishimishije yavugaga ibirebana n’ukuntu umurimo ukorerwa ku isi hose wagendaga utera imbere. Twifuzaga cyane ko umunsi wo kurangiza igihano wagera tugafungurwa, tukongera kwifatanya mu buryo bwuzuye murimo wo kubwiriza.

Maze gufungurwa, nongeye gukora umurimo w’ubupayiniya. Nyuma yaho gato, twatangarijwe ko hari ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ukwaguka mu mahanga yose” ryari kuzabera mu mujyi wa Los Angeles, muri leta ya Kaliforuniya. Umuvandimwe wabaga mu ifasi nshyashya nari naroherejwemo, yashyize intebe mu ikamyo ye haboneka imyanya y’abagenzi 20. Ku itariki ya 1 Kanama 1947, ni bwo twatangiye urugendo rutazibagirana rw’ibirometero 7.200, tunyura mu mirambi myiza, mu butayu, dukikijwe n’ibyiza nyaburanga birimo pariki z’igihugu, urugero nk’iya Yellowstone n’iya Yosemite. Urwo rugendo rwose rwamaze iminsi 27, kandi rwabayemo ibintu byiza cyane.

Iryo koraniro na ryo ryabayemo ibintu byiza bitazibagirana. Kugira ngo nungukirwe mu buryo bwuzuye n’iryo koraniro, ku manywa nakiraga abantu, nijoro nkarara izamu. Nyuma yo kwitabira inama y’abifuzaga kuba abamisiyonari, nujuje fomu ariko ntizeye neza ko nzemererwa. Hagati aho, mu mwaka wa 1948 nitabiriye itumira ryasabaga abapayiniya kujya gukorera umurimo mu ntara ya Québec yo muri Kanada.—Yesaya 6:8.

Uko nagiye kwiga i Galeedi na nyuma yaho

Mu mwaka wa 1949, nashimishijwe no kuba naratumiriwe kwiga mu Ishuri rya 14 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi. Inyigisho twahawe zakomeje ukwizera kwanjye kandi zituma ndushaho kwegera Yehova. John na Kay bari barahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya 11, kandi bakoreraga umurimo w’ubumisiyonari muri Rodeziya y’Amajyaruguru (Zambiya y’ubu). Mukuru wanjye witwaga John na we yahawe impamyabumenyi mu Ishuri rya Galeedi mu 1956. We n’umugore we Frieda bamaze imyaka 32 bakorera umurimo w’ubumisiyonari muri Brezili, kugeza igihe John yapfiriye.

Muri Gashyantare 1950, ku munsi wo guhabwa impamyabumenyi, nabonye telegaramu ebyiri zanteye inkunga ikomeye. Imwe yari yoherejwe na mama, indi yoherezwa n’umuryango wa Troop wabaga mu mujyi wa Quill Lake. Iyo telegaramu ya nyuma yari ifite umutwe uvuga ngo “inama igenewe umuntu wahawe impamyabumenyi,” yagiraga iti “uyu ni umunsi udasanzwe mu buzima bwawe. Ni umunsi w’ingenzi utazibagirwa na rimwe. Tukwifurije umunezero no kuzagera ku ntego wiyemeje.”

Noherejwe gukorera umurimo mu mujyi wa Québec. Ariko nabanje kumara igihe gito nkora mu Isambu y’Ubwami iri muri leta ya New York, aho Ishuri rya Galeedi ryabaga icyo gihe. Umunsi umwe, umuvandimwe Knorr yambajije niba nakwemera kujya gukorera umurimo mu Bubiligi. Ariko nyuma y’iminsi mike, yaje kongera kumbaza niba nakwemera kujya gukorera mu Buholandi. Ibaruwa nahawe imbwira aho noherejwe, yavugaga ko ngomba “gutangira inshingano yo kuba umukozi w’ishami.” Numvise bindenze!

