Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki kikugaragariza ko umuntu yagize icyo ageraho?

Ni iki kikugaragariza ko umuntu yagize icyo ageraho?

Ni iki kikugaragariza ko umuntu yagize icyo ageraho?

JESSE LIVERMORE yari azwiho kuba yarafataga imyanzuro myiza mu birebana n’ubucuruzi, kandi abantu bamwe babonaga ko ari we muntu wageze ku bintu byinshi kurusha abandi bose bacururije muri Wall Street. Ibyo byatumye agira amafaranga menshi cyane. Yambaraga imyenda idodesheje kandi ihenze cyane, akaba mu nzu nini nziza cyane y’ibyumba 29, kandi akagendera mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Rolls-Royce, atwawe n’umushoferi.

David * na we yari afite intego yo kuzaba umuherwe. Yari yungirije umuyobozi mukuru w’isosiyete yakoragamo, akaba ari na we wari uhagarariye ikigo gikomeye cy’iyo sosiyete cyacapaga amafoto yo kwamamaza. Kubera iyo mpamvu, yashoboraga no kuzaba umuyobozi mukuru w’iyo sosiyete mu rwego rw’intara. Yari afite uburyo bwo kuzagira ubutunzi n’icyubahiro. Icyakora, yaje kwifatira umwanzuro wo kureka ako kazi. Yaravuze ati “nzi neza ko ntazigera nongera kubona akazi kampesha umwanya wo hejuru cyane nka kariya.” Ese utekereza ko David yakoze ibintu bidakwiriye?

Abantu benshi bumva ko kugira amafaranga menshi, kuba ikirangirire cyangwa kuba umuntu ukomeye, ari byo bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho. Ariko kandi, abantu bafite umutungo mwinshi bashobora kumva hari icyo babuze muri bo, ndetse bakabaho nta ntego bafite mu buzima. Uko bigaragara, Livermore yari muri iyo mimerere. Nubwo yari umuherwe, ubuzima bwe bwaranzwe no kugira intimba ku mutima, ibyago ndetse n’agahinda. Yarwaye indwara yo kwiheba, agenda atandukana n’abo bashakanye kandi ntiyumvikanaga n’abahungu be. Amaherezo ubwinshi mu butunzi bwe bumaze kuyoyoka, umunsi umwe yaragiye yicara kuri kontwari yo muri hoteli ikomeye, maze yiganyira ibintu byose yatakaje. Yasabye icyo kunywa, afata agakaye gafite igifubiko cy’uruhu, yandikira umugore we amagambo yo kumusezeraho. Amaze kunywa, yagiye mu cyumba babikagamo ibintu cyarimo urumuri ruke, nuko ariyahura.

Nubwo mu by’ukuri hari impamvu nyinshi zishobora kuba zaratumye yiyahura, ibyo bintu byabayeho bigaragaza ukuri kw’amagambo yo muri Bibiliya agira ati “abifuza kuba abatunzi . . . bihandisha imibabaro myinshi.”—1 Timoteyo 6:9, 10.

Birashoboka se ko abantu bumva ko umuntu wagize icyo ageraho ari ufite ubutunzi, umwanya ukomeye cyangwa wabaye ikirangirire, baba babishingira ku bintu bitari byo? Ese wowe wumva hari icyo wagezeho? Kuki ari uko ubyumva? Ni ibihe bintu ushingiraho wemeza ibyo uvuze? Ni iki kikwereka ko umuntu yagize icyo ageraho? Ingingo ikurikiraho igiye gusuzuma inama ziringirwa zafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kugira icyo bageraho. Reka dusuzume uko nawe wagira icyo ugeraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Izina ryarahinduwe.