Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Gushyirwaho ikimenyetso kuvugwa mu Byahishuwe 7:3, kwerekeza ku ki?

Mu Byahishuwe 7:1-3, hagira hati “mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose. Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati ‘ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.’”

“Imiyaga ine” nirekurwa, hazabaho “umubabaro mwinshi,” idini ry’ikinyoma hamwe n’ibindi bice bigize iyi si mbi birimburwe (Ibyahishuwe 7:14). “Imbata z’Imana yacu” ni abavandimwe ba Kristo basizwe bari ku isi (1 Petero 2:9, 16). Bityo, ubwo buhanuzi bugaragaza ko umubabaro mwinshi uzatangira abavandimwe ba Kristo baramaze gushyirwaho ikimenyetso. Ariko kandi, indi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko abasizwe babanza gushyirwaho ikimenyetso bwa mbere. Niyo mpamvu tujya tuvuga ko habaho gushyirwaho ikimenyetso bwa mbere, hakazabaho n’igihe cyo gushyirwaho ikimenyetso bwa nyuma. Ubwo buryo bwombi bwo gushyirwaho ikimenyetso butandukaniye he?

Reka turebe impamvu mu bihe bya kera inyandiko zashyirwagaho ikimenyetso gifatanya ndetse n’uko byakorwaga. Hari igikoresho cyakoreshwaga mu gushyira ikimenyetso ku ibumba rifite ishusho nk’iy’umudari, ryafatanyaga inyandiko. Icyo kimenyetso cyo ku ibumba cyagaragazaga ko ikintu cyemewe n’amategeko cyangwa kikagaragaza nyiracyo.—1 Abami 21:8; Yobu 14:17.

Pawulo yagereranyije umwuka wera n’ikimenyetso, igihe yavugaga ati ‘Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusize. Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate’ (2 Abakorinto 1:21, 22). Ku bw’ibyo, Yehova asiga abo Bakristo akoresheje umwuka we wera kugira ngo agaragaze ko ari abe.

Ariko kandi, abasizwe bashyirwaho ikimenyetso mu byiciro bibiri. Gushyirwaho ikimenyetso bwa mbere bitandukanye no gushyirwaho ikimenyetso bwa nyuma. Ikintu cya mbere kibitandukanya ni uko icyo bigamije atari kimwe, icya kabiri ni uko bidakorwa mu gihe kimwe. Gushyirwaho ikimenyetso bwa mbere bikorwa iyo hatoranywa umuntu mushya wiyongera ku mubare w’Abakristo basizwe. Gushyirwaho ikimenyetso bwa nyuma ni ukwemeza ko uwo muntu watoranyijwe akanashyirwaho ikimenyetso, yagaragaje mu buryo bwuzuye ko ari indahemuka. Ku bw’ibyo rero, igihe cyo gushyirwaho ikimenyetso bwa nyuma, ni bwo gusa uwasizwe azashyirwa ikimenyetso “mu ruhanga” burundu, kigaragaza mu buryo budasubirwaho ko yageragejwe kandi ko yagaragaje ubudahemuka, akaba ‘imbata y’Imana yacu.’ Gushyirwaho ikimenyetso bivugwa mu Byahishuwe igice cya 7, byerekeza ku gushyirwaho icyo ikimenyetso bwa nyuma.—Ibyahishuwe 7:3.

Ku birebana n’igihe cyo gushyirwaho ikimenyetso bwa mbere, Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo mwuka wera mwasezeranijwe’ (Abefeso 1:13, 14). Incuro nyinshi, Bibiliya igaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bashyirwagaho ikimenyetso nyuma gato yo kumva ubutumwa bwiza no kwizera Kristo (Ibyakozwe 8:15-17; 10:44). Uko gushyirwaho ikimenyetso byagaragazaga ko Imana yabaga ibemeye. Ariko ntibyagaragazaga ko Imana yabaga ibemeye burundu. Kubera iki?

Pawulo yavuze ko Abakristo basizwe ‘bashyirwaho ikimenyetso kugeza ku munsi wo gucungurwa’ (Abefeso 4:30). Ibyo bigaragaza ko umuntu amara igihe runaka yarashyizweho ikimenyetso bwa mbere; urebye hakaba hashira imyaka myinshi. Abasizwe bagomba gukomeza kuba indahemuka kuva bamaze gusigwa kugeza igihe bakuriwe mu mubiri, ni ukuvuga kugeza bapfuye (Abaroma 8:23; Abafilipi 1:23; 2 Petero 1:10). Bityo rero, igihe Pawulo yari hafi yo gupfa, ni bwo gusa yashoboraga kuvuga ati “narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka” (2 Timoteyo 4:6-8). Nanone kandi, Yesu yabwiye itorero ry’Abakristo basizwe ati “ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.”—Ibyahishuwe 2:10; 17:14.

Ijambo “ikamba” ritanga ikindi gihamya kigaragaza ko hagati yo gushyirwaho ikimenyetso bwa mbere no gushyirwaho ikimenyetso bwa nyuma, hagomba gushira igihe. Kuki hagomba gushira igihe kugira ngo umuntu ahabwe ikamba? Kera, byari bimenyerewe ko umuntu watsindaga isiganwa yagombaga guhabwa ikamba. Kugira ngo abone iryo kamba, yagombaga gukora ibirenze ibyo kwitabira isiganwa. Yagombaga kwiruka akarangiza isiganwa. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo basizwe nibakomeza kwihangana bakarangiza isiganwa barimo, ni ukuvuga kuva bashyirwaho ikimenyetso bwa mbere kugeza bashyizweho ikimenyetso bwa nyuma, ni bwo gusa bazambikwa ikamba, ari bwo buzima budapfa mu ijuru.—Matayo 10:22; Yakobo 1:12.

Ni ryari Abakristo basigaye basizwe bashyizweho ikimenyetso bwa mbere, bazashyirwaho ikimenyetso bwa nyuma? Abantu bose basizwe bazaba bari ku isi, bazashyirwaho ikimenyetso mu “ruhanga rwabo” mbere yuko umubabaro mwinshi utangira. Igihe imiyaga ine itera umubabaro izarekurirwa, abagize Isirayeli y’umwuka bose bazaba baramaze gushyirwaho ikimenyetso bwa nyuma, nubwo bake muri bo bazaba bakiriho kandi bakazaba bagomba kurangiza isiganwa ryabo ryo ku isi.