Ku itariki ya 24 Kanama 1950, nafashe ubwato nerekeza mu Buholandi. Urwo rugendo rwamaze iminsi 11. Iyo minsi yari ihagije kugira ngo mbe ndangije gusoma Bibiliya yari iherutse gusohoka yitwa New World Translation of the Christian Greek Scriptures. Nageze mu mujyi wa Rotterdam ku itariki ya 5 Nzeri 1950, aho nakiranywe ubwuzu n’abari bagize umuryango wa Beteli. Nubwo Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yari yarangije icyo gihugu, abavandimwe bari barongeye gutangira ibikorwa bya gikristo. Igihe bambwiraga inkuru z’ukuntu bakomeje kuba indahemuka mu gihe cy’ibitotezo bikaze, numvaga ko bitari kuzorohera abo bavandimwe kuyoborwa n’umukozi w’ishami w’umusore wari utaraba inararibonye. Icyakora nyuma yaho byaje kugaragara ko nta mpamvu nari mfite zo kugira ubwoba.

Birumvikana ariko ko hari ibintu bimwe na bimwe byagombaga kwitabwaho. Nahageze mbere gato yuko ikoraniro riba, maze mbonye ukuntu abantu babarirwa mu bihumbi babaga baje mu ikoraniro bacumbikirwaga ahaberaga ikoraniro, birantangaza. Natanze igitekerezo cy’uko mu ikoraniro ryari kuzakurikiraho, twazashakisha amacumbi mu mazu y’abantu batari Abahamya. Abavandimwe bumvise icyo gitekerezo ari cyiza, ariko bavuga ko mu gihugu cyabo bitashoboka. Tumaze kubiganiraho, twemeranyije ko kimwe cya kabiri cy’abantu bari kuzaza mu ikoraniro bari kuzacumbikirwa mu mbuga y’aho ikoraniro ryaberaga, abasigaye bagacumbikirwa mu mazu y’abantu batari Abahamya, bo mu mugi ikoraniro ryaberagamo. Igihe umuvandimwe Knorr yazaga mu ikoraniro, nari nshishikajwe no kumubwira imyanzuro twari twaragezeho. Icyakora, ibyiyumvo byose nari mfite by’uko hari icyo twagezeho, byahise biyoyoka ubwo nasomaga raporo yasohotse nyuma yaho mu Munara w’Umurinzi, yavugaga iby’iryo koraniro ryacu. Iyo raporo yagiraga iti “twiringiye yuko mu makoraniro y’ubutaha abavandimwe bazagaragaza ukwizera, bakihatira mbere na mbere kubonera amacumbi abazaba baje mu ikoraniro, bayashakira aho abantu bashobora kubwiriza bakagera ku ntego, ni ukuvuga mu mazu y’abaturage.” Mu makoraniro yakurikiyeho ni uko twabigenje.

Muri Nyakanga 1961, intumwa ebyiri z’ibiro by’ishami ry’iwacu zatumiwe mu nama yabereye i Londres, yari yahuje intumwa zari zaturutse ku bindi biro by’amashami. Muri iyo nama, umuvandimwe Knorr yatangaje ko Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures yagombaga kuboneka no mu zindi ndimi harimo n’Igiholandi. Mbega ukuntu iryo tangazo ryari rishishikaje! Icyari gitangaje ni uko tutari tuzi uburyo uwo mushinga ukomeye. Nyuma y’imyaka ibiri, ni ukuvuga mu mwaka wa 1963, nashimishijwe cyane no kuba nari mu ikoraniro ryabereye i New York ryatangarijwemo ko iyo Bibiliya yitwa New World Translation of the Christian Greek Scriptures yasohotse mu Giholandi.

Imyanzuro nafashe n’inshingano nshya nahawe

Muri Kanama 1961, nashyingiranywe na Leida Wamelink. Umuryango wabo wose wari waramenye ukuri mu mwaka wa 1942, igihe cy’ibitotezo by’Abanazi. Leida yari yaratangiye umurimo w’ubupayiniya mu mwaka wa 1950, hanyuma aza kuri Beteli mu mwaka wa 1953. Ishyaka yagaragazaga kuri Beteli no mu itorero ryanyeretse ko yari kuzambera umufasha w’indahemuka mu murimo.

