Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wagira icyo ugeraho

Uko wagira icyo ugeraho

Uko wagira icyo ugeraho

NKUKO ababyeyi bita ku bana babo kandi bakaba babifuriza kubaho neza; Data wo mu ijuru na we atwitaho, kandi yifuza ko tubaho neza. Kubera ko atwitaho mu buryo bwuje urukundo, adusobanurira byinshi bishobora gutuma tugira icyo tugeraho ndetse n’icyatubuza kugira icyo tugeraho. Kandi koko, Bibiliya yavuze ibirebana n’umuntu wumvira ibyo Imana ivuga, ikoresha amagambo adashidikanywaho agira ati “icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”—Zaburi 1:3.

None se niba ari uko bimeze, kuki abantu benshi bananiwe kugira icyo bageraho, bakaba badafite imibereho irangwa n’ibyishimo kandi batanyuzwe? Gusuzuma neza iyi zaburi biraduha igisubizo cy’icyo kibazo, kandi biri butwereke uko natwe twagira icyo tugeraho.

“Imigambi y’ababi”

Umwanditsi wa zaburi yatanze umuburo, uvuga ko gukurikiza “imigambi y’ababi” biteza akaga (Zaburi 1:1). “Umubi” mukuru ni Satani Umwanzi (Matayo 6:13). Ibyanditswe bitubwira ko Satani ari “umutware w’ab’iyi si” kandi ko “ab’isi bose bari mu Mubi” (Yohana 16:11; 1 Yohana 5:19). Bityo rero, ntibitangaje kuba inama nyinshi isi itanga zigaragaza ibitekerezo by’uwo mubi.

Ababi batanga inama zimeze zite? Muri rusange, abantu babi basuzugura Imana (Zaburi 10:13). Inama ababi batanga, zisuzuguza Imana cyangwa zikayirengagiza, zirogeye hirya no hino. Abantu bo muri iki gihe bashyira imbere ‘irari ry’umubiri n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo’ (1 Yohana 2:16). Itangazamakuru ntirihwema kudushishikariza kugira umwuka wo gushaka “gutunga ibintu byose byiza ubuzima bushobora gutanga.” Ku isi hose, amasosiyete atanga amafaranga arenga miriyari 500 z’amadolari y’amanyamerika buri mwaka, yamamaza kugira ngo areshye abaguzi abashishikariza kugura ibintu byayo, baba babikeneye cyangwa batabikeneye. Kandi izo gahunda zo kwamamaza zatumye abantu bahindura imitekerereze ku birebana n’ibintu bakwiriye kugura. Igikomeye kurushaho, ni uko zagoretse ukuntu abantu babona ibyo kugira icyo umuntu ageraho.

Nubwo abantu benshi batunze ibintu batigeze batekereza ko bashoboraga kugeraho mu myaka yashize, baracyafite inyota idashira yo gutunga ibintu byinshi kurushaho bitewe n’izo gahunda zo kwamamaza. Bumva ko umuntu udafite ibyo bintu adashobora kugira ibyishimo cyangwa ngo yumve ko hari icyo yagezeho. Iyo mitekerereze ntikwiriye, kandi ‘ntituruka kuri Data wa twese, ahubwo ituruka mu isi.’—1 Yohana 2:16.

Umuremyi wacu azi icyatuma tugira ibyishimo nyakuri mu mibereho yacu. Inama atanga zitandukanye n’iz’‘ababi.’ Bityo, gushaka kwemerwa n’Imana ari na ko tugendera mu nzira ab’isi banyuramo kugira ngo bagere ku butunzi, bimeze nko kugenda mu nzira ebyiri zitandukanye. Ibyo bintu ntibishoboka. Ntibitangaje rero kuba Bibiliya itanga umuburo ugira uti “ntimugakurikize imibereho y’ab’iki gihe”!—Abaroma 12:2, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.

Ntukemere ko isi iyobora imitekerereze yawe

Isi iyoborwa na Satani, igerageza kutwereka ko itwifuriza kugira ubuzima bwiza. Icyakora, tugomba kuba maso. Wibuke ko kubera inyungu za Satani z’ubwikunde, yashutse umugore wa mbere ari we Eva. Yaje no gukoresha Eva nyuma, kugira ngo agushe Adamu mu cyaha. Muri iki gihe na bwo, Satani akoresha abantu kugira ngo akwirakwize ibinyoma bye.