Hashize umwaka urengaho gato dushyingiranywe, natumiwe i Brooklyn guhabwa izindi nyigisho mu gihe cy’amezi icumi. Icyo gihe nta gahunda zabagaho z’uko abagore bagombaga guherekeza abagabo babo. Nubwo ubuzima bwa Leida butari bumeze neza, yishimiye ko ngenda. Nyuma yaho, Leida yarushijeho kuremba. Twagerageje gukomeza gukora kuri Beteli, ariko amaherezo tuza gufata umwanzuro w’uko byarushaho kuba byiza dukomereje umurimo w’igihe cyose mu murimo wo kubwiriza. Bityo, twatangiye umurimo wo gusura amatorero. Nyuma yaho gato, umugore wanjye yararwaye bikomeye, arabagwa. Ubufasha bwuje urukundo bw’abavandimwe na bashiki bacu, bwatumye tubasha kwivana muri ibyo bibazo. Ndetse hashize umwaka umwe nyuma yaho, nemeye inshingano yo kuba umugenzuzi w’intara.

Uwo murimo wo gusura amatorero twawukoze imyaka irindwi kandi watugaruriye ubuyanja. Nyuma yaho, byabaye ngombwa ko dufata undi mwanzuro ukomeye, igihe natumirirwaga kwigisha mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ryagombaga kubera kuri Beteli. Nubwo kumara igihe tutari mu murimo twakundaga wo gusura amatorero bitari byoroshye, twabyemeranyijeho ndagenda. Mu mashuri 47 yabaye, buri shuri rikaba ryaramaraga ibyumweru bibiri, naboneyeho uburyo bwo gusangira imigisha yo mu buryo bw’umwuka n’abasaza b’amatorero.

Muri icyo gihe, niteguraga kuzajya gusura mama mu mwaka wa 1978. Ariko ku itariki ya 29 Mata 1977, mu buryo butunguranye, twabonye telegaramu itumenyesha ko mama yapfuye. Nashenguwe n’agahinda ko kutazongera kumva ijwi rye risusurutsa, no kuba ntari kuzongera kumubwira ukuntu mushimira ibyo yankoreye byose.

Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rirangiye, twasabwe kuza kuba bamwe mu bagize umuryango wa Beteli. Mu myaka icumi yakurikiyeho, nahawe inshingano yo kuba umuhuzabikorwa wa Komite y’Ibiro by’Ishami. Hashize igihe, Inteko Nyobozi yashyizeho undi muhuzabikorwa mushya wa Komite y’Ibiro by’Ishami, washoboraga gusohoza iyo nshingano neza kurushaho. Ibyo ndabyishimira cyane.

Dukora ibyo dushoboye dukurikije imyaka yacu

Ubu jye na Leida buri wese afite imyaka 83. Maze imyaka 60 mu murimo w’igihe cyose, 45 muri yo nkaba nyimaranye n’umugore wanjye w’indahemuka. Mu nshingano zose nahawe, yaranshyigikiraga kuko yumvaga ko byari mu bigize umurimo yitangiye wo gukorera Yehova. Ubu dukora ibyo dushoboye kuri Beteli ndetse no mu itorero.—Yesaya 46:4.

Rimwe na rimwe tujya twibukiranya bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze ubuzima bwacu, tukishima. Ntitwigera na rimwe twicuza ku birebana n’ibyo twakoze mu murimo wa Yehova, kandi turemeza ko ibyo twahisemo tukiri bato ari byo byiza cyane kuruta ibindi byose. Twiyemeje gukomeza kubaha Yehova no kumukorera n’imbaraga zacu zose.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ndi kumwe na mukuru wanjye Bill n’indogobe yacu yitwaga Saul

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ku munsi w’ishyingiranwa ryacu muri Kanama 1961

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ndi kumwe na Leida muri iki gihe