Urugero, David wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, yari yitezweho ko agomba gukora amasaha y’ikirenga no guhora mu ngendo z’ubucuruzi. Yaravuze ati “navaga mu rugo ku wa Mbere mu gitondo kare, nkazagaruka ku wa Kane nimugoroba.” Kubera ko incuti nyancuti ze, abagize umuryango we ndetse n’abo bakoranaga bumvaga ko ari ngombwa kwigomwa muri ubwo buryo kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu isi, bateraga David inkunga bagira bati “bikore ubigiriye umuryango wawe.” Bumvaga ko yari gukomeza kugakora mu gihe cy’imyaka mike gusa, kugeza igihe yari kuzagerera ku ntego ye. David agira ati “bageragezaga kunsobanurira ukuntu kuguma kuri ako kazi byari kuzagirira umuryango wanjye akamaro, kubera ko nari kuzajya ninjiza amafaranga menshi cyane mu rugo, mbese nkumva ko hari icyo nagezeho. Incuti zanjye zanyemeje ko, nubwo ntari kumwe n’umuryango wanjye, icyo gihe ari bwo mu by’ukuri nawuhaga byinshi kurushaho.” Mu buryo nk’ubwo, kimwe na David abantu benshi biyuha akuya kugira ngo bahe abagize umuryango wabo buri kintu cyose bibwira ko bakeneye. Ariko se kugendera kuri iyo mitekerereze bituma bagira imibereho ishimishije? None se mu by’ukuri, umuryango uba ukeneye iki?

David yaje kumenya ibyo umuryango we wari ukeneye igihe yari mu rugendo rw’ubucuruzi. David yaravuze ati “navuganye n’umukobwa wanjye Angelica kuri telefoni, arambwira ati ‘papa, kuki udashaka kugumana natwe mu rugo?’ Narahangayitse cyane!” Amagambo umukobwa we yamubwiye, yatumye arushaho kumva ko icyifuzo yari afite cyo kureka ako kazi cyari gifite ireme. David yafashe icyemezo cyo guha abagize umuryango we icyo bari bakeneye koko; ni ukuvuga we ubwe.

Gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’Imana bituma tugira icyo tugeraho

Ni gute wakwirinda kuyobywa n’imitekerereze mibi yogeye muri iyi si? Umwanditsi wa zaburi atubwira ko umuntu ‘wishimira amategeko y’Uwiteka, kandi amategeko ye [akaba] ari yo yibwira ku manywa na nijoro,’ ari we ugira ibyishimo kandi ibyo akoze byose bikamubera byiza.—Zaburi 1:2.

Igihe Imana yashyiragaho Yosuwa ngo abe umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli, yaramubwiye iti ‘ujye utekereza [ku ijambo ry’Imana]’ cyangwa ujye urisoma “ku manywa na nijoro.” Koko rero, byari iby’ingenzi ko Yosuwa asoma kandi agatekereza ku ijambo ry’Imana. Ariko kandi, yagombaga no ‘gukurikiza [ibyari] byanditswemo byose.’ Birumvikana ko gusoma Bibiliya byonyine bidashobora gutuma ugira icyo ugeraho utagize ikindi ukora. Ugomba no gushyira mu bikorwa ibyo usoma. Yosuwa yarabwiwe ati “ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.”—Yosuwa 1:8.

Sa n’ureba umwana urimo aseka, yicaye ku bibero by’umubyeyi we umukunda, basomera hamwe inkuru bakunda cyane. Incuro baba barasomye iyo nkuru izo ari zo zose, bakomeza kubona ko ibihe nk’ibyo ari iby’agaciro. Mu buryo nk’ubwo, umuntu ukunda Imana abona ko gusoma Bibiliya buri munsi ari ibintu bishimishije, ko ari igihe cyiza aba abonye cyo kuganira na Se wo mu ijuru. Umuntu ukurikiza inama n’ubuyobozi bwa Yehova, azahwana “n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza.”—Zaburi 1:3.

Icyo giti umwanditsi wa zaburi yavuze, ntigipfa gukura mu buryo bw’impanuka. Umuhinzi aba yaragiteye iruhande rw’isoko y’amazi abyitondeye kandi akajya acyitaho. Mu buryo nk’ubwo, Data wo mu ijuru akosora imitekerereze yacu akoresheje inama ziboneka mu Byanditswe. Ibyo bituma tuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, kandi tukera imbuto zikwiriye abantu bubaha Imana.

Ariko “ababi ntibamera batyo.” Ni iby’ukuri ko bashobora gusa n’abamerewe neza mu gihe runaka, ariko amaherezo bazahura n’akaga. “Bazatsindwa ku munsi w’amateka,” kandi “inzira y’ababi izarimbuka.”—Zaburi 1:4-6.

Bityo rero, ntukareke ngo isi ibe ari yo ikwereka intego ugomba kwishyiriraho hamwe n’amahame ugenderaho. Ushobora kuba uri umuhanga kandi ukaba ufite uburyo bwo kugira icyo ugeraho mu isi. Uritondere uko ukoresha ubwo buhanga bwawe cyangwa se uko wemerera isi kubukoresha. Imibereho itagira intego no kwiruka inyuma y’ubutunzi, bishobora gutuma umuntu “yuma.” Ku rundi ruhande, kugirana imishyikirano n’Imana bihesha umuntu ibyishimo kandi bigatuma agira icyo ageraho by’ukuri.

Uko wagira icyo ugeraho

Kuki umuntu wumvira inama z’Imana, icyo akora cyose kimubera cyiza? Umwanditsi wa zaburi ntiyarimo avuga ibyo kugira icyo ugeraho muri iyi si. Ku muntu wubaha Imana, kugira icyo ageraho bifitanye isano no gukora ibyo Imana ishaka, kandi koko umuntu ukora ibyo Imana ishaka, buri gihe ibyo akora bimubera byiza. Reka turebe uko gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya bishobora gutuma ugira icyo ugeraho.

Mu muryango: Ibyanditswe bigira abagabo inama yo “gukunda abagore babo nk’imibiri yabo,” naho umugore w’Umukristokazi ikamugira inama yo ‘kubaha umugabo we’ (Abefeso 5:28, 33). Ababyeyi baterwa inkunga yo kumarana igihe n’abana babo, gusekana na bo ndetse no kubigisha ibintu by’ingenzi mu buzima (Gutegeka 6:6, 7; Umubwiriza 3:4). Nanone kandi, Ijambo ry’Imana rigira ababyeyi inama igira iti “ntimugasharirire abana banyu.” Iyo ababyeyi bashyize iyo nama mu bikorwa, byorohera abana ‘kumvira ababyeyi babo’ no ‘kubaha [ba] se na [ba] nyina’ (Abefeso 6:1-4). Kumvira izo nama zitangwa n’Imana, bishobora gutuma abagize umuryango bagira imibereho irangwa n’ibyishimo.

Kugira incuti: Abantu hafi ya bose bifuza incuti. Twese twaremanywe ubushobozi n’ibyiyumvo byo gukunda no gukundwa. Yesu yabwiye abigishwa be ko bagomba ‘gukundana’ (Yohana 13:34, 35). Muri abo bigishwa harimo abantu dushobora gukunda kandi tukabiringira, ndetse tukaba twabagezaho ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu byimbitse (Imigani 18:24). Ikiruta byose, nidushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, bizatuma ‘twegera Imana’ ndetse kimwe na Aburahamu, tuzitwa ‘incuti z’Imana.’—Yakobo 2:23; 4:8.

Kugira intego mu buzima: abantu bagize icyo bageraho by’ukuri bagira intego mu buzima. Ntibabaho nk’abantu badafite icyizere cy’ejo hazaza. Imibereho yabo ntiba ishingiye ku mimerere yo muri iyi si ihora ihindagurika. Imigambi yabo ituma bagira ibyishimo nyakuri kandi birambye, kuko iba ishingiye ku ntego nyakuri y’ubuzima. None se ni iki gituma umuntu agira intego mu buzima? Bibiliya igira iti “wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubwiriza 12:13.

Kugira ibyiringiro: Kugirana ubucuti n’Imana na byo bituma tubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere. Intumwa Pawulo yateye Abakristo inkunga yo ‘kutiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo bakiringira Imana.’ Mu kubigenza batyo, baba ‘bibikira ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo bazabone uko basingira ubugingo nyakuri’ (1 Timoteyo 6:17-19). Vuba aha, ubwo bugingo nyakuri bugiye kuboneka, igihe Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru buzaba bwahinduye isi paradizo.—Luka 23:43.

Nushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, ntibizakurinda guhura n’ingorane. Icyakora, bizakurinda imibabaro n’agahinda ababi bikururira. David wavuzwe mbere ndetse n’abandi nka we babarirwa muri za miriyoni, biboneye agaciro ko gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yabo. David amaze kubona akazi gatuma agira gahunda ikwiriye, yaravuze ati “nishimira cyane imishyikirano mfitanye n’umugore wanjye n’abana banjye ndetse n’igikundiro mfite cyo kuba nkorera Yehova ndi umusaza mu itorero.” Ntibitangaje rero kuba zaburi ivuga ko umuntu witondera inama zituruka ku Mana “icyo azakora cyose kizamubera cyiza”!

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 6]

INTAMBWE ESHANU ZIZATUMA UGIRA ICYO UGERAHO

1 Ntukemere ko iyi si iyobora imitekerereze yawe.

Zaburi 1:1; Abaroma 12:2

2 Jya usoma kandi utekereze ku Ijambo ry’Imana buri munsi.

Zaburi 1:2, 3

3 Ujye ushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya mu mibereho yawe.

Yosuwa 1:7-9

4 Girana ubucuti n’Imana.

Yakobo 2:23; 4:8

5 Ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo.

Umubwiriza 12:13

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Ese urimo uratera izo ntambwe zizatuma ugira icyo ugeraho?